UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kanama 2017

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 25 Nzeri kugeza ku ya 22 Ukwakira 2017.

Ese ukomeza gutegereza wihanganye?

Abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera babajije igihe bazamara bahanganye n’ingorane, ariko Imana ntiyabagaye.

“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose”

Ese wigeze wibaza impamvu Imana yemeye ko uhura n’ibibazo utari witeze? Niba byarakubayeho se, ni iki cyagufasha kwihangana wiringiye Yehova?

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nihanganiye ibigeragezo mbona imigisha

Kuki abari baraciriwe muri Siberiya babazaga ahari inka zigurishwa kandi mu by’ukuri bashaka intama? Igisubizo kiboneka mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Pavel na Maria Sivulsky.

Uko twakwiyambura burundu kamere ya kera

Kwiyambura kamere ya kera ntibihagije, tugomba gukomeza kuyirinda. Twabigeraho dute kandi twaramaze igihe kirekire dukora ibikorwa bibi?

Uko twambara kamere nshya kandi tukayigumana

Yehova ashobora kugufasha kugira kamere yifuza. Tekereza uko wagaragaza impuhwe, ukagwa neza, ukicisha bugufi kandi ukiyorosha.

Urukundo ni umuco w’agaciro kenshi

Ibyanditswe bigaragaza neza ko urukundo ari imbuto y’umwuka wa Yehova. Ariko se urukundo ni iki? Twakwitoza dute kurugaragaza buri munsi?

UBUBIKO BWACU

“Tuzongera kugira ikoraniro ryari?”

Ni iki cyatumye ikoraniro rito ryabereye mu mugi wa Mexico mu mwaka wa 1932, riba ikoraniro ryihariye?

Ibibazo by’abasomyi

Kuki inkuru ivuga iby’ubuzima bwa Yesu akiri muto yanditswe na Matayo itandukanye n’iyanditswe na Luka?