Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

Urukundo rwanyu nirugwire

Urukundo rwanyu nirugwire

“Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kugwira.”​FILI 1:9.

INDIRIMBO YA 106 Twitoze kugaragaza urukundo

INSHAMAKE *

1. Ni ba nde bashinze itorero ry’i Filipi?

IGIHE intumwa Pawulo, Silasi, Luka na Timoteyo bageraga i Filipi, bahabonye abantu benshi bifuzaga kumenya ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Abo bavandimwe bane barangwaga n’ishyaka bashinze itorero, maze abigishwa bashya bose batangira kujya bateranira hamwe. Bashobora kuba barateraniraga kwa mushiki wacu Lidiya wakundaga kwakira abashyitsi.—Ibyak 16:40.

2. Ni ibihe bibazo itorero ry’i Filipi ryahuye na byo rimaze gushingwa?

2 Bidatinze, iryo torero rishya ryibasiwe n’ibitotezo. Satani yahagurukije abanzi b’ukuri, barwanya cyane umurimo wo kubwiriza wakorwaga na Pawulo na bagenzi be. Pawulo na Silasi barafashwe, bakubitwa ibiboko kandi barafungwa. Bamaze gufungurwa, basubiye gusura ba bigishwa bashya, babatera inkunga. Nyuma yaho Pawulo, Silasi na Timoteyo bavuye muri uwo mugi. Ariko Luka we ashobora kuba yarahasigaye. None se abo Bakristo bari bakiri bashya babyifashemo bate? Yehova yabahaye umwuka wera, bakomeza kumukorera babigiranye ishyaka (Fili 2:12). Ibyo byashimishije Pawulo.

3. Mu Bafilipi 1:9-11 hagaragaza ko Pawulo yasengaga asaba iki?

3 Nyuma y’imyaka nk’icumi, Pawulo yandikiye iryo torero ry’i Filipi. Iyo usomye urwandiko yabandikiye, wibonera ukuntu Pawulo yakundaga cyane abo bavandimwe be. Yaranditse ati: “Nifuza cyane kubabona mwese, kuko mbafitiye urukundo rurangwa n’ubwuzu nk’urwo Kristo Yesu afite” (Fili 1:8). Yababwiye ko yasengaga abasabira. Yasabaga Yehova ko abafasha bakarushaho gukundana, bakamenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, bakaba abantu batagira inenge, ntibabere abandi igisitaza kandi bakera imbuto zo gukiranuka. Ibyo Pawulo yavuze abivanye ku mutima, bishobora kudufasha muri iki gihe. (Soma mu Bafilipi 1:9-11.) Reka tubisuzume, tunarebe uko twabishyira mu bikorwa.

MURUSHEHO GUKUNDANA

4. (a) Muri 1 Yohana 4:9, 10 hagaragaza hate urukundo Yehova yadukunze? (b) Twagombye gukunda Imana mu rugero rungana iki?

4 Yehova yagaragaje ko adukunda cyane, igihe yoherezaga Umwana we kugira ngo adupfire. (Soma muri 1 Yohana 4:9, 10.) Urwo rukundo ruzira ubwikunde ni rwo rutuma natwe tumukunda (Rom 5:8). Twagombye kumukunda mu rugero rungana iki? Yesu yashubije icyo kibazo igihe yabwiraga Umufarisayo ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Mat 22:36, 37). Twifuza gukunda Imana tubigiranye umutima wacu wose. Nanone twifuza ko urukundo tuyikunda rwakomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye. Pawulo yabwiye Abafilipi ko urukundo rwabo rwagombaga ‘kurushaho kugwira.’ Twakora iki ngo turusheho gukunda Imana?

5. Twakora iki ngo urukundo dukunda Imana rurusheho kwiyongera?

5 Kugira ngo dukunde Imana, tugomba kubanza kuyimenya. Bibiliya igira iti: “Udakunda ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Intumwa Pawulo yavuze ko kumenya ukuri ku byerekeye Imana no kumenya uko ibona ibintu, bizatuma turushaho kuyikunda (Fili 1:9). Igihe twatangiraga kwiga Bibiliya, twatangiye gukunda Imana nubwo twari tuyiziho ibintu bike cyane. Uko twamenyaga byinshi, ni ko urukundo tuyikunda rwarushagaho kwiyongera. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko dusoma Bibiliya buri gihe, kandi tugatekereza twitonze ku byo dusoma.—Fili 2:16.

6. Muri 1 Yohana 4:11, 20, 21 hatwigisha iki ku birebana n’urukundo?

6 Urukundo rukomeye Imana idukunda ruzatuma dukunda abavandimwe bacu. (Soma muri 1 Yohana 4:11, 20, 21.) Dushobora kwibwira ko gukunda abavandimwe na bashiki bacu ari ibintu bipfa kwizana. Kubera iki? Kubera ko dusenga Yehova kandi tukihatira kumwigana. Nanone twigana Yesu wadukunze cyane, akemera kudupfira. Icyakora, hari igihe kumvira itegeko ryo gukundana bitugora. Reka dufate urugero rw’ibyabaye mu itorero ry’i Filipi.

7. Inama Pawulo yagiriye Ewodiya na Sintike itwigisha iki?

7 Ewodiya na Sintike bari bashiki bacu barangwaga n’ishyaka, bakoze umurimo “bafatanyije” na Pawulo. Ariko birashoboka ko ubwumvikane buke bwatumye ubucuti bwabo buzamo agatotsi. Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero bateraniragamo, yabavuze mu mazina kandi abagira inama yo ‘guhuza umutima’ (Fili 4:2, 3). Nanone Pawulo yagiriye iryo torero ryose inama yo ‘gukomeza gukora ibintu byose batitotomba kandi batajya impaka’ (Fili 2:14). Iyo nama idaciye ku ruhande yafashije abo bashiki bacu bizerwa n’itorero ryose kurushaho gukundana.

Kuki tugomba kwita ku mico myiza y’abavandimwe bacu? (Reba paragarafu ya 8) *

8. Ni iki gituma gukunda abavandimwe na bashiki bacu bitugora, kandi se twakirwanya dute?

8 Hari igihe natwe gukunda abavandimwe na bashiki bacu bitugora, kubera ko twibanze ku makosa yabo. Twese dukora amakosa buri munsi. Iyo dukomeje kwibanda ku makosa y’abandi, kubakunda biratugora. Urugero, Umukristo mugenzi wacu ashobora kwibagirwa kudufasha gukora isuku ku Nzu y’Ubwami, bikaturakaza. Iyo duhise dutekereza ku yandi makosa yagiye akora, uburakari buriyongera, maze urukundo twamukundaga rukagabanuka. Mu gihe ibyo bikubayeho, byaba byiza wibutse ko Yehova abona amakosa yacu, akabona n’ay’uwo Mukristo mugenzi wacu. Icyakora nubwo dukora amakosa, twese Yehova aradukunda. Ni yo mpamvu tugomba kwigana urukundo rwa Yehova kandi tukibanda ku mico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu. Iyo twihatiye kubakunda, turushaho kunga ubumwe.—Fili 2:1, 2.

“IBINTU BY’INGENZI KURUSHA IBINDI”

9. Bimwe mu ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ Pawulo yavuze mu rwandiko yandikiye Abafilipi ni ibihe?

9 Yehova yasabye Pawulo kubwira Abafilipi n’abandi Bakristo bose ko bagombaga kumenya “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Fili 1:10). Ibyo bintu by’ingenzi bikubiyemo isohozwa ry’amasezerano y’Imana, ubumwe n’amahoro by’itorero no kuba izina ry’Imana rigomba kwezwa (Mat 6:9, 10; Yoh 13:35). Iyo ibyo bintu tubiha agaciro kuruta ibindi byose, tuba tugaragaza ko dukunda Yehova.

10. Twakora iki ngo Imana ibone ko turi abantu batagira inenge?

10 Nanone Pawulo yavuze ko tugomba kuba abantu ‘batagira inenge.’ Ibyo ntibisobanura ko tugomba kuba intungane. Ntidushobora kubaho tudafite inenge nka Yehova. Ariko iyo twihatiye kongera urukundo rwacu kandi tukamenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, abona ko turi abantu batagira inenge. Kimwe mu bintu bigaragaza ko dukunda abandi, ni ukwirinda kubabera igisitaza.

11. Kuki tugomba kwirinda kubera abandi igisitaza?

11 Inama yo kwirinda kubera abandi igisitaza ni iy’ingenzi cyane. Twasitaza abandi dute? Twabasitaza bitewe n’imyidagaduro duhitamo, imyambarire yacu cyangwa akazi dukora. Ibyo duhitamo bishobora kuba ubwabyo atari bibi. Ariko niba duhisemo ibintu bigakomeretsa umutimanama w’abandi maze tukababera igisitaza, icyo kiba ari ikibazo gikomeye cyane. Yesu yavuze ko gusitaza umuvandimwe wacu ari bibi cyane kuruta guhambirwa urusyo runini ku ijosi, maze tukarohwa mu nyanja.—Mat 18:6.

12. Umwanzuro umugabo n’umugore b’abapayiniya bafashe, utwigisha iki?

12 Reka turebe uko umugabo n’umugore we b’abapayiniya bumviye iyo nama ya Yesu. Mu itorero ryabo, hari harimo umugabo n’umugore we bari babatijwe vuba, kandi bari barakuriye mu miryango ikagatiza. Bumvaga ko Abakristo batagomba kujya kureba firimi, uko zaba zimeze kose. Igihe bamenyaga ko wa mugabo n’umugore b’abapayiniya bari bagiye kureba firimi, byarabababaje cyane. Abo bapayiniya bamaze kubimenya, baretse kujya bajya kureba firimi kugeza igihe abo bigishwa bashya bamariye gutoza umutimanama wabo, bakamenya gushyira mu gaciro (Heb 5:14). Uwo mwanzuro urangwa no kwigomwa uwo mugabo n’umugore we b’abapayiniya bafashe, ugaragaza ko bakundaga cyane uwo muryango, atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa.—Rom 14:19-21; 1 Yoh 3:18.

13. Ni iki dushobora gukora tukaba twagusha umuntu mu cyaha?

13 Ikindi kintu twakora tugasitaza mugenzi wacu, ni ukumugusha mu cyaha. Ibyo bishoboka bite? Urugero, reka tuvuge ko hari umwigishwa wa Bibiliya wari warabaswe n’inzoga, akaba amaze igihe arwana no kuzireka. Amaherezo, afashe umwanzuro wo kuzireka burundu. Ahise agira amajyambere, arabatizwa. Nyuma yaho, umuvandimwe amutumiye iwe mu busabane amuha inzoga, aramubwira ati: “Ubu uri Umukristo; ufite umwuka wa Yehova. Kimwe mu biwuranga ni ukumenya kwifata. Niba rero ushoboye kwifata uranywaho gake.” Tekereza uko byagenda uwo muvandimwe aramutse yumviye iyo nama mbi!

14. Amateraniro adufasha ate gushyira mu bikorwa inama ziri mu Bafilipi 1:10?

14 Amateraniro adufasha gushyira mu bikorwa inama ziri mu Bafilipi 1:10. Mbere na mbere, ibyo twigishwa mu materaniro bituma twibuka ibintu Yehova abona ko ari iby’ingenzi. Nanone, atuma twitoza gushyira mu bikorwa ibyo twiga, bityo tukaba abantu batagira inenge. Byongeye kandi, amateraniro atuma duterana ishyaka ryo “gukundana no gukora imirimo myiza” (Heb 10:24, 25). Iyo abavandimwe bacu baduteye inkunga, turushaho kubakunda, tukarushaho no gukunda Imana. Iyo dukunda Imana n’abavandimwe bacu tubivanye ku mutima, twihatira kwirinda ikintu cyose cyababera igisitaza.

MUKOMEZE ‘KUZUZWA IMBUTO ZO GUKIRANUKA’

15. ‘Kuzuzwa imbuto zo gukiranuka’ bisobanura iki?

15 Pawulo yasenze Imana ayisaba ko Abafilipi ‘bakuzuzwa imbuto zo gukiranuka’ (Fili 1:11). Muri izo mbuto, harimo gukunda Yehova n’abagize ubwoko bwe no kumenyesha abandi ibyo twizera ku birebana na Yesu n’ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza. Mu Bafilipi 2:15 yakoresheje andi magambo agaragaza ko abo Bakristo ‘bamurikaga bameze nk’imuri mu isi.’ Ibyo byari bikwiriye kubera ko Yesu yasabye abigishwa be kuba “umucyo w’isi” (Mat 5:14-16). Nanone yabasabye ‘guhindura abantu abigishwa,’ kandi yavuze ko bari ‘kuzamubera abahamya, kugera mu turere twa kure cyane tw’isi’ (Mat 28:18-20; Ibyak 1:8). Twera “imbuto zo gukiranuka” iyo dukorana umwete uwo murimo w’ingenzi cyane.

Igihe Pawulo yari i Roma afungishijwe ijisho, yandikiye itorero ry’i Filipi. Icyo gihe yanabwirizaga ababaga bamurinze n’abamusuraga (Reba paragarafu ya 16)

16. Mu Bafilipi 1:12-14 hagaragaza hate ko dushobora kumurika nk’imuri, nubwo byaba bitoroshye? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

16 Uko imimerere turimo yaba iri kose, dushobora kumurika nk’imuri. Hari igihe ibyo twabonaga ko bishobora kutubera imbogamizi, bituma tubona uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Urugero, igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abafilipi yari i Roma, afungishijwe ijisho. Ariko kuba yari afunzwe ntibyamubuzaga kubwiriza ababaga bamurinze n’abamusuraga. Yakomeje kubwiriza abigiranye ishyaka, kandi ibyo byateye abavandimwe inkunga, bagira ubutwari bwo “kuvuga ijambo ry’Imana badatinya.”—Soma mu Bafilipi 1:12-14; 4:22.

Buri gihe tuge dushakisha uko twabwiriza mu buryo bwuzuye (Reba paragarafu ya 17) *

17. Tanga urugero rugaragaza ko dushobora kwera imbuto no mu gihe bigoye.

17 Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu, bagaragaza ubutwari nk’ubwa Pawulo. Baba mu bihugu bitabemerera kubwiriza mu ruhame cyangwa ku nzu n’inzu, bigatuma bashakisha ubundi buryo bwo gutangaza ubutumwa bwiza (Mat 10:16-20). Muri kimwe muri ibyo bihugu, umugenzuzi w’akarere yasabye ko buri mubwiriza arangiza kubwiriza ifasi ye igizwe na bene wabo, abaturanyi, abo bigana, abo bakorana n’abo baziranye. Mu myaka ibiri gusa, umubare w’amatorero yo mu karere ke wariyongereye cyane. Birashoboka ko tuba mu gihugu kitatubuza kubwiriza. Ariko dushobora kuvana isomo ry’ingirakamaro ku bavandimwe na bashiki bacu bagize icyo bageraho. Buri gihe tuge dushaka uko twakora umurimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye, twiringiye ko Yehova azaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kubwiriza no mu gihe bigoye.—Fili 2:13.

18. Ni iki tugomba kwiyemeza?

18 Iki ni cyo gihe cyo kwiyemeza kumvira inama zahumetswe ziri mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi. Nimucyo twiyemeze kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, twihatire kuba abantu batagira inenge, twirinde kubera abandi igisitaza kandi twere imbuto zo gukiranuka. Ibyo bizatuma turushaho gukundana, bityo duheshe ikuzo Yehova, Data utwitaho.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

^ par. 5 Ubu ni bwo dukeneye gukunda abavandimwe bacu kurusha mbere hose. Urwandiko rwandikiwe Abafilipi rudufasha kumenya uko twarushaho gukunda abavandimwe bacu ndetse no mu gihe bigoye.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ababwiriza barimo barakora isuku mu Nzu y’Ubwami. Joe abaye aretse gukora kugira ngo aganire n’undi muvandimwe n’umuhungu we. Ibyo birakaje cyane Mike bakoranaga isuku. Aratekereje ati: “Joe yagombye kuba ari gukora none arimo kwiganirira.” Nyuma yaho, Mike yitegereje ukuntu Joe arimo yita kuri mushiki wacu ugeze mu za bukuru. Ibyo bimwibukije indi mico myiza ya Joe.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe uba mu gihugu kitemerera Abahamya kubwiriza ku mugaragaro, abwirije umuntu baziranye abigiranye amakenga. Nyuma yaho, uwo muvandimwe abwirije umuntu bakorana, bari mu masaha y’ikiruhuko.