Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 33

Yehova arinda abagaragu be

Yehova arinda abagaragu be

“Ijisho rya Yehova riri ku bamutinya.”​—ZAB 33:18.

INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”

INSHAMAKE *

1. Kuki Yesu yasabye Yehova kurinda abigishwa be?

 MU IJORO ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye Se ikintu kihariye. Yamusabye ko yarinda abigishwa be (Yoh 17:15, 20). Birumvikana ko Yehova yari asanzwe arinda abagaragu be. Icyakora Yesu yari azi ko Satani yari guteza abigishwa be ibigeragezo bikomeye. Nanone yari azi ko bari gukenera ko Yehova abafasha, kugira ngo bahangane n’ibyo bigeragezo.

2. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 33:18-20, kuki ibibazo duhura na byo bidakwiriye kudutera ubwoba?

2 Isi ya Satani ituma Abakristo bahura n’ibibazo byinshi muri iki gihe. Ibyo bibazo bishobora kuduca intege kandi bigatuma kubera Yehova indahemuka bitugora. Ariko nk’uko turi buze kubibona muri iki gice, ntidukwiriye kugira ubwoba. Yehova araturinda. Abona ibibazo byose duhanganye na byo, kandi yiteguye kudufasha. Tugiye kureba ingero ebyiri zo muri Bibiliya, zigaragaza ukuntu “ijisho rya Yehova riri ku bamutinya.”—Soma muri Zaburi ya 33:18-20.

YEHOVA ARADUFASHA MU GIHE DUFITE IRUNGU

3. Ni iki gishobora gutuma twumva dufite irungu?

3 Nubwo turi mu muryango ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu benshi, hari igihe dushobora kumva dufite irungu. Urugero, iyo abakiri bato basabwe gusobanura imyizerere yabo imbere y’abanyeshuri bigana, bashobora kumva ari bonyine, nta muntu bafite wo kubafasha. Nanone bashobora kwimukira mu itorero rishya, bakumva bafite irungu. Hari igihe bamwe muri twe bashobora kumva bafite agahinda cyangwa bacitse intege, bakumva ko nta muntu n’umwe wabafasha guhangana n’ibyo bibazo. Dushobora gutinya kugira uwo tubibwira, dutekereza ko atakwiyumvisha neza imimerere turimo. Dushobora no gutekereza ko nta muntu n’umwe utwitaho. Iyo dufite irungu, uko impamvu yaba yabiteye yaba imeze kose, bishobora gutuma ducika intege kandi tugahangayika. Icyakora Yehova ntiyifuza ko ibyo bitubaho. Ibyo tubyemezwa n’iki?

4. Ni iki gishobora kuba cyaratumye umuhanuzi Eliya avuga ko ari we ‘wenyine wari usigaye’?

4 Reka turebe ibyabaye ku mugaragu wa Yehova w’indahemuka witwaga Eliya. Yamaze iminsi irenga 40 ahunga Yezebeli washakaga kumwica (1 Abami 19:1-9). Amaherezo, yihishe mu buvumo maze abwira Yehova ati: ‘Ni jye jyenyine usigaye’ mu bahanuzi bawe (1 Abami 19:10). Icyakora hari abandi bahanuzi bari bakiriho. Urugero, Obadiya yari yarahishe abahanuzi 100, kugira ngo Yezebeli atabica (1 Abami 18:7, 13). None se kuki Eliya yumvaga ari we muhanuzi wenyine wari usigaye? Yaba se yaratekerezaga ko ba bahanuzi 100 Obadiya yahishe bapfuye? Ese yaba yarumvise ari wenyine, bitewe n’uko nta bandi bantu batangiye gukorera Yehova, nubwo yari amaze kubereka ko ari we Mana y’ukuri igihe yari ku Musozi wa Karumeli? Yaba se yarumvaga ko nta muntu wiyumvishaga neza ibibazo yari ahanganye na byo cyangwa ko nta muntu wari umwitayeho? Iyo nkuru ntisobanura neza icyatumye Eliya yumva ari wenyine. Gusa icyo tuzi cyo, ni uko Yehova yiyumvishaga neza imimerere Eliya yarimo, kandi akaba yari azi icyo yakora kugira ngo amufashe.

Uko Yehova yahumurije Eliya, byagufasha bite mu gihe wumva uri wenyine? (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6)

5. Yehova yakoze iki kugira ngo yizeze Eliya ko atari wenyine?

5 Hari ibintu bitandukanye Yehova yakoze kugira ngo ahumurize Eliya. Yamushishikarije kumubwira ibimuri ku mutima. Urugero, yamubajije inshuro ebyiri ati: “Urakora iki aha?” (1 Abami 19:9, 13). Icyo gihe Yehova yategaga amatwi yitonze, akumva ibyo Eliya amubwira. Yehova yeretse Eliya ko ari kumwe na we, kandi ko afite imbaraga nyinshi. Nanone yijeje Eliya ko yari afite abandi bantu benshi bamusenga (1 Abami 19:11, 12, 18). Nta gushidikanya ko Eliya amaze kubwira Yehova ibimuri ku mutima kandi akabona ukuntu amushubije, yumvise atuje. Nanone Yehova yahaye Eliya izindi nshingano. Yamusabye gusuka amavuta kuri Hazayeli kugira ngo abe umwami wa Siriya, kuri Yehu kugira ngo abe umwami wa Isirayeli no kuri Elisa kugira ngo abe umuhanuzi (1 Abami 19:15, 16). Yehova yahaye Eliya izo nshingano, kugira ngo adakomeza gutekereza ku bibazo yari afite. Nanone yamuhaye Elisa kugira ngo age amufasha. None se Yehova yagufasha ate mu gihe wumva uri wenyine?

6. Ni iki wabwira Yehova mu gihe wumva uri wenyine? (Zaburi 62:8)

6 Yehova yifuza ko umusenga. Azi ibibazo byose uhanganye na byo, kandi akwizeza ko numusenga azumva amasengesho yawe (1 Tes 5:17). Ashimishwa no gutega amatwi amasengesho y’abagaragu be (Imig 15:8). None se ni iki wabwira Yehova mu isengesho, mu gihe wumva uri wenyine? Uge wigana Eliya, maze umubwire ibikuri ku mutima byose. (Soma muri Zaburi ya 62:8.) Jya umubwira ibiguhangayikishije n’uko wiyumva. Jya umusaba kumenya icyo wakora mu gihe wumva umeze utyo. Urugero, mu gihe usabwe gusobanura imyizerere yawe ku ishuri maze ukumva uri wenyine kandi ufite ubwoba, uge usaba Yehova aguhe ubutwari maze umuvuganire. Ushobora no kumusaba kuguha ubwenge kugira ngo ugaragaze amakenga, mu gihe usobanura ibyo wizera (Luka 21:14, 15). Nanone niba ujya wumva ucitse intege kandi wihebye, uge usenga Yehova agufashe kubona Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka wabibwira. Ushobora no kumusaba ko yafasha uwo muntu ugiye kubibwira, maze akiyumvisha neza uko umerewe. Ubwo rero, uge ubwira Yehova ibikuri ku mutima byose, urebe uko asubiza amasengesho yawe kandi wemere ko abandi bagufasha. Ibyo bizatuma wumva utari wenyine.

Ese ushakisha uko wakora byinshi mu murimo kandi ukabwirizanya n’abandi? (Reba paragarafu ya 7)

7. Ibyabaye kuri Mauricio bikwigishije iki?

7 Yehova yaduhaye umurimo ushimishije. Uge wiringira ko abona ibyo ukora mu itorero no mu murimo wo kubwiriza, kandi ko bimushimisha (Zab 110:3). None se guhugira mu murimo wa Yehova, byagufasha bite mu gihe wumva ufite irungu? Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe ukiri muto witwa Mauricio. * Amaze igihe gito abatijwe, inshuti ye yatangiye gucika intege. Mauricio yaravuze ati: “Igihe yarekaga gukorera Yehova, byanshiye intege bituma nitakariza ikizere. Nibajije niba nanjye nzakomeza gukorera Yehova nkaguma mu muryango we. Numvaga mfite irungu kandi nkumva nta wakwiyumvisha neza uko merewe.” None se ni iki cyafashije Mauricio? Yaravuze ati: “Narushijeho gukora umurimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye ntakomeza kwitekerezaho. Iyo nabaga ndi kumwe n’abandi mu murimo wo kubwiriza, byatumaga nishima kandi nkumva ntari ngenyine.” Nubwo hari igihe tudashobora kubwirizanya n’abavandimwe na bashiki bacu turi kumwe, dushobora kubwirizanya na bo twandika amabaruwa cyangwa dukoresheje terefone. Ibyo byadutera inkunga. Ni iki kindi cyafashije Mauricio? Yongeyeho ati: “Nakomeje gukora byinshi mu itorero. Iyo nahabwaga ibiganiro, nakoraga uko nshoboye nkabitegura neza kugira ngo mbitange neza. Ibyo byatumye numva ko Yehova ankunda kandi ko n’abandi ari uko.”

YEHOVA ARADUFASHA MU GIHE DUHANGANYE N’IBIGERAGEZO BIKOMEYE

8. Twumva tumeze dute iyo duhuye n’ibigeragezo bikomeye?

8 Muri iyi minsi y’imperuka, duhura n’ibigeragezo byinshi (2 Tim 3:1). Icyakora hari igihe dushobora guhura n’ibigeragezo tutari twiteze kandi bikaza bidutunguye. Mu buryo butunguranye, dushobora guhura n’ikibazo cy’ubukene, tukarwara indwara ikomeye cyangwa tugapfusha umuntu. Mu bihe nk’ibyo, hari igihe dushobora kumva twihebye kandi ducitse intege, cyanecyane iyo ibyo bigeragezo bije bikurikirana cyangwa byose bikaduhuriraho icyarimwe. Icyakora, uge wibuka ko Yehova azi ibibazo byose duhanganye na byo, kandi ko azadufasha kubyihanganira.

9. Ni ibihe bigeragezo Yobu yahuye na byo?

9 Reka turebe uko Yehova yafashije umugaragu we w’indahemuka witwaga Yobu. Yahuye n’ibigeragezo byinshi mu gihe gito. Mu munsi umwe gusa, yamenye ko amatungo ye yibwe, abagaragu be bishwe ndetse ikibabaje kurushaho, yamenye ko n’abana be bapfuye (Yobu 1:13-19). Iyo biba ibyo gusa! Hashize igihe gito ibyo bibaye, yarwaye indwara mbi cyane kandi yamubabazaga (Yobu 2:7). Ibyo byatumye Yobu yiheba maze aravuga ati: “Nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho.”—Yobu 7:16.

Yehova yabwiye Yobu ukuntu yita ku biremwa bye byose kugira ngo amwizeze ko na we amukunda kandi akamwitaho (Reba paragarafu ya 10)

10. Yehova yakoze iki kugira ngo afashe Yobu kwihanganira ibigeragezo yahuye na byo? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

10 Yehova yafashije Yobu. Yamuhaye imbaraga zo kwihanganira ibyo bigeragezo no gukomeza kumubera indahemuka, kubera ko yamukundaga. Yehova yavugishije Yobu, amwibutsa ukuntu afite ubwenge buhambaye n’ukuntu akunda ibiremwa bye kandi akabyitaho. Yamubwiye inyamaswa nyinshi zitangaje (Yobu 38:1, 2; 39:9, 13, 19, 27; 40:15; 41:1, 2). Nanone Yehova yakoresheje umugabo w’indahemuka witwaga Elihu, kugira ngo amuhumurize kandi amutere inkunga. Elihu yibukije Yobu ko buri gihe Yehova aha umugisha abagaragu be bakomeza kwihanganira ibigeragezo. Nanone, Yehova yatumye Elihu amugira inama nziza. Elihu yafashije Yobu kutitekerezaho cyane, amwibutsa ko nta cyo ari cyo yigereranyije n’Umuremyi w’ijuru n’isi (Yobu 37:14). Nanone hari inshingano Yehova yahaye Yobu. Yamusabye gusengera inshuti ze eshatu zari zakoze icyaha (Yobu 42:8-10). None se muri iki gihe Yehova adufasha ate, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?

11. Bibiliya idufasha ite kwihanganira ibigeragezo duhura na byo?

11 Muri iki gihe, Yehova ntatuvugisha nk’uko yavugishije Yobu. Ahubwo atuvugisha akoresheje Bibiliya (Rom 15:4). Yehova atuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza kandi ibyo biraduhumuriza. Reka turebe amagambo amwe n’amwe yo muri Bibiliya, yaduhumuriza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova atwizeza ko nta kintu na kimwe, nubwo byaba ibigeragezo bikomeye, ‘cyadutandukanya n’urukundo’ adukunda (Rom 8:38, 39). Nanone Yehova atwizeza ko “aba hafi y’abamwambaza bose” (Zab 145:18). Anatubwira ko nitumwiringira, azadufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo kandi tukishima, nubwo twaba dufite ibibazo (1 Kor 10:13; Yak 1:2, 12). Bibiliya itubwira ko ibigeragezo duhura na byo ari iby’akanya gato, ubigereranyije n’imigisha tuzabona iteka ryose (2 Kor 4:16-18). Yehova adusezeranya ko azarimbura Satani n’abamushyigikiye bose, kuko ari bo baduteza ibigeragezo byose duhura na byo (Zab 37:10). None se, haba hari imirongo y’Ibyanditswe wafashe mu mutwe, izaguhumuriza mu bigeragezo uzahura na byo mu gihe kiri imbere?

12. Yehova yifuza ko dukora iki kugira ngo Ijambo rye ritugirire akamaro?

12 Yehova yifuza ko dufata akanya tugasoma Bibiliya buri munsi, kandi tugatekereza ku byo dusomye. Nanone iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga, bituma tugira ukwizera gukomeye kandi tukarushaho kuba inshuti za Data wo mu ijuru. Ibyo bituma dushobora guhangana n’ibigeragezo. Nanone Yehova aha umwuka we wera, abashyira mu bikorwa ibyo biga muri Bibiliya. Umwuka wera, utuma tugira “imbaraga zirenze izisanzwe,” zadufasha kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo.—2 Kor 4:7-10.

13. Inyigisho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ adutegurira, zidufasha zite kwihanganira ibigeragezo?

13 Yehova akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ agasohora ingingo zitandukanye, videwo n’indirimbo, bidufasha kugira ukwizera gukomeye kandi tugakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45). Ubwo rero, tuge dukoresha neza ibyo bintu byose Yehova aduha. Hari mushiki wacu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uherutse kuvuga ukuntu inyigisho Yehova aduha zamugiriye akamaro. Yaravuze ati: “Mu myaka 40 maze nkorera Yehova, nahuye n’ibigeragezo bikomeye.” Sekuru yagonzwe n’umusinzi maze arapfa, ababyeyi be bicwa n’indwara ikomeye kandi na we arwara kanseri inshuro ebyiri zose. None se, ni iki cyamufashije kwihangana? Yaravuze ati: “Yehova ntiyigeze antererana. Inyigisho adutegurira akoresheje umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, zamfashije kwihangana. Izo nyigisho zaramfashije cyane ku buryo numvise meze nka Yobu igihe yavugaga ati: ‘Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!’”—Yobu 27:5.

Wakora iki ngo ufashe abagize itorero? (Reba paragarafu ya 14)

14. Yehova akoresha ate Abakristo bagenzi bacu, kugira ngo badufashe kwihanganira ibigeragezo? (1 Abatesalonike 4:9)

14 Yehova yatoje abagaragu be gukundana no guhumurizanya muri ibi bihe bitoroshye. (2 Kor 1:3, 4; soma mu 1 Abatesalonike 4:9.) Abavandimwe na bashiki bacu bigana Elihu, bakadufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo (Ibyak 14:22). Urugero, reka turebe ukuntu abagize itorero bafashije mushiki wacu witwa Diane, agakomeza kubera Yehova indahemuka, mu gihe umugabo we yarwaraga indwara ikomeye. Yaravuze ati: “Ntibyari byoroshye. Ariko twiboneye ukuntu Yehova adukunda kandi akatwitaho muri ibyo bihe bikomeye. Abagize itorero baradufashije cyane. Baradusuraga, bakaduhamagara, bakaduhobera, kandi ibyo byose byadufashije kwihangana. Kubera ko ntashoboraga gutwara imodoka, abavandimwe na bashiki bacu banjyanaga ku materaniro no mu murimo wo kubwiriza.” Kuba muri uyu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana, biradushimisha cyane.

JYA USHIMIRA YEHOVA KUBA AKWITAHO

15. Ni iki kitwemeza ko dushobora kwihanganira ibibazo duhura na byo?

15 Twese tuzahura n’ibigeragezo. Ariko nk’uko twabibonye, ntituri twenyine. Buri gihe Yehova araturinda kubera ko ari Umubyeyi udukunda. Yiteguye kumva amasengesho tumutura tumusaba ko yadufasha, kandi azakomeza kutuba hafi adushyigikire (Yes 43:2). Nanone twizeye ko tuzahangana n’ibigeragezo byose tuzahura na byo, kubera ko yaduhaye ibikenewe byose kugira ngo dukomeze kwihangana. Yemera ko tumusenga, yaduhaye Bibiliya, aduha inyigisho nyinshi zishingiye kuri Bibiliya n’umuryango w’abavandimwe na bashiki bacu badukunda. Ibyo byose bituma twihanganira ibibazo duhura na byo.

16. Twakora iki kugira ngo Yehova akomeze kutwitaho?

16 Kuba dufite Data wo mu ijuru uturinda, biradushimisha cyane. “Ni we umutima wacu wishimira” (Zab 33:21). Tuzagaragaza ko dushimira Yehova kuba atwitaho, dukoresha neza ibintu byose adutegurira kugira ngo bidufashe. Hari ikindi kintu dukwiriye gukora, kugira ngo Yehova akomeze kutwitaho. Nidukomeza gukora uko dushoboye kose tukumvira Yehova kandi tugakora ibikwiriye, azaturinda iteka ryose.—1 Pet 3:12.

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

^ Dukeneye ko Yehova adufasha, kugira ngo duhangane n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Muri iki gice, turi burebe ukuntu Yehova arinda abagaragu be. Azi ibibazo buri wese afite kandi adufasha guhangana na byo.

^ Amazina amwe yarahinduwe.