Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 34

Ufite akamaro mu itorero

Ufite akamaro mu itorero

“Nk’uko umubiri uba umwe ariko ukagira ingingo nyinshi, kandi ingingo zose z’uwo mubiri nubwo ari nyinshi zikaba ari umubiri umwe, ni na ko Kristo ameze.”​—1 KOR 12:12.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

INSHAMAKE *

1. Ni iki kidushimisha?

KUBA umwe mu bagize itorero rya gikristo ni ibintu byiza cyane. Gukorera Yehova dufatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu biradushimisha kandi tukumva dufite amahoro. None se ni akahe kamaro ufitiye itorero?

2. Ni uruhe rugero Pawulo yakoresheje mu mabaruwa ye?

2 Kugira ngo tumenye ko dufitiye itorero akamaro, tugiye kureba urugero intumwa Pawulo yakoresheje mu mabaruwa amwe yanditse. Muri buri baruwa, yagereranyaga itorero n’umubiri w’umuntu, naho abagize itorero akabagereranya n’ibice byawo.—Rom 12:4-8; 1 Kor 12:12-27; Efe 4:16.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Buri wese muri twe afitiye itorero akamaro. Twese dushobora gukomeza bagenzi bacu bo mu itorero. Igihugu cyangwa agace twaba twaravukiyemo kose, twaba dukize cyangwa dukennye, twarize cyangwa tutarize, twese dufite agaciro mu itorero. Muri iki gice, turi burebe amasomo atatu twavana kuri urwo rugero Pawulo yakoresheje. Isomo rya mbere, turi bubone ko buri wese afite akamaro mu itorero rya Yehova. Irya kabiri, turi bubone icyo twakora mu gihe twumva ko nta cyo tumaze mu itorero. Irya gatatu, turi burebe impamvu tugomba gukomeza gukora ibyo dusabwa mu itorero dushyizeho umwete.

BURI WESE AFITE AKAMARO MU ITORERO

4. Ibivugwa mu Baroma 12:4, 5 bitwigisha iki?

4 Isomo rya mbere tuvana ku rugero rwa Pawulo, ni uko buri wese afite akamaro mu muryango wa Yehova. Pawulo yatangiye urugero rwe agira ati: “Nk’uko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe, ariko ingingo zose ntizikore ibintu bimwe, ni na ko natwe, nubwo turi benshi, turi umubiri umwe twunze ubumwe na Kristo; ariko buri wese ni urugingo rwa mugenzi we” (Rom 12:4, 5). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga? Dukora ibintu bitandukanye mu itorero, ariko twese turuzuzanya.

Dukora ibintu bitandukanye mu itorero ariko twese turifitiye akamaro (Reba paragarafu ya 5-12) *

5. Ni izihe ‘mpano’ Yehova yahaye itorero?

5 Iyo tuvuze abantu bafitiye itorero akamaro, akenshi umuntu atekereza abashinzwe kuriyobora (1 Tes 5:12; Heb 13:17). Tuzi neza ko Yehova yakoresheje Kristo, agaha itorero “impano zigizwe n’abantu” (Efe 4:8). Izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ ni abagize Inteko Nyobozi, abavandimwe bafasha Inteko Nyobozi, abagize Komite z’Ibiro by’Amashami, abagenzuzi basura amatorero, abasaza b’itorero n’abakozi b’itorero. Abo bavandimwe bose bashyirwaho n’umwuka wera kugira ngo bite ku ntama za Yehova z’agaciro kenshi kandi bakomeze amatorero.—1 Pet 5:2, 3.

6. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 2:6-8, ni iki abavandimwe bashyizweho n’umwuka wera bihatira gukora?

6 Abo bavandimwe bashyirwaho n’umwuka wera kugira ngo bakore imirimo itandukanye mu itorero. Nk’uko ibice by’umubiri, urugero nk’amaboko n’amaguru bifasha umubiri wose, abo bavandimwe na bo bakorana umwete kugira ngo bafashe itorero ryose. Ntibaba bashaka kwereka abandi ko babaruta. Ahubwo bakora uko bashoboye kose ngo bite ku bavandimwe na bashiki bacu. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:6-8.) Dushimira Yehova waduhaye abo bavandimwe bakorana umwete kugira ngo batwiteho.

7. Yehova afasha ate abiyemeje kumara igihe kinini bamukorera?

7 Mu itorero hashobora kuba harimo abamisiyonari, abapayiniya ba bwite cyangwa abapayiniya b’igihe cyose. Abo bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, biyemeje kumara igihe kinini babwiriza abantu, bakanabafasha kuba abigishwa ba Kristo. Ibyo byatumye bafasha benshi. Nubwo muri rusange abo bavandimwe na bashiki bacu baba atari abakire, Yehova abaha imigisha bakabona ibyo bakeneye (Mar 10:29, 30). Turabakunda cyane, kandi twishimira ko bari mu matorero yacu.

8. Kuki buri mubwiriza afite akamaro?

8 Ese abavandimwe bashinzwe kuyobora itorero, n’Abakristo biyemeje kumara igihe kinini babwiriza, ni bo bonyine bafitiye itorero akamaro? Oya rwose! Imana ibona ko umuntu wese ubwiriza ubutumwa bwiza afite agaciro kandi ko afitiye itorero akamaro (Rom 10:15; 1 Kor 3:6-9). Impamvu ni uko umurimo w’ingenzi itorero risabwa gukora ari uwo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo (Mat 28:19, 20; 1 Tim 2:4). Abagize itorero bose, baba barabatijwe cyangwa batarabatizwa, babona ko uwo murimo ari wo w’agaciro kuruta indi yose.—Mat 24:14.

9. Kuki Bashiki bacu bafitiye itorero akamaro?

9 Yehova abona ko bashiki bacu bafitiye itorero akamaro kenshi. Bamwe muri bo barashatse, abandi ni ababyeyi, abapfakazi cyangwa abaseribateri, kandi bose bakorera Yehova ari indahemuka. Muri Bibiliya dusangamo ingero z’abagore bakoze ibyo Imana ishaka. Bashimirwa ukuntu bagaragaje ubwenge, kwizera, umwete, ubutwari, umuco wo kugira ubuntu kandi bagakora ibikorwa byiza (Luka 8:2, 3; Ibyak 16:14, 15; Rom 16:3, 6; Fili 4:3; Heb 11:11, 31, 35). Dushimira Yehova cyane ko yaduhaye Abakristokazi mu itorero bafite imico myiza nk’iyo.

10. Kuki abageze mu za bukuru bafitiye itorero akamaro?

10 Nanone dushimishwa no kuba dufite abageze mu za bukuru benshi mu itorero rya gikristo. Bamwe muri bo bakoreye Yehova mu budahemuka kuva bakiri bato. Abandi bo bamenye Yehova bakuze. Abo Bakristo bashobora kuba bafite ibibazo biterwa n’iza bukuru. Ibyo bishobora gutuma badakora byinshi mu itorero cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Icyakora bakora uwo murimo uko bashoboye. Nanone bakoresha imbaraga bafite bagakomeza abandi kandi bakabatoza kubwiriza. Tubigiraho byinshi. Yehova arabakunda kandi natwe turabakunda.—Imig 16:31.

11-12. Ni iki ukundira abakiri bato bo mu itorero ryawe?

11 Nanone mu itorero rya gikristo harimo abakiri bato. Bahura n’ibibazo byinshi kubera ko barererwa mu isi iyoborwa na Satani kandi irimo abantu bafite ibitekerezo nk’ibye (1 Yoh 5:19). Icyakora dushimishwa no kubona batanga ibitekerezo mu materaniro, bakora umurimo wo kubwiriza kandi bakagira ubutwari bwo kubwira abandi ibyo bizera. Rubyiruko, mumenye ko mufitiye itorero akamaro.—Zab 8:2.

12 Icyakora, hari abavandimwe na bashiki bacu batekereza ko nta cyo bamaze mu itorero. Ni iki cyafasha buri wese muri twe kumva ko afitiye itorero akamaro? Reka tukirebe.

AKAMARO UFITIYE ITORERO

13-14. Ni iki gishobora gutuma bamwe bumva nta cyo bamariye itorero?

13 Reka noneho turebe isomo rya kabiri twavana kuri rwa rugero Pawulo yakoresheje. Yagaragaje ikibazo abantu benshi bafite muri iki gihe. Bumva ko nta cyo bamariye itorero. Yaranditse ati: “Ikirenge kiramutse kivuze kiti ‘kubera ko ntari ukuboko si ndi urugingo rw’umubiri,’ ibyo si byo byatuma kitaba urugingo rw’umubiri. N’ugutwi kuramutse kuvuze kuti ‘kubera ko ntari ijisho si ndi urugingo rw’umubiri,’ ibyo si byo byatuma kutaba urugingo rw’umubiri” (1 Kor 12:15, 16). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga?

14 Kwigereranya n’abandi mu itorero bishobora gutuma wumva ko nta gaciro ufite. Bamwe mu bagize itorero bashobora kuba bazi kwigisha neza, abandi ari abahanga mu gutuma itorero rigira gahunda, cyangwa bashoboye kwita kuri bagenzi babo. Ushobora kumva ko n’iyo wagira ute udashobora kumera nka bo. Ibyo biba bigaragaza ko wicisha bugufi (Fili 2:3). Ariko uge uba maso. Guhora wigereranya n’abantu bakurusha ubuhanga, bishobora kuguca intege. Nanone nk’uko Pawulo yabivuze, bishobora gutuma wumva nta cyo umariye itorero. None se niba ari uko wiyumva, ni iki cyagufasha?

15. Ibivugwa mu 1 Abakorinto 12:4-11 bitwigisha iki?

15 Mu kinyejana cya mbere Yehova yakoresheje umwuka wera aha abantu impano zitandukanye. (Soma mu 1 Abakorinto 12:4-11.) Nubwo yabahaye impano n’ubushobozi bitandukanye, buri wese yari afite agaciro. Muri iki gihe ntiduhabwa impano nk’izo mu buryo bw’igitangaza. Ariko ibyabaye icyo gihe hari icyo bitwigisha. Bitwigisha ko nubwo tutanganya ubushobozi, Yehova abona ko twese dufite agaciro.

16. Ni iyihe nama Pawulo yatugiriye?

16 Aho kwigereranya n’abandi Bakristo twagombye gukurikiza inama Pawulo yatanze. Yaravuze ati: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Gal 6:4.

17. Gukurikiza inama ya Pawulo bizatugirira akahe kamaro?

17 Iyo dukurikije inama Pawulo yatanze kandi tugatekereza ku byo dukora, dushobora kubona ko natwe hari ibyo turusha abandi. Urugero, umusaza ashobora kuba adafite ubuhanga bwo kwigisha mu materaniro, ariko akaba ashoboye kwigisha abantu bagahinduka. Nanone ashobora kuba atazi gushyira ibintu kuri gahunda nk’abandi basaza, ariko akaba yita ku bagize itorero ku buryo bamwisanzuraho bakamugisha inama. Ashobora no kuba akunda kwakira abashyitsi (Heb 13:2, 16). Kumenya ubushobozi dufite, bidufasha kubona ko dufite akamaro mu itorero. Nanone bizaturinda kugirira ishyari Abakristo bafite impano zitandukanye n’izacu.

18. Twakongera dute ubuhanga bwacu mu murimo dukorera Yehova?

18 Ibyo twaba dukora byose mu itorero, twese twagombye kurushaho kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza kandi tukarushaho kuwukora neza. Yehova abidufashamo akoresheje amahugurwa duhabwa n’umuryango we. Urugero, mu materaniro yo mu mibyizi, duhabwa amabwiriza adufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ese ugerageza gukurikiza inama duhabwa muri ayo materaniro?

19. Ni iki cyagufasha kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami?

19 Andi mahugurwa atangirwa mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Abiga iryo shuri, ni abavandimwe na bashiki bacu biyemeje kumara igihe kinini bakorera Yehova, bafite imyaka iri hagati ya 23 na 65. Ushobora kuba utekereza ko udashobora kuryiga. Ariko aho gutinda ku mpamvu zatuma utiga iryo shuri, jya utekereza impamvu wifuza kuryiga. Hanyuma ushyireho gahunda yagufasha kuzuza ibisabwa ngo uryige. Nugira icyo ukora, Yehova na we azagufasha maze inzozi zawe zibe impamo.

KORESHA IMPANO UFITE UFASHA ABAGIZE ITORERO

20. Mu Baroma 12:6-8 hatwigisha iki?

20 Isomo rya gatatu tuvana ku rugero rwa Pawulo, riboneka mu Baroma 12:6-8. (Hasome.) Aha na ho Pawulo yavuze ko abagize itorero bose bafite impano zitandukanye. Ariko noneho yasobanuye ko tugomba gukoresha impano dufite twita ku bagize itorero kandi tukabakomeza.

21-22. Ni irihe somo tuvana kuri Robert na Felice?

21 Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Robert. Yakoreraga umurimo mu kindi gihugu, ariko aza koherezwa gukorera kuri Beteli mu gihugu k’iwabo. Nubwo abavandimwe bamusobanuriye ko nta kibi yari yakoze, yaravuze ati: “Namaze amezi menshi mbabaye, ntekereza ko hari ibyo ntakoze neza. Hari n’igihe natekerezaga ko byaba byiza ndetse gukora kuri Beteli.” Ni iki cyamufashije kongera kugira ibyishimo? Hari umusaza w’itorero wamwibukije ko ibintu umuntu aba yarakoreye Yehova kera, ari byo bimufasha mu murimo akora. Robert yabonye ko aho gukomeza gutekereza ku murimo yakoraga mbere, ibyiza ari uko yaha agaciro ibyo akora ubu.

22 Umuvandimwe Felice Episcopo na we yagize ikibazo nk’icyo. We n’umugore we bize Ishuri rya Gileyadi mu mwaka wa 1956 maze ajya kuba umugenzuzi w’akarere muri Boliviya. Mu mwaka wa 1964 babyaye umwana w’umuhungu. Felice yaravuze ati: “Guhagarika uwo murimo byaratubabaje cyane kuko twawukundaga. Namaze umwaka wose numva naracitse intege. Ariko Yehova yamfashije kwiyakira, mbona ko kwita ku mwana wange ari byo ansaba.” Ese nawe ujya wumva umeze nka Robert cyangwa Felice? Ese ujya ubabazwa n’uko utagikora umurimo wakundaga? Niba ari uko bimeze, ntugakomeze gutekereza ku byahise, ahubwo uge utekereza icyo wakora ubu kugira ngo ukorere Yehova n’abavandimwe bawe. Nukomeza gukoresha impano ufite n’ubushobozi bwawe ufasha abandi, uzagira ibyishimo kuko uzaba ufitiye itorero akamaro.

23. Ni iki tugomba gutekerezaho? Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

23 Yehova abona ko buri wese muri twe ari uw’agaciro. Yifuza ko twaba mu muryango we. Nidutekereza ku byo dushobora gukora ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu, kandi tukabikora, bizaturinda kumva ko nta cyo tumaze mu itorero. Ariko se dufata dute abagize itorero? Twagaragaza dute ko tubakunda kandi ko tububaha? Tuzabyiga mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

^ par. 5 Twese twifuza ko Yehova abona ko dufite agaciro. Ariko hari igihe twibaza niba hari icyo tumaze. Iki gice kiri budufashe kubona ko buri wese muri twe afite akamaro mu itorero.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Aya mafoto uko ari atatu agaragaza ibintu biba mbere y’amateraniro, mu materaniro na nyuma yayo. Ifoto ya 1: Umusaza w’itorero arimo araha ikaze umuntu uje mu materaniro bwa mbere, umuvandimwe ukiri muto arimo gutunganya za mikoro, naho mushiki wacu araganira na mugenzi we ukuze. Ifoto ya 2: Abakiri bato n’abakuze barimo baratanga ibitekerezo mu Kigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Ifoto ya 3: Umugabo n’umugore we bari gukora isuku mu Nzu y’Ubwami. Umubyeyi urimo gufasha umwana we gushyira amafaranga mu gasanduku k’impano. Umuvandimwe ukiri muto arimo arapanga ibitabo, naho undi muvandimwe arimo araganira na mushiki wacu ugeze mu za bukuru.