UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kanama 2019
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Nzeri kugera ku ya 27 Ukwakira 2019.
“Ntiducogora”
Ibyiringiro by’igihe kizaza bidufasha bite gukomera ku kemezo twafashe cyo kudacogora?
Urukundo rwanyu nirugwire
Urwandiko rwandikiwe Abafilipi rudufasha kumenya uko twarushaho gukunda abavandimwe bacu ndetse no mu gihe bigoye.
“Abakumva” bazakizwa
Twakora iki ngo dufashe bene wacu kumenya Yehova?
Uko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe inshingano zihindutse
Abantu benshi bari mu murimo w’igihe cyose iyo bavuye aho bakoreraga barababara. Ni iki cyabafasha kumenyera ubuzima bushya?
Ukwizera ni umuco udukomeza
Ukwizera ni umuco utuma tugira ubutwari. Ukwizera kudufasha guhangana n’ibibazo bikomeye, byagereranywa n’umusozi.
Yohana Umubatiza—Yatweretse uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo
Ni iki cyadufasha gukomeza gukora umurimo w’Imana twishimye mu gihe duhuye n’ibiduca intege?