Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

Korera Imana wicishije bugufi

Korera Imana wicishije bugufi

‘Gendana n’Imana yawe wiyoroshya.’​—MIKA 6:8.

INDIRIMBO YA 31 Tugendane na Yehova

INSHAMAKE *

1. Ni iki Dawidi yavuze ku muco wa Yehova wo kwicisha bugufi?

ESE koko Yehova yicisha bugufi? Yego. Dawidi yaranditse ati: “Uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira, kandi kwicisha bugufi kwawe ni ko kungira umuntu ukomeye” (2 Sam 22:36; Zab 18:35). Birashoboka ko aha Dawidi yatekerezaga ibyabaye igihe umuhanuzi Samweli yajyaga kwa Yesayi gusuka amavuta ku wari kuzaba umwami wa Isirayeli. Dawidi ni we wari muto mu bana umunani ba Yesayi. Ariko Yehova ni we yahisemo ngo azasimbure Umwami Sawuli.—1 Sam 16:1, 10-13.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Dawidi yemeraga ibyo undi mwanditsi wa zaburi yanditse, avuga ko Yehova ‘aca bugufi kugira ngo arebe ijuru n’isi, akazamura uworoheje amukuye mu mukungugu; kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye’ (Zab 113:6-8). Muri iki gice, turi burebe uko Yehova yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, n’amasomo y’ingenzi twamwigiraho. Nanone turi burebe isomo twavana ku Mwami Sawuli, umuhanuzi Daniyeli na Yesu.

ISOMO TUVANA KURI YEHOVA

3. Yehova adufata ate, kandi se ibyo bigaragaza iki?

3 Uko Yehova afata abamusenga badatunganye bigaragaza ko yicisha bugufi. Aha agaciro umurimo tumukorera kandi akabona ko turi inshuti ze (Zab 25:14). Twabaye inshuti ze kubera ko yatanze umwana we akadupfira, kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. Yatugiriye impuhwe rwose!

4. Ni iki Yehova yaduhaye, kandi kuki?

4 Reka turebe urundi rugero rugaragaza ukuntu Yehova yicisha bugufi. Kubera ko ari we waturemye, yashoboraga kutaduha uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo dukora. Ariko si uko yabigenje. Ahubwo yaturemanye imico nk’iye, aduha n’uburenganzira bwo gukora ibyo dushaka. Nubwo utugereranyije na we nta cyo dushoboye, aba yifuza ko tumukorera tubitewe n’uko tumukunda kandi tukamenya ko kumwumvira ari byo byiza (Guteg 10:12; Yes 48:17, 18). Nta kiza nko gukorera Imana yicisha bugufi!

Yesu ari mu ijuru, ari kumwe na bamwe mu bo bazafatanya gutegeka. Bose bari kureba abamarayika benshi. Bamwe muri abo bamarayika boherejwe ku isi gukora imirimo itandukanye. Yehova yahaye ububasha abo tubona kuri iyi foto bose (Reba paragarafu ya 5)

5. Yehova adutoza ate kwicisha bugufi? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

5 Yehova atwigisha umuco wo kwicisha bugufi mu byo adukorera. Ni we munyabwenge kurusha abandi bose mu ijuru no ku isi, ariko yemera ibitekerezo by’abandi. Urugero, yemeye ko Umwana we amufasha kurema ibindi bintu byose (Imig 8:27-30; Kolo 1:15, 16). Nubwo Yehova ashoboye byose, yemera ko abandi bamufasha. Urugero, yagize Yesu Umwami w’Ubwami bw’Imana, atoranya n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka (Luka 12:32). Birumvikana ko Yehova ari we watoje Yesu kugira ngo abe Umwami n’Umutambyi Mukuru (Heb 5:8, 9). Nanone atoza abazafatanya na Yesu gutegeka, ariko ntabagenzura muri buri kantu kose. Ahubwo aba yizeye ko bakora ibyo ashaka.—Ibyah 5:10.

Iyo dutoza abandi kandi tukemera ko badufasha, tuba twigana Yehova (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7) *

6-7. Ni irihe somo abashinzwe kuyobora abandi bavana ku Mubyeyi wacu wo mu ijuru?

6 Umubyeyi wacu wo mu ijuru ushoboye gukora ibintu byose, yemera ko abandi bamufasha. Ubwo se twe ntitwagombye kumwigana? Urugero, ese uri umutware w’umuryango cyangwa umusaza w’itorero? Jya wigana Yehova uhe n’abandi ibyo bakora kandi wirinde kubagenzura cyane. Nubikora, ibintu bizakorwa neza kandi ube utoje abandi, bityo barusheho kwigirira ikizere (Yes 41:10). Ni irihe somo rindi abashinzwe kuyobora abandi bavana kuri Yehova?

7 Bibiliya igaragaza ko Yehova yakira neza ibitekerezo by’abamarayika (1 Abami 22:19-22). Babyeyi, mwakwigana mute Yehova? Muge mubaza abana banyu uko bifuza ko ibintu bikorwa, nimubona ari byiza mubikurikize.

8. Yehova yihanganiye ate Aburahamu na Sara?

8 Ikindi kintu kigaragaza ko Yehova yicisha bugufi, ni uko yihangana. Urugero, iyo abamusenga bibajije ku myanzuro yafashe, arabihanganira. Yateze amatwi Aburahamu igihe yari ahangayikishijwe n’uko yari agiye kurimbura Sodomu na Gomora (Intang 18:22-33). Nanone Yehova yihanganiye Sara umugore wa Aburahamu. Yehova yamubwiye ko yari kubyara nubwo yari ageze mu za bukuru, arabiseka. Ariko Yehova ntiyamurakariye (Intang 18:10-14). Ahubwo yagaragaje ko amwumva.

9. Ni irihe somo ababyeyi n’abasaza b’itorero bavana kuri Yehova?

9 Babyeyi namwe basaza b’amatorero, ni irihe somo mwavana kuri Yehova? Mubigenza mute iyo abo mushinzwe kuyobora badashyigikiye imyanzuro mufashe? Ese muhita mwisobanura mushaka kubereka ko ari bo bibeshye? Cyangwa mugerageza kumva ibitekerezo byabo? Iyo abashinzwe kuyobora abandi bigana Yehova, bituma abagize imiryango n’amatorero bishima. Tumaze kwiga uko twakwigana Yehova, Imana yicisha bugufi. Noneho reka turebe amasomo twavana ku bantu bavugwa muri Bibiliya.

ISOMO TUVANA KU BANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

10. Inkuru z’abantu bavugwa muri Bibiliya zidufasha zite?

10 Yehova we ‘Mwigisha wacu Mukuru,’ yandikishije muri Bibiliya inkuru z’abantu twavanaho amasomo (Yes 30:20, 21). Ayo masomo tuyamenya iyo dusomye kandi tugatekereza ku nkuru z’abantu bagaragaje imico myiza, harimo no kwicisha bugufi. Nanone iyo dusomye izo nkuru, tumenya uko byagendekeye abantu bitwaye nabi.—Zab 37:37; 1 Kor 10:11.

11. Ibyabaye kuri Sawuli bitwigisha iki?

11 Tekereza ibyabaye ku Mwami Sawuli. Igihe yari akiri muto yicishaga bugufi. Yari azi ko hari ibintu adashoboye, ku buryo n’igihe bashakaga kumugira umwami yabanje kubyanga (1 Sam 9:21; 10:20-22). Ariko hashize igihe gito abaye Umwami, yatangiye kugaragaza ubwibone. Igihe kimwe, yananiwe kwihangana ngo ategereze umuhanuzi Samweli. Sawuli ntiyicishije bugufi ngo yiringire ko Yehova yashoboraga gukiza Abisirayeli. Ahubwo yatambye igitambo gikongorwa n’umuriro nubwo atari yemerewe kubikora. Ibyo byatumye Yehova adakomeza kumukunda, nyuma yaho amukura ku bwami (1 Sam 13:8-14). Iyo nkuru dukwiriye kuyivanamo isomo. Iyo twirinze gukora ibintu tudafitiye uburenganzira, tuba tugaragaje ko turi abanyabwenge.

12. Daniyeli yagaragaje ate ko yicishaga bugufi?

12 Reka noneho turebe urugero rw’umuhanuzi Daniyeli. Igihe cyose yakomeje gukorera Imana yicishije bugufi, akumvira amategeko yayo. Urugero, igihe Yehova yamukoreshaga agasobanura inzozi za Nebukadinezari, yanze kwiyemera, ahubwo avuga ko ari Yehova wamufashije (Dan 2:26-28). Ibyo bitwigisha iki? Niba tuzi gutanga disikuru neza cyangwa tukaba tuzi kwigisha neza mu murimo wo kubwiriza, tuge twibuka ko ari Yehova ubidufashamo. Tugomba kwemera ko ibintu byose dukora ari Yehova udufasha (Fili 4:13). Nitubona ibintu dutyo, tuzaba twigana Yesu. Mu buhe buryo?

13. Muri Yohana 5:19, 30 hagaragaza hate ko Yesu yicishaga bugufi?

13 Yesu yari Umwana w’Imana utunganye, ariko yasabaga Yehova akamufasha. (Soma muri Yohana 5:19, 30.) Ntiyigeze ashaka gufata ubutware bwa Se. Mu Bafilipi 2:6 hatubwira ko Yesu atigeze ‘atekereza ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana.’ Kubera ko yari Umwana wumviraga, yari azi ko hari ibyo atari ashoboye kandi yakomeje kubaha Se.

Yesu ntiyigeze akora ikintu adafitiye uburenganzira (Reba paragarafu ya 14)

14. Yesu yakoze iki igihe yasabwaga ikintu atari afitiye uburenganzira?

14 Ibuka uko Yesu yabwiye Yakobo, Yohana na nyina w’abo bigishwa, igihe bazaga kumusaba ikintu atari afitiye uburenganzira. Yahise abasubiza ko Se ari we ufite uburenganzira bwo guhitamo uzicara iburyo n’ibumoso bwe (Mat 20:20-23). Yesu yagaragaje ko hari ibintu atari afitiye uburenganzira. Yicishaga bugufi rwose! Ntiyigeze akora ikintu atari yemerewe (Yoh 12:49). Twamwigana dute?

Twakwigana dute umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi? (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15-16. Twagaragaza dute ko twumvira inama iri mu 1 Abakorinto 4:6?

15 Iyo dukurikije inama yo muri Bibiliya iboneka mu 1 Abakorinto 4:6, tuba twigana Yesu. Iyo nama igira iti: “Ntimugatandukire ibyanditswe.” Ubwo rero mu gihe abantu batugishije inama, ntitukabahatire kwemera ibitekerezo byacu cyangwa ngo tubabwire ibyo dutekereza duhubutse. Ahubwo ibyo tuvuga bigomba kuba bishingiye kuri Bibiliya cyangwa ku bitabo byacu. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko hari ibyo tutazi. Kwicisha bugufi bituma tugaragaza ko inama Yehova atanga ari zo nziza kurusha izindi zose.—Ibyah 15:3, 4.

16 Impamvu twicisha bugufi ni uko twubaha Yehova. Ubu noneho tugiye kureba ukuntu kwicisha bugufi bituma tugira ibyishimo kandi tukabana neza n’abandi.

AKAMARO KO KWICISHA BUGUFI

17. Kuki abantu bicisha bugufi bagira ibyishimo?

17 Iyo twicisha bugufi, tugira ibyishimo. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo umuntu azi ko hari ibyo adashoboye, yishimira ko abandi bamufasha. Urugero, tekereza igihe Yesu yakizaga abantu icumi bari barwaye ibibembe. Umwe gusa ni we wagarutse kumushimira ko yamukijije iyo ndwara mbi, atashoboraga kwivura. Uwo mugabo wicishaga bugufi, yishimiye ko Yesu yamukijije bituma asingiza Imana.—Luka 17:11-19.

18. Kuki kwicisha bugufi bituma umuntu abana neza n’abandi (Abaroma 12:10)?

18 Abantu bicisha bugufi babana neza n’abandi kandi bakunze kugira inshuti nyinshi. Biterwa n’iki? Ni uko bita ku mico myiza abandi bafite kandi bakabizera. Iyo abantu bicisha bugufi babonye abandi bageze ku bintu byiza, barishima, bakabashimira kandi bakabubaha.—Soma mu Baroma 12:10.

19. Kuki tugomba kwirinda ubwibone?

19 Abantu b’abibone bo ntibashimira abandi, kuko baba bumva ko ari bo bakora ibintu neza. Akenshi bigereranya n’abandi, bagakora uko bashoboye ngo babarushe. Ntibishimira gutoza abandi cyangwa ngo babasabe kubafasha, kuko baba bumva ko ibintu bikorwa neza ari uko ari bo babikoze. Umuntu w’umwibone, aba yifuza kurusha abandi, hagira umurusha akamugirira ishyari (Gal 5:26). Abantu nk’abo, inshuti zabo ntizikomeza kubakunda. Nidutekereza tugasanga turi abibone, tuzasenge Yehova adufashe ‘guhindura imitekerereze,’ kugira ngo twikuremo iyo ngeso.—Rom 12:2.

20. Kuki tugomba kwicisha bugufi?

20 Kuba Yehova yicisha bugufi, biradushimisha. Ibyo akorera abamusenga bigaragaza ko yicisha bugufi kandi twifuza kumwigana. Nanone twifuza kwigana abantu bavugwa muri Bibiliya, bakoreye Imana bicishije bugufi. Tuge twubaha Yehova kandi tumusingize kuko abikwiriye (Ibyah 4:11). Nitubikora tuzaba inshuti ze, kuko akunda abantu bicisha bugufi.

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

^ par. 5 Umuntu wicisha bugufi agirira abandi impuhwe. Kuba Yehova agira impuhwe bigaragaza ko yicisha bugufi. Muri iki gice turi burebe uko twakwicisha bugufi nka Yehova. Nanone, turi burebe isomo twavana ku byabaye ku Mwami Sawuli, umuhanuzi Daniyeli na Yesu.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza w’itorero arimo aratoza umuvandimwe ukiri muto iby’amafasi y’itorero. Nyuma yaho wa muvandimwe ukiri muto arimo arakora ibyo yatojwe kandi wa musaza w’itorero ntahora amukurikirana ngo arebe uko abigenza.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu arimo arabaza umusaza w’itorero niba yajya mu bukwe yatumiwemo buzabera mu rusengero. Uwo musaza yirinze kumubwira ibitekerezo bye, ahubwo amwereka icyo Bibiliya ibivugaho.