Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 34

‘Komeza kugendera mu kuri’

‘Komeza kugendera mu kuri’

‘Komeza kugendera mu kuri.’​—3 YOH 4.

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

INSHAMAKE *

1. Kuganira n’abandi tubwirana uko twamenye ‘ukuri’ bitugirira akahe kamaro?

 ABANTU bakunda kutubaza bati: “Wamenye ukuri ute?” Nta gushidikanya ko nawe bakubajije icyo kibazo inshuro nyinshi. Icyo ni cyo kibazo cya mbere Umuhamya abaza mugenzi we, iyo ashaka kumumenya neza. Twishimira kumenya ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamenye ukuri, kandi natwe twishimira kubabwira uko twabaye Abahamya ba Yehova (Rom 1:11). Ibyo biganiro bitwibutsa ukuntu ukuri twamenye, ari ukw’agaciro kenshi. Nanone bituma twiyemeza ‘gukomeza kugendera mu kuri.’ Mu yandi magambo, bituma dukomeza gukora ibishimisha Yehova, maze akaduha umugisha kandi akatwemera.—3 Yoh 4.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Muri iki gice, turi burebe zimwe mu mpamvu zituma dukunda ukuri. Nanone tugiye gusuzuma icyo twakora, kugira ngo tugaragaze ko twishimira iyo mpano y’agaciro kenshi Yehova yaduhaye. Ibyo biri butume turushaho gushimira Yehova, kubera ko yadufashije kumenya ukuri (Yoh 6:44). Nanone bizatuma turushaho gukora umurimo wo kubwiriza, kugira ngo tubwire abandi uko kuri.

IMPAMVU DUKUNDA ‘UKURI’

3. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dukunda ukuri?

3 Hari impamvu nyinshi zituma dukunda ukuri. Impamvu y’ingenzi ituma tugukunda, ni uko dukunda Yehova, kandi akaba ari we uko kuri guturukaho. Bibiliya yatumye tumenya ko Yehova ari we waremye ijuru n’isi, kandi ko ari Data wo mu ijuru udukunda kandi akatwitaho (1 Pet 5:7). Twamenye ko ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6). Nanone Yehova akunda ubutabera (Yes 61:8). Iyo abonye tubabara, na we biramubabaza. Ni yo mpamvu igihe yagennye nikigera, azakuraho imibabaro yose duhura na yo; kandi rwose arabyifuza (Yer 29:11). Mbega ibintu bishimishije! Iyo na yo ni indi mpamvu ituma dukunda Yehova.

Ukuri ko muri Bibiliya kugereranywa na . . . Igitsika ubwato

Nk’uko icyuma gitsika ubwato gituma buguma hamwe ntibutwarwe n’amazi, ni na ko ibyiringiro bituma dukomeza gutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Nanone, ukuri ko muri Bibiliya gutuma tugeza ku bandi ibyiringiro dufite byo kuzabaho iteka (Reba paragarafu ya 4-7)

4-5. Kuki intumwa Pawulo yagereranyije ibyiringiro n’icyuma gitsika ubwato?

4 Ni iyihe mpamvu yindi ituma dukunda ukuri? Ni uko kumenya ukuri bitugirira akamaro. Reka dufate urugero. Ukuri gutuma tugira ibyiringiro. Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu ibyo byiringiro bidufitiye akamaro. Yaranditse ati: “Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye” (Heb 6:19). Nk’uko icyuma gitsika ubwato gituma buguma hamwe ntibutwarwe n’amazi, ni na ko ibyiringiro bituma dukomeza gutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.

5 Muri uyu murongo, Pawulo yarimo avuga ibyiringiro by’Abakristo basutsweho umwuka, byo kuzajya mu ijuru. Ariko nanone ayo magambo Pawulo yavuze, areba n’Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izaba yahindutse paradizo (Yoh 3:16). Nta gushidikanya ko ibyo byiringiro byo kubaho iteka, byatumye tugira ibyishimo.

6-7. Kumenya ukuri ku birebana n’uko bizagenda mu gihe kizaza byagiriye Yvonne akahe kamaro?

6 Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Yvonne. Uwo mushiki wacu ntiyakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova, kandi akiri umwana yatinyaga gupfa. Hari amagambo yari yarasomye akajya ahora ayatekerezaho. Ayo magambo yaravugaga ati: “Hari igihe buzira ntibucye.” Yvonne yaravuze ati: “Nararaga ntasinziriye nyatekerezaho, nibaza uko bizagenda mu gihe kizaza. Naratekerezaga nti: ‘Ubuzima si ubu gusa. Ubundi se kubaho bimaze iki?’ Mu by’ukuri, sinifuzaga gupfa.”

7 Yvonne amaze kuba umwangavu, yaganiriye n’Abahamya ba Yehova. Yaravuze ati: “Ibyo byatumye ngira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.” None se kumenya ukuri byamugiriye akahe kamaro? Yaravuze ati: “Singihangayikishwa n’igihe kizaza cyangwa urupfu.” Yvonne akunda cyane uko kuri yamenye, kandi yishimira kubwira abandi ibyo byiringiro afite.—1 Tim 4:16.

Ukuri ko muri Bibiliya kugereranywa na . . . Ubutunzi

Gukorera Yehova dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, bigereranywa no kubona ubutunzi. Tuba twiteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo tubone ubwo butunzi (Reba paragarafu ya 8-11)

8-9. (a) Umugabo uvugwa mu mugani wa Yesu yagaragaje ate ko yahaga agaciro ubutunzi yabonye? (b) Ese ubona ko ukuri gufite agaciro?

8 Mu nyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya, harimo n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yesu yagereranyije ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’ubutunzi buhishwe. Muri Matayo 13:44, Yesu yaravuze ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’ubutunzi buhishwe mu murima umuntu yabonye akabuhisha. Hanyuma kubera ibyishimo yagize, aragenda agurisha ibintu bye byose, agura uwo murima.” Uzirikane ko uwo mugabo yabonye ubwo butunzi atabushakishaga. Ariko amaze kububona, yagurishije ibintu byose yari afite kugira ngo abugire. Kuki yabigenje atyo? Ni ukubera ko yari azi ko ubwo butunzi bufite agaciro kenshi. Bwarutaga ibintu byose yigomwe kugira ngo abubone.

9 Birumvikana ko nawe ari uko ubona ukuri. Gukorera Yehova dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, bituma tugira ibyishimo biruta kure cyane ibintu byose iyi si ishobora kuduha. Tuba twiteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo dukomeze kuba inshuti za Yehova. Iyo ‘dushimishije Yehova mu buryo bwuzuye,’ natwe biradushimisha cyane.—Kolo 1:10.

10-11. Ni iki cyatumye Michael afata umwanzuro utari woroshye?

10 Abagaragu ba Yehova benshi bigomwe ibintu bikomeye kugira ngo babe inshuti ze. Hari bamwe baretse akazi kabahembaga amafaranga menshi. Abandi bo baretse gukora ibintu byari gutuma baba abakire. Hari n’abandi bahindutse bareka ibintu bakundaga. Ibyo ni byo byabaye ku muvandimwe witwa Michael. Ntiyakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova. Akiri muto, yakundaga gukina karate. Yaravuze ati: “Nishimiraga ko nari mfite amagara mazima. Hari igihe numvaga ko nta cyanshobora.” Ariko igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, yamenye ko Yehova adakunda urugomo (Zab 11:5). Yagize icyo avuga ku mugabo n’umugore bamwigishije Bibiliya, agira ati: “Ntibigeze bambwira ko nagombaga kureka imikino yo kurwana, ahubwo bakomeje kunyigisha ukuri ko muri Bibiliya.”

11 Uko Michael yamenyaga byinshi kuri Yehova, ni ko yarushagaho kumukunda. Yashimishijwe cyane no kumenya ko Yehova agirira impuhwe abagaragu be. Yaje kubona ko yagombaga gufata umwanzuro ukomeye. Yaravuze ati: “Nari nzi ko kureka karate bitari kunyorohera na busa. Ariko nanone nari nzi ko byari kuzashimisha Yehova, kandi nemeraga ntashidikanya ko kumukorera nta cyo nabinganya.” Michael yari azi ko ukuri yamenye ari ukw’agaciro kenshi. Ni yo mpamvu yemeye gufata uwo mwanzuro utari woroshye.—Yak 1:25.

Ukuri ko muri Bibiliya kugereranywa na . . . Itara

Itara rituma tubona aho tunyura mu gihe hari umwijima. Bibiliya na yo itwereka uko twafata imyanzuro myiza, nubwo turi mu isi iyobowe na Satani (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12-13. Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kwafashije Mayli?

12 Bibiliya igereranya ukuri n’itara rimurika mu mwijima, kugira ngo igaragaze ko ukuri gufite agaciro kenshi (Zab 119:105; Efe 5:8). Mushiki wacu witwa Mayli wo muri Azerubayijani, yishimira cyane ukuntu ukuri ko muri Bibiliya kwamufashije. Ababyeyi be ntibari bahuje idini. Papa we yari Umwisilamu naho mama we akaba Umuyahudi. Yaravuze ati: “Nubwo ntigeze nshidikanya ko Imana ibaho, hari ibibazo nibazaga nkabiburira ibisubizo. Naribazaga nti: ‘Kuki Imana yaremye abantu, kandi se kubaho ubabara ubuzima bwawe bwose, ukazanababarizwa iteka mu muriro utazima bimaze iki?’ Kubera ko abantu bavugaga ko ibiba ku muntu aba ari ko Imana yabishatse, naribazaga nti: ‘Ese Imana yaba ari yo iteza abantu imibabaro, kandi ikishimira kubabona bababara?’”

13 Mayli yakomeje gushakisha ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Nyuma yaho yemeye kwiga Bibiliya, maze aba Umuhamya wa Yehova. Yaravuze ati: “Inyigisho zisobanutse neza zo muri Bibiliya zatumye ndushaho kugira imibereho myiza. Ibisobanuro byumvikana nasanze mu Ijambo ry’Imana byatumye ngira amahoro yo mu mutima.” Kimwe na Mayli, twese dusingiza Yehova ‘waduhamagaye akadukura mu mwijima, akatugeza mu mucyo utangaje.’—1 Pet 2:9.

14. Wakora iki kugira ngo urusheho gukunda ukuri? (Reba nanone agasanduku kavuga ngo: “ Ibindi bintu bigereranywa n’ukuri ko muri Bibiliya.”)

14 Izo ni ingero nke gusa tumaze kubona, zigaragaza ukuntu ukuri gufite agaciro kenshi. Nta gushidikanya ko nawe hari izindi ngero nyinshi uzi. Nanone mu gihe wiyigisha, ushobora kwishyiriraho intego yo gushakisha izindi mpamvu zituma ukunda ukuri. Uko uzagenda umenya ko ukuri gufite agaciro kenshi, ni na ko uzarushaho kugaragaza ko ugukunda.

GARAGAZA KO UKUNDA UKURI

15. Ni iki twakora ngo tugaragaze ko dukunda ukuri?

15 Twagaragaza dute ko dukunda ukuri? Twabigaragaza twiyigisha buri gihe Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu. Twaba tumaze igihe gito cyangwa kirekire turi Abahamya ba Yehova, buri gihe tuba dufite byinshi byo kwiga. Nomero ya mbere y’iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi yaravuze iti: “Ukuri ni nk’akarabo kameze mu gisambu, gakikijwe n’ibyatsi byinshi. Kugira ngo umuntu abone akarabo nk’ako, agomba kugashakisha abyitondeye. Iyo akabonye, arakomeza agashaka n’utundi.” Nubwo kwiyigisha bisaba gushyiraho imbaraga, bitugirira akamaro cyane.

16. Ni ubuhe buryo wowe ukoresha wiyigisha Bibiliya? (Imigani 2:4-6)

16 Muri rusange, abantu benshi ntibakunda gusoma no kwiyigisha. Ariko nubwo bimeze bityo, Yehova adusaba ‘gukomeza gushaka’ no ‘gukomeza gushakisha’ muri Bibiliya, kugira ngo turusheho gusobanukirwa ukuri. (Soma mu Migani 2:4-6.) Iyo tubigenje dutyo, bitugirira akamaro. Umuvandimwe witwa Corey yavuze ko iyo yiyigisha Bibiliya, afata umurongo umwe umwe akagenda awukoraho ubushakashatsi. Yaravuze ati: “Iyo nsomye umurongo ndeba niba ufite ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji, nkareba impuzamirongo kandi ngakora n’ubundi bushakashatsi. . . . Ibyo bituma menya ibintu byinshi.” Twaba twiga Bibiliya nk’uko uwo muvandimwe abigenza, cyangwa dukoresha ubundi buryo, iyo dufashe akanya tukiyigisha Bibiliya, tuba tugaragaje ko dukunda ukuri.—Zab 1:1-3.

17. Ni iki cyadufasha gushyira mu bikorwa ibyo twiga? (Yakobo 1:25)

17 Icyakora kumenya ukuri gusa ntibihagije. Tugomba no gushyira mu bikorwa ibyo twiga. Nitubigenza dutyo, ni bwo ukuri kuzatuma tugira ibyishimo nyakuri. (Soma muri Yakobo 1:25.) None se ni iki cyadufasha gushyira mu bikorwa ibyo twiga? Hari umuvandimwe wavuze ko byaba byiza umuntu yisuzumye, akareba ibyo akora neza n’ibyo akwiriye gukosora. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.”—Fili 3:16.

18. Kuki dukora uko dushoboye ngo ‘dukomeze kugendera mu kuri’?

18 Iyo dukoze uko dushoboye kose ngo ‘dukomeze kugendera mu kuri,’ bitugirira akamaro rwose. Bituma turushaho kugira ubuzima bwiza kandi tugashimisha Yehova n’Abakristo bagenzi bacu (Imig 27:11; 3 Yoh 4). Ibyo rwose ni byo bituma dukunda ukuri, kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga.

INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona

^ Akenshi, inyigisho zacu n’imibereho yacu iranga Abakristo, dukunda kubyita ‘ukuri.’ Gusuzuma impamvu dukunda ukuri byakugirira akamaro, waba umaze igihe gito umenye ukuri cyangwa warakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova. Ibyo bizatuma ukora uko ushoboye kose kugira ngo ushimishe Yehova.