Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

Rubyiruko, mukomeze kugira amajyambere na nyuma yo kubatizwa

Rubyiruko, mukomeze kugira amajyambere na nyuma yo kubatizwa

“Dukure mu rukundo muri byose.”​—EFE 4:15.

INDIRIMBO YA 56 Ukuri kugire ukwawe

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bintu byiza abakiri bato benshi bakoze?

 BURI mwaka, abakiri bato babarirwa mu bihumbi barabatizwa. Ese uri umwe muri bo? Niba warabatijwe, byashimishije abavandimwe na bashiki bacu, kandi na Yehova byaramushimishije (Imig 27:11). Ngaho tekereza ibintu bitandukanye wakoze kugira ngo ubigereho. Birashoboka ko wamaze imyaka runaka wiga Bibiliya. Ibyo wize byakwemeje ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Ikiruta byose, ni uko wamenye Umwanditsi wa Bibiliya kandi ukamukunda. Warushijeho gukunda Yehova, none ubu waramwiyeguriye kandi urabatizwa. Wafashe umwanzuro mwiza rwose!

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

 2 Mbere y’uko ubatizwa, wahuye n’ibigeragezo byashoboraga gutuma kubera Yehova indahemuka bikugora. Ariko uko ugenda ukura, uzahura n’ibindi bigeragezo. Satani azakora uko ashoboye, kugira ngo akubuze gukunda Yehova no kumukorera (Efe 4:14). Ntuzemere ko ibyo bikubaho. None se, ni iki cyagufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka no gukomeza kumukorera nk’uko wabimusezeranyije? Ugomba gukomeza ‘guhatana,’ kugira ngo ube Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka (Heb 6:1). None se wabigeraho ute? Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

NI IKI CYAGUFASHA KUBA UMUKRISTO UKUZE MU BURYO BW’UMWUKA?

3. Ni iki Abakristo bose baba bagomba gukora na nyuma yo kubatizwa?

3 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bo muri Efeso inama yo ‘gukura’ mu buryo bw’umwuka. Iyo nama tugomba gukomeza kuyikurikiza na nyuma yo kubatizwa (Efe 4:13). Ni nk’aho yababwiye ko bakwiriye gukomeza kugira amajyambere. Kugira ngo Pawulo adufashe kumenya uko twabigeraho, yagereranyije amajyambere yo mu buryo bw’umwuka n’uko umwana agenda akura. Iyo ababyeyi babyaye umwana, barishima cyane kandi bakamukunda. Ariko uwo mwana ntakomeza kuba uruhinja. Uko agenda akura, agera aho akareka “imico nk’iy’uruhinja” (1 Kor 13:11). Ibyo ni na ko bimeze ku Bakristo. Iyo bamaze kubatizwa, baba bagomba gukomeza kugira amajyambere. Reka turebe bimwe mu byo twakora, kugira ngo tubigereho.

4. Ni iki cyadufasha gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Sobanura. (Abafilipi 1:9)

4 Jya urushaho gukunda Yehova. Nubwo usanzwe ukunda Yehova, ugomba kurushaho kumukunda. Wabigeraho ute? Mu Bafilipi 1:9, intumwa Pawulo yavuze icyo twakora kugira ngo tubigereho. (Hasome.) Pawulo yasenze asabira Abakristo b’i Filipi, kugira ngo urukundo bakunda Yehova ‘rurusheho kugwira.’ Ubwo rero, natwe urukundo dukunda Yehova rushobora kwiyongera. Twakora iki ngo rwiyongere? Kimwe mu bintu twakora, ni ukugira “ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwose.” Uko turushaho kumenya Yehova, ni ko turushaho kumukunda, tugakunda imico ye n’ibyo akora. Bituma dukora uko dushoboye kugira ngo tumushimishe, kandi tukirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza. Nanone twihatira kumenya icyo ashaka kandi tukagikora.

5-6. Twakora iki ngo turusheho gukunda Yehova? Sobanura.

5 Yesu yagaragaje imico ya Yehova mu buryo bwuzuye (Heb 1:3). Ubwo rero, iyo tumenye Yesu neza turushaho gukunda Yehova. Kugira ngo tumenye Yesu neza, dushobora gusoma ibyo yakoze bivugwa mu Mavanjiri ane. Niba utaratangira gusoma Bibiliya buri munsi, ushobora gutangira kuyisoma uhereye ku nkuru zivuga ibya Yesu. Mu gihe usoma izo nkuru, uge wibanda ku mico yari afite. Uzabona ukuntu yari umuntu wishyikirwaho n’ukuntu yakundaga abana bato akabaterura (Mar 10:13-16). Yari umugwaneza kandi akagira urukundo, ku buryo n’abigishwa be batatinyaga kumubwira icyo batekereza (Mat 16:22). Iyo mico Yesu yagaragazaga ni yo iranga Se Yehova. Na we yishyikirwaho cyane. Dushobora kumusenga kandi tukamubwira ibituri ku mutima byose, kuko tuba twiringiye ko atadufata uko tutari. Aradukunda kandi atwitaho rwose.—1 Pet 5:7.

6 Yesu yagiriraga abantu impuhwe. Matayo wari intumwa ye yaravuze ati: “[Yesu] abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Mat 9:36). None se Yehova na we yaba agira impuhwe? Yesu yaravuze ati: ‘Data wo mu ijuru ntiyifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka’ (Mat 18:14). Ayo magambo aradushimisha, kuko agaragaza ko Yehova adukunda cyane. Ubwo rero uko turushaho kumenya Yesu, ni ko turushaho gukunda Yehova.

7. Kugira inshuti z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bizakugirira akahe kamaro?

7 Ikindi kintu wakora kugira ngo urusheho gukunda Yehova kandi ube Umukristo mwiza, ni ukugira inshuti z’abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka, bo mu itorero ryawe. Uge ureba ukuntu bishimye. Ntibajya bicuza kuba barafashe umwanzuro wo gukorera Yehova. Jya uganira na bo, ubabaze ibyababayeho mu murimo bakorera Yehova. Nanone niba hari umwanzuro ukomeye ugiye gufata, uge ubagisha inama. N’ubundi kandi Bibiliya ivuga ko “aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.”—Imig 11:14.

Wakora iki ngo ku ishuri nibakwigisha inyigisho y’ubwihindurize uzabe witeguye gusobanura ibyo wizera? (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8. Wakora iki niba ushidikanya ku nyigisho zimwe na zimwe zo muri Bibiliya?

8 Jya ugira icyo ukora mu gihe ushidikanyije ku nyigisho zo muri Bibiliya. Nk’uko twabibonye muri  paragarafu ya kabiri, Satani azakora uko ashoboye kugira ngo akubuze kugira ukwizera gukomeye no kuba inshuti ya Yehova. Ashobora gutuma ushidikanya ku nyigisho zimwe na zimwe zo muri Bibiliya. Urugero, ku ishuri bashobora kukwigisha inyigisho ivuga ko tutaremwe n’Imana, ahubwo ko twabayeho biturutse ku bwihindurize. Ushobora kuba utarigeze ubitekerezaho kubera ko wari ukiri umwana. Ariko kuko ubu umaze gukura, ku ishuri barabikwigisha. Abarimu bashobora gusobanura iyo nyigisho, ukumva ibyo bavuga ari ukuri. Icyakora, bashobora kuba batarigeze basuzuma ibimenyetso bigaragaza ko hariho Umuremyi. Jya wibuka amagambo avugwa mu Migani 18:17 agira ati: “Ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza.” Ubwo rero aho gupfa kwemera ibyo abarimu bakwigisha, uge usuzuma witonze ibyo Bibiliya ivuga. Jya ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu. Nanone jya uganira n’abavandimwe na bashiki bacu, bahoze bemera inyigisho y’ubwihindurize. Jya ubabaza icyatumye bemera ko hariho Umuremyi udukunda. Kuganira na bo, bishobora gutuma ubona ibimenyetso bikwemeza ko hariho Umuremyi.

9. Ibyabaye kuri Melissa bikwigishije iki?

9 Mushiki wacu witwa Melissa, yakoze ubushakashatsi ku nyigisho ya Bibiliya ivuga ko hariho Umuremyi, kandi byamugiriye akamaro. * Yaravuze ati: “Iyo abarimu basobanura inyigisho y’ubwihindurize, wumva isa n’aho ari ukuri. Nabanje gutinya gukora ubushakashatsi, kuko numvaga ko ntabona ibimenyetso bifatika binyemeza ko ibyo nizera ari byo by’ukuri. Ariko nanone, nibutse ko Yehova adashaka ko dupfa kwemera ibintu buhumyi. Ubwo rero, niyemeje gukora ubushakashatsi. Nasomye igitabo kigaragaza ko hariho Umuremyi utwitaho, nsoma n’agatabo kavuga ngo: Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? n’akandi kavuga ngo: Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima.” Nasanze ibyo ari byo nari nkeneye rwose. Ahubwo iyo mbimenya nkaba narabikoze mbere.”

10-11. Ni iki cyagufasha kwirinda imyifatire mibi? (1 Abatesalonike 4:3, 4)

10 Jya wirinda imyifatire mibi. Iyo umaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu, irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, kandi hari igihe abandi bashobora kugushuka, kugira ngo ukore icyaha cy’ubusambanyi. Ibyo ni byo Satani aba ashaka. None se ni iki cyagufasha kugira ngo utagwa muri uwo mutego? (Soma mu 1 Abatesalonike 4:3, 4.) Jya usenga Yehova umubwire ibikuri ku mutima. Jya umubwira uko wiyumva kandi umusabe agufashe (Mat 6:13). Jya wibuka ko Yehova yifuza kugufasha, aho kubona ko uri umunyamakosa (Zab 103:13, 14). Nanone Bibiliya ishobora kugufasha. Melissa tumaze kuvuga, yakoraga uko ashoboye kugira ngo arwanye ibitekerezo biganisha ku busambanyi. Yaravuze ati: “Gusoma Bibiliya buri munsi byamfashije kurwanya ibyo bitekerezo. Byanyibutsaga ko ndi umugaragu wa Yehova kandi ko nifuza kumukorera.”—Zab 119:9.

11 Mu gihe uhanganye n’ibibazo nk’ibyo, ntukagerageze kubyikemurira. Jya usaba ababyeyi bawe bagufashe. Nubwo kubivuga biba bitoroshye, uge ubibabwira kuko bizakugirira akamaro. Melissa yaravuze ati: “Nasenze Yehova kugira ngo ampe imbaraga, ndangije mbibwira papa. Maze kubimubwira, numvise ntuje kuko nari nzi ko ibyo nkoze bishimisha Yehova.”

12. Ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza?

12 Jya uyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya. Uko uzagenda ukura, ababyeyi bawe bazakureka uge wifatira imyanzuro. Ariko uge wibuka ko ubu hari ibintu byinshi utaramenya. None se, ni iki cyagufasha kwirinda kubabaza Yehova (Imig 22:3)? Mushiki wacu witwa Kari yavuze icyamufashije gufata imyanzuro myiza. Yamenye ko iyo uri Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, uba udakeneye itegeko rikuyobora kuri buri kintu cyose. Yaravuze ati: “Nagombaga gusobanukirwa amahame yo muri Bibiliya, aho gukurikiza amategeko gusa.” Ubwo rero, mu gihe usoma Bibiliya uge wibaza uti: “Uyu murongo unyigishije iki kuri Yehova? Ese hari amahame arimo yamfasha kugira imyifatire myiza? Niba arimo se, kuyakurikiza bizangirira akahe kamaro” (Zab 19:7; Yes 48:17, 18)? Nusoma Bibiliya kandi ugakurikiza amahame ayirimo, gufata imyanzuro ishimisha Yehova bizakorohera. Uko uzagenda ukura mu buryo bw’umwuka, uzibonera ko udakeneye itegeko rikuyobora kuri buri kintu cyose, kuko uzaba usobanukiwe uko Yehova abona ibintu.

Ni izihe nshuti mushiki wacu ukiri muto yahisemo? (Reba paragarafu ya 13)

13. Nuhitamo inshuti nziza bizakugirira akahe kamaro? (Imigani 13:20)

13 Jya uhitamo inshuti zikunda Yehova. Nk’uko twigeze kubivuga, inshuti nziza zizagufasha kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. (Soma mu Migani 13:20.) Mushiki wacu witwa Sara ntiyari akigira ibyishimo. Hanyuma hari ikintu cyabaye, gituma yongera kugira ibyishimo. Yaravuze ati: “Nabonye inshuti nziza mu gihe nari nzikeneye. Hari mushiki wacu ukiri muto, twateguriraga hamwe ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi buri cyumweru. Nanone hari indi nshuti yange yamfashije kujya nsubiza mu materaniro. Izo nshuti zange zamfashije gushyiraho gahunda ihoraho yo kwiyigisha no gusenga buri gihe. Ibyo byatumye ndushaho kuba inshuti ya Yehova kandi nongera kugira ibyishimo.”

14. Ni iki Julien yakoze kugira ngo abone inshuti nziza?

14 Ni iki cyagufasha kubona inshuti nziza? Umusaza w’itorero witwa Julien yaravuze ati: “Nkiri muto, nashakishije inshuti mu bantu twajyanaga kubwiriza. Izo nshuti zange zakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, kandi zatumye nange nywukunda. Ibyo byatumye nishyiriraho intego yo gukora umurimo w’igihe cyose. Nanone nabonye ko icyatumaga ntagira inshuti nyinshi, ari uko nazishakiraga gusa mu bo tungana. Nyuma yaho naje kubona izindi nshuti nziza kuri Beteli. Izo nshuti zamfashije guhitamo neza imyidagaduro, kandi byatumye ndushaho kuba inshuti ya Yehova.”

15. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Timoteyo ku birebana no gushaka inshuti? (2 Timoteyo 2:20-22)

15 None se wakora iki niba ubona inshuti yawe yo mu itorero, itazatuma ukomeza kuba inshuti ya Yehova? Pawulo yari azi ko abantu bamwe bo mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, batitwaraga neza. Ni yo mpamvu yagiriye Timoteyo inama yo kubirinda. (Soma muri 2 Timoteyo 2:20-22.) Kuba inshuti ya Yehova, ni cyo kintu k’ingenzi mu buzima bwacu. Twakoze uko dushoboye kugira ngo tube inshuti ze. Ubwo rero, ntidukwiriye kwemera ko hagira umuntu uwo ari wese utuma tudakomeza kuba inshuti za Data wo mu ijuru.—Zab 26:4.

KWISHYIRIRAHO INTEGO BIZATUMA UBA UMUKRISTO UKUZE MU BURYO BW’UMWUKA

16. Ni izihe ntego wakwishyiriraho?

16 Jya wishyiriraho intego nziza. Jya wishyiriraho intego zizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi zikagufasha kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka (Efe 3:16). Urugero, ushobora kwishyiriraho gahunda ihoraho yo gusoma no kwiyigisha Bibiliya (Zab 1:2, 3). Nanone ushobora kwishyiriraho intego yo gusenga kenshi kandi ukabwira Yehova ibikuri ku mutima. Ushobora no kwishyiriraho intego yo guhitamo neza imyidagaduro no gukoresha neza igihe cyawe (Efe 5:15, 16). Iyo Yehova abona ukora uko ushoboye kose ngo ube Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, biramushimisha.

Ni izihe ntego uyu mushiki wacu ukiri muto yishyiriyeho? (Reba paragarafu ya 17)

17. Kuki gufasha abandi bizakugirira akamaro?

17 Gufasha abandi, na byo bizatuma uba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Yesu yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Ubwo rero nukoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe ufasha abandi, bizagushimisha cyane. Urugero, ushobora kwishyiriraho intego yo gufasha Abakristo bageze mu zabukuru n’abamugaye bo mu itorero ryawe. Ushobora kujya kubahahira cyangwa ukabereka uko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Niba uri umuvandimwe, ushobora kwishyiriraho intego yo kuba umukozi w’itorero, kugira ngo urusheho gufasha abavandimwe na bashiki bacu (Fili 2:4). Nanone, ushobora kugaragariza urukundo abantu batazi Yehova, ukabagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 9:36, 37). Nibigushobokera, uzishyirireho n’intego yo gukora umurimo w’igihe cyose.

18. Gukora umurimo w’igihe cyose bizagufasha bite kurushaho kuba inshuti ya Yehova?

18 Gukora umurimo w’igihe cyose, bizagufasha kubona uburyo butandukanye bwo gukorera Yehova, maze urusheho kuba inshuti ye. Urugero, iyo uri umupayiniya w’igihe cyose, ushobora kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, gukora kuri Beteli cyangwa gukora mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Mushiki wacu ukiri muto w’umupayiniya witwa Kaitlyn yaravuze ati: “Maze kubatizwa, nakundaga kujyana kubwiriza n’abavandimwe na bashiki bacu b’inararibonye. Ibyo byatumye ndushaho kuba inshuti ya Yehova. Bambereye urugero rwiza, bituma ndushaho kwiyigisha Bibiliya kandi nitoza kwigisha neza.”

19. Ni iyihe migisha uzabona nukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

19 Nukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, Yehova azaguha imigisha. Ntuzigera uta igihe ukora ibintu bidafite akamaro (1 Yoh 2:17). Nanone ntuzagira agahinda bitewe n’uko wafashe imyanzuro mibi. Ahubwo uzagira ibyishimo nyakuri kandi wumve unyuzwe (Imig 16:3). Nanone uzabera urugero rwiza abakiri bato n’abakuze (1 Tim 4:12). Ik’ingenzi kurushaho, uzagira amahoro bitewe n’uko ushimisha Yehova kandi ukaba uri inshuti ye.—Imig 23:15, 16.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

^ Iyo abakiri bato babatijwe, bishimisha abagaragu ba Yehova bose. Icyakora baba bagomba gushyiraho umwete kugira babe Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Muri iki gice turi burebe icyo Abakristo bakiri bato baherutse kubatizwa bakora, kugira ngo babigereho. Ariko ibivugwamo bizagirira akamaro abagize itorero bose.

^ Amazina amwe yarahinduwe.