Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yohana Umubatiza—Yatweretse uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo

Yohana Umubatiza—Yatweretse uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo

ESE hari inshingano wifuza mu itorero ariko ukaba udashobora kuyihabwa? Birashoboka ko ari inshingano ifitwe n’undi muntu. Nanone ishobora kuba ari inshingano wigeze kugira, ariko ubu ukaba udashobora kuyisohoza bitewe n’iza bukuru, uburwayi, ibibazo by’ubukungu cyangwa inshingano z’umuryango. Ishobora no kuba ari inshingano wamaze igihe kirekire usohoza, ariko ukaba utakiyifite bitewe n’ibintu byahindutse mu muryango wa Yehova. Uko byaba byaragenze kose, ushobora kuba wumva udakora ibyo wifuza mu murimo w’Imana. Ibyo bishobora kuguca intege. None se ni iki cyadufasha kugira ngo tudacika intege, cyangwa ngo duheranwe n’agahinda? Twakora iki ngo dukomeze kugira ibyishimo?

Gusuzuma ibyabaye kuri Yohana Umubatiza, bishobora kudufasha gukomeza kugira ibyishimo. Yohana yagiye asohoza inshingano nziza, ariko birashoboka ko ibyamubayeho mu murimo yakoreye Yehova atari byo yari yiteze. Ashobora kuba atari azi ko yari kuzamara muri gereza igihe kinini kuruta icyo yamaze akora umurimo. Icyakora yakomeje kurangwa n’ibyishimo. Ni iki cyamufashije? Ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’ibyishimo mu gihe ibintu bitagenze uko twari tubyiteze?

INSHINGANO YASHIMISHIJE YOHANA

Ahagana muri Mata mu mwaka wa 29, ni bwo Yohana yatangiye umurimo we wo kuba integuza ya Mesiya. Yabwiraga abantu ati: “Nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje” (Mat 3:2; Luka 1:12-17). Benshi bakiriye neza ubutumwa yatangazaga. Koko rero, abantu benshi baturukaga kure baje kumutega amatwi kandi barihannye barabatizwa. Nanone Yohana yagize ubutwari amenyesha abayobozi b’amadini bigiraga abakiranutsi ko bagombaga kwihana, bitaba ibyo bakazacirwa urubanza (Mat 3:5-12). Umurimo we wageze ku ntego ahagana mu Kwakira mu mwaka wa 29, igihe yabatizaga Yesu. Kuva icyo gihe, Yohana yashishikarizaga abantu gukurikira Yesu, kuko ari we Mesiya wasezeranyijwe. —Yoh 1:32-37.

Yesu yagaragaje ko Yohana yashohoje inshingano yihariye igihe yavugaga ati: ‘Mu babyawe n’abagore, ntihigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza’ (Mat 11:11). Nta gushidikanya ko Yohana yishimiye cyane imigisha Imana yamuhaye. Kimwe na Yohana, abantu benshi muri iki gihe bagiye babonera imigisha myinshi mu murimo w’Imana. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Terry. We n’umugore we Sandra, ubu bamaze imyaka isaga 50 mu murimo w’igihe cyose. Terry yaravuze ati: “Nashohoje inshingano nziza kandi nyinshi. Nabaye umupayiniya w’igihe cyose, nkora kuri Beteli, mba umupayiniya wa bwite, umugenzuzi w’akarere, umugenzuzi w’intara, none ubu nongeye kuba umupayiniya wa bwite.” Kugira inshingano mu muryango wa Yehova bihesha ibyishimo, ariko nk’uko turi buze kubibona, ibyabaye kuri Yohana bigaragaza ko mu gihe uhinduriwe inshingano, ugomba kugira icyo ukora kugira ngo ukomeze kugira ibyishimo.

JYA WISHIMIRA INSHINGANO UFITE

Icyatumye Yohana Umubatiza akomeza kugira ibyishimo ni uko yakomeje guha agaciro inshingano yari afite. Reka dufate urugero. Yesu amaze kubatizwa, abigishwa ba Yohana baragabanutse ariko aba Yesu bariyongera. Abigishwa ba Yohana byabateye impungenge, maze baramubwira bati: “Dore [Yesu] arimo arabatiza none abantu bose baramusanga” (Yoh 3:26). Yohana yarababwiye ati: “Ufite umugeni ni we mukwe. Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane ibitewe n’ijwi ry’umukwe. Ku bw’ibyo rero, ibyishimo byanjye biruzuye(Yoh 3:29). Yohana ntiyigeze ashaka kurushanwa na Yesu, kandi ntiyigeze atekereza ko umurimo yakoraga nta gaciro wari ufite bitewe n’uko uwa Yesu ari wo wari uw’ingenzi cyane. Ahubwo yakomeje kwishima bitewe n’uko yahaga agaciro inshingano yo kuba “incuti y’umukwe.”

Uko Yohana yabonaga ibintu byamufashije gukomeza kwishima nubwo inshingano ye itari yoroshye. Urugero, Yohana yabaye Umunaziri akivuka, bityo akaba atari yemerewe kunywa divayi (Luka 1:15). Yesu yavuze ukuntu Yohana yari afite ubuzima burangwa no kwigomwa, agira ati: ‘Yohana yaje atarya kandi atanywa.’ Yesu n’abigishwa be bo ntibagengwaga n’amategeko y’Abanaziri, kandi babagaho mu buzima busanzwe (Mat 11:18, 19). Nanone Yohana ntiyigeze akora ibitangaza, ariko yari azi ko abigishwa ba Yesu, harimo n’abahoze ari abigishwa be, bahawe ububasha bwo kubikora (Mat 10:1; Yoh 10:41). Ariko ibyo ntibyaciye Yohana intege, ahubwo yibanze ku nshingano Yehova yari yaramuhaye.

Natwe niduha agaciro inshingano Yehova yaduhaye tuzakomeza kugira ibyishimo. Terry twigeze kuvuga yagize ati: “Inshingano yose nahabwaga, nayihaga agaciro.” Iyo ashubije amaso inyuma agatekereza ku murimo yakoze, aravuga ati: “Ntacyo nicuza ahubwo nibuka ibintu byiza gusa.”

Kuzirikana ko Imana yemeye ko tuba ‘abakozi bakorana na yo,’ bizatuma twumva ko inshingano dufite ari iy’agaciro kenshi, bityo dukomeze kugira ibyishimo mu murimo (1 Kor 3:9). Iyo igikoresho cy’agaciro kitabwaho buri gihe, gikomeza kuba kiza. Natwe nidukomeza kubona ko gukorana na Yehova ari ibintu bihebuje, tuzakomeza kugira ibyishimo. Bizaturinda kwigereranya n’abandi. Ntituzumva ko dufite inshingano z’agaciro gake ugereranyije n’iz’abandi.—Gal 6:4.

JYA WIBANDA KU BINTU BY’INGENZI

Yohana ashobora kuba yari azi ko umurimo we wari kuzamara igihe gito, ariko ntiyari azi ko wari kuzarangira mu buryo butunguranye (Yoh 3:30). Mu mwaka wa 30, hashize nk’amezi atandatu abatije Yesu, Umwami Herode yahise afunga Yohana. Icyakora Yohana yakomeje kubwiriza uko yari ashoboye kose (Mar 6:17-20). Ni iki cyamufashije gukomeza kugira ibyishimo nubwo yari afunzwe? Ni uko yakomeje kwibanda ku bintu Yehova yabonaga ko ari iby’ingenzi.

Igihe Yohana yari afunzwe, yumvise inkuru z’ibyo Yesu yakoraga (Mat 11:2; Luka 7:18). Yohana yemeraga adashidikanya ko Yesu yari Mesiya, ariko ashobora kuba yaribazaga uko Yesu yari kuzasohoza ibintu byose bivugwa kuri Mesiya. Kubera ko Yohana yari azi ko Mesiya yari kuzaba Umwami, ashobora kuba yaribazaga niba Yesu yari hafi gutangira gutegeka. Nanone, ashobora kuba yaribazaga niba yari kuzamuvana mu nzu y’imbohe. Yohana yifuje gusobanukirwa neza inshingano ya Yesu, maze yohereza abigishwa be babiri ngo bamubaze bati: “Mbese ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi” (Luka 7:19)? Yohana ashobora kuba yarateze amatwi yitonze, igihe abigishwa be bagarukaga bakamubwira ibitangaza byo gukiza Yesu yakoraga, bagira bati: “Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”—Luka 7:20-22.

Nta gushidikanya ko Yohana yakomejwe n’ibyo abigishwa be bamubwiye. Byagaragazaga ko Yesu yasohozaga ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Umurimo wa Yesu ntiwari kuzatuma Yohana afungurwa. Ariko Yohana yari azi neza ko ataruhiye ubusa. Nubwo yari afunzwe yakomeje kwishima.

Gutekereza ku byo abavandimwe bakora hirya no hino ku isi, bituma dukomeza kugira ibyishimo

Natwe nitwigana Yohana tukibanda ku murimo dukorera Yehova, bizadufasha kwihanganira ingorane zose dufite ibyishimo (Kolo 1:9-11). Ibyo tuzabifashwamo no gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, kandi bizatuma tubona ko Imana iha agaciro umurimo wose tuyikorera (1 Kor 15:58). Sandra agira ati: “Gusoma igice kimwe cya Bibiliya buri munsi byamfashije kurushaho kwegera Yehova. Bituma ndushaho gutekereza kuri Yehova aho kwitekerezaho.” Nanone gutekereza ku murimo abavandimwe na bashiki bacu bakorera Yehova, bishobora kudufasha kutitekerezaho, ahubwo tugatekereza ku byo Yehova akora. Sandra yaravuze ati: “Ibiganiro bisohoka buri kwezi kuri Tereviziyo ya JW®, bituma turushaho kuba hafi y’abavandimwe bacu, kandi bidufasha gukomeza gukorera Yehova twishimye.”

Mu gihe gito Yohana Umubatiza yamaze akora umurimo we, yabwirije afite “umwuka wa Eliya n’imbaraga ze,” kandi kimwe na Eliya, Yohana na we “yari umuntu umeze nkatwe” (Luka 1:17; Yak 5:17). Natwe nitumwigana tugaha agaciro inshingano dufite kandi tukibanda ku byo Yehova abona ko ari iby’ingenzi, tuzakomeza kugira ibyishimo nubwo twahura n’ibibazo.