Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 35

Mukomeze kwihangana

Mukomeze kwihangana

“Mwambare . . . kwihangana.”​—KOLO 3:12.

INDIRIMBO YA 114 “Mukomeze kwihangana”

INCAMAKE a

1. Kuki dukunda umuntu wihangana?

 TWESE dukunda umuntu wihangana. Urugero, dukunda umuntu ukomeza gutegereza ntarakare. Iyo dukoze amakosa abantu bakatwihanganira, na byo biradushimisha. Nanone turishima, iyo twibutse ukuntu uwatwigishije Bibiliya yatwihanganiraga iyo twabaga tutumva neza ibyo atwigisha, ntiduhite tubyemera cyangwa kubishyira mu bikorwa bikatugora. Ikiruta byose, dushimira Yehova kuba atwihanganira.—Rom 2:4.

2. Ni ryari kwihangana bishobora kutugora?

2 Nubwo dukunda abantu bihangana, hari igihe kugaragaza uwo muco, twe bishobora kutugora. Urugero, ushobora kuba uri ku murongo, imbere yawe hari abantu benshi kandi wakererewe. Icyo gihe kwihangana bishobora kukugora. Nanone mu gihe abandi bakubabaje, ushobora kurakara cyane. Hari n’igihe gukomeza gutegereza isi nshya Yehova yadusezeranyije, bishobora kukugora. Ese wifuza kumenya icyo wakora kugira ngo ukomeze kwihangana? Muri iki gice, turi burebe uko twagaragaza uwo muco n’impamvu ari uw’ingenzi. Nanone turi burebe icyadufasha gukomeza kuwugaragaza.

UKO TWAGARAGAZA UMUCO WO KWIHANGANA

3. Umuntu wihangana yitwara ate iyo hari umurakaje?

3 Reka turebe ibintu bine biranga umuntu wihangana. Icya mbere: Umuntu wihangana atinda kurakara. Akomeza gutuza n’iyo afite ibintu byinshi bimuhangayikishije, kandi ntiyihorera iyo hari umurakaje. Amagambo ngo ‘gutinda kurakara,’ avugwa bwa mbere mu Kuva 34:6. Uwo murongo usobanura neza Yehova, uvuga ko ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.”

4. Umuntu wihangana akora iki iyo bibaye ngombwa ko ategereza?

4 Icya kabiri: Umuntu wihangana akomeza gutegereza atuje. Iyo ibyo yari ategereje bitinze kuruta uko yabitekerezaga, akomeza gutuza ntarakare (Mat 18:26, 27). Hari ibintu byinshi bidusaba gutegereza dutuje. Urugero, mu gihe umuntu atuvugisha, dukwiriye kumutega amatwi twihanganye, ntitumuce mu ijambo (Yobu 36:2). Nanone tuba tugomba kwihangana, mu gihe dufasha umwigishwa wa Bibiliya gusobanukirwa inyigisho runaka, cyangwa kureka ingeso mbi yari afite.

5. Ni iki kindi kiranga umuntu wihangana?

5 Icya gatatu: Umuntu wihangana ntahubuka. Birumvikana ko hari ibintu tuba tugomba gukora tudatindiganyije. Icyakora iyo umuntu wihangana afite ikintu cy’ingenzi agomba gukora, ntahubuka ngo ahite atangira kugikora cyangwa ngo yihutire kukirangiza. Ahubwo abanza gufata igihe gihagije, agategura uko azagikora, hanyuma yajya no kugikora akirinda guhushura.

6. Umuntu wihangana yitwara ate iyo afite ibibazo?

6 Icya kane: Umuntu wihangana yihanganira ibigeragezo atitotomba. Birumvikana ko atari bibi kubwira incuti yawe ibiguhangayikishije, mu gihe uhanganye n’ikigeragezo. Icyakora iyo umuntu wihangana ahuye n’ikigeragezo, akora uko ashoboye akibanda ku bintu byiza, maze agakomeza gukorera Yehova yishimye (Kolo 1:11). Ubwo rero, kubera ko turi abagaragu ba Yehova, tugomba kwitoza ibyo bintu byose biranga umuntu wihangana. Kubera iki? Reka turebe impamvu.

IMPAMVU UMUCO WO KWIHANGANA ARI UW’INGENZI

Umuhinzi akomeza gutegereza yihanganye, yiringiye ko igihe nikigera azasarura. Natwe tujye dukomeza gutegereza twihanganye, twiringiye ko mu gihe gikwiriye Yehova azaduha ibyo yadusezeranyije (Reba paragarafu ya 7)

7. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 5:7, 8, kuki umuco wo kwihangana ari uw’ingenzi? (Reba n’ifoto.)

7 Kwihangana bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Tugomba kwigana abagaragu ba Yehova ba kera, maze tugategereza twihanganye ko Yehova asohoza amasezerano ye (Heb 6:11, 12). Bibiliya ivuga ko tumeze nk’umuhinzi. (Soma muri Yakobo 5:7, 8.) Umuhinzi akorana umwete, agatera imyaka kandi akayuhira, ariko ntaba azi neza igihe izakurira. Ubwo rero ategereza yihanganye, yiringiye ko azasarura. Natwe dukomeza gukora uko dushoboye ngo dukore ibyo Yehova ashaka, nubwo ‘tutazi umunsi Umwami wacu azaziraho’ (Mat 24:42). Dukomeza gutegereza twihanganye, twiringiye ko mu gihe gikwiriye, Yehova azaduha ibyo yadusezeranyije. Tudakomeje kwihangana, dushobora kurambirwa, maze buhoro buhoro tugatangira gucika intege. Ibyo bishobora no gutuma duhugira mu bintu byatuma tubona ibyishimo by’akanya gato. Ariko nitutarambirwa, tuzakomeza kwihangana kugeza ku iherezo, maze tubone ubuzima bw’iteka.—Mika 7:7; Mat 24:13.

8. Ni mu buhe buryo kwihangana bituma tubana neza n’abandi? (Abakolosayi 3:12, 13)

8 Kwihangana bituma tubana amahoro n’abandi. Mu buhe buryo? Bituma tubatega amatwi iyo tuganira na bo (Yak 1:19). Nanone iyo dufite imihangayiko myinshi, kwihangana bituma tudahubuka ngo tuvuge amagambo ababaza abandi. Ikindi kandi, uwo muco utuma tudahita turakara, mu gihe umuntu atubabaje. Ubwo rero aho kwihorera, dukomeza ‘kwihanganirana no kubabarirana rwose.’—Soma mu Bakolosayi 3:12, 13.

9. Ni gute kwihangana bidufasha gufata imyanzuro myiza? (Imigani 21:5)

9 Kwihangana bishobora gutuma dufata imyanzuro myiza. Bituma tudahubuka, ahubwo tugafata igihe gihagije cyo gusuzuma ibintu bitandukanye dushobora gukora, hanyuma tugahitamo icyiza. (Soma mu Migani 21:5.) Urugero, iyo umuntu akeneye akazi, ashobora kugwa mu mutego wo kwemera ako abonye kose, nubwo hari igihe kamubuza kujya mu materaniro no kubwiriza. Icyakora niba yihangana, azabanza atekereze aho ako kazi kari, amasaha azajya akamaraho, niba katazateza ibibazo umuryango we cyangwa kagatuma adakorera Yehova nk’uko abyifuza. Ubwo rero, kwihangana biturinda gufata imyanzuro mibi.

ICYADUFASHA GUKOMEZA KWIHANGANA

10. Umukristo yakora iki kugira ngo yitoze umuco wo kwihangana kandi akomeze kuwugaragaza?

10 Jya usenga Yehova umusaba ko yagufasha kwitoza umuco wo kwihangana no gukomeza kuwugaragaza. Kwihangana ni imbuto y’umwuka (Gal 5:22, 23). Ubwo rero tujye dusenga Yehova tumusaba umwuka wera, kandi tumusabe ko yadufasha kugaragaza imbuto zawo. Niduhura n’ikigeragezo, tujye ‘dukomeza gusaba’ umwuka wera, kugira ngo udufashe kwihangana (Luka 11:9, 13). Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ibintu nk’uko abibona. Iyo tumaze gusenga, dukora uko dushoboye maze buri munsi tugakomeza kwihangana. Nidukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kugira umuco wo kwihangana, kandi tukihatira kuwugaragaza, amaherezo tuzaba abantu bihangana.

11-12. Yehova yagaragaje ate ko yihangana?

11 Jya utekereza ku ngero zivugwa muri Bibiliya. Muri Bibiliya harimo abantu bagaragaje umuco wo kwihangana. Gutekereza ku nkuru zabo, byadufasha kumenya uko twagaragaza uwo muco. Mbere yo kureba bamwe muri bo, reka tubanze turebe ukuntu Yehova yagaragaje uwo muco kurusha abandi bose.

12 Mu busitani bwa Edeni, Satani yasebeje izina rya Yehova kandi avuga ko ari Umutegetsi mubi, udakunda abantu. Yehova ntiyahise amurimbura, ahubwo yarihanganye kandi agaragaza umuco wo kumenya kwifata, nubwo yari azi ko hari gushira igihe kinini kugira ngo agaragaze ko ari we Mutegetsi mwiza. Nanone yakomeje kwihangana, nubwo abantu basebya izina rye. Yakomeje no kwihangana, kugira ngo abantu benshi bazabone ubuzima bw’iteka (2 Pet 3:9, 15). Ibyo byatumye benshi bamumenya. Ubwo rero kuba Yehova yarihanganye, bidufitiye akamaro. Gukomeza kubitekerezaho, bizatuma gutegereza umunsi we bitworohera.

Nitwihangana bizatuma dutinda kurakara mu gihe hari udushotoye (Reba paragarafu ya 13)

13. Yesu yagaragaje ate ko yigana umuco wa Se wo kwihangana? (Reba n’ifoto.)

13 Yesu yiganye umuco wa Se wo kwihangana, kandi yabigaragaje igihe yari hano ku isi. Icyakora si ko buri gihe byamworoheraga, cyane cyane iyo yabaga ari kumwe n’abanditsi n’Abafarisayo bari indyarya (Yoh 8:25-27). Ariko yiganaga Yehova, agatinda kurakara. Iyo abantu bamutukaga cyangwa bakamushotora, ntiyihoreraga (1 Pet 2:23). Nanone yihanganiraga ibigeragezo, atitotomba. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama yo ‘gutekereza twitonze kuri uwo wihanganiye amagambo y’abanyabyaha bamurwanyaga’ (Heb 12:2, 3). Natwe Yehova azadufasha twihanganire ibigeragezo byose dushobora guhura na byo.

Natwe nitwihangana nka Aburahamu, bizatuma twiringira ko Yehova azaduha imigisha muri iki gihe n’indi myinshi mu isi nshya (Reba paragarafu ya 14)

14. Kuba Aburahamu yaragaragaje umuco wo kwihangana bitwigisha iki? (Abaheburayo 6:15) (Reba n’ifoto.)

14 None se twakora iki niba tubona umunsi wa Yehova utinze kuza? Birashoboka ko tumaze igihe kirekire tuwutegereje, none ubu tukaba duhangayikishijwe n’uko uzaza tutakiriho. None se ni iki cyadufasha gukomeza gutegereza twihanganye? Reka turebe ibyabaye kuri Aburahamu. Igihe Aburahamu yari afite imyaka 75 kandi nta mwana afite, Yehova yaramubwiye ati: “Nzakugira ishyanga rikomeye” (Intang 12:1-4). Ese Aburahamu yabonye ibyo bintu Yehova yamusezeranyije? Yarabibonye, ariko si byose. Amaze kwambuka uruzi rwa Ufurate, yategereje imyaka 25, abona kubyara Isaka mu buryo bw’igitangaza. Nanone yategereje indi myaka 60, kugira ngo abone abuzukuru be, ari bo Esawu na Yakobo. (Soma mu Baheburayo 6:15.) Ariko ntiyigeze abona abamukomotseho baba ishyanga rikomeye, cyangwa ngo bajye mu Gihugu cy’Isezerano. Icyakora uwo mugabo w’indahemuka, yakomeje kuba incuti ya Yehova (Yak 2:23). Tekereza ukuntu Aburahamu azishima, nazuka akamenya ko kuba yaragize ukwizera kandi akihangana, byatumye abatuye isi babona umugisha (Intang 22:18). None se ibyo bitwigisha iki? Muri iki gihe umuntu ashobora gupfa atabonye ibintu byose Yehova yadusezeranyije. Icyakora nitwihangana nka Aburahamu, Yehova azaduha imigisha muri iki gihe n’indi myinshi mu isi nshya yadusezeranyije.—Mar 10:29, 30.

15. Ni ibihe bintu dushobora kwiyigisha?

15 Muri Bibiliya harimo izindi ngero nyinshi z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana (Yak 5:10). Ushobora kwishyiriraho intego yo gukora ubushakashatsi kuri abo bantu, mu gihe wiyigisha. b Urugero, nubwo Dawidi yatoranyirijwe kuba umwami wa Isirayeli akiri muto, yategereje imyaka myinshi mbere y’uko aba umwami. Nanone Simeyoni na Ana bakomeje gukorera Yehova ari indahemuka, mu gihe bari bategereje Mesiya (Luka 2:25, 36-38). Ubwo rero mu gihe ukora ubushakashatsi kuri abo bantu, ujye ushaka ibisubizo by’ibi bibazo: “Ni iki gishobora kuba cyarafashije uyu muntu kwihangana? Kwihangana byamugiriye akahe kamaro? Namwigana nte?” Gukora ubushakashatsi no ku bantu batagaragaje umuco wo kwihangana, na byo byakugirira akamaro (1 Sam 13:8-14). Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyatumye uyu muntu atihangana? Kutihangana byatumye ahura n’ibihe bibazo?”

16. Kwihangana bitugirira akahe kamaro?

16 Reka turebe ukuntu kwihangana bitugirira akamaro. Kwihangana bituma twishima kandi tugatuza. Nanone kwihangana bituma tugira ubuzima bwiza, kandi bikaturinda imihangayiko. Ikindi kandi, iyo twihanganiye abandi, tubana neza na bo. Bituma n’abagize itorero barushaho kunga ubumwe. Iyo umuntu adushotoye maze ntitwihutire kurakara, bituma icyo kibazo kitarushaho gukomera (Zab 37:8; Imig 14:29). Ikiruta byose, iyo twihangana tuba tugaragaje ko twigana Data wo ijuru, kandi tukarushaho kuba incuti ze.

17. Ni iki twiyemeje gukora?

17 Kwihangana ni umuco mwiza rwose kandi udufitiye akamaro. Nubwo hari igihe kugaragaza uwo muco bishobora kutatworohera, Yehova ashobora kudufasha tugakomeza kuwitoza. Ubwo rero, mu gihe dutegereje twihanganye ko paradizo iza, dushobora kwiringira tudashidikanya ko “ijisho rya Yehova riri ku bamutinya, rikaba no ku bategereza ineza ye yuje urukundo” (Zab 33:18). Nimucyo rero twese twiyemeze gukomeza kwambara uwo muco wo kwihangana.

INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye

a Muri iki gihe abantu benshi ntibihangana. Icyakora, Bibiliya itubwira ko tugomba kwitoza uwo muco. Muri iki gice, turi burebe impamvu uwo muco ari uw’ingenzi n’uko twakomeza kuwugaragaza.

b Niba wifuza kubona inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana, wareba mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, ahanditse ngo: “Ibyiyumvo, imico n’imyitwarire,” ku gatwe gato kavuga ngo: “Kwihangana.”