Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twakwiyambura burundu kamere ya kera

Uko twakwiyambura burundu kamere ya kera

“Mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo.”​—KOLO 3:9.

INDIRIMBO: 121, 142

1, 2. Ni iki abantu babonye ku Bahamya ba Yehova?

ABANTU benshi bibonera ko Abahamya ba Yehova bagira imico myiza. Urugero, hari umwanditsi washimye uko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Budage bitwaye mu gihe cy’Abanazi. Yaranditse ati: “Abanazi bangaga cyane Abahamya ba Yehova. . . . Mu mwaka wa 1939, Abahamya bagera ku 6.000 bari bafungiwe mu [bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.]” Uwo mwanditsi yakomeje avuga ko nubwo Abahamya batotezwaga bikabije, bakomeje kuba inyangamugayo no gutuza muri ibyo bigeragezo, bakomeza kunga ubumwe no kubera Imana yabo indahemuka.

2 Abantu bo muri Afurika y’Epfo baherutse kwibonera ko Abahamya ba Yehova bihariye. Hari igihe Abahamya bo muri icyo gihugu batari bemerewe guteranira hamwe n’abo badahuje ibara ry’uruhu. Icyakora, ku Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2011, Abahamya basaga 78.000 bo mu moko atandukanye yo muri Afurika y’Epfo no mu bihugu byo hafi yaho, bateraniye muri sitade nini cyane yo mu mugi wa Johannesburg. Umwe mu bayobozi b’iyo sitade yaravuze ati: “Ni ubwa mbere nabona muri iyi sitade abantu benshi bafite ikinyabupfura. Bose bambaye neza. Kandi rwose mwasukuye iyi sitade bitangaje! Ariko icyantangaje kurushaho, ni ukuntu mukomoka mu moko yose.”

3. Ni iki gituma dutandukana n’indi miryango?

3 N’abantu batari Abahamya, bibonera ko umuryango wacu mpuzamahanga wihariye (1 Pet 5:9.) Ariko se ni iki gituma dutandukana n’indi miryango? Ni ukubera ko twihatira ‘kwiyambura kamere ya kera, tukambara kamere nshya,’ tubifashijwemo n’Ijambo ry’Imana n’umwuka wera.—Kolo 3:9, 10.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice, kandi kuki?

4 Tugomba kwiyambura burundu kamere ya kera. Muri iki gice, turi busuzume uko twakwiyambura kamere ya kera n’impamvu byihutirwa. Nanone turi burebe impamvu umuntu ashobora guhinduka niyo yaba yaramaze imyaka myinshi akora ibibi byinshi. Hanyuma, turi burebe icyo abamaze imyaka myinshi mu kuri bakora kugira ngo bakomeze kwirinda kamere ya kera. Kuki ari ngombwa ko dusuzuma izo ngingo? Ni ukubera ko hari abantu bahoze bakorera Yehova batakomeje kuba maso maze basubira mu byo bahozemo kera. Ibyo birababaje. Ubwo rero, twese tugomba kuzirikana umuburo ugira uti: “umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa.”—1 Kor 10:12.

“MWICE” IRARI RY’UBUSAMBANYI

5. (a) Tanga urugero rugaragaza impamvu tugomba kwiyambura kamere ya kera vuba na bwangu. (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni izihe ngeso ziranga kamere ya kera zivugwa mu Bakolosayi 3:5-9?

5 Wakora iki ubonye ko imyambaro yawe yanduye kandi inuka? Wahita uyiyambura vuba na bwangu. Ubwo rero, niba tubonye ko hari ikintu dukora Yehova yanga, tugomba guhita tugihindura. Twifuza kumvira inama zisobanutse Pawulo yagiriye Abakristo bo mu gihe ke, agira ati: “mwiyambure ibi byose.” Reka dusuzume ibyaha bibiri mu byo Pawulo yavuze, ari byo ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda.—Soma mu Bakolosayi 3:5-9.

6, 7. (a) Amagambo ya Pawulo agaragaza ate ko kwiyambura kamere ya kera bisaba gushyiraho umwete? (b) Sakura yari abayeho ate? Ni iki cyatumye ahinduka?

6 Ubusambanyi. Muri Bibiliya, “ubusambanyi” bukubiyemo kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubutinganyi. Pawulo yasabye Abakristo bagenzi be ‘kwica ingingo z’imibiri yabo ku birebana n’ubusambanyi.’ Ibyo bisobanura ko bagombaga kwikuramo ibyifuzo byose biganisha ku ‘busambanyi.’ Imvugo y’ikigereranyo Pawulo yakoresheje, igaragaza ko umuntu agomba gufata ingamba zikaze kugira ngo yikuremo burundu ibyifuzo bibi. Iyo ni intambara ikomeye, ariko dushobora kuyitsinda.

7 Reka turebe ibyabaye kuri Sakura * wo mu Buyapani. Igihe yabyirukaga, yari ahanganye n’ikibazo cyo kumva yigunze kandi nta cyo ari cyo. Amaze kugira imyaka 15, yatangiye kujya asambana n’abantu batandukanye kugira ngo yumve ko irungu ryashira. Yakuyemo inda inshuro eshatu zose. Yaravuze ati: “Mu mizo ya mbere iyo nasambanaga numvaga bimpaye umutekano, kuko numvaga ko abandi bankeneye kandi bankunda. Ariko uko narushagaho gusambana, ni ko narushagaho kumva ntafite umutekano.” Sakura yabaye muri ubwo buzima kugeza agize imyaka 23. Hanyuma yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya. Sakura yakunze ibyo yigaga, kandi Abahamya ba Yehova bamufashije kureka ubusambanyi no kurandura ibyiyumvo yari afite byo kwicira urubanza no kumva afite ikimwaro. Ubu Sakura ni umupayiniya w’igihe cyose kandi ntacyumva afite irungu. Ahubwo yaravuze ati: “Ubu nishimira cyane ko Yehova angaragariza urukundo ku manywa na nijoro.”

KUREKA INGESO MBI

8. Ni ibihe bintu bishobora gutuma Imana ibona ko twanduye?

8 Ibikorwa by’umwanda. Muri Bibiliya, “ibikorwa by’umwanda” byerekeza no ku bindi bintu bitari ubusambanyi. Bishobora kwerekeza ku kunywa itabi cyangwa kuvuga amagambo y’urukozasoni (2 Kor 7:1; Efe 5:3, 4). Bishobora no kwerekeza ku bikorwa byanduye umuntu akora rwihishwa, urugero nko gusoma ibitabo bibyutsa irari ry’ibitsina no kureba porunogarafiya, byose bikaba bishobora gutuma yadukwaho n’ingeso mbi yo kwikinisha.—Kolo 3:5. *

9. Kugira “irari ry’ibitsina” ritagira rutangira bishobora kugira izihe ngaruka?

9 Abantu bafite akamenyero ko kureba porunogarafiya bagira “irari ry’ibitsina” ritagira rutangira, rishobora gutuma babatwa n’ubusambanyi. Abashakashatsi babonye ko kureba porunogarafiya bibata umuntu nk’uko inzoga n’ibiyobyabwenge na byo bibata abantu. Ntibitangaje rero ko kureba porunogarafiya bigira ingaruka mbi cyane. Bishobora gutuma umuntu ahora yumva afite ikimwaro, ntakore akazi neza, akagira urugo rubi, agatana n’uwo bashakanye ndetse akaba yakwiyahura. Hari umuntu wari umaze umwaka aretse kureba porunogarafiya wanditse ati: “Ubu noneho numva niyubashye.”

10. Ni iki cyafashije Ribeiro kureka ingeso yari yaramubase yo kureba porunogarafiya?

10 Hari benshi bananirwa gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya. Ariko ibyabaye kuri Ribeiro wo muri Burezili bigaragaza ko umuntu ashobora gucika kuri iyo ngeso. Ribeiro amaze kuba ingimbi yavuye iwabo, aza kubona akazi mu ruganda rwakoraga impapuro mu bitabo byashaje, aho yabonaga ibitabo birimo porunogarafiya. Yaravuze ati: “Natangiye kubatwa na porunogarafiya. Byakomeje kuba bibi cyane, ku buryo atari nge warotaga umugore twabanaga agiye ngo nirebere porunogarafiya.” Hanyuma umunsi umwe Ribeiro ari ku kazi, yarebye mu bitabo byagombaga gukorwamo impapuro, abonamo igitabo cyari gifite umutwe uvuga ngo: Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango.” Yakivanyemo atangira kugisoma. Yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ariko kureka ya ngeso mbi byamutwaye igihe. Ni iki cyamufashije kuyicikaho burundu? Yaravuze ati: “Isengesho, kwiga Bibiliya, gutekereza ku byo nigaga no kwishimira imico ya Yehova, byatumye urukundo namukundaga ruruta ibyifuzo nari mfite byo kureba porunogarafiya.” Imbaraga z’Ijambo ry’Imana n’umwuka wera byafashije Ribeiro kwiyambura kamere ya kera, arabatizwa, none ubu ni umusaza w’itorero.

11. Ni iki umuntu agomba gukora kugira ngo yirinde porunogarafiya?

11 Uzirikane ko kwiga Bibiliya atari byo byonyine byafashije Ribeiro gutsinda intambara yarwanaga. Yatekereje ku byo yigaga muri Bibiliya kandi yemera ko bimugera ku mutima. Yakomeje gusenga no gutekereza ku byo yigaga, maze urukundo yakundaga Imana ruganza irari ryo kureba porunogarafiya. Niba rero natwe twifuza gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya, tugomba gukunda Yehova cyane no kwanga ibibi.—Soma muri Zaburi ya 97:10.

UBURAKARI, GUTUKANA NO KUBESHYA BIVE MURI MWE RWOSE

12. Ni iki cyafashije Stephen kureka umujinya no gutukana?

12 Abantu barakara ubusa bakunda kugaragaza uburakari bwabo batukana. Ariko ibyo ntibituma umuryango ugira ibyishimo. Umugabo wo muri Ositaraliya witwa Stephen yaravuze ati: “Naratukanaga kandi nkarakazwa n’ubusa. Umugore wange yahukanye inshuro eshatu kandi dutangira gusaba ubutane.” Hanyuma batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Byagenze bite Stephen atangiye gukurikiza inama zo muri Bibiliya? Yaravuze ati: “Ibintu byabaye byiza cyane mu muryango wacu. Yehova yaramfashije none nsigaye ndi umunyamahoro kandi ndatuje.” Ubu Stephen ni umukozi w’itorero, kandi umugore we amaze imyaka myinshi ari umupayiniya w’igihe cyose. Abasaza bo mu itorero rye baravuze bati: “Stephen ni umuvandimwe utuje, w’umunyamwete kandi wicisha bugufi.” Nanone bavuga ko bataramubona yarakaye. Ese Stephen yumva ko ibyo byose ari we wabyigejejeho? Yaravuze ati: “Iyo ntemera ko Yehova amfasha guhindura kamere yange, simba narabonye imigisha yose mfite.”

13. Kuki kurakara bishobora guteza akaga? Bibiliya ituburira ko tugomba kwirinda iki?

13 Bibiliya ituburira ko tugomba kwirinda umujinya, gutukana no gukankama (Efe 4:31). Izo ngeso mbi zose zituma umuntu aba umunyarugomo. Mu isi abantu babona ko kurakara ari ibintu bisanzwe, ariko ntibyubahisha Imana. Hari benshi babanje kwiyambura izo ngeso mbi kugira ngo bashobore kwambara kamere nshya.—Soma muri Zaburi ya 37:8-11.

14. Ese umunyarugomo ashobora kuba umuntu wicisha bugufi?

14 Reka dufate urugero rw’umusaza w’itorero ryo muri Otirishiya witwa Hans. Umuhuzabikorwa wo mu itorero rye yaravuze ati: “Hans ni Umuvandimwe wicisha bugufi cyane.” Ariko si ko byahoze. Amaze kuba ingimbi, yatangiye kunywa inzoga nyinshi, ahinduka umunyarugomo. Hari igihe yari yasinze maze ararakara, yica umukobwa wari inshuti ye. Hans yakatiwe imyaka 20 y’igifungo, ariko gereza ntiyamuhinduye. Nyuma yaho, nyina yasabye umusaza w’itorero kujya kumusura muri gereza, maze atangira kwiga Bibiliya. Hans yaravuze ati: “Kwiyambura kamere ya kera byarangoye cyane. Imirongo yo muri Bibiliya yamfashije ni Yesaya 55:7 hagira hati: ‘Umuntu mubi nareke inzira ye,’ no mu 1 Abakorinto 6:11 havuga ibirebana n’abantu baretse ibyaha bakoraga. Uwo murongo ugira uti: ‘uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze.’ Yehova yamaze imyaka myinshi akoresha umwuka we wera kugira ngo amfashe kwambara kamere nshya.” Hans yafunguwe ari Umukristo wabatijwe, akaba yari amaze imyaka 17 n’igice muri gereza. Yaravuze ati: “Nshimira Yehova cyane ukuntu yangiriye impuhwe, akambabarira.”

15. Ni ikihe kintu kindi kiranga kamere ya kera? Bibiliya ikivugaho iki?

15 Ikindi kintu kiranga kamere ya kera, ni ukubeshya. Urugero, abantu benshi barabeshya kugira ngo batishyura imisoro yose, cyangwa ngo badahanirwa amakosa bakoze. Icyakora, Yehova we ni ‘Imana ivugisha ukuri’ (Zab 31:5). Ku bw’ibyo, asaba “umuntu wese” mu bamusenga “kubwizanya ukuri na mugenzi we” no ‘kutabeshya’ (Efe 4:25; Kolo 3:9). Bityo rero, tugomba kuvugisha ukuri nubwo byaba biduteye isoni cyangwa bikaba bitugoye.—Imig 6:16-19.

ICYABAFASHIJE KWIYAMBURA KAMERE YA KERA

16. Ni iki cyafasha umuntu kwiyambura kamere ya kera?

16 Nta muntu ushobora kwiyambura kamere ya kera Imana itamufashije. Abantu bose bavuzwe muri iki gice, ni ukuvuga Sakura, Ribeiro, Stephen na Hans, barwanye intambara itoroshye kugira ngo bareke ingeso zari zarababase. Babifashijwemo n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana n’umwuka wera (Luka 11:13; Heb 4:12). Kugira ngo izo mbaraga zidufashe guhinduka, tugomba gusoma Bibiliya buri munsi, tukayitekerezaho, kandi buri gihe tugasenga dusaba ubwenge n’imbaraga zo gukurikiza inama itanga (Yos 1:8; Zab 119:97; 1 Tes 5:17). Nanone tugomba gutegura amateraniro kandi tukayajyamo (Heb 10:24, 25). Ikindi kandi, tugomba gukoresha ibyo umuryango wa Yehova udutegurira byose, yaba amagazeti, tereviziyo ya JW, JW Library n’urubuga rwa jw.org.—Luka 12:42.

Ni iki cyadufasha kwiyambura kamere ya kera? (Reba paragarafu ya 16)

17. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Muri iki gice, twasuzumye ingeso Abakristo bagomba gucikaho burundu. Ariko se ibyo birahagije kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana? Oya. Tugomba no kwambara kamere nshya. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma imico iranga iyo kamere nshya igomba kuturanga mu mibereho yacu yose.

^ par. 7 Amwe mu mazina yavuzwe muri iki gice yarahinduwe.

^ par. 8 Reba igice cya 25 k’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1.