Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 31

“Ntiducogora”

“Ntiducogora”

“Ku bw’ibyo rero, ntiducogora.”​—2 KOR 4:16.

INDIRIMBO YA 128 Tujye twihangana kugeza ku mperuka

INSHAMAKE *

1. Ni iki Abakristo bagomba gukora kugira ngo barangize isiganwa ryabo?

IMIBEREHO ya gikristo igereranywa n’isiganwa. Uko igihe twaba tumaze dusiganwa cyaba kingana kose, tugomba gukomeza kwiruka kugeza turangije. Inama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’i Filipi zishobora kubidufashamo. Igihe yandikiraga abari bagize iryo torero ryo mu kinyejana cya mbere, bamwe muri bo bari bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova. Bari basanzwe ari Abakristo b’indahemuka, ariko Pawulo yabibukije ko bagombaga kwihangana bagakomeza gukorera Yehova. Yifuzaga ko bamwigana ‘bagakomeza guhatana bagana ku ntego.’—Fili 3:14.

2. Kuki inama Pawulo yagiriye Abafilipi yari iziye igihe?

2 Inama Pawulo yagiriye Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi yari iziye igihe. Iryo torero ryahanganye n’ibitotezo kuva rigishingwa. Byatangiye ahagana mu mwaka wa 50, igihe Pawulo na Silasi bumviraga itumira riturutse ku Mana ryabasabaga ‘kwambuka bakajya i Makedoniya.’ Icyo gihe, bagiye i Filipi batangira kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyak 16:9). Bahabonye umugore witwaga Lidiya ‘wateze amatwi, Yehova akingura umutima we’ kugira ngo yemere ubutumwa bwiza (Ibyak 16:14). Yahise abatizwa, we n’abo mu rugo rwe bose. Ariko Satani yahise abibasira. Abagabo bo muri uwo mugi bakurubanye Pawulo na Silasi babashyikiriza abacamanza, babashinja ko bari bahungabanyije umugi, ariko bababeshyera. Ibyo byatumye Pawulo na Silasi bakubitwa, barafungwa kandi nyuma yaho babasaba kuva muri uwo mugi (Ibyak 16:16-40). Ese byabaciye intege? Ashwi da! Naho se abavandimwe na bashiki bacu bari bagize iryo torero ryari rikimara gushingwa, bo babyitwayemo bate? Na bo barihanganye. Uko Pawulo na Silasi bitwaye byababereye urugero rwiza.

3. Ni iki Pawulo yari azi ku birebana n’isiganwa? Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Pawulo yari yariyemeje kudacogora (2 Kor 4:16). Icyakora yari azi ko kugira ngo arangize isiganwa, yagombaga gukomeza kuzirikana intego ye. Ni iki twamwigiraho? Ni abahe bantu b’indahemuka bo muri iki gihe bagaragaje ko dushobora kwihangana, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo? Ibyiringiro by’igihe kizaza bidufasha bite gukomera ku kemezo twafashe cyo kudacogora?

ISOMO TWAVANA KURI PAWULO

4. Ni mu buhe buryo Pawulo yakomeje gukorera Yehova nubwo yari mu mimerere igoye?

4 Reka dusuzume ibibazo Pawulo yari ahanganye na byo igihe yandikiraga Abafilipi. Yari i Roma afungishijwe ijisho. Ntiyashoboraga gusohoka ngo age kubwiriza. Ariko yakomezaga kubwiriza abazaga kumusura kandi akandikira amatorero ya kure. Muri iki gihe, hari Abakristo benshi baheze mu rugo kubera uburwayi cyangwa iza bukuru. Ariko na bo babwiriza abaza kubasura, bakanandikira abantu bataboneka mu ngo zabo amabaruwa atera inkunga.

5. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 3:12-14, ni iki cyafashije Pawulo gukomeza gukorera Yehova?

5 Pawulo ntiyemeye ko ibyo yari yaragezeho cyangwa amakosa yakoze, bimubuza gukomeza gukorera Yehova. Koko rero, yavuze ko ‘kwibagirwa ibiri inyuma’ ari byo byatumaga ‘ahatanira gusingira ibiri imbere,’ cyangwa kurangiza neza isiganwa rye. (Soma mu Bafilipi 3:12-14.) Ni ibihe bintu byashoboraga kurangaza Pawulo? Icya mbere, ni ibyo yari yaragezeho mu idini ry’Abayahudi mbere y’uko aba Umukristo. Ariko ibyo bintu byose yabonaga ko ari “ibishingwe” (Fili 3:3-8). Icya kabiri, ntiyemeye ko amakosa yari yarakoze igihe yatotezaga Abakristo amuca intege, ngo areke gukorera Yehova. Icya gatatu, ntiyigeze yumva ko ibyo yari yarakoreye Yehova bihagije. Pawulo yakoze byinshi mu murimo nubwo yahuye n’ibibazo byinshi, birimo gufungwa, gukubitwa no guterwa amabuye. Hari n’igihe ubwato bwamumenekeragaho, ubundi akaba adafite ibyokurya cyangwa imyambaro (2 Kor 11:23-27). Icyakora yari azi ko yagombaga gukomeza gukorera Yehova. Natwe tuge tumwigana.

6. Bimwe mu bintu ‘biri inyuma’ tugomba kwibagirwa ni ibihe?

6 Twakwigana Pawulo dute mu birebana no ‘kwibagirwa ibiri inyuma’? Bamwe muri twe bashobora kuba bicira urubanza bitewe n’ibyaha bakoze kera. Niba nawe ari uko, jya wiyigisha ibirebana n’igitambo k’inshungu Kristo yatanze. Kwiyigisha ibintu bihuje n’ikibazo dufite, tukabitekerezaho kandi tugasenga, bishobora gutuma tudakomeza kwicira urubanza nta mpamvu. Binatuma tudakomeza kubabazwa n’ibyaha Yehova yatubabariye. Reka dusuzume irindi somo twavana kuri Pawulo. Bamwe bashobora kuba bararetse akazi gahemba neza kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova. Niba natwe ari uko, byaba byiza twibagiwe ibiri inyuma, tukirinda kwifuza ubutunzi n’ibindi bintu twigomwe (Kub 11:4-6; Umubw 7:10). Mu bintu ‘biri inyuma,’ hashobora kuba hanakubiyemo ibyo twakoze mu murimo wa Yehova cyangwa ibigeragezo twahanganye na byo. Birumvikana ko gusubiza amaso inyuma tukareba uko Yehova yaduhaye imigisha n’uko yagiye adufasha, bishobora gutuma turushaho kugirana na we ubucuti. Icyakora, ntitwagombye kumva ko ibyo twakoze bihagije.—1 Kor 15:58.

Mu isiganwa turimo, tugomba kwirinda ibirangaza kandi tugakomeza guhanga amaso ingororano (Reba paragarafu ya 7)

7. (a) Mu 1 Abakorinto 9:24-27 hagaragaza ko ari iki tugomba gukora kugira ngo dutsinde isiganwa? Tanga urugero.

7 Pawulo yari asobanukiwe neza amagambo ya Yesu agira ati: “Muhatane cyane” (Luka 13:23, 24). Yari azi ko agomba guhatana nk’uko Kristo yahatanye, akagera ku iherezo. Ni yo mpamvu yagereranyije imibereho ya gikristo n’isiganwa. (Soma mu 1 Abakorinto 9:24-27.) Umuntu uri mu isiganwa yirinda kurangara kugira ngo arirangize. Urugero, abantu bari mu isiganwa ryabereye mu mugi, bashobora kunyura ku maduka no ku bindi bintu bishobora kubarangaza. Ngaho nawe tekereza umuntu uri mu isiganwa ahagaze akareba ibicuruzwa biri mu iduka! Abikoze ntiyatsinda isiganwa. Natwe mu isiganwa turimo, tugomba kwirinda ibirangaza. Nidukomeza kuzirikana intego yacu, tuzahatana cyane nka Pawulo kandi tuzabona igihembo.

UKO TWAKOMEZA GUKORERA YEHOVA

8. Ni ibihe bintu bitatu bishobora kuduca intege?

8 Reka dusuzume ibintu bitatu bishobora kuduca intege. Icya mbere, ni igihe ibintu bitagenze uko twari tubyiteze. Icya kabiri, ni igihe tugenda tugira imbaraga nke bitewe n’iza bukuru. Icya gatatu, ni igihe tumaze imyaka myinshi duhanganye n’ibigeragezo. Gusuzuma uko abandi bitwaye mu bibazo nk’ibyo, bishobora kugira icyo bitwigisha.—Fili 3:17.

9. Mu gihe ibintu bitagenze uko twari tubyiteze, bishobora kutugiraho izihe ngaruka?

9 Igihe ibintu bitagenze uko twari tubyiteze. Twese twifuza ko ibyo Yehova yadusezeranyije bisohora. Igihe umuhanuzi witwaga Habakuki yasabaga Yehova ngo avaneho ibibi byari mu Buyuda, Yehova yamubwiye ko ‘akomeza gutegereza’ (Hab 2:3). Icyakora iyo ibintu bitabaye mu gihe twari tubyiteze, bishobora gutuma tudakomeza kurangwa n’ishyaka. Dushobora no gucika intege (Imig 13:12). Ibyo byigeze kuba ku bavandimwe bacu ahagana mu mwaka wa 1914. Muri uwo mwaka, Abakristo benshi basutsweho umwuka bari biteze ko bari bagiye kujya mu ijuru. None se igihe abagaragu ba Yehova b’indahemuka babonaga ibyo bitabaye, bakoze iki?

Royal Spatz na Pearl ntibabonye ibyo bari biteze mu mwaka wa 1914, ariko bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka (Reba paragarafu ya 10)

10. Ni iki umugabo n’umugore bakoze mu gihe ibintu bitagendaga uko bari babyiteze?

10 Reka turebe urugero rw’Abakristo babiri b’indahemuka bahuye n’ikibazo nk’icyo. Umuvandimwe Royal Spatz yabatijwe mu mwaka wa 1908, afite imyaka 20. Yari yiringiye adashidikanya ko yari hafi kujya mu ijuru. N’ikimenyimenyi, igihe yasabaga Pearl ko bashyingiranwa mu mwaka wa 1911, yaramubwiye ati: “Uzi neza uko bizagenda mu mwaka wa 1914. Niba tuzabana, reka tubane hakiri kare.” Ese igihe batajyaga mu ijuru mu mwaka wa 1914, byabaciye intege? Oya rwose. Ntibakoreraga Yehova bagamije kwibonera ingororano gusa, ahubwo bifuzaga gukora ibyo ashaka mu budahemuka. Bari bariyemeje gukomeza isiganwa bihanganye. Koko rero, Royal na Pearl bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka mu gihe k’imyaka myinshi, kugeza barangije isiganwa ryabo ku isi. Nta gushidikanya ko nawe wifuza kubona Yehova yeza izina rye, akagaragaza ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi kandi agasohoza amasezerano ye yose. Izere rwose ko ibyo bintu byose bizabaho mu gihe yagennye. Mu gihe tukibitegereje, nimucyo dukomeze gukora byinshi mu murimo w’Imana, ntitwemere gucika intege bitewe n’uko ibintu bitagenze uko twari tubyiteze.

Igihe Arthur Secord yari ageze mu za bukuru, yifuzaga gukomeza gukorera Yehova (Reba paragarafu ya 11)

11-12. Kuki dushobora gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka nubwo twaba dufite imbaraga nke? Tanga urugero.

11 Igihe tugenda tugira imbaraga nke bitewe n’iza bukuru. Isiganwa risanzwe risaba ingufu, ariko kugira ukwizera gukomeye no kugira ishyaka mu murimo wa Yehova byo ntibisaba ingufu. Koko rero, hari benshi badafite imbaraga nk’izo bari bafite kera, ariko bakaba bagifite ikifuzo cyo gukorera Yehova uko bashoboye kose (2 Kor 4:16). Urugero, igihe Umuvandimwe Arthur Secord * yari afite imyaka 88, yari amaze imyaka 55 akora kuri Beteli. Icyo gihe yari afite imbaraga nke kubera iza bukuru. Umunsi umwe, mushiki wacu wari ushinzwe kumwitaho yaramurebye maze amubwira amagambo yo kumushimira agira ati: “Muvandimwe Secord, wakoze byinshi mu murimo wa Yehova.” Ariko Secord we ntiyibandaga ku byo yari yarakoze. Yarebye uwo mushiki wacu, aramwenyura maze aramubwira ati: “Uvuze ukuri. Ariko ibyo twakoze kera si byo by’ingenzi. Ik’ingenzi ni uko dukomeza kuba indahemuka.”

12 Birashoboka ko nawe umaze imyaka myinshi ukorera Yehova, ariko ukaba utagikora byinshi nka mbere kubera iza bukuru. Niba ari uko bimeze, humura. Jya wiringira udashidikanya ko Yehova yibuka ibyo wakoze kera kandi ko abiha agaciro (Heb 6:10). Nanone jya wibuka ko kuba dukunda Yehova n’umutima wacu wose, bitagaragazwa n’ubwinshi bw’ibyo dukora mu murimo we. Ahubwo bigaragazwa no kuba turangwa n’ikizere kandi tugakora ibyo dushoboye byose (Kolo 3:23). Yehova azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi ntadusaba gukora ibyo tudashoboye.—Mar 12:43, 44.

Anatoly Melnik n’umugore we Lidiya bakomeje kwihangana nubwo bahuye n’ibigeragezo byinshi (Reba paragarafu ya 13)

13. Ibyabaye kuri Anatoly na Lidiya byadufasha bite gukomeza gukorera Yehova nubwo twaba duhanganye n’ibibazo byinshi?

13 Igihe tumaze imyaka myinshi duhanganye n’ibigeragezo. Bamwe mu bagaragu ba Yehova bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ibibazo kandi batotezwa. Urugero, igihe Anatoly Melnik * yari afite imyaka 12 gusa, se yarafashwe arafungwa, hanyuma yoherezwa muri Siberiya, ku birometero bisaga 7.000 uturutse iwabo muri Moludaviya. Nyuma y’umwaka, Anatoly, nyina, nyirakuru na sekuru, na bo boherejwe muri Siberiya. Hashize igihe, batangiye kujya mu materaniro, ariko byabasabaga gukora urugendo rw’ibirometero 30 n’amaguru, hari ubukonje bukabije n’urubura. Nyuma yaho, Anatoly yamaze imyaka itatu muri gereza, yarasize umugore we Lidiya n’agakobwa kabo kari gafite umwaka umwe. Nubwo Anatoly n’umugore we bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ibigeragezo, bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka. Ubu afite imyaka 82 kandi ari mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Aziya yo Hagati. Nimucyo natwe tuge twigana Anatoly na Lidiya, dukomeze gukora ibyo dushoboye byose mu murimo wa Yehova, kandi dukomeze kwihangana.—Gal 6:9.

KOMEZA KUZIRIKANA IBYIRINGIRO BY’IGIHE KIZAZA

14. Pawulo yari azi ko agomba gukora iki kugira ngo azahabwe ingororano?

14 Pawulo yari yiringiye adashidikanya ko yari kuzarangiza isiganwa rye maze agahabwa ingororano. Kubera ko yari yarasutsweho umwuka, yari kuzahabwa “igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru kuva ku Mana.” Ariko yari azi neza ko kugira ngo abone icyo gihembo, yagombaga gukomeza “guhatana” (Fili 3:14). Pawulo yakoresheje urugero rushishikaje kugira ngo afashe Abafilipi, bityo bazabone ingororano.

15. Pawulo yakoresheje ate urugero rw’ubwenegihugu kugira ngo atere Abakristo b’i Filipi inkunga yo gukomeza “guhatana”?

15 Pawulo yibukije Abafilipi ko bari bafite ubwenegihugu mu ijuru (Fili 3:20). Kuki bagombaga kubizirikana? Muri icyo gihe, abantu bose babaga bifuza ubwenegihugu bw’Abaroma. * Icyakora, Abakristo basutsweho umwuka bari bafite ubwenegihugu buruta kure cyane ubwo, kuko bwari kuzabahesha imigisha ihebuje. Ubwenegihugu bw’Abaroma nta cyo bwari buvuze ubugereranyije n’ubwo mu ijuru. Ni yo mpamvu Pawulo yagiriye Abafilipi inama yo kujya bitwara nk’abenegihugu, “nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo” (Fili 1:27). Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka batanga urugero rwiza, iyo bahatanira ingororano yabo y’ubuzima bw’iteka mu ijuru.

16. Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi cyangwa mu ijuru, ni iki tugomba gukomeza gukora dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7?

16 Twaba dufite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka mu ijuru cyangwa ku isi izaba yahindutse paradizo, tugomba gukomeza guhatanira ingororano. Ntitugomba kureba ibiri inyuma, cyangwa ngo twemere ko hagira ikiturangaza, nubwo twaba dufite ibibazo (Fili 3:16). Dushobora kuba tumaze igihe kirekire dutegereje ko Yehova asohoza amasezerano ye, cyangwa imbaraga zacu zikaba zigenda ziba nke. Dushobora no kuba tumaze imyaka myinshi duhanganye n’ibibazo kandi dutotezwa. Uko byaba bimeze kose, ‘ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kiduhangayikisha.’ Ahubwo tuge dusenga Imana tuyinginga, kandi izaduha amahoro menshi.—Soma mu Bafilipi 4:6, 7.

17. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Kimwe n’uko umuntu uri hafi kurangiza isiganwa ahatana kugira ngo atsinde, natwe uko tugenda twegereza iherezo ry’isiganwa ryacu rya gikristo, tugomba guhatana kugira ngo tuzabone ibyo Imana yadusezeranyije. Twifuza gukomeza guhatana uko dushoboye kose. None se twakora iki ngo dukomeze gukorera Yehova twihanganye? Igice gikurikira kizadufasha kumenya ibyo twashyira mu mwanya wa mbere, kinadufashe “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—Fili 1:9, 10.

INDIRIMBO YA 79 Bafashe gushikama

^ par. 5 Uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, twifuza gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka kandi tukarushaho kunonosora umurimo tumukorera. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo kudacogora. Mu rwandiko yandikiye Abafilipi, harimo inama zadufasha kwihangana mu mibereho yacu ya gikristo igereranywa n’isiganwa. Iki gice kiri butwereke uko twazishyira mu bikorwa.

^ par. 11 Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’Umuvandimwe Secord, mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1966 (mu Gifaransa).

^ par. 13 Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’Umuvandimwe Anatoly, muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 2004 (mu Gifaransa).

^ par. 15 Kubera ko umugi wa Filipi wakoronizwaga n’Abaroma, Abafilipi bari bafite uburenganzira bumwe na bumwe Abaroma bari bafite. Ni yo mpamvu urwo rugero Pawulo yakoresheje barusobanukiwe neza.