Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova azatuma izina rye risingizwa iteka ryose

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni gute ingingo ivuga ngo: “Izina ryawe niryezwe” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kamena 2020, yatanze ibisobanuro bishya ku birebana n’izina rya Yehova no kuba ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga?

Iyo ngingo yavuze ko hari ikibazo kimwe cy’ingenzi, kireba abantu n’abamarayika. Icyo kibazo ni ukweza izina rya Yehova. Ubwo rero, kumenya niba Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga no kumenya niba abantu bashobora gukomeza kumubera indahemuka, bikubiye muri icyo kibazo cy’ingenzi.

None se kuki ubu dutsindagirije ko izina rya Yehova no kuryeza, ari cyo kibazo cy’ingenzi cyane? Reka turebe impamvu eshatu.

Satani yasebeje izina ry’Imana uhereye igihe bigomekaga mu busitani bwa Edeni

Impamvu ya mbere, ni uko Satani yasebeje Yehova cyangwa izina rye, mu busitani bwa Edeni. Ikibazo Satani yabajije Eva, cyagaragazaga ko Yehova atagira ubuntu, kandi ko amategeko yabahaye adashyize mu gaciro. Hanyuma yavuguruje ibyo Yehova yari yarababwiye, maze amwita umubeshyi. Icyo gihe yari asebeje Yehova. Nguko uko yahindutse “Satani” n’Umwanzi, bisobanura “usebanya” (Yoh 8:44). Kuba Eva yaremeye ibinyoma bya Satani, byatumye asuzugura Imana, maze yigomeka ku butegetsi bwayo (Intang 3:1-6). No muri iki gihe, Satani akomeza gusebya Yehova. Abantu bemera ibinyoma bye, basuzugura Yehova. Ubwo rero abagaragu ba Yehova babona ko kuba abantu basebya izina rye ryera, ari akarengane gakomeye. Iyo ni yo mpamvu y’ibanze ituma mu isi harimo imibabaro n’ibindi bintu bibi byinshi.

Impamvu ya kabiri ni uko Yehova azeza izina rye, akarivanaho umugayo, kugira ngo afashe ibyaremwe byose. Icyo ni cyo kibazo abona ko ari icy’ingenzi kurusha ibindi. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Nzeza izina ryanjye rikomeye” (Ezek 36:23). Yesu na we, yagaragaje ko icyo ari cyo kintu cy’ingenzi abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagomba gushyira mu masengesho yabo. Yaravuze ati: “Izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Bibiliya na yo yagaragaje kenshi ko dukwiriye guhesha ikuzo izina rya Yehova. Reka turebe ingero: “Mwemere ko izina rya Yehova rifite ikuzo” (1 Ngoma 16:29; Zab 96:8). “Muririmbe ikuzo ry’izina ryayo” (Zab 66:2). “Nzasingiza izina ryawe iteka ryose” (Zab 86:12). Nanone hari igihe Yesu yari mu rusengero i Yerusalemu, maze aravuga ati: “Data, ubahisha izina ryawe.” Icyo gihe Yehova yamusubije ari mu ijuru, aravuga ati: “Nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”—Yoh 12:28. a

Impamvu ya gatatu ni uko Yehova ashaka ko izina rye ryera rikomeza gusingizwa iteka ryose. Reka turebe ukuntu izina rya Yehova rizakomeza kuba ikintu cy’ingenzi ku bagaragu be, na nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. None se icyo gihe, abamarayika n’abantu bazaba babona bate ibirebana no kweza izina rya Yehova? Kugira ngo tubone igisubizo, reka turebe ibintu bibiri bikubiye muri icyo kibazo cy’ingenzi cyo kweza izina ry’Imana. Ibyo bintu ni ubudahemuka bw’abantu no kuba Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga. None se nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, bizaba bikiri ngombwa ko abazagitsinda bakomeza guhatana, kugira ngo bagaragaze ko ari indahemuka? Oya. Bazaba batunganye kandi barageragejwe mu buryo bwuzuye. Ubwo rero ikizaba gisigaye, ni ukubaha ubuzima bw’iteka. Ese icyo gihe kumenya niba Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga cyangwa niba ari we utegeka neza, bizaba bikiri ikibazo? Oya. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe abamarayika n’abantu bazaba bemera ko Yehova ari we utegeka neza. None se nyuma y’icyo kigeragezo, abagaragu ba Yehova bazakomeza kubona ko izina rye ari ryo ry’ingenzi cyane?

Icyo gihe izina rya Yehova rizaba ryarejejwe burundu kandi nta muntu ukirisebya. Icyakora, abamarayika n’abantu bazakomeza kubona ko ari iry’ingenzi cyane. Kubera iki? Kubera ko bazakomeza kubona ukuntu Yehova akora ibintu byiza. Uzirikane ko Yesu namara gusubiza Yehova Ubwami, Imana ‘izaba byose kuri bose’ (1 Kor 15:28). Nyuma yaho, abari ku isi bose bazishimira kugira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Icyo gihe, Yehova azasohoza umugambi we amaranye igihe kirekire wo guhuriza hamwe abana be bo mu ijuru n’abo mu isi, bakaba umuryango wunze ubumwe.—Efe 1:10.

None se ibyo bintu byose tumaze kubona, bizatuma abagize umuryango wa Yehova wo mu ijuru no ku isi, bumva bameze bate? Birumvikana ko tuzashimishwa no gukomeza gusingiza izina rya Yehova. Dawidi, umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: ‘Yehova Imana, nasingizwe. Izina rye ry’ikuzo risingizwe iteka’ (Zab 72:18, 19). Ubwo rero tuzakomeza kubona impamvu nyinshi zizatuma dusingiza Yehova iteka ryose.

Izina rya Yehova rigaragaza neza uwo ari we. Kuritekerezaho bitwibutsa ko adukunda (1 Yoh 4:8). Tuzahora twibuka ko urukundo ari rwo rwatumye Yehova aturema, kandi ko ari rwo rwatumye aduha Umwana we ngo adupfire. Nanone tuzahora twibuka ko urukundo ari rwo rwatumye agaragaza ko akiranuka kandi ko ategeka neza. Icyakora tuzakomeza kubona ibindi bintu byinshi, bigaragaza ko Yehova adukunda. Ibyo bizatuma dukomeza kuba incuti ze, kandi dusingize izina rye iteka ryose.—Zab 73:28.

a Nanone Bibiliya ivuga ko hari ibintu Yehova akora “ku bw’izina rye.” Urugero, ayobora abagaragu be, akabafasha, akabarokora, akabababarira kandi akabarinda abigiriye izina rye rikomeye, ari ryo Yehova.—Zab 23:3; 31:3; 79:9; 106:8; 143:11.