Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 35

Jya wubaha abagize itorero

Jya wubaha abagize itorero

“Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza riti ‘singukeneye,’ cyangwa ngo umutwe ubwire ikirenge uti ‘singukeneye.’”​—1 KOR 12:21.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

INSHAMAKE *

1. Ni iki Yehova yakoze?

YEHOVA yemeye ko buri wese mu bamusenga aba mu muryango we. Nubwo ibyo dukora bitandukanye, buri wese afite agaciro kandi aba akeneye mugenzi we. Intumwa Pawulo yadufashije kubisobanukirwa. Mu buhe buryo?

2. Nk’uko bivugwa mu Befeso 4:16, kuki tugomba kubona ko buri wese afite agaciro kandi tukunga ubumwe?

2 Nk’uko umurongo iki gice gishingiyeho ubigaragaza, Pawulo yavuze ko nta n’umwe mu basenga Yehova wabwira mugenzi we ati: “Singukeneye” (1 Kor 12:21). Tugomba kubona ko buri wese afite agaciro kandi tugafatanya kugira ngo mu itorero habe amahoro. (Soma mu Befeso 4:16.) Iyo twunze ubumwe, itorero rirakomera, abarigize bakarushaho gukundana.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Twagaragaza dute ko twubaha abagize itorero? Muri iki gice turi burebe ukuntu abasaza b’itorero bagaragaza ko bubahana. Nanone turi bwige uko twakubaha abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri. Hanyuma turi burebe uko twaha agaciro abantu batavuga neza ururimi rwacu.

JYA WUBAHA ABASAZA B’ITORERO BAGENZI BAWE

4. Ni iyihe nama Pawulo yatanze mu Baroma 12:10 abasaza bagomba kumvira?

4 Abasaza b’itorero bose, bashyirwaho n’umwuka wera. Buri wese afite impano n’ubushobozi bitandukanye n’iby’undi (1 Kor 12:17, 18). Hari bamwe baba bamaze igihe gito ari abasaza, bakaba bataraba inararibonye. Abandi bo bashobora kuba badashoboye gukora byinshi kubera iza bukuru cyangwa uburwayi. Nubwo bimeze bityo ariko, nta musaza w’itorero ukwiriye kubona ko ‘adakeneye’ mugenzi we. Ahubwo buri wese agomba kumvira inama ya Pawulo iboneka mu Baroma 12:10.—Hasome.

Abasaza b’itorero bagaragaza ko bubaha bagenzi babo babatega amatwi (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6)

5. Abasaza bagaragaza bate ko bubahana? Kuki ari ngombwa?

5 Abasaza b’itorero bagaragaza ko bubaha abasaza bagenzi babo babatega amatwi bitonze. Ibyo ni ngombwa cyanecyane mu gihe inteko y’abasaza yakoze inama kugira ngo bige ku bibazo bikomeye. Kubera iki? Dore uko Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1988 (mu Gifaransa) wabisobanuye. Waravuze uti: “Abasaza bemera ko Yesu Kristo ashobora gukoresha uwo ari we wese muri bo agatanga igitekerezo gishingiye kuri Bibiliya cyabafasha kubona igisubizo k’ikibazo runaka cyangwa gufata umwanzuro ukomeye (Ibyak 15:6-15). Umusaza umwe ntakwiriye gufatira umwanzuro inteko y’abasaza.”

6. Ni iki cyafasha abasaza kunga ubumwe? Ibyo bifasha bite itorero?

6 Umusaza w’itorero wubaha bagenzi be si wa wundi uba ushaka kuvuga kuri buri kintu cyose mu nama z’abasaza. Arareka n’abandi bakavuga kandi ntiyumva ko ibyo avuga igihe cyose biba ari ukuri. Atanga ibitekerezo bye yicishije bugufi. Atega amatwi ibyo abandi bavuga. Ikiruta byose, abwira abandi ibitekerezo bishingiye kuri Bibiliya kandi yumvira amabwiriza atangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45-47). Iyo abasaza bagaragaje ko bakundana kandi ko bubahana mu gihe biga ku bibazo, babona umwuka wera, ukabafasha gufata imyanzuro igirira itorero akamaro.—Yak 3:17, 18.

JYA WUBAHA ABAKRISTO B’ABASERIBATERI

7. Yesu yabonaga ate abaseribateri?

7 Mu matorero yacu harimo Abakristo bashatse bafite abana n’abatabafite. Nanone harimo abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri. Dukwiriye gufata dute abo baseribateri? Dukwiriye kubabona nk’uko Yesu yababonaga. Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yari umuseribateri, kandi igihe ke n’imbaraga ze yabikoreshaga akora umurimo yari ashinzwe. Yesu ntiyigeze yigisha ko Umukristo agomba gushaka cyangwa ko agomba gukomeza kuba umuseribateri. Ahubwo yavuze ko gushaka ari umwanzuro Umukristo yifatira ku bushake (Mat 19:11, 12). Yesu yahaga agaciro abaseribateri. Ntiyabonaga ko bafite agaciro gake ubagereranyije n’abashatse, cyangwa ko hari icyo babuze.

8. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:7-9, ni iki Pawulo yasabye Abakristo?

8 Pawulo na we yakomeje gukorera Imana ari umuseribateri. Ntiyigeze yigisha ko gushaka ari icyaha. Yemeraga ko uwo ari umwanzuro umuntu yifatira. Ariko yasabye Abakristo kureba niba bashobora gukorera Yehova ari abaseribateri. (Soma mu 1 Abakorinto 7:7-9.) Ubwo rero, Pawulo ntiyasuzuguraga abaseribateri. Ikibigaragaza ni uko yatoranyije Timoteyo wari umuseribateri, akamuha inshingano zikomeye * (Fili 2:19-22). Ubwo rero ntitwagombye kumva ko umuntu yujuje ibisabwa bitewe gusa n’uko yashatse cyangwa ari umuseribateri.—1 Kor 7:32-35, 38.

9. Yehova abona ate gushaka no gukomeza kuba umuseribateri?

9 Yesu na Pawulo ntibigeze bigisha ko Abakristo bagomba gushaka cyangwa gukomeza kuba abaseribateri. None se Yehova we abibona ate? Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2012, washubije icyo kibazo ugira uti: ‘Mu by’ukuri, ibyo byombi [gushaka no gukomeza kuba umuseribateri] bishobora kuba impano zituruka ku Mana. Yehova ntabona [ko kuba umuseribateri ari] igisebo.’ Ibyo bigaragaza ko dukwiriye kubaha abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri.

Ni iki twagombye kwirinda niba twubaha abaseribateri? (Reba paragarafu ya 10)

10. Twagaragaza dute ko twubaha abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri?

10 Twagaragaza dute ko twishyira mu mwanya w’abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri? Byaba byiza twibutse ko bamwe bakomeje kuba abaseribateri bitewe n’uko babyihitiyemo. Abandi bo bifuzaga gushaka ariko ntibabona uwo bakwiranye. Ariko hari n’abapfushije abo bari barashakanye. Ese ubwo birakwiriye ko abagize itorero bababaza impamvu badashaka cyangwa ngo babahuze n’abandi baseribateri batekereza ko bashakana? Birumvikana ko hari abaseribateri bashobora gusaba abandi Bakristo ngo babafashe kubona abo bazashakana. Ariko se ubikoze ntawabigusabye, byatuma abo bavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri biyumva bate (1 Tes 4:11; 1 Tim 5:13)? Reka twumve icyo bamwe muri bo babivugaho.

11-12. Ni iki dushobora gukora kigaca intege abaseribateri?

11 Hari umugenzuzi w’akarere w’umuseribateri ukora umurimo we neza, wavuze ko hari ibyiza byinshi byo gukorera Yehova umuntu ari umuseribateri. Ariko yongeyeho ko iyo abavandimwe na bashiki bacu bakubajije impamvu utarashaka, bishobora kuguca intege, nubwo baba bagufitiye impuhwe. Umuvandimwe w’umuseribateri ukora ku biro by’ishami we yaravuze ati: “Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu batuma numva ko abaseribateri ari abo kugirirwa impuhwe. Ibyo bishobora gutuma umuntu abona ko kuba umuseribateri ari ibintu bibi kandi ubundi ari impano ituruka ku Mana.”

12 Mushiki wacu w’umuseribateri ukora kuri Beteli yaravuze ati: “Hari abavandimwe na bashiki bacu batekereza ko abaseribateri bose baba bashakisha uwo bazabana cyangwa ko iyo bagiye ahantu hahuriye abantu benshi, baba babonye uko bamushakisha. Igihe kimwe nari nakoreye mu kandi gace, maze ku mugoroba njya mu materaniro yaho. Mushiki wacu wari wampaye icumbi yambwiye ko mu itorero ryabo harimo abavandimwe babiri tungana. Yambwiye ko atari afite intego yo kunshakira uwo tuzabana. Ariko tukigera ku Nzu y’Ubwami, yahise amfata anjyana aho ba bavandimwe bari bari kugira ngo duhure. Mbabwije ukuri, twese uko twari batatu twararebanye twumva turamwaye.”

13. Ni iki cyashimishije mushiki wacu w’umuseribateri?

13 Hari undi mushiki wacu w’umuseribateri ukora kuri Beteli wavuze ati: “Nzi abapayiniya b’abaseribateri bakuze ubona batekereza neza, bafite intego zisobanutse, bita ku bandi kandi bishimye. Usanga ari abantu bafitiye itorero akamaro. Bashyira mu gaciro, ntibumve ko baruta abandi kuko bo bakomeje kuba abaseribateri cyangwa ngo bumve ko hari icyo babuze kuko batashatse.” Kuba mu itorero ririmo abantu bubahana, buri wese agaha mugenzi we agaciro, ni ibintu byiza cyane. Uba wumva ko abavandimwe na bashiki bacu batabona ko uri umuntu wo kugirirwa impuhwe cyangwa ngo bakugirire ishyari. Nanone ntibagusuzugura cyangwa ngo bumve ko uri igitangaza. Uba wizeye gusa ko bagukunda.

14. Twagaragaza dute ko twubaha abaseribateri?

14 Abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri bazishimira ko twita ku mico yabo myiza aho guhora twibaza impamvu batarashaka. Dukwiriye guha agaciro ubudahemuka bagaragaje, aho kubona ko ari abantu bo kubabarirwa. Nitubikora, igihe cyose bazajya bumva ko tubaha agaciro (1 Kor 12:21). Bazabona ko tububaha kandi ko twishimira ko bari mu itorero ryacu.

JYA WUBAHA ABANTU BATAVUGA URURIMI RWAWE NEZA

15. Ni iki ababwiriza bamwe bakoze kugira ngo barusheho gukorera Yehova?

15 Mu myaka ishize, ababwiriza benshi bize izindi ndimi kugira ngo bafashe abazivuga. Ibyo byabasabye kugira ibyo bahindura. Abo babwiriza bavuye mu matorero akoresha ururimi rwabo, bimukira mu matorero akoresha urundi rurimi, kandi akeneye ababwiriza benshi (Ibyak 16:9). Bafashe uwo mwanzuro kugira ngo barusheho gukorera Yehova. Nubwo bashobora kumara imyaka bataramenya neza urwo rurimi, bafasha itorero muri byinshi. Imico yabo myiza no kuba bamaze igihe bakorera Yehova, bifasha abagize itorero. Abo bavandimwe na bashiki bacu bitanga cyane, turabakunda rwose.

16. Ni iki abasaza bashingiraho iyo bareba niba umuvandimwe akwiriye kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero?

16 Inteko y’abasaza ntiyagombye kwanga gusabira umuvandimwe kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero, bitewe gusa n’uko atavuga neza ururimi ateraniramo. Iyo abasaza basuzuma niba umuvandimwe akwiriye kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero, bareba niba yujuje icyo Ibyanditswe bimusaba, aho kureba niba avuga neza ururimi ateraniramo.—1 Tim 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9.

17. Ni uwuhe mwanzuro ababyeyi baba bagomba gufata iyo bimukiye mu kindi gihugu?

17 Hari imiryango y’Abakristo yimukira mu kindi gihugu bahunze cyangwa bagiye gushaka akazi. Icyo gihe abana babo bashobora kujya mu mashuri akoresha ururimi ruvugwa muri icyo gihugu. Bishobora kuba ngombwa ko n’ababyeyi biga urwo rurimi kugira ngo babone akazi. None se bakora iki niba hari itorero cyangwa itsinda rikoresha ururimi rwabo? Uwo muryango uzateranira mu rihe torero? Ese bazajya mu itorero rikoresha ururimi rwo muri icyo gihugu cyangwa bazajya mu rikoresha ururimi rwabo?

18. Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 6:5, twagaragaza dute ko twubaha umwanzuro w’umutware w’umuryango?

18 Umutware w’umuryango agomba gufata umwanzuro w’aho bazateranira. Kubera ko uwo ari umwanzuro umuntu yifatira, ni we ugomba kureba icyabera kiza umuryango we. (Soma mu Bagalatiya 6:5.) Tugomba kubaha umwanzuro yafashe. Umwanzuro wose yafata, tuge tuwushyigikira, tubahe ikaze mu itorero ryacu.—Rom 15:7.

19. Ni iki abatware b’imiryango bagomba gutekerezaho bitonze kandi bakagishyira mu isengesho?

19 Hari igihe noneho imiryango iba iri mu itorero rikoresha ururimi rw’ababyeyi, ariko abana bakaba bataruzi neza. Niba iryo torero riri mu gace kavugwamo ururimi rwo muri icyo gihugu, abana bashobora kudasobanukirwa neza ibivugirwa mu materaniro ndetse ntibashobore kugirana na Yehova ubucuti. Ibyo biterwa n’iki? Bishobora guterwa n’uko ku ishuri abo bana baba biga mu rurimi rwo muri icyo gihugu, aho kwiga mu rurimi rw’ababyeyi. Icyo gihe, abatware b’imiryango bagomba gutekereza bitonze kandi bagasenga basaba Imana ko ibaha ubwenge, kugira ngo bafate umwanzuro uzatuma abana babo baba inshuti za Yehova n’iz’abavandimwe na bashiki bacu. Abo babyeyi bashobora gufasha abana babo bakamenya neza ururimi rwabo, cyangwa bakimukira mu itorero rikoresha ururimi abana bumva neza. Umwanzuro wose umutware w’umuryango yafata, abagize itorero bagombye gutuma we n’umuryango we bumva bubashywe kandi bafite agaciro.

Twagaragaza dute ko twubaha abantu biga urundi rurimi? (Reba paragarafu ya 20)

20. Twagaragaza dute ko twubaha abavandimwe na bashiki bacu biga urundi rurimi?

20 Izo mpamvu zose tumaze kureba, zishobora gutuma mu matorero menshi habamo abavandimwe na bashiki bacu batazi neza ururimi bateraniramo. Kuvuga ibyo batekereza mu rurimi bateraniramo bishobora kubagora. Ariko ibyo si byo tugomba kureba. Tuge twibuka ko bakunda Yehova kandi ko bifuza kumukorera. Iyo tumaze kubona iyo mico myiza abo bavandimwe na bashiki bacu bafite, turushaho kububaha no kubaha agaciro. Ntitwagombye gutuma bumva ko nta gaciro bafite bitewe n’uko batazi neza ururimi rwacu.

YEHOVA ADUHA AGACIRO

21-22. Ni iki dushimira Yehova?

21 Dushimira Yehova ko abona ko buri wese mu bagize itorero afite agaciro. Twese aduha agaciro, twaba turi abagabo cyangwa abagore, twaba twarashatse cyangwa turi abaseribateri, twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twaba tuzi ururimi neza cyangwa tutararumenya. Abavandimwe bacu na bo babona ko dufite agaciro.—Rom 12:4, 5; Kolo 3:10, 11.

22 Reka twese twiyemeze gukurikiza amasomo twavanye ku rugero Pawulo yatanze rw’umubiri w’umuntu. Ibyo bizatuma igihe cyose dushaka uko twakomeza abavandimwe na bashiki bacu. Nanone bizatuma turushaho kubakunda no kububaha.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

^ par. 5 Umuryango wa Yehova ugizwe n’abantu benshi kandi bakora ibintu bitandukanye mu itorero. Iki gice kiri budufashe kumenya impamvu tugomba kubaha buri wese mu basenga Yehova.

^ par. 8 Ntituzi neza niba Timoteyo yarageze aho agashaka.