Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 30

Jya wishimira umwanya ufite mu muryango wa Yehova

Jya wishimira umwanya ufite mu muryango wa Yehova

“Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, wamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.”—ZAB 8:5.

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

INSHAMAKE *

1. Iyo dutekereje ku bintu byose Yehova yaremye, ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?

IYO dutekereje ku bintu byose Yehova yaremye, dushobora kumva tumeze nka Dawidi wasenze agira ati: “Iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye, bituma nibaza nti ‘umuntu buntu ni iki ku buryo wamuzirikana, kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?’” (Zab 8:3, 4). Kimwe na Dawidi, dutangazwa n’uko Yehova akomeza kutuzirikana kandi twumva nta cyo turi cyo iyo twigereranyije n’ibindi bintu bikomeye Yehova yaremye, urugero nk’ibiri mu isanzure. Ariko nk’uko turi buze kubibona, igihe Yehova yaremaga abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, yabitayeho kandi abashyira mu muryango we.

2. Ni uwuhe mugambi Yehova yari afitiye Adamu na Eva?

2 Adamu na Eva ni bo bana ba mbere ba Yehova bo ku isi kandi yari Umubyeyi wabo ubakunda. Yehova yari yiteze ko hari ibyo uwo mugabo n’umugore bagombaga gukora. Yarababwiye ati: “Mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intang 1:28). Bari kubyara abana kandi bakita no ku isi. Iyo Adamu na Eva bumvira Yehova bagakora ibyo ashaka, bo n’abana babo bari kuguma mu muryango we iteka ryose.

3. Kuki twavuga ko Adamu na Eva bari bafite umwanya wiyubashye mu muryango wa Yehova?

3 Adamu na Eva bari bafite umwanya wiyubashye mu muryango wa Yehova. Nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 8:5, Dawidi yavuze ko Imana yaremye umuntu ‘abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, imwambika ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.’ Mu by’ukuri abantu ntibafite imbaraga, ubwenge n’ubushobozi nk’iby’abamarayika (Zab 103:20). Icyakora, umuntu “abura ho gato” ngo amere nk’ibyo biremwa by’umwuka bifite imbaraga. Mbega ibintu bishimishije! Igihe Yehova yaremaga ababyeyi bacu ba mbere, yabahaye ubuzima bwiza cyane.

4. Igihe Adamu na Eva basuzuguraga Yehova byabagendekeye bite, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

 4 Ikibabaje ni uko Adamu na Eva basuzuguye Yehova, ntibakomeza kuba mu muryango we. Ibyo byagize ingaruka zibabaje ku babakomotseho, nk’uko turi bubibone muri iki gice. Ariko umugambi wa Yehova ntiwahindutse. Yifuza ko abantu bamwumvira baba abana be iteka ryose. Reka tubanze dusuzume uko Yehova yatugaragarije ko aduha agaciro. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko twifuza kuba mu muryango wa Yehova. Hanyuma turi burebe imigisha Yehova azaha abana be bo ku isi, bakayishimira iteka ryose.

UKO YEHOVA YAGARAGAJE KO AHA ABANTU AGACIRO

Yehova yagaragaje ate ko aduha agaciro?(Reba paragarafu ya 5-11) *

5. Twakora iki ngo dushimire Yehova kuba yaraturemye mu ishusho ye?

5 Yehova yagaragaje ko aduha agaciro, igihe yaturemaga mu ishusho ye (Intang 1:26, 27). Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, dushobora kugaragaza imico yayo ihebuje urugero nk’urukundo, impuhwe, ubudahemuka no gukiranuka (Zab 86:15; 145:17). Iyo twitoje iyo mico tuba tugaragaje ko twubaha Yehova, kandi ko tumushimira (1 Pet 1:14-16). Iyo dukoze ibyo Data wo mu ijuru ashaka, turishima kandi tukumva tunyuzwe. Kuba Yehova yaraturemye mu ishusho ye, bigaragaza ko yaduhaye ubushobozi bwo kuba abantu beza, yifuza ko baba mu muryango we.

6. Yehova yagaragaje ate ko aha abantu agaciro igihe yaremaga isi?

6 Yehova yaduteguriye ahantu heza cyane ho gutura. Imyaka myinshi mbere y’uko Yehova arema umuntu wa mbere, yabanje gutegura isi kugira ngo abantu bazayitureho (Yobu 38:4-6; Yer 10:12). Kubera ko agira ubuntu kandi akaba azi ibyadushimisha, yaturemeye ibintu byiza byinshi kugira ngo bidushimishe (Zab 104:14, 15, 24). Hari igihe yatekerezaga ku byo yaremye, na we ‘akabona ari byiza’ (Intang 1:10, 12, 31). Yagaragaje ko aha abantu agaciro igihe yabahaga “gutegeka” ibintu byose bihebuje biri ku isi (Zab 8:6). Imana yifuza ko abantu batunganye bazishimira kwita ku byo yaremye iteka ryose. Ese ushimira Yehova buri gihe kubera iyo migisha adusezeranya?

7. Amagambo yo muri Yosuwa 24:15 agaragaza ate ko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo ibimunogeye?

7 Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye. Ni twe twihitiramo uko dukoresha ubuzima bwacu. (Soma muri Yosuwa 24:15.) Yehova arishima iyo duhisemo kumukorera (Zab 84:11; Imig 27:11). Hari n’indi myanzuro myiza myinshi dushobora gufata, dukoresheje ubwo bushobozi bwo kwihitiramo Yehova yaduhaye. Reka dusuzume urugero Yesu yadusigiye.

8. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yesu yakoresheje uburenganzira yari afite bwo kwihitiramo ibimunogeye.

8 Twakwigana Yesu duhitamo gushyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Hari igihe Yesu n’intumwa ze bari bananiwe cyane, maze bajya ahantu hatuje kugira ngo baruhuke. Icyakora ntibigeze baruhuka. Haje abantu benshi bifuzaga ko Yesu abigisha. Ariko Yesu ntiyabarakariye, ahubwo yabagiriye impuhwe. None se yakoze iki? Yahise “atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mar 6:30-34). Iyo twiganye Yesu tugakoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu dufasha abandi, tuba duhesha ikuzo Data wo mu ijuru (Mat 5:14-16). Nanone tuba twereka Yehova ko dushaka kuba mu muryango we.

9. Ni iki ababyeyi bakwiriye kuzirikana?

9 Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kubyara abana kandi abaha inshingano yo kubigisha kumukunda no kumukorera. Ese niba uri umubyeyi, wishimira iyo mpano yihariye wahawe? Nubwo Yehova yahaye abamarayika ubushobozi bwo gukora ibintu bihambaye, ntiyabahaye impano yo kubyara. Ubwo rero, ababyeyi bagomba guha agaciro iyo nshingano bahawe yo kurera abana. Ababyeyi bahawe inshingano ikomeye yo kurera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka kandi bakabatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4; Guteg 6:5-7; Zab 127:3). Umuryango wa Yehova wateguye imfashanyigisho nyinshi za Bibiliya, harimo ibitabo, videwo, indirimbo n’ingingo ziboneka ku rubuga rwacu, kugira ngo ufashe ababyeyi. Biragaragara rwose ko Data wo mu ijuru n’Umwana we bakunda abana cyane (Luka 18:15-17). Iyo ababyeyi bishingikirije kuri Yehova kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo bite kuri abo bana b’agaciro kenshi, Yehova arishima. Abo babyeyi baba bafasha abana babo kuzaba mu muryango wa Yehova iteka ryose.

10-11. Kuba Yehova yaratanze Yesu ngo aducungure byatugiriye akahe kamaro?

10 Yehova yatanze Umwana we akunda cyane kugira ngo twongere kuba mu muryango we. Nk’uko twabibonye muri  paragarafu ya 4, Adamu na Eva basuzuguye Yehova bava mu muryango we kandi batuma n’abana babo batawubamo (Rom 5:12). Kubera ko Adamu na Eva basuzuguye Yehova ku bushake, yabakuye mu muryango we. Ariko se yari gukorera iki abari kubakomokaho? Kubera ko Yehova akunda abantu, yagize icyo akora kugira ngo abamwumvira abashyire mu muryango we. Yatanze Umwana we w’ikinege, ari we Yesu Kristo, kugira ngo abacungure (Yoh 3:16; Rom 5:19). Icyo gitambo cya Yesu Kristo cyatumye Abakristo b’indahemuka 144.000 bahinduka abana b’Imana.—Rom 8:15-17; Ibyah 14:1.

11 Nanone abandi bantu b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni bakora ibyo Imana ishaka, bafite ibyiringiro byo kuzaba mu muryango w’Imana nyuma y’ikigeragezo cya nyuma kizaba ku iherezo ry’imyaka igihumbi (Zab 25:14; Rom 8:20, 21). Ibyo byiringiro ni byo bituma no muri iki gihe bashobora kwita Yehova “Data” (Mat 6:9). Nanone abazazuka bazigishwa bamenye ibyo Yehova abitezeho. Abazumvira ibyo abasaba na bo bazaba mu muryango we.

12. Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?

12 Nk’uko twabibonye, Yehova yakoze ibintu byinshi bigaragaza ko aha agaciro abantu. Yamaze guhindura Abakristo basutsweho umwuka abana be, kandi n’abagize “imbaga y’abantu benshi” yabahaye ibyiringiro byo kuzaba abana be mu buryo bwuzuye mu isi nshya (Ibyah 7:9). None se twakora iki muri iki gihe kugira ngo twereke Yehova ko twifuza kuba mu muryango we iteka ryose?

JYA WEREKA YEHOVA KO WIFUZA KUBA MU MURYANGO WE

13. Ni iki twakora ngo tuzabe mu muryango wa Yehova? (Mariko 12:30)

13 Jya ugaragaza ko ukunda Yehova umukorera n’umutima wawe wose. (Soma muri Mariko 12:30.) Imwe mu mpano zihebuje Yehova yaduhaye, ni uko dushobora kumukorera. Twereka Yehova ko tumukunda iyo ‘twitondera amategeko ye’ (1 Yoh 5:3). Yehova abinyujije ku Mwana we, yaduhaye itegeko ryo guhindura abantu abigishwa no kubabatiza (Mat 28:19). Nanone yadutegetse gukundana (Yoh 13:35). Yehova azatuma abantu bamwumvira baba mu muryango we.—Zab 15:1, 2.

14. Twagaragaza dute ko dukunda abandi? (Matayo 9:36-38; Abaroma 12:10)

14 Jya ukunda abandi. Urukundo ni wo muco w’ingenzi wa Yehova (1 Yoh 4:8). Yehova yadukunze na mbere y’uko tumumenya (1 Yoh 4:9, 10). Iyo dukunda bagenzi bacu tuba tumwigana (Efe 5:1). Ikintu k’ingenzi twakorera abantu kugira ngo tugaragaze ko tubakunda, ni ukubafasha kumenya Yehova bigishoboka. (Soma muri Matayo 9:36-38.) Iyo tubigenje dutyo, tuba tubafasha kumenya icyo bakora ngo na bo babe mu muryango w’Imana. No mu gihe umuntu amaze kubatizwa, tugomba gukomeza kumukunda no kumwubaha (1 Yoh 4:20, 21). Ibyo twabikora dute? Kimwe mu bintu twakora ni ukumugirira ikizere. Urugero, niba hari ikintu akoze tutazi impamvu ibimuteye, ntitwagombye kumukekera ibibi ngo twumve ko yari afite intego mbi. Ahubwo twagombye kumwubaha, tukagaragaza ko aturuta.—Soma mu Baroma 12:10; Fili 2:3.

15. Ni ba nde dukwiriye kubabarira kandi tukabagirira neza?

15 Jya ubabarira abantu bose kandi ubagirire neza. Niba twifuza kuba mu muryango wa Yehova iteka ryose, tugomba gukurikiza ibyo Bibiliya ivuga. Urugero, Yesu yatwigishije ko tugomba kubabarira abantu bose, hakubiyemo n’abanzi bacu kandi tukabagirira neza (Luka 6:32-36). Icyakora hari igihe ibyo bishobora kutugora. Mu gihe bimeze bityo, tugomba kwigana Yesu, haba mu bitekerezo no mu bikorwa. Iyo dukoze uko dushoboye tukumvira Yehova kandi tukigana Yesu, tuba tweretse Data wo mu ijuru ko twifuza kuba mu muryango we iteka ryose.

16. Twakora iki ngo twirinde ikintu cyatuma umuryango wa Yehova uvugwa nabi?

16 Jya wirinda icyatuma umuryango wa Yehova uvugwa nabi. Ni ibisanzwe ko mu muryango, umwana muto yigana mukuru we. Ubwo rero, iyo umwana mukuru ashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, abera urugero rwiza murumuna we. Nanone iyo akoze ibibi, murumuna we ashobora kumwigana. Uko ni na ko bigenda mu muryango wa Yehova. Iyo umugaragu wa Yehova wari indahemuka abaye umuhakanyi, akiyandarika cyangwa agakora ikindi kintu kibi, abandi bashobora kumwigana. Abakora ibikorwa nk’ibyo, batukisha umuryango wa Yehova (1 Tes 4:3-8). Ubwo rero, tuge twirinda kwigana abantu bakora ibintu bibi kandi twirinde ikintu cyose cyadutandukanya na Data wo mu ijuru udukunda.

17. Ni iki tugomba kwirinda, kandi se kuki?

17 Jya wiringira Yehova aho kwiringira ubutunzi. Yehova yadusezeranyije ko nidushyira Ubwami bwe mu mwanya wa mbere kandi tugakurikiza amahame ye akiranuka, azaduha ibyokurya, imyambaro n’aho kuba (Zab 55:22; Mat 6:33). Kuzirikana iryo sezerano, bituma twirinda kumva ko ubutunzi bwo muri iyi si ari bwo buzatuma tugira amahoro n’ibyishimo nyakuri. Tuzi ko gukora ibyo Yehova ashaka ari byo byonyine bishobora gutuma tugira amahoro yo mu mutima (Fili 4:6, 7). N’iyo twaba dufite amafaranga yo kugura ibintu byinshi, tuge twibaza niba tuzabona igihe n’imbaraga zo kubyitaho. Ese dushobora kugwa mu mutego wo kwibanda ku byo dutunze? Tuge twibuka ko Imana yiteze ko abagize umuryango wayo bakorana umwete umurimo yabashinze. Ubwo rero ntidukwiriye kwemera ko hagira ikiturangaza. Ntitwifuza kuba nka wa musore wanze gukorera Yehova, akitesha umugisha yari abonye wo kuba umwana we, byose bitewe n’uko yari akunze cyane ibintu yari atunze.—Mar 10:17-22.

NI IYIHE MIGISHA ABANA BA YEHOVA BAZISHIMIRA ITEKA RYOSE?

18. Ni ikihe kintu kiza cyane Yehova azaduha kigaragaza ko aduha agaciro, kandi se ni iyihe migisha abantu bumvira bazabona?

18 Yehova azaha abantu bamwumvira ikintu kiza cyane kigaragaza ko abaha agaciro. Icyo kintu ni ukumukunda no kumukorera iteka ryose. Nanone abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bazishimira kwita kuri uyu mubumbe mwiza cyane Yehova yabaremeye kugira ngo bawutureho. Vuba aha Ubwami bw’Imana buzatuma iyi si n’ibiyiriho byose biba bishya. Yesu azakuraho ibibi byose byatewe n’uko Adamu na Eva bahisemo kuva mu muryango w’Imana. Yehova azazura abantu babarirwa muri za miriyoni, abahe uburyo bwo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, bafite ubuzima butunganye (Luka 23:42, 43). Abagize umuryango wa Yehova wo ku isi nibamara kuba abantu batunganye, ni bwo bazagira “ikuzo n’icyubahiro” Dawidi yavuze.—Zab 8:5.

19. Ni iki twagombye guhora dutekerezaho?

19 Niba uri umwe mu bagize “imbaga y’abantu benshi,” urahishiwe! Imana iragukunda kandi yifuza ko uba mu muryango wayo. Ubwo rero, uge ukora uko ushoboye uyishimishe. Buri munsi uge uhora utekereza ku masezerano Imana yadusezeranyije. Nanone jya wishimira umugisha ufite wo gukorera Data wo mu ijuru kandi uhoze ku mutima ibyiringiro ufite byo kuzamusingiza iteka ryose.

INDIRIMBO YA 107 Twigane urukundo rw’Imana

^ par. 5 Kugira ngo umuryango wishime, buri wese mu bawugize aba agomba gusobanukirwa inshingano ye kandi agakorana neza n’abandi. Umugabo akwiriye kuyobora neza umuryango we, umugore akamushyigikira, abana na bo bakumvira ababyeyi babo. Uko ni na ko bigenda mu muryango wa Yehova. Imana yaturemye ifite umugambi kandi nidukomeza kuwuzirikana mu mibereho yacu, tuzaba mu muryango wayo iteka ryose.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’IFOTO: Kuba abantu bararemwe mu ishusho y’Imana bituma uyu mugabo n’umugore bagaragarizanya impuhwe n’urukundo kandi bakabigaragariza n’abana babo. Bakunda Yehova kandi bagaragaza ko bubaha impano Yehova yabahaye yo kugira abana, babatoza kumukunda no kumukorera. Aba babyeyi barimo barakoresha videwo kugira ngo basobanurire abana babo impamvu Yehova yaduhaye Yesu ngo aducungure. Nanone babigisha ko nitugera muri Paradizo tuzita kuri iyi si no ku nyamaswa iteka ryose.