Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 33

“Abakumva” bazakizwa

“Abakumva” bazakizwa

“Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha. Ukomere kuri ibyo bintu, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva.”​—1 TIM 4:16.

INDIRIMBO YA 67 “Ubwirize Ijambo”

INSHAMAKE *

1. Ni iki twese twifuriza bene wacu?

MUSHIKI WACU witwa Pauline * yaravuze ati: “Kuva nkimenya ukuri, nifuzaga kuzabana n’abagize umuryango wange bose muri Paradizo. Nifuzaga cyanecyane ko umugabo wange Wayne n’umuhungu wacu bamenya Yehova, tugafatanya kumukorera.” Ese nawe ufite bene wanyu badakorera Yehova? Ushobora kuba wifuza cyane ko bamukorera.

2. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

2 Ntidushobora guhatira bene wacu gukorera Yehova, ariko hari icyo twakora ngo bemere ubutumwa bwo muri Bibiliya (2 Tim 3:14, 15). Kuki tugomba kubwiriza bene wacu? Kuki tugomba kwishyira mu mwanya wabo? Twakora iki ngo dufashe bene wacu gukunda Yehova nk’uko tumukunda? Abagize itorero ryacu se bo badufasha bate?

KUKI TUGOMBA KUBWIRIZA BENE WACU?

3. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 3:9, kuki tugomba kubwiriza bene wacu?

3 Yehova ari hafi kurimbura iyi si. ‘Abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka,’ ni bo bonyine bazarokoka (Ibyak 13:48). Tumara igihe kinini kandi tugakoresha imbaraga nyinshi tubwiriza abantu bo mu ifasi yacu tutaziranye. Ubwo rero, birumvikana ko twifuza cyane ko na bene wacu bamenya Yehova, bakamukorera. Yehova, Data wuje urukundo, ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.’—Soma muri 2 Petero 3:9.

4. Ni irihe kosa dushobora gukora mu gihe tubwiriza bene wacu?

4 Tugomba kwemera ko hari uburyo bwiza bwo kugeza ku bandi ubutumwa bw’agakiza, hakabaho n’uburyo bubi. Iyo tubwiriza abantu tutazi tugira amakenga, ariko twaba tubwiriza bene wacu, tukaba twababwira ibyo tubonye byose.

5. Ni iki twagombye kuzirikana mbere yo kubwiriza bene wacu?

5 Iyo benshi muri twe bibutse uko babwirije bene wabo ku nshuro ya mbere, birabababaza, bakumva hari ukundi bari kubigenza. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama igira iti: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Kolo 4:5, 6). Ni byiza ko twibuka iyo nama mu gihe tubwiriza bene wacu. Bitabaye ibyo, twatuma bazinukwa kandi twifuzaga ko badutega amatwi.

TWAKORA IKI NGO DUFASHE BENE WACU?

Kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira imyifatire myiza bifasha abantu kumenya ukuri (Reba paragarafu ya 6-8) *

6-7. Tanga urugero rugaragaza ko ari iby’ingenzi ko Abakristo bishyira mu mwanya w’abo bashakanye batizera.

6 Jya wishyira mu mwanya wabo. Pauline twigeze kuvuga yagize ati: “Mu mizo ya mbere, numvaga nta kindi navugana n’umugabo wange uretse iby’Imana. Ntitwajyaga tuganira ku bintu bisanzwe.” Icyakora umugabo we Wayne ntiyasobanukirwaga ibyo yavugaga, kubera ko atari azi byinshi kuri Bibiliya. Yabonaga ko umugore we yatwawe n’idini. Yari ahangayikishijwe n’uko ashobora kuba ari mu gatsiko k’idini gateje akaga kandi akaba yarayobye.

7 Pauline yemera ko akenshi ku mugoroba no mu mpera z’ibyumweru yabaga ari kumwe n’abagize itorero mu materaniro, abwiriza cyangwa asabana na bo. Agira ati: “Hari igihe Wayne yageraga mu rugo agasanga nta n’inyoni itamba, irungu rikamwica.” Birumvikana ko yifuzaga kumarana igihe n’umugore we n’umwana we. Ntiyabaga azi abantu bari kumwe na bo, kandi yabonaga ko umugore we yari asigaye amurutisha izo nshuti ze nshya. Ibyo byatumye Wayne abwira Pauline ko azatana na we. Ni iki Pauline yari gukora, kugira ngo agaragaze ko yishyira mu mwanya w’umugabo we?

8. Muri 1 Petero 3:1, 2 hagaragaza ko ahanini bene wacu bashishikazwa n’iki?

8 Jya ugira imyifatire myiza. Inshuro nyinshi, bene wacu bashishikazwa n’ibyo dukora kuruta ibyo tuvuga. (Soma muri 1 Petero 3:1, 2.) Pauline yaje kubona ko ibyo ari ukuri. Agira ati: “Nari nzi neza ko Wayne adukunda kandi ko atifuzaga ko dutana. Ariko igihe yambwiraga ko agiye gutana nange, nahise mbona ko ngomba kubahiriza ibyo Yehova avuga ku birebana n’abashakanye. Nagombaga kumwereka imyifatire myiza, aho kumubwira amagambo menshi.” Pauline yaretse kumuhatira ibya Bibiliya, bakajya baganira ibintu bisanzwe. Wayne yaje kubona ko umugore we asigaye amuha amahoro, abona ko n’umuhungu wabo yari asigaye agira ikinyabupfura kandi akumvira (Imig 31:18, 27, 28). Wayne amaze kubona ukuntu Bibiliya yahinduye abagize umuryango we, yemeye gutega amatwi ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana.—1 Kor 7:12-14, 16.

9. Kuki tugomba gukomeza kubwiriza bene wacu?

9 Komeza kubwiriza bene wanyu. Yehova yaduhaye urugero rwiza. ‘Yakomezaga’ kohereza intumwa ze kugira ngo zifashe abantu kwakira ubutumwa bwiza, bityo bazabone ubuzima bw’iteka (2 Ngoma 36:15). Nanone intumwa Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo gukomeza gufasha abantu kwemera ukuri. Kubera iki? Ni ukubera ko byari kuzatuma yikiza, agakiza n’abari kuzamutega amatwi (1 Tim 4:16). Natwe tuba twifuza ko bene wacu bamenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, bitewe n’uko tubakunda. Amaherezo, ibyo Pauline yavugaga n’ibyo yakoraga byafashije umuryango we. Ubu yishimira ko umugabo we yemeye gukorera Yehova. Bombi ni abapayiniya kandi Wayne ni umusaza w’itorero.

10. Kuki tugomba kwihangana?

10 Jya wihangana. Iyo dufashe umwanzuro wo kuyoborwa n’amahame y’Imana, imyizerere yacu n’uburyo bwacu bwo kubaho birahinduka, kandi bene wacu bashobora kutabyakira neza. Akenshi bahita babona ko tutakifatanya na bo mu minsi mikuru y’amadini cyangwa mu bikorwa bya poritiki. Mu mizo ya mbere, bamwe muri bo bashobora kuturakarira (Mat 10:35, 36). Ariko ntitwagombye kubatakariza ikizere. Turamutse turetse kubabwira ibyo twizera, ni nk’aho twaba tubaciriye urubanza, tukaba twemeje ko badakwiriye ubuzima bw’iteka. Yehova ntiyaduhaye inshingano yo gucira abandi imanza, ahubwo yayihaye Yesu (Yoh 5:22). Nitwihangana, bene wacu bashobora kuzemera ubutumwa tubagezaho.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Jya wigisha abantu ukoresheje urubuga rwacu.”

11-13. Uko Alice yitwaye ku babyeyi be bitwigisha iki?

11 Jya ugira amakenga ariko ukomere ku byo wizera (Imig 15:2). Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Alice. Igihe yamenyaga Yehova, yabaga kure y’ababyeyi be, bari abanyaporitiki kandi batemera Imana. Yabonye ko agomba kubabwira vuba uko bishoboka kose ibintu byiza yigaga. Alice yaravuze ati: “Iyo utinze kubwira abagize umuryango wawe ibyo wizera n’ibyo usigaye ukora, aho babimenyeye barababara.” Yashatse ingingo zishingiye kuri Bibiliya zashishikaza ababyeyi be, urugero nk’urukundo. Hanyuma yarabandikiraga akababwira icyo Bibiliya ibivugaho, akababaza n’icyo babitekerezaho (1 Kor 13:1-13). Yabashimiraga ko bamureze neza, bakamwitaho maze akaboherereza impano. Iyo yabaga yabasuye, yafashaga nyina imirimo yo mu rugo. Alice aganira bwa mbere n’ababyeyi be ku birebana n’imyizerere ye, ntibabyakiriye neza.

12 Iyo Alice yabaga ari iwabo, yakomezaga gusoma Bibiliya buri munsi. Agira ati: “Ibyo byatumye mama abona ko mpa Bibiliya agaciro kenshi.” Hagati aho, se wa Alice yiyemeje kugenzura Bibiliya, kugira ngo amenye impamvu umukobwa we yahinduye imitekerereze. Nanone yashakaga kureba icyo yanenga Bibiliya. Alice yaravuze ati: “Namuhaye Bibiliya, kandi mwandikiramo amagambo make yari kumukora ku mutima.” Ibyo byagize akahe kamaro? Aho kubona ibyo anenga mu Ijambo ry’Imana, ibyo yasomye byamukoze ku mutima.

13 Tugomba kugira amakenga ariko tugakomera ku byo twizera, nubwo byatuma dutotezwa (1 Kor 4:12b). Urugero, Alice yagombaga kwihanganira nyina wamurwanyaga. Yaravuze ati: “Maze kubatizwa, mama yavuze ko mubereye umwana mubi.” Alice yakoze iki? Yaravuze ati: “Aho kumwihorera, twabiganiriyeho, mubwira mu kinyabupfura ko niyemeje kuba Umuhamya wa Yehova kandi ko nkomeye kuri uwo mwanzuro. Namwijeje ko nkimukunda cyane. Icyo gihe twembi twararize. Nyuma yaho, namutekeye ibyokurya akunda. Kuva ubwo mama yatangiye kubona ko Bibiliya imfasha kuba umuntu mwiza.”

14. Kuki tutagomba kwemera ko bene wacu batuma duhindura umwanzuro twafashe wo gukorera Yehova?

14 Kugira ngo bene wacu basobanukirwe ko dukomeye ku mwanzuro twafashe wo gukorera Yehova, bishobora gufata igihe. Urugero, igihe Alice yiyemezaga kuba umupayiniya aho gukomeza kwiga kaminuza nk’uko ababyeyi be babyifuzaga, nyina yongeye kurira. Ariko Alice yakomeye ku mwanzuro yari yafashe. Agira ati: “Iyo abagize umuryango bakokeje igitutu ukemera guhindura umwanzuro wawe, biba bishobora kuzaba n’ikindi gihe. Icyakora iyo ugaragaje ubugwaneza kandi ugakomera ku mwanzuro wawe, bamwe muri bene wanyu bashobora kugutega amatwi.” Ibyo ni byo byabaye kuri Alice. Ubu ababyeyi be bombi ni abapayiniya kandi se ni umusaza w’itorero.

ABAGIZE ITORERO BADUFASHA BATE?

Abagize itorero bafasha bate bene wacu batari Abahamya? (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15. Muri Matayo 5:14-16 no muri 1 Petero 2:12, hagaragaza ko ‘imirimo myiza’ y’abagize itorero yafasha ite bene wacu?

15 Yehova yireherezaho abantu binyuze ku ‘mirimo myiza’ y’abagize itorero rya gikristo. (Soma muri Matayo 5:14-16; 1 Petero 2:12.) Ese niba uwo mwashakanye atari Umuhamya wa Yehova, ajya ahura n’abandi bagize itorero? Pauline twigeze kuvuga, yatumiraga abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bamenyane n’umugabo we. Wayne yibuka ukuntu hari umuvandimwe wamufashije kumenya neza Abahamya ba Yehova. Agira ati: “Yafashe konji kugira ngo turebe umupira. Naratekereje nti: ‘Uyu we ndabona twashobokana!’”

16. Kuki tugomba gutumira bene wacu mu materaniro?

16 Uburyo bwiza cyane twafashamo bene wacu, ni ukubatumira mu materaniro (1 Kor 14:24, 25). Wayne aterana bwa mbere hari ku Rwibutso, kuko rwabaye nyuma y’akazi kandi rukaba rwari bumare igihe gito. Agira ati: “Ibyavuzwe muri disikuru sinabisobanukiwe, ariko sinzibagirwa abantu bari bahari. Barazaga bakampa ikaze, bakansuhuzanya urugwiro. Nabonye ari abantu beza.” Hari umugabo n’umugore we bakundaga cyane Pauline, bakamufasha umwana mu materaniro cyangwa yagiye kubwiriza. Ubwo rero igihe Wayne yiyemezaga kumenya neza imyizerere ya Pauline, yasabye uwo mugabo kumwigisha Bibiliya.

17. Ni iki kitagombye gutuma twicira urubanza, kandi se kuki tugomba gukomeza kubwiriza bene wacu?

17 Tuba twifuza ko bene wacu bose bemera ukuri. Icyakora, hari igihe dukora ibishoboka byose ngo tubafashe kuba abagaragu ba Yehova, ariko ntibabyemere. Mu gihe banze ukuri, ntitwagombye kwicira urubanza. N’ubundi kandi, ntidushobora guhatira umuntu kwemera imyizerere yacu. Bene wanyu bashobora kubona ukuntu wishimye bitewe n’uko ukorera Yehova, bikaba byatuma bahindura uko babona ibintu. Jya usenga ubasabira. Jya ubabwiriza ubigiranye amakenga. Ntugacike intege ngo ureke kubabwiriza (Ibyak 20:20). Jya wiringira udashidikanya ko Yehova azaguha imigisha. Amaherezo bene wanyu nibagutega amatwi, bazakizwa.

INDIRIMBO YA 57 Tubwirize abantu b’ingeri zose

^ par. 5 Twifuza ko bene wacu bamenya Yehova, ariko ni bo bagomba kwifatira umwanzuro wo kumukorera cyangwa kutamukorera. Iki gice kigaragaza icyo twakora ngo bene wacu bakire neza ubutumwa tubagezaho.

^ par. 1 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukiri muto arimo arafasha se utari Umuhamya gukora imodoka ye. Mu gihe gikwiriye amweretse videwo yo kuri jw.org®.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu ateze amatwi umugabo we utari Umuhamya mu gihe amubwira uko yiriwe. Nyuma yaho uwo mushiki wacu yishimanye n’abagize umuryango we.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Uwo mushiki wacu yatumiye abagize itorero. Barimo baraganira n’umugabo we ngo barusheho kumumenya. Nyuma yaho, uwo mugabo yajyanye n’umugore we mu Rwibutso.