Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 31

Ese uzakomeza gutegereza Yehova?

Ese uzakomeza gutegereza Yehova?

“Nzategereza Imana.”—MIKA 7:7.

INDIRIMBO YA 128 Tujye twihangana kugeza ku mperuka

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

WUMVA umeze ute iyo hari ikintu wari utegereje kandi ugikeneye cyane, ariko ntukibonere igihe wari witeze? Ese wumva ucitse intege? Ibyo ntibitangaje kuko mu Migani 13:12 havuga ko “iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara.” Ariko se bigenda bite iyo umenye ko hari impamvu zifatika zatumye icyo kintu kitakugeraho ku gihe wari witeze? Icyo gihe ugitegereza wihanganye.

2 Muri iki gice, turi burebe amahame ya Bibiliya yadufasha gukomeza ‘gutegereza’ (Mika 7:7). Nanone turi burebe ahantu habiri dusabwa gutegereza twihanganye ko Yehova agira icyo akora. Hanyuma turareba imigisha abakomeza gutegereza Yehova bazabona.

AMAHAME YO MURI BIBILIYA ADUTOZA UMUCO WO KWIHANGANA

3. Ni irihe hame riri mu Migani 13:11?

3 Mu Migani 13:11 (nwt) harimo urugero rugaragaza akamaro ko kwihangana. Hagira hati: “Ubutunzi umuntu abonye hutihuti buragabanuka, ariko ubwo umuntu akusanyije gahorogahoro buriyongera.” None se ni irihe hame riri muri uyu murongo? Umuntu w’umunyabwenge arihangana agakora ibintu gahorogahoro kandi amaherezo agera kuri byinshi.

4. Ni irihe hame riri mu Migani 4:18?

4 Mu Migani 4:18 hagira hati: “Inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Ayo magambo agaragaza ko Yehova ahishurira abantu umugambi we gahorogahoro. Icyakora ayo magambo ashobora no kudufasha kumva ukuntu Umukristo agenda agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka gahorogahoro. Gukura mu buryo bw’umwuka ntibiza hutihuti, ahubwo bifata igihe. Nitwiga Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete kandi tugashyira mu bikorwa inama ritugira hamwe n’iz’umuryango wacu, bizatuma gahorogahoro tugira imico myiza nk’iyo Kristo yari afite. Nanone bizatuma turushaho kumenya Imana. Reka turebe urugero Yesu yatanze rudufasha kubyumva neza.

Nk’uko ikimera kigenda gikura buhorobuhoro, ni na ko umuntu wemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka buhorobuhoro (Reba paragarafu ya 5)

5. Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza ko umuntu agenda agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka buhorobuhoro?

5 Yesu yatanze urugero rugaragaza ko ubutumwa bw’Ubwami tubwiriza, bugereranywa n’akabuto gato kabibwa mu mitima y’abantu bifuza kumenya ukuri, kakagenda gakura buhorobuhoro. Yaravuze ati: ‘Imbuto ziramera zigakura, [umubibyi] atazi uko zikura. Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto’ (Mar 4:27, 28). Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Yashakaga kuvuga ko nk’uko ikimera kigenda gikura buhorobuhoro, ari na ko umuntu wemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka buhorobuhoro. Urugero, uko abigishwa ba Bibiliya bagenda bamenya Yehova, twibonera ko hari ibintu byinshi bagenda bahindura (Efe 4:22-24). Icyakora dukwiriye kwibuka ko ari Yehova utuma ka kabuto gato gakurira mu mitima y’abo twigisha Bibiliya.—1 Kor 3:7.

6-7. Uko Yehova yaremye isi bitwigisha iki?

6 Yehova arihangana agafata igihe gihagije, kugira ngo ibyo akora byose abirangize neza. Ibyo bituma ahesha ikuzo izina rye kandi bikagirira akamaro n’abandi. Urugero, reka turebe ukuntu igihe Yehova yaremaga isi kugira ngo abantu bazayitureho, yafashe umwanya akabikora gahorogahoro.

7 Bibiliya ivuga ko igihe Yehova yaremaga isi yashyizeho “ingero zayo,” “imfatiro zayo” agashyiraho n’“ibuye ryayo rikomeza imfuruka” (Yobu 38:5, 6). Yanafashe igihe yitegereza ibyo yari amaze gukora (Intang 1:10, 12). Ngaho tekereza ukuntu abamarayika bumvaga bameze iyo barebaga ibintu bishya Yehova yagendaga arema! Nta gushidikanya ko ibyo byabashimishaga cyane. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu ‘barangaruye amajwi basingiza’ Yehova (Yobu 38:7). Ibyo bitwigisha iki? Yehova yamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi arema, ariko amaze kwitegereza ibintu byose yaremye yavuze ko ari “byiza cyane.”—Intang 1:31.

8. Ni iki tugiye gusuzuma?

8 Nk’uko ingero tumaze kubona zibigaragaza, mu Ijambo ry’Imana harimo amahame menshi agaragaza ko dukwiriye kwihangana. Ubu noneho tugiye kureba ahantu habiri tuba dusabwa gutegereza Yehova twihanganye.

NI RYARI TUBA TUGOMBA GUTEGEREZA YEHOVA?

9. Ni ryari tuba tugomba gutegereza Yehova?

9 Tugomba gutegereza ko Yehova asubiza amasengesho yacu. Iyo dusenze Yehova tumusaba imbaraga zo guhangana n’ikigeragezo dufite cyangwa kunesha intege nke, hari igihe dushobora kumva atinze kudusubiza. None se kuki hari igihe Yehova adahita asubiza amasengesho yacu ako kanya?

10. Kuki tugomba gutegereza twihanganye ko Yehova asubiza amasengesho yacu?

10 Yehova atega amatwi yitonze amasengesho yacu (Zab 65:2). Abona ko amasengesho tumusenga tubikuye ku mutima, agaragaza ko tumwizera (Heb 11:6). Nanone Yehova arishima iyo abona twihatira kubaho mu buryo buhuje n’amasengesho tumutura kandi tugakora ibyo ashaka (1 Yoh 3:22). Ubwo rero mu gihe twasenze Yehova tumusaba kunesha ingeso mbi cyangwa intege nke dufite, tugomba gukomeza kwihangana kandi tugakora ibihuje n’amasengesho yacu. Yesu yavuze ko hari igihe amasengesho yacu atazahita asubizwa ako kanya. Yaravuze ati: “Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa. Usaba wese arahabwa, umuntu wese ushaka arabona, n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa” (Mat 7:7, 8). Nitwumvira iyo nama kandi ‘tugasenga ubudacogora,’ tuziringira tudashidikanya ko Data wo mu ijuru azumva amasengesho yacu kandi akayasubiza.—Kolo 4:2.

Dukomeza gusenga Yehova twihanganye mu gihe dutegereje ko asohoza amasezerano ye (Reba paragarafu ya 11) *

11. Ibivugwa mu Baheburayo 4:16 bidufasha bite mu gihe tubona ko Yehova asa n’aho atinze gusubiza amasengesho yacu?

11 Nubwo hari igihe dushobora kubona ko Yehova atinze gusubiza amasengesho yacu, adusezeranya ko azayasubiza “mu gihe gikwiriye.” (Soma mu Baheburayo 4:16.) Ni yo mpamvu tutagombye na rimwe kurakarira Yehova mu gihe ibintu bitabaye vuba nk’uko twabyifuzaga. Urugero, abantu benshi bamaze igihe kirekire basaba ko Ubwami bw’Imana bwaza, bukavanaho iyi si mbi; kandi rwose na Yesu yadusabye gusenga dusaba ko ubwo Bwami buza (Mat 6:10). Ariko byaba ari ubupfapfa hagize umuntu ucika intege akareka kwizera Imana, bitewe n’uko imperuka itaje mu gihe abantu bari babyiteze (Hab 2:3; Mat 24:44). Ubwo rero nidukomeza gutegereza Yehova kandi tukamusenga twizeye ko azasubiza amasengesho yacu, tuzaba tugaragaje ko turi abanyabwenge. Imperuka izaza mu gihe Yehova yagennye kuko yamaze gushyiraho ‘umunsi n’igihe’ cyangwa isaha izaziraho; kandi uwo munsi nugera, abantu bazabona ko ari cyo gihe gikwiriye imperuka yagombaga kuziraho.—Mat 24:36; 2 Pet 3:15.

Kuba Yozefu yarihanganye bitwigisha iki? (Reba paragarafu ya 12-14)

12. Ni ryari kwihangana bishobora kutugora?

12 Tugomba kwihangana mu gihe dutegereje ko turenganurwa. Muri iki gihe abantu bakunze kurenganya abo badahuje igitsina, ubwoko, umuco, ibara ry’uruhu n’igihugu. Abandi barenganywa bitewe n’uko bafite ubumuga butandukanye, hakubiyemo n’ubwo mu mutwe. Nanone hari abagaragu ba Yehova benshi bagiye barenganywa bazira imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya. Mu gihe turenganyijwe, tuge twibuka amagambo ya Yesu agira ati: “Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa” (Mat 24:13). Ariko se wakora iki mu gihe umenye ko umwe mu bagize itorero, yakoze icyaha gikomeye? Ese numenya ko abasaza bazi icyo kibazo uzakirekera mu maboko yabo, utegereze wihanganye, wiringiye ko bazagikemura nk’uko Yehova ashaka? None se abasaza bakora iki kugira ngo bakemure icyo kibazo?

13. Abasaza bakora iki kugira ngo bakemure ibibazo nk’uko Yehova ashaka?

13 Iyo abasaza bamenye ko mu itorero hari uwakoze icyaha gikomeye, basenga Yehova bamusaba “ubwenge buva mu ijuru” kugira ngo bakemure icyo kibazo nk’uko ashaka (Yak 3:17). Baba bafite intego yo kugarura uwo munyabyaha akava “mu nzira ye yo kuyoba,” niba bishoboka (Yak 5:19, 20). Nanone baba bifuza gukora uko bashoboye kose kugira ngo barinde itorero kandi bahumurize abantu bababajwe n’uwo muntu (2 Kor 1:3, 4). Mu gihe abasaza bakemura ibibazo nk’ibyo, babanza gushaka ibimenyetso bifatika bigaragaza ko icyaha cyakozwe kandi ibyo bishobora gufata igihe. Hanyuma barasenga, bakagira uwo munyabyaha inama zishingiye ku Byanditswe, kandi bakamuhana “mu rugero rukwiriye” (Yer 30:11). Nubwo abasaza batarazika ibintu, ariko nanone ntibihutira gucira umuntu urubanza. Iyo abasaza bakemuye ibyo bibazo neza, bigirira akamaro abagize itorero bose. Icyakora no mu gihe abasaza bakemuye ibyo bibazo neza, hari igihe umuntu warenganyijwe ashobora kumva ababaye. Niba ibyo byarakubayeho wakora iki ngo udakomeza kubabara?

14. Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rwagufasha mu gihe hari Umukristo mugenzi wawe wakubabaje cyane?

14 Ese hari igihe Umukristo mugenzi wawe yigeze kukubabaza cyane? Muri Bibiliya harimo ingero zadufasha kumenya uko twategereza Yehova, akaba ari we ukemura icyo kibazo. Urugero, nubwo Yozefu yarenganyijwe n’abavandimwe be, ntiyemeye ko ibyo bamukoreye bituma ahinduka umurakare. Ahubwo yakomeje gukorera Yehova kandi na we yamuhaye imigisha kubera ko yihanganye (Intang 39:21). Nyuma y’igihe, Yozefu yababariye abavandimwe be kandi ibyo na byo byatumye Yehova amuha umugisha (Intang 45:5). Kimwe na Yozefu, natwe twumva duhumurijwe iyo dusenze Yehova kandi tugategereza ko akemura ikibazo dufite.—Zab 7:17; 73:28.

15. Ni iki cyafashije mushiki wacu kwihanganira akarengane yahuye na ko?

15 Birumvikana ko atari ko twese tuzahura n’akarengane nk’ako Yozefu yahuye na ko. Icyakora hari igihe umuntu ashobora gukora ikintu kikatubabaza. Mu gihe tugiranye ikibazo n’umuntu, hakubiyemo n’abantu badasenga Yehova, gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya byadufasha (Fili 2:3, 4). Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu. Uwo mushiki wacu yaje kumenya ko hari umukozi bakorana wagendaga amuvuga nabi kandi akamubeshyera. Ibyo byaramubabaje cyane. Icyakora aho guhita amubwira nabi, yatekereje ku rugero rwa Yesu Kristo. Iyo abantu batukaga Yesu, ntiyabasubizaga (1 Pet 2:21, 23). Amaze gutekereza kuri urwo rugero, yirengagije ibyari byarabaye. Nyuma yaho yaje kumenya ko uwo mukozi yari arwaye indwara ikomeye cyane, yari yaratumye ahungabana. Uwo mushiki wacu yabonye ko ibyo uwo mukozi mugenzi we yari yaravuze, ashobora kuba atari abigambiriye. Mushiki wacu yashimishijwe no kuba yarihanganiye ako karengane, kandi byatumye agira amahoro yo mu mutima.

16. Ni iki cyaguhumuriza mu gihe hari umuntu wakurenganyije? (1 Petero 3:12)

16 Niba hari umuntu wakurenganyije cyangwa akakubabaza, uge wibuka ko Yehova aba hafi y’abafite “umutima umenetse” (Zab 34:18). Yehova agukundira kuba wihangana kandi ukamwikoreza umutwaro wawe (Zab 55:22). Ni Umucamanza w’isi yose. Ubwo rero abona ibitubaho byose. (Soma muri 1 Petero 3:12.) Bityo rero, niba uhanganye n’ibibazo bikomeye udashobora kwikemurira, byaba byiza utegereje Yehova akaba ari we ubigukemurira.

ABATEGEREZA YEHOVA BAZABONA IMIGISHA ITEKA RYOSE

17. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 30:18, ni iki Yehova adusezeranya?

17 Vuba aha Data wo mu ijuru azaduha imigisha myinshi izazanwa n’Ubwami bwe. Muri Yesaya 30:18 hagira hati: “Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza, kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi. Yehova ni Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abakomeza kumutegereza bose.” Abategereza Yehova bazabona imigisha myinshi, haba muri iki gihe no mu isi nshya yegereje.

18. Ni iyihe mgisha dutegerezanyije amatsiko?

18 Abagaragu ba Yehova nibagera mu isi nshya ntibazongera guhangayika cyangwa ngo bahure n’ibibazo nk’ibyo bahanganye na byo muri iki gihe. Akarengane n’imibabaro ntibizongera kubaho ukundi (Ibyah 21:4). Ntituzongera guhangayikishwa no kubona ibyokurya kuko bizaba bihari ku bwinshi (Zab 72:16; Yes 54:13). Mbega ibintu bizaba bishimishije!

19. Kuki hari ibintu Yehova adutoza muri iki gihe?

19 Hagati aho Yehova adufasha kurwanya ingeso mbi no kwitoza imico myiza, kugira ngo adutegurire kuzaba mu isi nshya. Ubwo rero, komeza gushikama kandi ntucike intege, kuko ibyiza biri imbere. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze gutegereza Yehova twihanganye kugeza igihe azasohoreza ibyo yadusezeranyije.

INDIRIMBO YA 118 “Twongerere ukwizera”

^ par. 5 Ese wigeze wumva umuntu umaze igihe kirekire akorera Yehova avuga ati: “Sinari nzi ko nzageza muri iyi myaka isi ya Satani ikiriho!” Twese twifuza ko imperuka iza. Ariko turushaho kuyifuza cyanecyane muri ibi bihe bigoye. Icyakora tugomba gukomeza kwihangana. Muri iki gice turi bubone amahame ya Bibiliya yadufasha gukomeza gutegereza. Nanone turi burebe ahantu habiri tuba dusabwa gutegereza Yehova twihanganye. Hanyuma turareba imigisha abakomeza gutegereza Yehova bazabona.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu yatangiye gusenga Yehova kuva akiri umwana. Ababyeyi be bamwigishije gusenga akiri muto. Amaze kuba umwangavu yabaye umupayiniya, kandi yasengaga Yehova kenshi amusaba ko yamuha umugisha. Hashize imyaka runaka yarwaje umugabo we, kandi na bwo yakomezaga gusenga Yehova amusaba ko yamuha imbaraga kugira ngo yihanganire icyo kigeragezo. Nubwo ubu ari umupfakazi, akomeza gusenga Yehova, yiringiye ko azasubiza amasengesho ye nk’uko yagiye abikora mu buzima bwe bwose.