Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 33

Ni ayahe masomo twavana kuri Daniyeli?

Ni ayahe masomo twavana kuri Daniyeli?

‘Urakundwa cyane.’​—DAN 9:23.

INDIRIMBO YA 73 Duhe gushira amanga

INCAMAKE a

1. Kuki Abanyababuloni batangariye umuhanuzi Daniyeli?

 UMUHANUZI Daniyeli yari akiri muto, igihe Abanyababuloni bamuvanaga iwabo, bakajya kumufungira i Babuloni. Icyakora abayobozi baho babonye ko Daniyeli yari umusore wihariye. Barebye “ibigaragarira amaso,” maze babona ko yari mwiza, ‘nta nenge’ agira kandi ko yakomokaga mu muryango ukomeye (1 Sam 16:7). Ni yo mpamvu bamutoje, kugira ngo azabe umuntu ukomeye ukora ibwami.—Dan 1:3, 4, 6.

2. Yehova yabonaga ate Daniyeli? (Ezekiyeli 14:14)

2 Yehova yakundaga Daniyeli, bidatewe n’uko yari mwiza cyangwa ko yakoraga ibwami, ahubwo yamukundiraga ko yari yarahisemo kumukorera akiri muto. Igihe Yehova yavugaga ko Daniyeli yari ameze nka Nowa na Yobu, ashobora kuba yari afite imyaka 20 cyangwa ari hafi kuyigira. Nyamara nubwo yari akiri muto, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi nk’abo bagabo bamaze imyaka myinshi ari indahemuka (Intang 5:32; 6:9, 10; Yobu 42:16, 17; soma muri Ezekiyeli 14:14.) Yehova yakomeje gukunda Daniyeli mu buzima bwe bwose.—Dan 10:11, 19.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Muri iki gice turi burebe imico ibiri Daniyeli yari afite, yatumye Yehova amukunda. Turabanza turebe uko yagaragaje iyo mico, turebe n’icyamufashije kuyigaragaza. Hanyuma turi busoze tureba uko twamwigana. Nubwo muri iki gice turi bwibande ku bakiri bato, hari amasomo twese twavana kuri Daniyeli.

JYA UGIRA UBUTWARI NKA DANIYELI

4. Ni gute Daniyeli yagaragaje ubutwari? Tanga urugero.

4 Abantu b’intwari bashobora kugira ubwoba, ariko ntibemera ko bubabuza gukora ibyiza. Kuva Daniyeli akiri muto, yagaragazaga ubutwari. Reka turebe ingero ebyiri zerekana ukuntu yagaragaje uwo muco. Urugero rwa mbere ni urw’ibyabaye hashize hafi imyaka ibiri, Abanyababuloni barimbuye Yerusalemu. Icyo gihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, yarose inzozi zamuteye ubwoba. Muri izo nzozi, yabonyemo igishushanyo kinini cyane. Yategetse abanyabwenge bose b’i Babuloni, hakubiyemo na Daniyeli, kumubwira izo nzozi bakamubwira n’icyo zisobanura; batabikora akabica (Dan 2:3-5). Daniyeli yagombaga guhita agira icyo akora, kuko iyo atabigenza atyo, abantu benshi bari kwicwa. Bibiliya igaragaza ko ‘yagiye gusaba umwami ko yamuha igihe, ngo azamumenyeshe icyo inzozi ze zisobanura’ (Dan 2:16). Ibyo byamusabye kugira ubutwari n’ukwizera. Kubera iki? Nta hantu muri Bibiliya hagaragaza ko mbere yaho, Daniyeli yari yarigeze asobanura inzozi. Ubwo rero yasabye bagenzi be, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego kugira ngo ‘basabe Imana yo mu ijuru ibagirire imbabazi, ibamenyeshe iryo banga’ (Dan 2:18). b Yehova yasubije amasengesho yabo, maze afasha Daniyeli gusobanura inzozi za Nebukadinezari. Ibyo byatumye we na bagenzi be baticwa.

5. Ni ryari Daniyeli yongeye kugaragaza ubutwari?

5 Hashize igihe Daniyeli asobanuye inzozi z’igishushanyo kinini, hari ikindi kintu cyabaye cyamusabye kugaragaza ubutwari. Nebukadinezari yarose izindi inzozi, na zo zamuteye ubwoba. Muri izo nzozi, yabonyemo igiti kinini cyane. Icyo gihe na bwo Daniyeli yagize ubutwari, amusobanurira izo nzozi. Ntiyatinye no kumubwira ko yari kuba umusazi, kandi akamara igihe runaka adategeka (Dan 4:25). Ibyo byashoboraga gutuma uwo mwami atekereza ko Daniyeli yari umwanzi we, maze akamwicisha. Icyakora Daniyeli yagize ubutwari amusobanurira izo nzozi.

6. Ni ibihe bintu bishobora kuba byarafashije Daniyeli kugira ubutwari?

6 Reka turebe ibintu bishobora kuba byarafashije Daniyeli kugira ubutwari, mu buzima bwe bwose. Kuva akiri muto, ababyeyi be bamubereye urugero rwiza. Bumviye itegeko Yehova yari yarahaye ababyeyi b’Abisirayeli, ryo kwigisha abana babo Amategeko ye (Guteg 6:6-9). Ni yo mpamvu Daniyeli yari azi Amategeko Icumi n’ibindi bintu byari biyakubiyemo. Urugero, yari azi ibyo Abisirayeli bari bemerewe kurya n’ibyo batari bemerewe kurya c (Lewi 11:4-8; Dan 1:8, 11-13). Nanone yari azi ibyagiye biba ku Bisirayeli, bitewe n’uko batumviye Yehova (Dan 9:10, 11). Ikindi kandi, ibyamubayeho byamwijeje ko Yehova n’abamarayika bari bamushyigikiye.—Dan 2:19-24; 10:12, 18, 19.

Kwiyigisha, gusenga no kwiringira Yehova, byatumye Daniyeli agira ubutwari (Reba paragarafu ya 7)

7. Ni ibihe bintu bindi byafashije Daniyeli kugira ubutwari? (Reba n’ifoto.)

7 Daniyeli yiyigishaga inyandiko z’abahanuzi. Urugero, yasomye ubuhanuzi bwa Yeremiya, amenya ko igihe Abayahudi bari kumara i Babuloni, cyari hafi kurangira (Dan 9:2). Kubona ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoraga, byatumye Daniyeli arushaho kwiringira Yehova; kandi abantu bose biringira Yehova mu buryo bwuzuye, bagira ubutwari. (Gereranya no mu Baroma 8:31, 32, 37-39.) Ikindi kintu gikomeye cyamufashije, ni uko yasengaga Yehova kenshi (Dan 6:10). Yabwiye Yehova ibyaha bye, kandi amubwira uko yiyumva. Nanone yamusabye ko yamufasha (Dan 9:4, 5, 19). Daniyeli yari umuntu umeze nkatwe. Ubwo rero, ntiyavutse ari intwari. Ariko kwiyigisha, gusenga Yehova no kumwiringira, byatumye agira uwo muco.

8. Ni iki cyadufasha kugira ubutwari?

8 Reka turebe icyadufasha kugira ubutwari. Ababyeyi bacu bashobora kudufasha kugira uwo muco, ariko ntibawuturaga. Kwitoza umuco wo kugira ubutwari, ni nko kwiga umwuga runaka. Iyo wifuza kwiga umwuga, witegereza witonze uwukwigisha, maze ukigana ibyo akora. Ubwo rero niba natwe twifuza kugira ubutwari, tujye twitegereza uko abandi babugaragaza, maze tubigane. None se ubwo ni irihe somo twavana kuri Daniyeli? Natwe tujye twiyigisha Ijambo ry’Imana. Nanone tujye dusenga Yehova kenshi, kandi tumubwire ibituri ku mutima. Ibyo bizatuma tuba incuti ze. Ikindi kandi tujye twiringira Yehova, twizere ko atazigera adutererana. Nitubigenza dutyo, tuzagira ubutwari mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo.

9. Kugira ubutwari bitugirira akahe kamaro?

9 Kugira ubutwari bitugirira akamaro. Reka turebe urugero rw’ibyabaye ku muvandimwe witwa Ben. Igihe yigaga mu Budage, abo biganaga bemeraga ubwihindurize, kandi bakumva ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema, atari ukuri. Umunsi umwe mwarimu yasabye Ben kujya imbere y’abandi banyeshuri, agasobanura impamvu yemera ko ibintu byaremwe. Ben yagize ubutwari, maze abasobanurira ibyo yizera. Ibyo byagize akahe kamaro? Ben yaravuze ati: “Mwarimu wacu yanteze amatwi yitonze. Hanyuma yahaye buri munyeshuri kopi y’ibyo nari nakoreyeho ubushakashatsi.” Abanyeshuri biganaga bo babyakiriye bate? Yaravuze ati: “Abanyeshuri na bo banteze amatwi bitonze, kandi bishimiye ibyo nababwiye.” Nk’uko ibyabaye kuri Ben bibigaragaza, abantu bagira ubutwari, abandi bakunze kububaha. Bashobora no gutuma abantu bafite imitima itaryarya bamenya Yehova. Ubwo rero, birakwiriye ko twitoza kugira ubutwari.

JYA UBA INDAHEMUKA NKA DANIYELI

10. Ijambo “ubudahemuka” risobanura iki?

10 Bibiliya ikunze gukoresha ijambo “ubudahemuka” cyangwa “urukundo rudahemuka,” ishaka kugaragaza urukundo Imana ikunda incuti zayo. Nanone iryo jambo, ryerekeza ku rukundo abagaragu ba Yehova bagaragarizanya (2 Sam 9:6, 7). Uko igihe kigenda gihita, ni ko umuntu ukunda Yehova arushaho kuba indahemuka. Reka turebe ukuntu ibyabaye kuri Daniyeli, bigaragaza ko ibyo ari ukuri.

Yehova yahaye Daniyeli umugisha kubera ko yamubereye indahemuka, maze amwoherereza umumarayika wo kumufasha kandi afunga iminwa y’intare (Reba paragarafu ya 11)

11. Daniyeli yagaragaje ate ko yari indahemuka, igihe yari ageze mu zabukuru? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

11 Daniyeli yagiye ahura n’ibigeragezo byinshi mu buzima bwe, ku buryo byashoboraga gutuma gukomeza kubera Yehova indahemuka bimugora. Icyakora igihe yari afite imyaka irenga 90, ni bwo yahuye n’ikigeragezo cyari gikomeye cyane. Icyo gihe Abamedi n’Abaperesi bari barigaruriye Babuloni, kandi yayoborwaga n’umwami witwaga Dariyo. Ariko abayobozi bakoranaga na Daniyeli ibwami, ntibamukundaga kandi ntibubahaga Imana ye. Ni yo mpamvu bashakishije uko bamwicisha. Batumye umwami asinya itegeko ryari kugaragaza niba Daniyeli abera indahemuka umwami cyangwa Imana ye. Dukurikije iryo tegeko, Daniyeli yagombaga kumara iminsi 30 adasenga Yehova, kugira ngo agaragaze ko yaberaga umwami indahemuka kandi ko yari ameze nk’abandi bantu bose. Icyakora yarabyanze, ahitamo gukomeza kubera Yehova indahemuka. Ibyo byatumye bamujugunya mu rwobo rw’intare. Yehova yahaye umugisha Daniyeli kubera ko yamubereye indahemuka, maze amukiza izo ntare ntizamurya (Dan 6:12-15, 20-22). None se ni iki cyadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka, nk’uko Daniyeli yabigenje?

12. Ni iki cyafashije Daniyeli gukomeza kubera Yehova indahemuka?

12 Nk’uko twabibonye, gukunda Yehova cyane ni byo bituma tumubera indahemuka. Daniyeli na we yakomeje kubera Yehova indahemuka, kubera ko yamukundaga cyane. None se ni iki cyatumye akunda Yehova cyane? Ni uko yatekerezaga ku mico ya Yehova n’uko ayigaragaza (Dan 9:4). Nanone yatekerezaga ku bintu byiza byose Yehova yamukoreye, n’ibyo yakoreye ubwoko bwe, maze akabimushimira.—Dan 2:20-23; 9:15, 16.

Nukunda Yehova cyane, uzakomeza kumubera indahemuka nka Daniyeli (Reba paragarafu ya 13)

13. (a) Ni ibihe bigeragezo abakiri bato bahura na byo? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.) (b) Nk’uko bigaragara muri videwo, wasubiza ute umuntu ukubajije niba Abahamya ba Yehova bemera abatinganyi?

13 Muri iki gihe, abakiri bato bakikijwe n’abantu batubaha Yehova n’amategeko ye, nk’uko byari bimeze kuri Daniyeli. Abantu nk’abo ntibakunda abakora ibyo Imana ishaka. Hari n’ubwo babahatira gukora ibyo Yehova yanga. Urugero, reka turebe ibyabaye ku muvandimwe ukiri muto witwa Graeme, uba muri Ositaraliya. Igihe yigaga mu mashuri yisumbuye, yahuye n’ikigeragezo kitoroshye. Umwarimu wabo yabasabye kuvuga icyo bakora, mugenzi wabo aramutse ababwiye ko ari umutinganyi. Yababwiye ko abamushyigikira bajya ku ruhande rumwe, abatamushyigikira bakajya ku rundi. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Abanyeshuri bose twiganaga, bahagaze ku ruhande rw’abamushyigikira, uretse njye n’undi Muhamya.” Nyuma y’ibyo, yahuye n’ikigeragezo gikomeye. Yaravuze ati: “Ibyo kwiga byarangiriye aho, maze abanyeshuri bose na mwarimu batangira kudutuka. Nakoze uko nshoboye ngo mbasobanurire ibyo nizera ntuje, kandi ngerageza gushaka amagambo meza yo kubisobanura, ariko ntibashakaga kuntega amatwi.” None se nyuma yaho, uwo muvandimwe yumvise ameze ate? Yaravuze ati: “Kuba barantutse ntibyanshimishije; ariko nashimishijwe cyane no kuba narakomeje kubera Yehova indahemuka, nkavuganira ukwizera kwanjye.” d

14. Vuga kimwe mu bintu twakora kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka.

14 Kimwe na Daniyeli, nitwitoza gukunda Yehova cyane, bizatuma dukomeza kumubera indahemuka. None se ni iki cyatuma turushaho gukunda Yehova? Ni ukumenya imico ye. Urugero, kugira ngo tuyimenye, dushobora kwitegereza ibyo yaremye kandi tukabitekerezaho (Rom 1:20). Ku rubuga rwacu, hari ingingo ngufi zagufasha gukunda Yehova cyane no kumwubaha. Urugero, reba ahanditse ngo: “Ese byararemwe?,” maze urebe ingingo cyangwa videwo bihari. Ushobora no gusoma agatabo kavuga ngo: Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? n’akandi kavuga ngo: Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima.” Reka turebe icyo mushiki wacu ukiri muto witwa Esther wo muri Danimarike yavuze, amaze gusoma utwo dutabo. Yaravuze ati: “Utwo dutabo dusobanura ibintu mu buryo bwumvikana. Ntitukubwira ibyo ugomba kwizera, ahubwo tukwereka ibimenyetso bifatika, maze wowe ukifatira umwanzuro.” Ben twigeze kuvuga na we yaravuze ati: “Utwo dutabo twatumye ndushaho kwizera Imana. Twanyeretse ko ari yo yaremye ibintu byose.” Nawe nudusoma, uzibonera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Igira iti: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”—Ibyah 4:11. e

15. Ni iki kindi twakora kugira ngo tube incuti za Yehova?

15 Ikindi kintu twakora kugira ngo dukunde Yehova cyane, ni ukumenya neza Umwana we Yesu. Ibyo ni byo mushiki wacu ukiri muto witwa Samira uba mu Budage yakoze. Yaravuze ati: “Kumenya Yesu byatumye ndushaho kumenya Yehova.” Akiri umwana ntiyiyumvishaga ukuntu Yehova yamukunda, kandi akaba incuti ye. Ariko kubera ko yari yarasomye inkuru zivuga ibya Yesu, yari yaramenye ko we agira ibyiyumvo. Yaravuze ati: “Nakundaga Yesu kuko yitaga ku bantu kandi agakunda n’abana.” Uko Samira yarushagaho kumenya Yesu, ni ko yarushagaho kumenya Yehova no kumukunda. Kubera iki? Yaravuze ati: “Naje gusobanukirwa ko Yesu yiganaga Yehova. Bameze kimwe rwose. Nabonye ko imwe mu mpamvu zatumye Yehova yohereza Yesu hano ku isi, ari ukugira ngo abantu bamumenye neza” (Yoh 14:9). Niba wifuza kuba incuti ya Yehova, ujye ufata akanya usome inkuru zivuga ibya Yesu, kandi uziyigishe. Nubigenza utyo, uzakunda Yehova cyane kandi ukomeze kumubera indahemuka.

16. Kuki dukwiriye kuba indahemuka? (Zaburi ya 18:25; 37:28)

16 Akenshi abantu b’indahemuka bagira incuti na zo z’indahemuka (Rusi 1:14-17). Nanone abantu babera Yehova indahemuka, bagira amahoro yo mu mutima. Kubera iki? Kubera ko Yehova avuga ko azabera indahemuka abamubera indahemuka. (Soma muri Zaburi ya 18:25; 37:28.) Yehova ni we waturemye, kandi adusezeranya ko azakomeza kudukunda, nubwo turi abantu boroheje cyane. Mbega ibintu bishimishije! Iyo rero twamaze kuba incuti za Yehova, nta kintu na kimwe gishobora kudutandukanya na we, niyo byaba ibigeragezo, abaturwanya ndetse n’urupfu (Dan 12:13; Luka 20:37, 38; Rom 8:38, 39). Ubwo rero, dukwiriye kwigana Daniyeli, maze tugakomeza kubera Yehova indahemuka.

KOMEZA KWIGANA DANIYELI

17-18. Ni iki kindi twakwigira kuri Daniyeli?

17 Muri iki gice twabonye imico ibiri Daniyeli yari afite. Icyakora hari ibindi bintu byinshi twamwigiraho. Urugero, hari ibintu Yehova yeretse Daniyeli mu nzozi no mu iyerekwa, kandi amuha n’ubushobozi bwo gusobanura ubuhanuzi. Ubwinshi muri ubwo buhanuzi bwarasohoye. Icyakora hari ubundi buvuga ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere, bikagera ku bantu bari ku isi bose.

18 Mu gice gikurikira, tuzareba ubuhanuzi bubiri buvugwa mu gitabo cya Daniyeli. Kubusobanukirwa, bizadufasha gufata imyanzuro myiza muri iki gihe, twaba turi bato cyangwa dukuze. Nanone ubwo buhanuzi buzatuma tugira ubutwari kandi dukomeze kuba indahemuka. Ibyo bizatuma twitegura guhangana n’ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.

INDIRIMBO YA 119 Tugomba kugira ukwizera

a Muri iki gihe abakiri bato bakorera Yehova, bahura n’ibigeragezo bishobora gutuma kugira ubutwari no gukomeza kumubera indahemuka, bibagora. Hari igihe abanyeshuri bigana babaseka, kubera ko bizera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Nanone hari igihe bagenzi babo babaseka, babaziza ko bakorera Imana cyangwa ko bakurikiza amategeko yayo. Icyakora nk’uko turi bubibone muri iki gice, abigana umuhanuzi Daniyeli bakagira ubutwari kandi bagakomeza gukorera Yehova ari indahemuka, baba ari abanyabwenge.

b Dore impamvu eshatu zishobora kuba zaratumye Daniyeli yanga kurya bimwe mu byokurya by’Abanyababuloni: (1) Inyama zishobora kuba zari iz’amatungo Abisirayeli batari bemerewe kurya (Guteg 14:7, 8). (2) Inyama zishobora kuba zarabaga zirimo amaraso (Lewi 17:10-12). (3) Umuntu waryaga ibyo byokurya, yashoboraga kugaragara nk’aho asenga imana z’ikinyoma.—Gereranya no mu Balewi 7:15 no mu 1 Abakorinto 10:18, 21, 22.

c Shadaraki, Meshaki na Abedenego ni amazina bari barahawe n’Abanyababuloni.

d Murebe videwo iri ku rubuga rwa jw.org/rw ivuga ngo: Gukiranuka nyakuri kuzatuma habaho amahoro.”

e Niba wifuza gukunda Yehova cyane, ushobora no gusoma igitabo Egera Yehova, kuko gisobanura mu buryo burambuye imico ye n’uko ateye.