Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 36

Abagaragu ba Yehova bakunda umuco wo gukiranuka

Abagaragu ba Yehova bakunda umuco wo gukiranuka

“Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka.”​—MAT 5:6.

INDIRIMBO YA 9 Yehova ni Umwami wacu!

INSHAMAKE *

1. Ni ikihe kigeragezo Yozefu yahuye na cyo, kandi se yitwaye ate?

 YOZEFU wari umwana wa Yakobo, yahuye n’ikigeragezo gikomeye. Umugore wa shebuja yaramubwiye ati: “Reka turyamane.” Ariko Yozefu yarabyanze. Umuntu ashobora kwibaza ati: “None se kuki Yozefu yabyanze?” N’ubundi shebuja ari we Potifari ntiyari ahari. Ikindi kandi, Yozefu yari umugaragu. Ubwo rero, kubyanga byashoboraga gutuma uwo mugore amugirira nabi. Ariko Yozefu yarabyanze, nubwo uwo mugore yakomezaga kubimusaba. None se ni iki cyatumye abyanga? Yozefu yaravuze ati: “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”—Intang 39:7-12.

2. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Yozefu amenya ko gusambana ari icyaha?

2 None se Yozefu yabwiwe n’iki ko ubusambanyi ari icyaha “gikomeye”? Amategeko ya Mose, harimo n’iryavugaga ko ‘gusambana’ ari icyaha, yari atarandikwa kuko yanditswe nyuma y’imyaka 200 ibyo bibaye (Kuva 20:14). Yozefu yari azi Yehova neza, ku buryo yari azi ko atashyigikira ubusambanyi. Urugero, Yozefu yari azi ko Yehova ashaka ko umugabo abana n’umugore umwe. Nanone, ashobora kuba yari yarumvise ukuntu Yehova yarinze nyirakuruza Sara inshuro ebyiri zose, igihe hari abashakaga kumufata ku ngufu. Ikindi kandi, ashobora kuba yari yarumvise ukuntu Yehova yari yararinze umugore wa Isaka ari we Rebeka, igihe na we hari abashakaga kumufata ku ngufu (Intang 2:24; 12:14-20; 20:2-7; 26:6-11). Ibyo byose Yozefu yabitekerezagaho, bigatuma amenya ibyo Yehova yanga n’ibyo akunda. Yozefu yiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka, kubera ko yamukundaga cyane.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Nta gushidikanya ko nawe ukunda umuco wo gukiranuka. Ariko kubera ko tudatunganye, tutitonze dushobora gutangira kubona uwo muco nk’uko ab’isi bawubona (Yes 5:20; Rom 12:2). Ubwo rero, muri iki gice tugiye kureba icyo gukiranuka bisobanura n’ukuntu gukunda uwo muco bitugirira akamaro. Nanone turi burebe ibintu bitatu twakora kugira ngo turusheho gukunda uwo muco.

GUKIRANUKA BISOBANURA IKI?

4. Abantu benshi bumva ko umukiranutsi aba ari umuntu umeze ate?

4 Abantu benshi bumva ko umukiranutsi ari umuntu wiyemera, unenga abandi, kandi akumva ko abaruta. Icyakora izo ni ingeso mbi Yehova yanga. Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko adashyigikiye na gato abayobozi b’amadini bo mu gihe ke, bigiraga abakiranutsi, bagashyiriraho abantu amategeko bagomba gukurikiza (Umubw 7:16; Luka 16:15). Umuntu ukiranuka by’ukuri, nta ho ahuriye n’umuntu wigira umukiranutsi.

5. Bibiliya ivuga ko gukiranuka bisobanura iki? Tanga ingero.

5 Gukiranuka ni umuco mwiza cyane. Muri Bibiliya, ijambo “gukiranuka” ryumvikanisha gukora ibyo Yehova ashaka. Urugero, Yehova yategetse abacuruzi kuba inyangamugayo, bagakoresha ibipimo “byuzuye” (Guteg 25:15). Ubwo rero, Umukristo wifuza kuba umukiranutsi cyangwa gukora ibyo Yehova ashaka, agomba kuba inyangamugayo mu byo akora byose. Nanone, umukiranutsi akunda ubutabera, akanga akarengane. Ubwo rero, umuntu ukiranuka by’ukuri, areba niba imyanzuro afata ‘ishimisha Yehova mu buryo bwuzuye.’—Kolo 1:10.

6. Kuki tudakwiriye gushidikanya ku byo Yehova avuga ko ari byiza cyangwa ari bibi? (Yesaya 55:8, 9)

6 Bibiliya ivuga ko umuco wo gukiranuka ukomoka kuri Yehova. Ni yo mpamvu ivuga ko ari we “buturo bwo gukiranuka” (Yer 50:7). Kubera ko Yehova yaturemye, ni we ufite uburenganzira bwo kutwereka ikiza n’ikibi. Yehova aratunganye. Ni yo mpamvu ashobora kumenya neza ikiza n’ikibi. Ariko twe ntitwabishobora, kubera ko tudatunganye. (Imig 14:12; soma muri Yesaya 55:8, 9.) Icyakora kubera ko Yehova yaturemye mu ishusho ye, dushobora kumenya ibyo ashaka kandi tukabikora twishimye (Intang 1:27). Urukundo dukunda Yehova, ni rwo rutuma tugerageza kumwigana uko dushoboye kose.—Efe 5:1.

7. Kuki abantu bakenera amahame yizewe yo kubayobora? Tanga ingero.

7 Iyo twumviye amahame ya Yehova, tugakunda ibyo akunda tukanga n’ibyo yanga, bitugirira akamaro. Waba uzi impamvu? Reka dufate urugero. Tekereza buri mwubatsi agiye yubaka uko ashaka, adakurikije amabwiriza yahawe. Birumvikana ko ibintu byaba bibi cyane. Nanone, abaganga baramutse badakurikije amategeko bahabwa, byatuma abarwayi benshi bapfa. Birumvikana rwose ko iyo abantu bakurikije amahame cyangwa amabwiriza yashyizweho, bibagirira akamaro kandi bikabarinda. Ubwo rero, natwe iyo dukurikije amahame ya Yehova, tugakunda ibyo akunda kandi tukanga ibyo yanga, biraturinda.

8. Abantu bakora ibyo Yehova ashaka bazabona iyihe migisha?

8 Yehova aha umugisha abantu bakora ibyo ashaka. Yaravuze ati: “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:29). Igihe abantu bazaba bumvira Yehova kandi bagakurikiza amahame ye, bazaba bunze ubumwe, bafite amahoro kandi bishimye. Ibyo ni byo Yehova akwifuriza. Ubwo rero, birakwiriye ko twese dukunda ibyo Yehova akunda. None se ni iki cyadufasha kurushaho gukunda umuco wo gukiranuka? Reka turebe ibintu bitatu byadufasha.

RUSHAHO GUKUNDA AMAHAME YA YEHOVA

9. Ni iki kizadufasha gukunda umuco wo gukiranuka?

9 Ikintu cya mbere wakora: Jya ukunda uwashyizeho ayo mahame. Tugomba kurushaho gukunda Yehova, we watanze amahame agaragaza ikiza n’ikibi. Ibyo bizatuma dukunda umuco wo gukiranuka. Uko turushaho gukunda Yehova, ni ko turushaho gukurikiza amahame ye akiranuka. Urugero, iyo Adamu na Eva baza kuba bakunda Yehova, bari kumwumvira.—Intang 3:1-6, 16-19.

10. Aburahamu yakoze iki kugira ngo arusheho kumenya Yehova?

10 Ntitwifuza gukora ikosa nk’iryo Adamu na Eva bakoze. Kugira ngo tubigereho, tugomba kurushaho kumenya Yehova neza, tugakunda imico ye kandi tukagerageza gusobanukirwa uko abona ibintu. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho gukunda Yehova. Reka turebe ibyabaye kuri Aburahamu. Yakundaga Yehova by’ukuri. N’iyo yabaga adasobanukiwe neza impamvu Yehova yafashe umwanzuro runaka, ntiyamwigomekagaho. Ahubwo yashakishaga uko yarushaho kumumenya neza. Urugero, igihe yamenyaga ko Yehova agiye kurimbura Sodomu na Gomora, yabanje guhangayikishwa n’uko “Umucamanza w’isi yose” yarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Ubwo rero kubera ko yumvaga Yehova atakora ikintu nk’icyo, yamubajije ibibazo byinshi ariko amwubashye. Yehova na we yarihanganye aramusubiza. Amaherezo, Aburahamu yaje kumenya ko Yehova agenzura umutima wa buri muntu, kandi ko adashobora kurimburana umukiranutsi n’umunyabyaha.—Intang 18:20-32.

11. Aburahamu yagaragaje ate ko akunda Yehova kandi akamwiringira?

11 Ikiganiro Aburahamu yagiranye na Yehova igihe bavugaga iby’i Sodomu n’i Gomora, cyamukoze ku mutima cyane. Cyatumye arushaho gukunda Yehova no kumwubaha. Icyakora nyuma y’imyaka myinshi, Aburahamu yahuye n’ikibazo kitoroshye. Yehova yamusabye gutamba umwana we. Icyo gihe, kugaragaza ko yiringiye Yehova byamusabaga ubutwari. Icyakora Aburahamu yari yaramaze kumenya Yehova neza, ku buryo icyo gihe atigeze agira ikibazo na kimwe amubaza. Yahise yiyemeza gukora ibyo Yehova yari amusabye. Tekereza agahinda yari afite, igihe yiteguraga kubikora. Birashoboka ko yatekereje cyane ku byo yari yaramenye kuri Yehova. Yari azi ko Yehova adashobora na rimwe gukora ikintu kibi. Intumwa Pawulo yavuze ko Aburahamu yumvaga ko Yehova ashobora kuzura umuhungu we Isaka (Heb 11:17-19). Kuki yabyumvaga atyo? Ni ukubera ko Yehova yari yaramusezeranyije ko Isaka yari kuzakomokwaho n’abantu benshi, kandi kugeza icyo gihe, Isaka akaba yari atarabyara umwana n’umwe. Aburahamu yakundaga Yehova. Ni yo mpamvu yiringiye ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye. Ubwo rero, yumviye Yehova nubwo bitari byoroshye.—Intang 22:1-12.

12. Twakwigana Aburahamu dute? (Zaburi 73:28)

12 Twakwigana Aburahamu dute? Dukwiriye gukomeza kwiga byinshi ku byerekeye Yehova. Ibyo bizatuma tuba inshuti ze kandi turusheho kumukunda. (Soma muri Zaburi ya 73:28.) Nanone dukwiriye gutoza umutimanama wacu, kugira ngo buri gihe tuge dukora ibyo Yehova ashaka (Heb 5:14). Ibyo bizatuma tutagwa mu bishuko ngo dukore ibibi. Ikindi kandi, tuzirinda no gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyababaza Data wo mu ijuru, kandi kigatuma tudakomeza kuba inshuti ze. Ni iki kindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda umuco wo gukiranuka?

13. Ni iki cyadufasha gukurikira ibyo gukiranuka? (Imigani 15:9)

13 Icya kabiri: Jya witoza buri munsi gukunda umuco wo gukiranuka. Nk’uko umuntu ushaka kugira imbaraga akora imyitozo ngororamubiri buri munsi, ni na ko natwe dusabwa gukora uko dushoboye, kugira ngo twitoze gukunda ibyo Yehova akunda. Icyakora ntibikomeye cyane ku buryo tutabishobora. Ubwo rero, tugomba kubyitoza buri munsi. Yehova ashyira mu gaciro kandi ntadusaba gukora ibyo tudashoboye (Zab 103:14). Atwizeza ko “akunda ukurikira gukiranuka.” (Soma mu Migani 15:9.) Iyo hari intego twifuza kugeraho mu murimo wa Yehova, dukora uko dushoboye ngo tuyigereho. Ibyo ni na ko dukwiriye kubigenza, mu gihe twifuza kugira umuco wo gukiranuka. Uko igihe kizagenda gihita, Yehova azadufasha kandi tuzabigeraho.—Zab 84:5, 7.

14. ‘Kwambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza’ bisobanura iki, kandi se kuki tubikeneye?

14 Yehova atubwira ko gukora ibyo adusaba bitagoye (1 Yoh 5:3). Ahubwo biraturinda kandi rwose turabikeneye. Tekereza ku ntwaro z’umwuka intumwa Pawulo yavuze muri Bibiliya (Efe 6:14-18). Ni iyihe ntwaro yarindaga umutima w’umusirikare? Ni icyuma gikingira igituza. Ubwo rero, kugira ngo umusirikare wa Kristo arinde umutima we, na we agomba ‘kwambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.’ Icyo cyuma kigereranya amahame ya Yehova akiranuka. Nk’uko icyuma gikingira igituza cyarindaga umutima w’umusirikare, ni na ko amahame ya Yehova akiranuka arinda umutima wacu w’ikigereranyo, ni ukuvuga abo turi bo imbere. Ubwo rero, buri gihe uge wambara umuco wo gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.—Imig 4:23.

15. Wakora iki ngo wambare gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza?

15 Wakora iki ngo wambare gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza? Jya utekereza buri gihe ku mahame ya Yehova, mu gihe ugiye gufata imyanzuro. Mbere yo guhitamo umuziki wumva, firime ureba, ibitabo usoma cyangwa kugira icyo uvuga, uge wibaza uti: “Ni ibiki ngiye kugaburira umutima wange? Ese bihuje n’ibyo Yehova ashaka? Ese aho ntibyaba bishyigikira ibintu Yehova yanga, urugero nk’ubusambanyi, urugomo, umururumba n’ubwikunde” (Fili 4:8)? Ubwo rero, nufata imyanzuro ihuje n’ibyo Yehova ashaka, uzaba urinze umutima wawe.

Gukiranuka kwawe gushobora kuba “nk’imiraba y’inyanja” (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16-17. Amagambo ari muri Yesaya 48:18 atwizeza ate ko dushobora gukora ibyo Yehova ashaka iteka ryose?

16 Ese ujya utinya ko utazashobora gukurikiza amahame ya Yehova akiranuka igihe cyose? Reka turebe urugero Yehova yakoresheje muri Yesaya 48:18. (Hasome.) Yehova yavuze ko gukiranuka kwacu gushobora kuba nk’“imiraba y’inyanja.” Tekereza uhagaze ku nkombe z’inyanja, witegereza ukuntu imiraba ikomeza kwikubita kuri izo nkombe. Ese ushobora gutekereza ko iyo miraba izigera ihagarara? Ntiwabitekereza, kuko uzi ko kuva kera iyo miraba yakomeje kwikubita kuri izo nkombe, kandi ko izakomeza kuzikubitaho.

17 Gukiranuka kwawe na ko gushobora kumera nk’iyo miraba yo mu nyanja. Mu buhe buryo? Mbere yo gufata umwanzuro, uge ubanza kumenya icyo Yehova yifuza ko wakora, hanyuma ugikore. Nubwo umwanzuro waba ugiye gufata waba ukomeye cyane, uge wiringira ko Yehova azaguha imbaraga kandi agakomeza kugufasha, kugira ngo buri gihe ukore ibyo ashaka.—Yes 40:29-31.

18. Kuki tudakwiriye gucira abandi imanza?

18 Icya gatatu: Jya ureka Yehova abe ari we uca urubanza. Nubwo dukora uko dushoboye ngo dukore ibyo Yehova ashaka, ntitukigire abakiranutsi ngo ducire abandi imanza. Niba tugerageza gukora ibyo Yehova ashaka, ntitukigereranye n’abandi ngo twumve ko turi abakiranutsi kubarusha. Nta burenganzira dufite bwo gucira abandi imanza. Ahubwo twibuka ko Yehova ari we ‘Mucamanza w’isi yose’ (Intang 18:25). Ni yo mpamvu Yesu yatanze itegeko rivuga ngo: “Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa.”—Mat 7:1. *

19. Yozefu yagaragaje ate ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo guca imanza?

19 Reka twongere turebe urugero rwa Yozefu wari umukiranutsi. Yirindaga gucira abandi urubanza, ndetse n’iyo babaga baramugiriye nabi. Urugero, abavandimwe be baramugurishije kandi babwira se ko yapfuye. Icyakora nyuma y’imyaka myinshi, Yozefu yongeye guhura n’abavandimwe be. Icyo gihe yashoboraga kwihorera cyangwa akabagirira nabi, kubera ko yari yarabaye umutegetsi ukomeye. Nubwo abo bavandimwe be bari baricujije by’ukuri, bari bafite ubwoba ko azabakorera nk’ibyo bamukoreye. Icyakora, Yozefu yarababwiye ati: “Ntimugire ubwoba. None se ndi mu cyimbo cy’Imana?” (Intang 37:18-20, 27, 28, 31-35; 50:15-21). Yicishije bugufi, agaragaza ko Yehova ari we wenyine wari ufite uburenganzira bwo gucira abavandimwe be urubanza.

20-21. Twakora iki kugira ngo twirinde kwigira abakiranutsi?

20 Tuge twigana Yozefu twirinde gucira abandi urubanza, ahubwo tubirekere Yehova. Urugero, ntitukumve ko tuzi neza impamvu zateye abavandimwe na bashiki bacu gukora ikintu runaka. Kubera iki? Kubera ko tudashobora kumenya ibiri mu mitima yabo. Icyakora, Bibiliya ivuga ko Yehova ari we “ugera imitima” (Imig 16:2). Mu yandi magambo, ni we wenyine umenya ibiri mu mitima y’abantu. Akunda abantu bose, atitaye ku moko yabo cyangwa aho baturuka. Nanone Yehova adusaba ‘kwaguka’ cyangwa gukunda abantu bose (2 Kor 6:13). Ubwo rero, tuge dukunda Abakristo bagenzi bacu, aho kubacira imanza.

21 Icyakora ntitugomba no gucira imanza abatazi Yehova (1 Tim 2:3, 4). Ese ushobora guciraho iteka mwene wanyu, ukavuga ko atazigera amenya ukuri? Oya rwose. Ibyo byaba ari ubwibone no kwigira umukiranutsi. Yehova akomeje kwihanganira “abantu bose bari ahantu hose,” kugira ngo arebe ko bakwihana (Ibyak 17:30). Ubwo rero, buri gihe uge wibuka ko umuntu wigira umukiranutsi, Yehova we abona ko atari umukiranutsi.

22. Kuki wiyemeje gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka?

22 Nimucyo turusheho gukunda amahame ya Yehova akiranuka. Nitubigenza dutyo, tuzagira ibyishimo, tubere abandi urugero rwiza, badukunde kandi barusheho gukunda Imana. Nanone dukwiriye gukomeza kugira “inzara n’inyota byo gukiranuka” (Mat 5:6). Tuzirikane ko iyo twihatiye gukora ibyo Yehova ashaka, abibona kandi bikamushimisha. Nubwo abantu bo muri iyi si bagenda barushaho gukora ibibi, wowe ntibikaguce intege. Buri gihe uge wibuka ko “Yehova akunda abakiranutsi.”—Zab 146:8.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

^ Muri iki gihe, kubona abantu bakiranuka cyangwa bakora ibyo Yehova ashaka ntibyoroshye. Icyakora hari abagerageza, kandi nawe uri umwe muri bo. Ugerageza gukora ibyo Yehova ashaka kubera ko umukunda, kandi na we akaba akunda umuco wo gukiranuka. Ni iki cyadufasha gukunda uwo muco? Muri iki gice, turi burebe icyo gukiranuka bisobanura n’ukuntu gukunda uwo muco bitugirira akamaro. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo turusheho kuwukunda.

^ Hari igihe abasaza b’itorero bacira imanza abantu bakoze ibyaha bikomeye, kugira ngo barebe ko bicuza by’ukuri (1 Kor 5:11; 6:5; Yak 5:14, 15). Icyakora bicisha bugufi, bakibuka ko badashobora kureba ibiri mu mitima y’abandi, kandi ko iyo nshingano yo guca imanza ari Yehova wayibahaye. (Gereranya na 2 Ibyo ku Ngoma 19:6.) Ni yo mpamvu bigana Yehova bagashyira mu gaciro, bakagira imbabazi kandi bagakurikiza ubutabera.