Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 33

Jya wishimira inshingano ufite

Jya wishimira inshingano ufite

“Ibyiza ni ugushimishwa n’ibyo ufite aho guhora urarikiye.”—UMUBW 6:9, nwt.

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma twishima

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bintu abantu benshi barimo bakora mu murimo wa Yehova muri iki gihe?

 UKO imperuka igenda yegereza, ni ko tugira byinshi byo gukora (Mat 24:14; Luka 10:2; 1 Pet 5:2). Twifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, uko bishoboka kose. Abenshi barimo kwagura umurimo, abandi bifuza kuba abapayiniya, gukora kuri Beteli no kwifatanya mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Nanone hari abavandimwe bacu benshi barimo buzuza ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’itorero cyangwa abasaza (1 Tim 3:1, 8). Nta gushidikanya ko Yehova yishima iyo abona ukuntu abagaragu be bifuza gukora byinshi mu murimo we.—Zab 110:3; Yes 6:8.

2. Dushobora kumva tumeze dute mu gihe tutageze ku ntego zo mu buryo bw’umwuka twifuzaga kugeraho?

2 Icyakora, hari igihe dushobora kumva ducitse intege mu gihe hashize igihe kirekire tutaragera ku ntego zimwe na zimwe zo mu buryo bw’umwuka twishyiriyeho. Nanone dushobora gucibwa intege n’uko hari inshingano tudashobora guhabwa bitewe n’imyaka dufite cyangwa imimerere turimo (Imig 13:12). Uko ni ko byagendekeye Melissa. * Yifuza gukora kuri Beteli cyangwa kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, ariko yaravuze ati: “Ndashaje, imyaka mfite ntibinyemerera. Ibyo hari igihe bijya binca intege.”

3. Ni iki bamwe baba bagomba gukora kugira ngo buzuze ibisabwa maze bahabwe inshingano?

3 Hari abakiri bato baba bagomba kubanza kwitoza imico imwe n’imwe kugira ngo buzuze ibisabwa maze bahabwe izindi nshingano. Bashobora kuba bazi ubwenge, bazi gufata imyanzuro kandi bafite ubushake. Ariko nanone baba bagomba kwitoza umuco wo kwihangana, gukora ibintu neza no kubaha. Iyo witoje iyo mico ushobora guhabwa inshingano mu gihe utabikekaga. Reka turebe ibyabaye kuri Nick. Igihe yari afite imyaka 20 yababajwe cyane no kuba atarahawe inshingano yo kuba umukozi w’itorero. Yaravuze ati: “Numvaga hari ikibazo mfite cyatumye ntahabwa iyo nshingano.” Ariko Nick ntiyacitse intege. Yakomeje kwibanda ku murimo wo kubwiriza no ku bindi bintu yashoboraga gukora mu itorero. Ubu ari muri Komite y’Ibiro by’Ishami.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Ese ujya wumva ucitse intege bitewe n’uko hari intego yo mu buryo bw’umwuka utarageraho? Niba ari uko bimeze, jya ubibwira Yehova (Zab 37:5-7). Nanone uge ugisha inama abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka, bagufashe kumenya icyo wakora kugira ngo unonosore umurimo wawe kandi ushyire mu bikorwa inama bakugiriye. Nubikora ushobora guhabwa inshingano cyangwa ukagera kuri iyo ntego yo mu buryo bw’umwuka wari warishyiriyeho. Icyakora kimwe na Melissa twigeze kuvuga, hari igihe inshingano wifuza uba udashobora kuyigeraho muri iki gihe. None se wakora iki? Ni iki cyagufasha gukomeza kugira ibyishimo? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugiye gusuzuma ibintu bitatu: (1) Ni iki cyatuma ugira ibyishimo? (2) Wakora iki ngo urusheho kugira ibyishimo? (3) Ni izihe ntego wakwishyiriraho zatuma urushaho kugira ibyishimo?

NI IKI CYATUMA UGIRA IBYISHIMO?

5. Ni iki dukwiriye gukora niba dushaka kugira ibyishimo? (Umubwiriza 6:9)

5 Mu Mubwiriza 6:9 (nwt) hatubwira icyo twakora ngo tugire ibyishimo. Hagira hati: “Ibyiza ni ugushimishwa n’ibyo ufite aho guhora urarikiye.” Umuntu wishimira “ibyo afite” anyurwa n’imimerere arimo. Icyakora, umuntu uhora ararikiye akomeza kwifuza ibintu adashobora kubona. None se ibyo bitwigishije iki? Kugira ngo tugire ibyishimo, tugomba kunyurwa n’ibyo dufite kandi ntiturarikire ibyo tudashobora kubona.

6. Ni uwuhe mugani tugiye gusuzuma, kandi se ni iki uri butwigishe?

6 Ese koko umuntu ashobora kunyurwa n’ibyo afite? Abantu benshi batekereza ko ibyo bidashoboka, kuko muri rusange duhora twifuza kugira ibyo tugeraho. Ariko mu by’ukuri birashoboka. Dushobora kunyurwa n’ibyo dufite. Twabigeraho dute? Kugira ngo tubone igisubizo, reka turebe ibyo Yesu yavuze mu mugani uvuga iby’italanto uboneka muri Matayo 25:14-30. Turi burebe uko uwo mugani wadufasha kugira ibyishimo n’uko twarushaho kwishimira imigisha dufite muri iki gihe.

NI IKITWAKORA NGO TURUSHEHO KUGIRA IBYISHIMO?

7. Vuga muri make umugani wa Yesu uvuga iby’italanto.

7 Uwo mugani uvuga iby’umugabo wari ugiye kujya ku rugendo. Mbere y’uko agenda yahamagaye abagaragu be, maze buri wese amuha italanto kugira ngo azazicuruze. * Uwo mugabo yari azi ubushobozi bw’abo bagaragu. Ni yo mpamvu uwa mbere yamuhaye italanto eshanu, uwa kabiri akamuha ebyiri, na ho uwa gatatu akamuha imwe. Umugaragu wa mbere n’uwa kabiri bahise bakorana umwete barazicuruza kandi bungukira shebuja amafaranga menshi. Icyakora umugaragu wa gatatu we, italanto yahawe nta cyo yayikoresheje kandi byatumye shebuja amwirukana.

8. Kuki umugaragu wa mbere yishimye?

8 Umugaragu wa mbere yashimishijwe cyane n’uko shebuja yamuhaye italanto eshanu. Ayo yari amafaranga menshi cyane kandi byagaragazaga ko shebuja yari amufitiye ikizere. Ariko se twavuga iki ku mugaragu wa kabiri? Yashoboraga gucika intege bitewe n’uko atahawe italanto nyinshi nk’iz’umugaragu wa mbere. Ariko se yabyitwayemo ate?

Ni ayahe masomo twavana ku mugaragu wa kabiri, uvugwa mu mugani wa Yesu? (1) Shebuja yamuhaye italanto ebyiri (2) Yakoranye umwete arazicuruza kugira ngo yungukire shebuja amafaranga menshi (3) Yungukiye shebuja izindi talanto ebyiri (Reba paragarafu ya 9-11)

9. Ni iki Yesu atavuze ku mugaragu wa kabiri? (Matayo 25:22, 23)

9 Soma muri Matayo 25:22, 23. Yesu ntiyigeze avuga ko umugaragu wa kabiri yarakaye, bitewe n’uko yahawe italanto ebyiri gusa. Nanone Yesu ntiyavuze ko uwo mugaragu yitotombye wenda avuga ati: “Kuki mpawe izi gusa? Ese nge sinshoboye gukorana umwete nk’umugaragu wa mbere wahawe italanto eshanu? Ubwo databuja atangiriye ikizere, nange izi italanto ebyiri ngiye kugenda nzitabe, ubundi nikomereze gahunda zange.”

10. Ni iki umugaragu wa kabiri yakoresheje italanto yahawe?

10 Kimwe n’umugaragu wa mbere, umugaragu wa kabiri na we yabonye ko shebuja yari amuhaye inshingano ikomeye, maze akorana umwete kugira ngo ayisohoze. Ni yo mpamvu yungukiye shebuja izindi talanto ebyiri. Shebuja yaramugororeye kubera ko yakoranye umwete. Nanone yarishimye kandi abona ko uwo mugaragu ari uwizerwa, ku buryo yashoboraga guhabwa izindi nshingano nyinshi.

11. Twakora iki ngo turusheho kugira ibyishimo?

11 Natwe dushobora kurushaho kugira ibyishimo turamutse dukoranye umwete inshingano iyo ari yo yose dufite mu muryango wa Yehova. Jya ‘ushishikarira’ gukora umurimo wo kubwiriza kandi wifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda z’itorero (Ibyak 18:5; Heb 10:24, 25). Jya utegura neza amateraniro kugira ngo utange ibitekerezo bitera inkunga abandi. Jya utegura neza ikiganiro icyo ari cyose uhawe mu materaniro yo mu mibyizi. Nanone nugira icyo usabwa gukora mu itorero, uge ugikora ku gihe kandi ugikore neza. Ntugasuzugure inshingano iyo ari yose uhawe ngo wumve ko idafite agaciro, ku buryo udakwiriye kuyitaho igihe cyawe. Nanone uge ugerageza kongera ubuhanga mu byo ukora (Imig 22:29). Iyo usohoza neza inshingano izo ari zo zose uhawe mu muryango wa Yehova, ugira amajyambere yihuse kandi ukarushaho kugira ibyishimo (Gal 6:4). Nanone icyo gihe bizakorohera kwishimana n’abandi mu gihe bahawe inshingano wifuzaga.—Rom 12:15; Gal 5:26.

12. Abahamya babiri bakoze iki kugira ngo barusheho kugira ibyishimo?

12 Ese uribuka wa mushiki wacu witwa Melissa twigeze kuvuga, wifuzaga gukora kuri Beteli cyangwa kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami? Nubwo atashoboye kugera ku ntego yifuzaga, yaravuze ati: “Ngerageza gukora neza umurimo w’ubupayiniya, kandi nkifatanya mu buryo butandukanye umurimo wo kubwiriza ukorwamo. Ibyo biranshimisha cyane.” Naho se Nick twigeze kuvuga yakoze iki igihe yumvaga acitse intege, bitewe n’uko atahawe inshingano yo kuba umukozi w’itorero? Yaravuze ati: “Nibanze ku byo nashoboraga gukora, urugero nko kubwiriza no gutanga ibitekerezo byiza mu materaniro. Nanone nasabye gukora kuri Beteli, kandi bahise banyemerera mu mwaka wakurikiyeho.”

13. Nukomeza gusohoza neza inshingano ufite muri iki gihe bizakugirira akahe kamaro? (Umubwiriza 2:24)

13 Ese niba usohoza neza inshingano ufite muri iki gihe, byaba bishaka kuvuga ko uzahabwa izindi mu gihe kiri imbere? Ibyo birashoboka nk’uko byagendekeye Nick, ariko ibyo nibitanaba nk’uko byagendekeye Melissa, n’ubundi ushobora gukomeza kugira ibyishimo kandi ukanyurwa. (Soma mu Mubwiriza 2:24.) Nanone uzarushaho kwishima, kubera ko uzaba uzi ko Yesu Kristo yishimira umurimo ukora.

INTEGO ZATUMA TURUSHAHO KWISHIMA

14. Ni iki tugomba kuzirikana niba tunyuzwe n’inshingano dufite muri iki gihe, kandi se bizatugirira akahe kamaro?

14 Ese kuba dushishikazwa n’uko twasohoza neza inshingano dufite muri iki gihe, bishatse kuvuga ko tutagomba kwifuza izindi nshingano mu murimo dukorera Yehova? Oya rwose, dushobora kuzifuza. Dushobora kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka zadufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza no gufasha abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo tuzabigeraho nitwiyoroshya, tukareka kwita ku nyungu zacu gusa ahubwo tugaharanira n’ibyafasha abandi.—Imig 11:2; Ibyak 20:35.

15. Vuga zimwe mu ntego zatuma urushaho kugira ibyishimo.

15 Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho? Jya usaba Yehova agufashe kumenya neza intego ushobora kwishyiriraho ukazazigeraho (Imig 16:3; Yak 1:5). Ese ushobora kwishyiriraho imwe mu ntego zavuzwe muri  paragarafu ya mbere y’iki gice? Urugero, ushobora kuba umupayiniya w’umufasha, umupayiniya w’igihe cyose, gukora kuri Beteli cyangwa kwifatanya mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Ushobora no kwiga urundi rurimi kugira ngo ubwirize abantu baruvuga cyangwa ukajya kubwiriza mu kandi gace. Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’izo ntego, ushobora kureba igice cya 10 mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka cyangwa ukabiganiraho n’abasaza bo mu itorero ryawe. * Mu gihe uzaba ukora uko ushoboye ngo ugere kuri izo ntego, amajyambere yawe azagaragarira bose kandi uzarushaho kwishima.

16. Wakora iki niba hari intego udashobora kugeraho muri iki gihe?

16 None se wakora iki niba muri izo ntego tumaze kuvuga, hari izo udashobora kugeraho muri iki gihe? Icyo gihe ushobora kwishyiriraho indi ushobora kugeraho. Dore zimwe mu ntego ushobora kwishyiriraho.

Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho kandi ukazigeraho? (Reba paragarafu ya 17) *

17. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 4:13, 15, ni iki umuvandimwe yakora kugira ngo yigishe neza?

17 Soma muri 1 Timoteyo 4:13, 15. Niba uri umuvandimwe wabatijwe ushobora kwishyiriraho intego yo kunonosora ubuhanga bwawe bwo kwigisha no kuvugira mu ruhame. Kubera iki? Ni ukubera ko niwitoza gusoma neza, kuvugira mu ruhame no kwigisha kandi akaba “ari byo uhugiramo,” bizatuma ugera ku mutima abaguteze amatwi. Ushobora kwishyiriraho intego yo kwitoza buri ngingo yo mu gatabo Itoze gusoma no kwigisha, kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wize. Uge wiga buri ngingo ukwayo kandi uyitoze uri mu rugo, hanyuma nuhabwa ikiganiro uzayishyire mu bikorwa. Nanone uzasabe inama umujyanama wungirije cyangwa abandi basaza ‘bakorana umwete, bavuga kandi bigisha ijambo ry’Imana’ * (1 Tim 5:17). Ntugahatanire gukurikiza iyo ngingo gusa, ahubwo uge ugerageza no gufasha abaguteze amatwi kugira ukwizera gukomeye no kubashishikariza kugira ibyo bakora. Ibyo bizatuma urushaho kwishima kandi na bo bishime.

Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho kandi ukazigeraho? (Reba paragarafu ya 18) *

18. Ni iki cyadufasha kugera ku ntego twishyiriyeho mu murimo wo kubwiriza?

18 Twese dufite inshingano yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20; Rom 10:14). Ese wifuza kongera ubuhanga bwawe muri uwo murimo w’ingenzi kuruta iyindi? Jya wiyigisha agatabo Itoze gusoma no kwigisha, kandi wishyirireho intego zagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wize. Ushobora kubona inama mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo cyangwa muri videwo zigaragaza uburyo bwo gutangiza ibiganiro, tubona mu materaniro yo mu mibyizi. Jya ugerageza gukurikiza inama zitandukanye duhabwa, kugira ngo urebe izagufasha kurusha izindi. Nukurikiza izo nama, uzaba umubwiriza w’umuhanga maze ugire ibyishimo byinshi.—2 Tim 4:5.

Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho kandi ukazigeraho? Reba paragarafu ya 19) *

19. Ni iki cyagufasha kwitoza imico iranga Abakristo?

19 Mu gihe wishyiriraho intego, ntuzirengagize intego iruta izindi yo kwitoza imico iranga Abakristo (Gal 5:22, 23; Kolo 3:12; 2 Pet 1:5-8). Ni iki cyagufasha kugera kuri iyo ntego? Urugero, reka tuvuge ko wifuza kugira ukwizera gukomeye. Icyo gihe ushobora gusoma ingingo zo mu bitabo byacu, ukabonamo inama zagufasha kugira ukwizera gukomeye. Nanone kureba ibiganiro byo kuri tereviziyo yacu bigaragaza uko abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje ukwizera igihe bari bahanganye n’ibigeragezo bitandukanye, bishobora kugufasha. Hanyuma uge ureba uko wabigana.

20. Ni iki twakora ngo tugire ibyishimo kandi ntiducike intege?

20 Nta gushidikanya ko twese twifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kuruta ibyo dukora ubu. Icyakora mu isi nshya, tuzamukorera mu buryo bwuzuye. Hagati aho tuge dusohoza neza inshingano iyo ari yo yose dufite muri iki gihe. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo kandi ntiducike intege. Ikiruta byose, tuzasingiza Yehova Imana yacu “igira ibyishimo” kandi tumuheshe ikuzo (1 Tim 1:11). Ubwo rero, nimucyo tuge twishimira inshingano dufite.

INDIRIMBO YA 82 ‘Mureke umucyo wanyu umurike’

^ par. 5 Dukunda Yehova cyane kandi twifuza gukora byinshi mu murimo we. Ibyo bishobora gutuma twifuza kwagura umurimo, kandi tukishyiriraho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo duhabwe izindi nshingano mu itorero. Ariko se wakora iki mu gihe ukoze uko ushoboye, ariko ntugere ku ntego zimwe na zimwe wifuzaga kugeraho? Wakora iki ngo ukomeze gukora byinshi mu murimo wa Yehova kandi ukomeze kugira ibyishimo? Umugani Yesu yaciye w’italanto ushobora kudufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

^ par. 2 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 7 AMAGAMBO YASOBANUWE: Italanto yanganaga n’umushahara umukozi yakoreraga imyaka 20.

^ par. 15 Abavandimwe babatijwe baterwa inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’itorero n’abasaza. Niba wifuza kumenya ibisabwa, reba igice cya 5 n’icya 6 mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka.

^ par. 17 AMAGAMGO YASOBANUWE: Umujyanama wungirije ni umusaza w’itorero utanga inama mu ibanga igihe zikenewe, aziha abasaza cyangwa abakozi b’itorero ku birebana n’ikiganiro icyo ari cyo cyose bashobora gutanga mu itorero.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe yishyiriyeho intego yo kwigisha neza none akoze ubushakashatsi mu bitabo byacu kugira ngo ayigereho.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu yishyiriyeho intego yo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Arimo arahereza umuntu umuzaniye ibyokurya agakarita ka jw.org.

^ par. 68 IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu wifuza kugaragaza imico iranga Abakristo, azaniye impano mugenzi we.