Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 36

Ntukikorere imitwaro utagomba kwikorera

Ntukikorere imitwaro utagomba kwikorera

‘Nimucyo twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose, kandi twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.’—HEB 12:1.

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

INCAMAKE a

1. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 12:1, ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzarangize isiganwa ry’ubuzima turimo?

 BIBILIYA igereranya ubuzima bw’Umukristo n’isiganwa. Abazarangiza iryo siganwa, bazahabwa ubuzima bw’iteka (2 Tim 4:7, 8). Ubwo rero tugomba gukora uko dushoboye kose tugakomeza kwiruka, cyane cyane ko iryo siganwa riri hafi kurangira. Intumwa Pawulo wirukanse neza muri iryo siganwa akarirangiza, yatubwiye ibintu byadufasha, natwe tukarirangiza. Yatugiriye inama yo ‘kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose, kandi tukiruka twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.’—Soma mu Baheburayo 12:1.

2. “Kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose” bisobanura iki?

2 Intumwa Pawulo yavuze ko tugomba ‘kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose.’ None se yaba yarashakaga kuvuga ko nta mutwaro n’umwe Umukristo agomba kwikorera? Oya! Si cyo yashakaga kuvuga. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tutagomba kwikorera imitwaro itari ngombwa, kuko ishobora gutuma ducika intege, tukarambirwa. Ubwo rero niba twifuza kuguma mu isiganwa turimo, tujye tureba niba twaratangiye kwikorera iyo mitwaro itari ngombwa yaduca intege, maze duhite tuyitura. Icyakora ntitukirengagize ko hari indi mitwaro tuba tugomba kwikorera byanze bikunze. Kubera iki? Kubera ko tutayikoreye, byatuma tudakomeza iryo siganwa (2 Tim 2:5). None se ni iyihe mitwaro tugomba kwikorera?

3. (a) Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 6:5, ni iki tugomba kwikorera? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice, kandi se kuki?

3 Soma mu Bagalatiya 6:5. Muri uwo murongo, Pawulo yavuze ikintu tugomba kwikorera. Yaravuze ati: “Buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” Yashakaga kuvuga ikintu buri mugaragu wa Yehova aba agomba gukora, ku buryo nta wundi wakimukorera. Muri iki gice, turi burebe icyo uwo “mutwaro” buri wese agomba kwikorera ari cyo, n’uko yawikorera. Nanone turi burebe imitwaro itari ngombwa dushobora kuba twikoreye, turebe n’uko twayitura. Buri wese niyikorera umutwaro we, kandi akirinda kwikorera imitwaro itari ngombwa, azarangiza isiganwa neza.

IMITWARO TUGOMBA KWIKORERA

Guhigura umuhigo twahize igihe twiyeguriraga Yehova, gusohoza inshingano dufite mu muryango no kwirengera ingaruka z’imyanzuro dufata, ni imitwaro tugomba kwikorera (Reba paragarafu ya 4-9)

4. Kuki guhigura umuhigo twahigiye Yehova igihe twamwiyeguriraga, bidakomeye? (Reba n’ifoto.)

4 Umuhigo twahigiye Yehova igihe twamwiyeguriraga. Igihe twiyeguriraga Yehova, twamusezeranyije ko ari we wenyine tuzasenga, kandi tugakora ibyo ashaka. Ubwo rero, tugomba guhigura uwo muhigo twahize. Iyo ni inshingano itoroshye, ariko nanone si umutwaro uremereye. Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko Yehova yaturemeye gukora ibyo ashaka (Ibyah 4:11). Yaturemye mu ishusho ye, kandi adushyiramo icyifuzo cyo kumumenya no kumusenga. Ibyo bituma tuba incuti ze, kandi gukora ibyo ashaka bikadushimisha (Zab 40:8). Nanone iyo dukoze ibyo Imana ishaka kandi tukigana Umwana wayo, ‘tubona ihumure.’—Mat 11:28-30.

(Reba paragarafu ya 4-5)

5. Ni iki cyagufasha guhigura umuhigo wahize igihe wiyeguriraga Yehova? (1 Yohana 5:3)

5 Uko wahigura uwo muhigo. Dore ibintu bibiri byagufasha. Icya mbere, ni ugukomeza gukunda Yehova. Gutekereza ku bintu byiza byose Yehova yagiye agukorera n’ibyo azagukorera mu gihe kiri imbere, bizatuma urushaho kumukunda. Uko urushaho gukunda Yehova, ni na ko kumwumvira bikorohera. (Soma muri 1 Yohana 5:3.) Icya kabiri, ni ukwigana Yesu. Kuba Yesu yarasengaga Yehova kugira ngo amufashe, kandi agatekereza ku migisha yari kuzabona mu gihe kiri imbere, byatumye akora ibyo Imana ishaka (Heb 5:7; 12:2). Ubwo rero nawe ujye wigana Yesu, usenge Yehova umusaba ko yaguha imbaraga, kandi ukomeze kuzirikana ko azaguha ubuzima bw’iteka. Uko ugenda urushaho gukunda Yehova kandi ukigana Umwana we, ni na ko gukora ibyo wamusezeranyije igihe wamwiyeguriraga, bizakorohera.

6. Kuki tugomba gusohoza inshingano dufite mu muryango? (Reba n’ifoto.)

6 Inshingano dufite mu muryango. Mu isiganwa ry’ubuzima turimo, tugomba gukunda Yehova na Yesu kuruta uko dukunda abagize imiryango yacu (Mat 10:37). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko tutagomba gusohoza inshingano dufite mu muryango. Ahubwo tugomba kuzisohoza, kugira ngo Yehova na Yesu batwemere (1 Tim 5:4, 8). Nanone bituma tugira ibyishimo. Kubera iki? Kubera ko Yehova azi ko iyo umugabo n’umugore bakundana kandi bakubahana, ababyeyi bagakunda abana babo kandi bakabigisha n’abana bakumvira ababyeyi babo, ari bwo abagize umuryango bose bishima.—Efe 5:33; 6:1, 4.

(Reba paragarafu ya 6-7)

7. Wasohoza ute inshingano ufite mu muryango?

7 Uko wasohoza inshingano ufite mu muryango. Waba uri umugabo, umugore cyangwa umwana, ntugapfe gukora ibintu uko ubyumva, cyangwa ukurikije uko bikorwa mu gace k’iwanyu cyangwa se uko abahanga babivuga. Ahubwo ujye ukurikiza inama nziza zo muri Bibiliya (Imig 24:3, 4). Nanone ujye wifashisha ibitabo byacu, kuko bikwereka uko wakurikiza inama zo muri Bibiliya. Urugero, ingingo zivuga ngo: “Inama zigenewe umuryango” zivuga ku bibazo abashakanye, ababyeyi n’abakiri bato bahura na byo muri iki gihe. b Ujye ukurikiza inama zo muri Bibiliya, niyo abandi bagize umuryango wawe baba batabikora. Nubikora bizafasha abagize umuryango wawe bose, kandi Yehova azaguha umugisha.—1 Pet 3:1, 2.

8. Ni mu buhe buryo imyanzuro dufata ishobora kutugiraho ingaruka?

8 Kwirengera ingaruka z’imyanzuro dufata. Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro, kandi yifuza ko dufata imyanzuro myiza kugira ngo twishime. Ariko ntaturinda ingaruka z’imyanzuro mibi dufata (Gal 6:7, 8). Ubwo rero mu gihe dufashe imyanzuro mibi, tukavuga amagambo tutatekerejeho cyangwa tugakora ikintu kibi, tujye twirengera ingaruka zabyo. Icyo gihe umutimanama ushobora kutubuza amahoro. Icyakora, iyo umuntu yirengera ingaruka z’imyanzuro yafashe, bishobora gutuma yemera amakosa ye, akikosora kandi akirinda kongera kuyakora. Ibyo rero, bishobora gutuma aguma mu isiganwa ry’ubuzima turimo.

(Reba paragarafu ya 8-9)

9. Wakora iki niba warafashe umwanzuro mubi? (Reba n’ifoto.)

9 Icyo wakora mu gihe wafashe umwanzuro mubi. Niba warafashe umwanzuro mubi kandi ukaba nta cyo wakora ngo uwuhindure, ujye wiyakira, uzirikane ko ibyahise nta cyo wabihinduraho. Ubwo rero, ntukibabarize ubusa cyangwa ngo ute igihe cyawe wisobanura cyangwa ugereka amakosa yawe ku bandi. Ahubwo ujye wemera amakosa yawe, kandi wibande ku cyagufasha muri iyo mimerere. Niba umutimanama wawe ugucira urubanza kubera ibyo wakoze, ujye wicisha bugufi usenge Yehova, umubwire ikosa wakoze kandi umusabe imbabazi (Zab 25:11; 51:3, 4). Nanone ujye usaba imbabazi abo wababaje, kandi niba ari ngombwa, usabe abasaza bagufashe (Yak 5:14, 15). Ujye uvana isomo ku makosa wakoze, kandi wirinde kongera kuyakora. Nubigenza utyo, Yehova azakubabarira kandi agufashe.—Zab 103:8-13.

IMITWARO TUTAGOMBA KWIKORERA

10. Kuki kwitega ibintu bidashyize mu gaciro bishobora kutubera umutwaro uremereye? (Abagalatiya 6:4)

10 Kwitega ibintu bidashyize mu gaciro. Kimwe mu bintu bishobora gutuma twitega ibintu bidashyize mu gaciro, ni ukwigereranya n’abandi, kandi ibyo bishobora kutubera umutwaro. (Soma mu Bagalatiya 6:4.) Iyo duhora twigereranya n’abandi, dushobora kubagirira ishyari kandi tugatangira kurushanwa na bo (Gal 5:26). Nanone guhatanira kugera ku byo abandi bagezeho, bishobora gutuma twiyemeza ibyo tudashoboye, kandi ibyo byaduteza ibibazo. Bibiliya ivuga ko “iyo icyari cyitezwe kitabonetse, bitera umutima kurwara.” Ubwo rero kwishyiriraho intego utazigera ugeraho, birababaza cyane (Imig 13:12). Ibyo bishobora kukunaniza, bigatuma udakomeza isiganwa ry’ubuzima urimo.—Imig 24:10.

11. Wakora iki ngo wirinde kwitega ibintu bidashyize mu gaciro?

11 Icyo wakora ngo wirinde kwitega ibintu bidashyize mu gaciro. Ntugashake gukora ibirenze ibyo Yehova agusaba. Ujye uzirikana ko atagusaba ibirenze ubushobozi bwawe (2 Kor 8:12). Ntagereranya ibyo ukora n’ibyo abandi bakora (Mat 25:20-23). Ahubwo iyo umukorera n’ubugingo bwawe bwose, ukamubera indahemuka kandi ukihangana, biramushimisha. Ujye wicisha bugufi wemere ko imyaka ugezemo, uburwayi n’imimerere urimo, bishobora gutuma ubu udakora ibyo wifuzaga gukora byose. Jya wigana Barizilayi, maze ntiwemere inshingano zimwe na zimwe, niba uburwayi n’izabukuru bishobora gutuma utazisohoza neza (2 Sam 19:35, 36). Nanone jya wigana Mose, maze wemere ko abandi bagufasha, kandi nibiba ngombwa bimwe mu byo wakoraga ubibahe babikore (Kuva 18:21, 22). Ibyo bizatuma wirinda kwitega ibintu bidashyize mu gaciro, byatuma ucika intege, ntukomeze isiganwa.

12. Ese dukwiriye kumva ko ari twe twatumye abandi bafata imyanzuro mibi? Sobanura.

12 Kumva ko ari twe twatumye abandi bafata imyanzuro mibi. Ntidushobora gufatira abandi imyanzuro, kandi nta nubwo twababuza kugerwaho n’ingaruka z’imyanzuro mibi bafashe. Urugero, umwana ashobora guhitamo kureka gukorera Yehova. Birumvikana ko byababaza cyane ababyeyi be. Icyakora, ababyeyi baramutse biciriye urubanza, bakumva ko ari bo batumye umwana wabo afata uwo mwanzuro mubi, byabagora cyane, bikababera umutwaro uremereye. Yehova ntiyifuza ko bikorera uwo mutwaro rwose.—Rom 14:12.

13. Ababyeyi bakora iki mu gihe umwana wabo afashe umwanzuro mubi?

13 Icyo mwakora mu gihe umwana wanyu afashe umwanzuro mubi. Mujye muzirikana ko Yehova yahaye abantu bose uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro. Ubwo rero, nta we abuza gufata umwanzuro ashaka, hakubiyemo n’uwo kumukorera cyangwa kutamukorera. Babyeyi, Yehova azi neza ko mudatunganye. Icyo abitezeho ni uko mukora uko mushoboye ngo mufashe abana banyu, nta kindi. Ubwo rero iyo umwana afashe umwanzuro runaka, biba ari uburenganzira bwe (Imig 20:11). Icyakora, umubyeyi ashobora gukomeza gutekereza ku makosa yakoze, igihe yamureraga. Icyo gihe ujye usenga Yehova umubwire uko wiyumva, kandi umusabe imbabazi. Aba azi ko utasubiza igihe inyuma, ngo ukosore amakosa wakoze. Nanone ntaba yiteze ko ubuza umwana wawe kugerwaho n’ingaruka z’ibyo yakoze. Icyakora, ujye uzirikana ko umwana wawe nakora uko ashoboye ngo agarukire Yehova, azishimira kumwakira.—Luka 15:18-20.

14. Kuki tudakwiriye gukabya kwicira urubanza?

14 Gukabya kwicira urubanza. Iyo wakoze icyaha maze umutimanama ukagucira urubanza, biba bikwiriye. Icyakora Yehova ntiyifuza ko dukabya kwicira urubanza. Ibyo na byo ni umutwaro tudakwiriye kwikorera. None se wabwirwa n’iki ko ukabya kwicira urubanza? Niba warabwiye abasaza icyaha wakoze, ukihana kandi ugakora uko ushoboye ngo utazongera kugikora, ushobora kwizera ko Yehova yakubabariye (Ibyak 3:19). Iyo wakoze ibyo byose, Yehova ntaba yifuza ko ukomeza kwicira urubanza. Azi ko iyo umuntu akomeje kwicira urubanza, bishobora kumuteza ibibazo bikomeye (Zab 31:10). Iyo ukomeje kubabara cyane, bishobora gutuma udakomeza isiganwa ry’ubuzima urimo.—2 Kor 2:7.

Iyo wihannye by’ukuri, Yehova ntakomeza gutekereza ku byaha wakoze, kandi nawe ntiwagombye gukomeza kubitekerezaho (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni iki cyatuma udakomeza kwicira urubanza? (1 Yohana 3:19, 20) (Reba n’ifoto.)

15 Icyo wakora ngo udakomeza kwicira urubanza. Niba ukomeza kwicira urubanza, ujye uzirikana ko Yehova ‘ababarira by’ukuri’ (Zab 130:4). Avuga ko iyo ababariye umuntu wihannye by’ukuri, ‘atongera kwibuka ibyaha bye ukundi’ (Yer 31:34). Ibyo bigaragaza ko iyo akubabariye, atongera gutekereza ku byaha wakoze. Ubwo rero nuhura n’ingaruka z’ibyaha wakoze, ntuzumve ko Yehova atakubabariye. Nanone ntukicwe n’agahinda, bitewe n’uko ibyo wakoze byatumye hari inshingano utagisohoza mu itorero. Yehova ntakomeza gutekereza ku byaha wakoze, kandi nawe ntiwagombye gukomeza kubitekerezaho.—Soma muri 1 Yohana 3:19, 20.

KOMEZA GUSIGANWA KUGEZA UBONYE IGIHEMBO

16. Ni iki tugomba kumenya mu gihe turi muri iri siganwa ry’ubuzima?

16 Mu isiganwa ry’ubuzima turimo, tugomba ‘kwiruka mu buryo butuma tubona igihembo’ (1 Kor 9:24). Kugira ngo tubigereho, tugomba kumenya imitwaro tugomba kwikorera n’iyo tutagomba kwikorera. Muri iki gice, twabonye imwe muri yo, ariko hari n’indi. Urugero, hari undi mutwaro Yesu yavuze tugomba kwirinda. Yavuze ko dushobora ‘kuremererwa no kurya no kunywa birenze urugero, hamwe n’imihangayiko y’ubuzima’ (Luka 21:34). Uwo murongo w’Ibyanditswe hamwe n’indi, ishobora kudufasha kumenya ibindi bintu twahindura mu buzima bwacu, kugira ngo dukomeze isiganwa turimo.

17. Kuki twakwizera ko tuzarangiza isiganwa turimo, tukabona igihembo?

17 Dushobora kwizera tudashidikanya ko tuzarangiza isiganwa turimo tukabona igihembo, kubera ko Yehova azaduha imbaraga dukeneye (Yes 40:29-31). Ubwo rero, ntugacike intege. Ahubwo ujye wigana intumwa Pawulo wakoze uko ashoboye ngo arangize isiganwa, maze abone igihembo Yehova yamusezeranyije (Fili 3:13, 14). Muri iri siganwa ry’ubuzima turimo, nta muntu wakwiruka mu mwanya wawe. Ariko Yehova azagufasha urirangize. Nanone azagufasha kwikorera imitwaro usabwa kwikorera, no kutikorera imitwaro itari ngombwa (Zab 68:19). Yehova azagufasha kwihangana maze ukomeze iri siganwa, kugeza ubonye igihembo.

INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!

a Iki gice kiri budufashe gukomeza kwiruka mu isiganwa ry’ubuzima. Icyakora abari muri iryo siganwa, hari imitwaro bagomba kwikorera. Muri iyo mitwaro harimo umuhigo twahize igihe twiyeguriraga Yehova, inshingano dufite mu muryango no kwirengera ingaruka z’imyanzuro dufata. Ariko ntitukikorere imitwaro itari ngombwa kuko yaduca intege. Iyo mitwaro ni iyihe? Muri iki gice, turi bubone igisubizo cy’icyo kibazo.

b Ingingo zivuga ngo: “Inama zigenewe umuryango” ushobora kuzisanga ku rubuga rwa jw.org/rw. Dore zimwe muri zo zafasha abashakanye: “Uko wakubaha uwo mwashakanye” n’ivuga ngo: “Uko washimira uwo mwashakanye.” Zimwe mu zafasha ababyeyi ni: “Uko nakwigisha umwana wange gukoresha terefone igezweho,” na “Uko waganira n’abana bageze mu gihe cy’amabyiruka.” Zimwe mu zafasha urubyiruko ni: “Uko wakwirinda amoshya y’urungano,” na “Uko wahangana n’irungu.”