Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 33

Umuzuko ugaragaza ko Imana idukunda, ifite ubwenge, ikanihangana

Umuzuko ugaragaza ko Imana idukunda, ifite ubwenge, ikanihangana

“Hazabaho umuzuko.”​—IBYAK 24:15.

INDIRIMBO YA 151 Imana izabazura

INSHAMAKE *

1. Kuki Yehova yemeye ko habaho ibindi biremwa?

HARI igihe Yehova yamaze ari wenyine. Ariko ntiyumvaga afite irungu kuko yihagije. Icyakora yifuje ko habaho n’ibindi biremwa kugira ngo na byo byishimire kubaho. Urukundo ni rwo rwatumye atangira kurema.—Zab 36:9; 1 Yoh 4:19.

2. Yesu n’abamarayika bumvise bameze bate igihe Yehova yaremaga ibindi bintu?

2 Yehova yabanje kurema Umwana we Yesu. Hanyuma yafatanyije na we ‘kurema ibindi bintu byose,’ harimo n’abamarayika (Kolo 1:16). Yesu yashimishwaga cyane no gukorana na Se (Imig 8:30). Abamarayika na bo bishimiye kubona Yehova na Yesu barema ijuru n’isi. Bagaragaje bate ko bibashimishije? ‘Baranguruye amajwi basingiza’ Yehova ubwo yaremaga isi, kandi bakomeje kumusingiza uko yaremaga ibindi bintu, cyanecyane igihe yaremaga abantu (Yobu 38:7; Imig 8:31). Ikintu cyose Yehova yaremye kigaragaza ko adukunda kandi ko afite ubwenge.—Zab 104:24; Rom 1:20.

3. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:21, 22, kuki Yesu yapfiriye abantu?

3 Yehova yashakaga ko abantu batura ku isi nziza yabaremeye, kandi bakayibaho iteka ryose. Ariko Adamu na Eva basuzuguye Yehova bakora icyaha. Ubwo rero ntibari kuzabaho iteka. Ahubwo bari gupfa n’abana babo bakazajya bapfa (Rom 5:12). Yehova yakoze iki? Yahise avuga icyo azakora kugira ngo akize abantu (Intang 3:15). Yavuze ko yari kuzatanga Umwana we, agapfira abantu, bigatuma abana ba Adamu badakomeza gukora ibyaha kandi ngo bapfe. Ubwo rero umuntu wese wari guhitamo kumukorera, yari kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yoh 3:16; Rom 6:23; soma mu 1 Abakorinto 15:21, 22.

4. Ni ibihe bibazo turi busubize muri iki gice?

4 Iyo abantu bumvise ko Imana izazura abapfuye, bibaza ibibazo byinshi. Urugero, abantu bazazuka bate? Ese inshuti na bene wacu bapfuye nibazuka tuzabamenya? Nitubabona tuzishima dute? Gutekereza ko Yehova azazura abantu bitwereka bite ko adukunda, afite ubwenge kandi ko yihangana? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo.

ABANTU BAZAZUKA BATE?

5. Ni iki gituma tuvuga ko abantu batazazukira rimwe?

5 Yehova azazura abantu bagera muri za miriyoni akoresheje Umwana we. Ariko birashoboka ko bose batazazukira rimwe. Kubera iki? Ni ukubera ko abantu bose bazukiye rimwe bangana batyo, byateza akajagari. Kandi tuzi ko ibyo Yehova akora byose, abikora kuri gahunda. Azi ko kugira ngo abantu bagire amahoro, ibintu bigomba gukorwa kuri gahunda (1 Kor 14:33). Mbere y’uko Yehova na Yesu barema umuntu, babanje gutunganya isi. Ibyo byagaragaje ko Yehova afite ubwenge kandi ko yihangana. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, na we azagaragaza iyo mico. Azafatanya n’abazarokoka Harimagedoni, babanze gutunganya isi kugira ngo abazazuka babone ibyo bakeneye.

Abazarokoka Harimagedoni bazigisha abazazuka iby’Ubwami bw’Imana n’amategeko yayo (Reba paragarafu ya 6) *

6. Mu Byakozwe 24:15 havuga ko mu bazazuka hazaba harimo ba nde?

6 Ikintu gifite agaciro kurushaho abazarokoka Harimagedoni bazakorera abazutse, ni ukubigisha iby’Ubwami bw’Imana n’amategeko yayo. Kuki bagomba kwigishwa? Ni ukubera ko abenshi mu bazazuka bari mu bo Bibiliya yita “abakiranirwa.” (Soma mu Byakozwe 24:15.) Hari ibintu byinshi bazaba basabwa guhindura. Nibemera guhinduka bazabona imigisha myinshi harimo no kubaho iteka. Tekereza ukuntu tuzaba dufite akazi kenshi! Tuzaba tugomba kwigisha abantu batazi Yehova bagera muri za miriyoni bazaba bazutse. Ese buri wese azigishwa ku giti ke nk’uko twigisha abantu Bibiliya muri iki gihe? Ese abo bantu bazashyirwa mu matorero kugira ngo na bo batozwe uko bazigisha abazazuka nyuma yabo? Ni ugutegereza tukareba. Icyo tuzi ni uko imyaka igihumbi y’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo izarangira isi yaramaze ‘kuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova’ (Yes 11:9). Muri icyo gihe tuzaba dukora umurimo ushimishije rwose!

7. Kuki abasenga Yehova bazashobora kwishyira mu mwanya w’abazutse mu gihe bazaba babigisha?

7 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abasenga Yehova bose bazakomeza kugira ibyo bahindura kugira ngo bamushimishe. Ubwo rero, mu gihe bazaba bafasha abazutse guhinduka kugira ngo birinde ibitekerezo n’ibyifuzo bibi, bityo bumvire amategeko ya Yehova, bazaba bashobora kwishyira mu mwanya wabo (1 Pet 3:8). Abazazuka bazibonera ko abasenga Yehova bicisha bugufi kandi ko bakora uko bashoboye ngo bamushimishe, bitume na bo bifuza kumukorera.—Fili 2:12.

ESE NIBAZUKA TUZABAMENYA?

8. Ni iki kitwemeza ko abantu nibazuka tuzabamenya?

8 Hari impamvu nyinshi zituma dutekereza ko abantu nibazuka tuzabamenya. Urugero, inkuru z’abantu bazutse zitwereka ko ari nk’aho Yehova azongera kurema abantu bapfuye, bakaza bafite isura, ijwi n’ibitekerezo nk’ibyo bari bafite mbere y’uko bapfa. Ibuka ko Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira naho kuzuka akabigereranya no gukanguka (Mat 9:18, 24; Yoh 11:11-13). Iyo abantu bakangutse ntibaba bahindutse kandi ibyababayeho mbere y’uko basinzira baba bakibyibuka. Ibuka ibyabaye kuri Lazaro. Yari amaze iminsi ine apfuye ku buryo umubiri we wari waratangiye kubora. Ariko igihe Yesu yamuzuraga bashiki be baramumenye, kandi Lazaro na we yarabibukaga.—Yoh 11:38-44; 12:1, 2.

9. Kuki abantu nibazuka bazaba bataratungana?

9 Yehova yadusezeranyije ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo, nta muntu uzavuga ati: “Ndarwaye” (Yes 33:24; Rom 6:7). Ubwo rero, abazazuka ntibazaba barwaye. Ariko bazaba bataratungana, kuko bazutse batunganye bene wabo batabamenya. Birumvikana rero ko mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abantu bazagenda batungana buhorobuhoro. Iyo myaka nirangira ni bwo Yesu azasubiza Se Ubwami. Icyo gihe Ubwami buzaba bwarakoze icyo Imana yabushyiriyeho, harimo no gufasha abantu bakaba intungane.—1 Kor 15:24-28; Ibyah 20:1-3.

NIBAZUKA TUZISHIMA DUTE?

10. Abawe bapfuye nibazuka uzumva umeze ute?

10 Tekereza uko bizaba bimeze igihe uzaba wakira inshuti na bene wanyu bapfuye. Bamwe iyo bishimye cyane baraseka, abandi bakarira. Wowe uzifata ute? Ese uzishima cyane ku buryo uzaririmbira Yehova? Icyo tuzi neza ni uko bizatuma urushaho kumukunda, we Mubyeyi wacu utwitaho, ugakunda n’Umwana we urangwa n’urukundo.

11. Dukurikije ibyo Yesu yavuze muri Yohana 5:28, 29, bizagendekera bite abumvira Imana?

11 Tekereza ukuntu abazazuka bazishima cyane igihe bazaba bagerageza guhinduka kugira ngo bashimishe Imana. Nibahinduka bazahabwa ubuzima bw’iteka muri Paradizo. Abatazumvira Imana bo ntizemera ko bakomeza kuyibamo kugira ngo batabuza abandi amahoro.—Yes 65:20; soma muri Yohana 5:28, 29.

12. Ni iyihe migisha Yehova azaha abantu bazaba bari ku isi?

12 Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, abasenga Yehova bose bazibonera ko ibivugwa mu Migani 10:22 ari ukuri. Hagira hati: “Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.” Umwuka wera uzatuma buhorobuhoro bamera nka Kristo, kandi bagende baba intungane (Yoh 13:15-17; Efe 4:23, 24). Buri munsi abantu bazajya barushaho kugira ubuzima bwiza. Mbega ukuntu bizaba bishimishije (Yobu 33:25)! None se gutekereza ko Imana izazura abapfuye bidufitiye akahe kamaro?

BITWEREKA KO YEHOVA ADUKUNDA

13. Zaburi ya 139:1-4 igaragaza ite ko Yehova atuzi neza?

13 Nk’uko twabibonye tugitangira, Yehova nazura abantu azatuma bibuka ibyo bari bazi, abahe n’imico bari bafite. Ibyo bisobanura iki? Yehova aragukunda cyane ku buryo amenya ibyo utekereza, uko wiyumva, ibyo uvuga n’ibyo ukora. Ubwo rero nibiba ngombwa ko akuzura, azatuma wibuka ibyo wari uzi, ugire n’imico wari ufite. Umwami Dawidi yavuze ko Yehova azi neza buri wese muri twe. (Soma muri Zaburi ya 139:1-4.) None se kumenya ko Yehova atuzi neza bidufitiye akahe kamaro?

14. Kumenya ko Yehova akwitaho bituma wumva umeze ute?

14 Kumenya ko Yehova atuzi neza biturinda guhangayika. Kubera iki? Wibuke ko Yehova atwitaho birenze uko tubitekereza. Ashimishwa no kubona ukuntu dufite imico itandukanye. Nanone azi neza ko ibyo dukora akenshi biterwa n’ibyatubayeho. Ese ibyo ntibiguhumuriza? Ntitukumve ko ntawutwitaho. Igihe cyose Yehova aba ari kumwe natwe kandi ashimishwa no kudufasha.—2 Ngoma 16:9

BITWEREKA KO YEHOVA AFITE UBWENGE

15. Kuba Yehova azazura abapfuye bigaragaza bite ko afite ubwenge bwinshi?

15 Abantu batinya gupfa. Iyo bababwiye ko bari bubice bashobora kugambanira inshuti zabo cyangwa bagakora ibintu ubusanzwe batakora. Ariko twe ntidutinya gupfa. Tuzi ko n’iyo abanzi bacu batwica, Yehova azatuzura (Ibyah 2:10). Nta kintu na kimwe bakora ngo batubuze kumukorera (Rom 8:35-39). Kuba Yehova azazura abapfuye bigaragaza ko afite ubwenge bwinshi. Iryo sezerano rituma tudakora ibyo abanzi ba Yehova bashaka, dutinya ko batwica. Nanone rituma tugira ubutwari ntidukore ibyo Yehova yanga.

Ese imyanzuro mfata buri munsi igaragaza ko niringira ko Yehova ashobora kunyitaho? (Reba paragarafu ya 16) *

16. Ni ibihe bibazo ugomba kwibaza, kandi se bigaragaza bite ko wiringira Yehova?

16 Ese abarwanya Yehova nibakubwira ko bagiye kukwica, uzizera ko afite ubushobozi bwo kukuzura? Ese koko uziringira Yehova? Ushobora kwibaza uti: “Ese imyanzuro yoroheje mfata buri munsi igaragaza ko niringira Yehova” (Luka 16:10)? Nanone ushobora kwibaza uti: “Ese uko mbaho bigaragaza ko nemera ko ninkora ibyo Yehova ansaba azanyitaho” (Mat 6:31-33)? Niba ushubije ibyo bibazo byose wemeza, bigaragaza ko wiringira Yehova kandi ushobora gutsinda ikigeragezo cyose wahura na cyo.—Imig 3:5, 6.

BITWEREKA KO YEHOVA YIHANGANA

17. (a) Kuba Yehova azazura abantu bigaragaza bite ko yihangana? (b) Twagaragaza dute ko twishimira ko Yehova yihangana?

17 Yehova yashyizeho igihe azarimburira abantu bakora ibibi (Mat 24:36). Azabikora icyo gihe kigeze; si mbere yaho. Yifuza cyane kuzura abapfuye ariko nanone arihangana (Yobu 14:14, 15). Ategereje ko igihe yashyizeho kigera akazura abantu (Yoh 5:28). Kuba Yehova yihangana biradushimisha cyane. Bituma abantu benshi, natwe turimo, bashobora ‘kwihana’ (2 Pet 3:9). Yehova ashaka ko abantu benshi cyane babona ubuzima bw’iteka. None se twagaragaza dute ko twishimira ko Yehova yihangana? Twakora uko dushoboye tugashakisha abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka,” tukabafasha gukunda Yehova no kumukorera (Ibyak 13:48). Ibyo bizatuma na bo bishimira ko yihangana.

18. Kuki tugomba kwihanganira abandi?

18 Yehova azi ko tuzaba abantu batunganye imyaka igihumbi irangiye. Hagati aho, ahora yiteguye kutubabarira ibyaha byacu. Ubwo rero, natwe tugomba kwita ku byiza abandi bakora kandi tukabihanganira. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu ufite umugabo warwaye indwara yo guhangayika bikabije, akageza n’ubwo areka kujya mu materaniro. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Ntibyari binyoroheye. Ibyo twateganyaga gukora byose, byahindutse mu kanya gato.” Icyakora uwo mushiki wacu yakomeje kwita ku mugabo we yihanganye. Yiringiye Yehova ntiyacika intege. Yiganye Yehova, akomeza kwita ku byiza umugabo we yakoraga. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Umugabo wange afite imico myiza cyane kandi akora uko ashoboye kose ngo akire.” Ese natwe ntidukwiriye kwihanganira bene wacu cyangwa abo mu itorero bakora uko bashoboye ngo batsinde ibigeragezo bahanganye na byo?

19. Ni iki tugomba kwiyemeza?

19 Igihe isi yaremwaga, Yesu n’abamarayika barishimye cyane. Ariko tekereza ukuntu bazishima kurushaho igihe isi izaba ituwe n’abantu batunganye, bakunda Yehova kandi bamukorera. Tekereza nanone ukuntu abazaba bategekana na Kristo mu ijuru bazishima igihe bazaba babona abatuye ku isi bishimiye ibyo babakorera (Ibyah 4:4, 9-11; 5:9, 10). Nanone tekereza igihe amarira, indwara, agahinda n’urupfu, bizaba bitakiriho (Ibyah 21:4). Mu gihe ibyo bitaraba, iyemeze kwigana Yehova Umubyeyi ugukunda, ufite ubwenge kandi wihangana. Nubikora uzakomeza kwishima nubwo waba uhanganye n’ibigeragezo bikaze (Yak 1:2-4). Nimureke twiyemeze gushimira Yehova kuko atwizeza ko “hazabaho umuzuko.”—Ibyak 24:15.

INDIRIMBO YA 141 Impano y’ubuzima

^ par. 5 Yehova ni Umubyeyi udukunda, ufite ubwenge kandi wihangana. Ibyo bigaragarira mu byo yaremye no kuba azazura abapfuye. Iki gice gisubiza bimwe mu bibazo dushobora kwibaza ku muzuko. Nanone kigaragaza ukuntu umuzuko ugaragaza ko Yehova adukunda, afite ubwenge kandi akihangana.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo wapfuye kera yazutse, none ari mu isi iyobowe n’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Umuvandimwe warokotse Harimagedoni yishimiye kwigisha umuntu wazutse kugira ngo azabone imigisha tuzabona bitewe n’uko Yesu yadupfiriye.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe arimo arabwira umukoresha we ko hari iminsi adashobora gukora amasaha y’ikirenga. Amusobanuriye ko kuri iyo minsi aba afite izindi gahunda ajyamo zo gukorera Imana. Icyakora amubwiye ko bamukeneye ku yindi minsi, yakwemera kubafasha.