Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki abantu bavugwa muri Zaburi ya 12:7 ari na bo bavugwa ku murongo wa 5, aho kuba “amagambo ya Yehova” agaragara ku murongo wa 6?

Imirongo ibanziriza uwo n’iwukurikira igaragaza ko abavugwamo ari abantu.

Muri Zaburi ya 12:1-4, havuga ko ‘abantu bizerwa batakibaho.’ Reka noneho turebe ibivugwa muri Zaburi ya 12:5-7, ari na yo ikibazo tuganiraho gishingiyeho.

Yehova aravuze ati: “Kubera ko imbabare zikandamizwa,

N’abakene bagataka,

Ngiye guhaguruka ngire icyo nkora.

Nzabakiza ababafata nabi kandi bakabasuzugura.

Amagambo ya Yehova aratunganye.

Ameze nk’ifeza yatunganyirijwe mu itanura ryo mu butaka, igatunganywa inshuro zirindwi.

Yehova, uzarinda imbabare n’abakene.

Buri wese uzamurinda ababi, kugeza iteka ryose.”

Umurongo wa 5 ugaragaza ibyo Imana ivuga ku bantu bababaye. Havuga ko izabakiza.

Umurongo wa 6 wongeraho ko ‘amagambo ya Yehova atunganye,’ ‘ameze nk’ifeza yatunganyijwe.’ Abakristo b’ukuri twese, twemeranya n’ibivugwa muri uwo murongo.—Zab. 18:30; 119:140.

Reka noneho turebe ibivugwa mu murongo ukurikiraho, ni ukuvuga muri Zaburi ya 12:7. Hagira hati: “Yehova, uzarinda imbabare n’abakene; buri wese uzamurinda ababi, kugeza iteka ryose.”

Kubera ko umurongo wa 7 ukurikira uwa 6, urimo “amagambo ya Yehova” hari abashobora gutekereza ko Imana yari kurinda ayo magambo, bitewe n’uko muri Bibiliya zimwe na zimwe hakoreshwa ngenga ya gatatu y’ubwinshi, ishobora kumvikanisha amagambo cyangwa abantu. Tuzi neza ko Imana yarinze Bibiliya nubwo hari abantu benshi bayirwanyije, ndetse bagashaka kuyirimbura.—Yes. 40:8; 1 Pet. 1:25.

Nanone kandi, tuzi neza ko Yehova arinda abantu bavugwa ku murongo wa 5. Yehova yarinze abantu ‘bababaye’ n’‘abakandamizwa’ kandi azakomeza kubarinda.—Yobu 36:15; Zab. 6:4; 31:1, 2; 54:7; 145:20.

Ubwo rero ni yo mpamvu umurongo wa 7, werekeza ku bantu, aho kwerekeza ku ‘magambo ya Yehova.’

Ikindi kandi, imirongo ikikije uwo na yo irabigaragaza.

Dawidi atangira avuga ko abantu babi babeshyera abagaragu ba Yehova “bizerwa” (Zab. 12:1). Mu murongo ukurikira uwo, hakoreshejwe imvugo igaragaza ko Yehova azarwanya abantu bose bakoresha ururimi rwabo nabi. Iyo zaburi itwizeza ko dukwiriye kwiringira ko Imana izadutabara, kubera ko amagambo yayo atunganye.

Ubwo rero umurongo wa 7, wumvikanisha ko Yehova azita ku ‘mbabare n’abakene,’ akabarinda ababi.

Ngenga ya gatatu y’ubwinshi yakoreshejwe muri Bibiliya zimwe na zimwe, ihuje n’umwandiko w’Igiheburayo w’Abamasoreti. Umwandiko w’Ikigiriki wa Septante, ukoresha ngenga ya mbere y’ubwinshi inshuro ebyiri mu murongo wa 7, werekeza ku bantu b’indahemuka bababaye kandi bakandamizwa. Umurongo wa 7, usoza uvuga ko Yehova azarinda buri wese w’indahemuka, abantu babi bashaka kumugirira nabi (Zab. 12:7, 8). Mu mwandiko wa Bibiliya w’Igiheburayo washyizwe mu rurimi rw’Icyarameyi, umurongo wa 7 ukoresha ngenga ya gatatu y’ubwinshi, uvuga ngo: “UWITEKA, uzabarinda, uzabakiza ab’iki gihe kugeza iteka ryose.” Iyo ni indi mpamvu yumvikanisha ko ibivugwa muri Zaburi ya 12:7, biterekeza ku magambo ya Yehova, ahubwo byerekeza ku bantu.

Ubwo rero uyu murongo, utuma abantu “bizerwa” bemera badashidikanya ko Yehova azabarinda.