Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 34

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butwigisha iki?

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butwigisha iki?

“Abafite ubushishozi ni bo bazabisobanukirwa.”​—DAN 12:10.

INDIRIMBO YA 98 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana

INCAMAKE a

1. Ni iki cyatuma dukunda kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

 UMUVANDIMWE ukiri muto witwa Ben yaravuze ati: “Nkunda kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.” Ese nawe ni uko cyangwa wumva kubusobanukirwa bigoye? Hari n’igihe ushobora kumva kwiga ibintu bifitanye isano n’ubuhanuzi birambirana. Icyakora numenya impamvu Yehova yabwandikishije muri Bibiliya, bishobora gutuma ubukunda.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Muri iki gice turi burebe impamvu dukwiriye kumenya ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, n’uko twabwiyigisha. Nanone turi burebe ubuhanuzi bubiri buvugwa mu gitabo cya Daniyeli, turebe n’impamvu kubusobanukirwa bidufitiye akamaro muri iki gihe.

KUKI DUKWIRIYE KWIYIGISHA UBUHANUZI BWO MURI BIBILIYA?

3. Ni iki tugomba gukora niba twifuza gusobanukirwa ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya?

3 Tugomba gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Reka dufate urugero. Tekereza wagiye gutemberera ahantu utazi, ariko incuti yawe mwajyanye yo ikaba ihazi neza. Azi aho muri n’aho imihanda yose igana, ku buryo mutayoba. Birumvikana ko wakwishimira kuba uri kumwe n’iyo ncuti yawe. Yehova na we ameze nk’iyo ncuti. Azi neza igihe turimo n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere. Ubwo rero tugomba kwicisha bugufi, tukamusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.—Dan 2:28; 2 Pet 1:19, 20.

Kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bishobora kudufasha kwitegura ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere (Reba paragarafu ya 4)

4. Kuki Yehova yandikishije ubuhanuzi muri Bibiliya? (Yeremiya 29:11) (Reba n’ifoto.)

4 Yehova yifuza ko twabaho neza mu gihe kiri mbere, nk’uko undi mubyeyi wese abyifuriza abana be. (Soma muri Yeremiya 29:11.) Icyakora Yehova atandukanye n’ababyeyi b’abantu, kuko we ashobora kuvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza, kandi bikaba neza neza nk’uko yabivuze. Ni yo mpamvu yandikishije ubuhanuzi muri Bibiliya, kugira ngo tumenye ibintu bikomeye bizabaho, mbere y’uko biba (Yes 46:10). Ubwo rero, twavuga ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ari impano nziza cyane Yehova yaduhaye, igaragaza ko adukunda. None se ni iki cyakwizeza ko ubwo buhanuzi buzasohora?

5. Ni iki ibyabaye kuri Max byakwigisha abakiri bato?

5 Iyo abakiri bato bazi Yehova bari ku ishuri, akenshi baba bakikijwe n’abantu batubaha Bibiliya. Ubwo rero, amagambo abanyeshuri bigana bavuga n’imyitwarire yabo, bishobora gutuma batangira gushidikanya ku nyigisho zo muri Bibiliya. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Max. Yaravuze ati: “Nkiri umunyeshuri, natangiye gushidikanya ku byo ababyeyi banjye banyigishaga, nkibaza niba turi mu idini ry’ukuri, cyangwa niba Bibiliya yaraturutse ku Mana.” None se ababyeyi be bakoze iki? Yaravuze ati: “Ababyeyi banjye ntibambwiye nabi, nubwo nari nzi ko byari bibahangayikishije.” Ababyeyi be bakoresheje Bibiliya, basubiza ibibazo byose yibazaga. Ariko Max na we yagize icyo akora. Yaravuze ati: “Natangiye kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, kandi nkabwira bagenzi banjye ibyo nigaga.” None se ibyo byamugiriye akahe kamaro? Yakomeje agira ati: “Byatumye nemera ntashidikanya ko Bibiliya yaturutse ku Mana.”

6. Wakora iki niba utangiye gushidikanya ku byo Bibiliya ivuga, kandi se kuki ukwiriye kugira icyo ukora?

6 Niba nawe wumva utangiye gushidikanya ku nyigisho zo muri Bibiliya nk’uko byari bimeze kuri Max, ntibikagutere isoni. Icyakora ugomba kugira icyo ukora udatindiganyije. Gushidikanya twabigereranya n’umugese. Iyo utagize icyo ukora ngo uwurwanye, ushobora kwangiza ikintu cy’agaciro. Ubwo rero mu gihe utangiye gushidikanya ku nyigisho zo muri Bibiliya, ujye ubirwanya kuko bishobora gutuma udakomeza gukorera Yehova. Ujye wibaza uti: “Ese nemera ko ibyo Bibiliya ivuga ko bizabaho mu gihe kizaza, ari ukuri?” Niba wumva ubishidikanyaho, ujye wiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora. Ibyo wabikora ute?

UKO WAKWIYIGISHA UBUHANUZI BWO MURI BIBILIYA

Kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya twicishije bugufi, tugakora ubushakashatsi kandi tukabikora dufite intego nziza, bizatuma twizera Yehova nka Daniyeli (Reba paragarafu ya 7)

7. Ni iki cyafashaga Daniyeli kwiyigisha ubuhanuzi? (Daniyeli 12:10) (Reba n’ifoto.)

7 Daniyeli yatubereye urugero rwiza twakurikiza, mu gihe twiyigisha ubuhanuzi. Yiyigishaga ubuhanuzi afite intego nziza yo kumenya ukuri. Nanone yicishaga bugufi. Yari azi ko iyo akomeza kuba incuti ya Yehova kandi akamwumvira, yari kumufasha kubusobanukirwa. (Dan 2:27, 28; soma muri Daniyeli 12:10.) Ikigaragaza ko yicishaga bugufi, ni uko yasabaga Yehova ngo amufashe (Dan 2:18). Yakoraga n’ubushakashatsi mu bitabo bya Bibiliya yashoboraga kubona icyo gihe (Yer 25:11, 12; Dan 9:2). None se twamwigana dute?

8. Kuki hari abantu batemera ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora, ariko se twe tugomba gukora iki?

8 Jya wiyigisha ufite intego nziza. Jya wibaza uti: “Ese iyo niyigisha ubuhanuzi, mba mfite intego yo kumenya ukuri?” Niba ari ko bimeze, Yehova azagufasha (Yoh 4:23, 24; 14:16, 17). Icyakora hari abandi bantu biga ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bafite intego zitari nziza. Hari ababwiga bashakisha ibimenyetso bigaragaza ko Bibiliya itaturutse ku Mana. Baba bumva ko nibabona ibyo bimenyetso, bizabaha uburenganzira bwo gukora ibyo bishakiye. Ubwo rero, twe tujye twiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya dufite intego nziza. Icyakora hari undi muco w’ingenzi dukwiriye kwitoza, kugira ngo tubusobanukirwe.

9. Ni uwuhe muco dukeneye, kugira ngo dusobanukirwe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? Sobanura.

9 Jya wicisha bugufi. Yehova avuga ko afasha abicisha bugufi (Yak 4:6). Ubwo rero, tugomba kumusenga tumusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Nanone niba twicisha bugufi, tuzemera ibyo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge atubwira, kuko ari we Yehova akoresha kugira ngo aduhe ibyokurya mu gihe gikwiriye (Luka 12:42). Yehova ni Imana igira gahunda. Birakwiriye rero ko agira inzira imwe akoresha, ni ukuvuga uwo mugaragu, kugira ngo adusobanurire inyigisho zo mu Ijambo rye.—1 Kor 14:33; Efe 4:4-6.

10. Ibyabaye kuri Esther bitwigisha iki?

10 Jya ukora ubushakashatsi. Jya uhitamo ubuhanuzi bugushishikaza, maze abe ari bwo ukoraho ubushakashatsi. Ibyo ni byo mushiki wacu witwa Esther yakoze. Yashishikazwaga cyane n’ubuhanuzi bwari bwaravuze ibyo kuza kwa Mesiya. Yaravuze ati: “Mfite imyaka 15 natangiye gukora ubushakashatsi, kugira ngo ndebe ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi, bwari bwaravuzwe mbere y’uko Yesu aza ku isi.” Amaze gusoma ibyavuzwe ku mizingo yavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu, yabonye ibyo bimenyetso. Yaravuze ati: “Imwe muri iyo mizingo yanditswe mbere y’uko Yesu aza ku isi. Ubwo rero, ubuhanuzi burimo nta handi bwaturutse atari ku Mana.” Yakomeje agira ati: “Hari igihe byabaga ngombwa ko nsubiramo ibintu kenshi, kugira ngo mbisobanukirwe.” Ariko yishimira ko yashyizeho iyo mihati. Esther amaze gukora ubushakashatsi ku buhanuzi butandukanye bwo muri Bibiliya, yaravuze ati: “Niboneye neza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri.”

11. Kuki kwemera tudashidikanya ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri bidufitiye akamaro?

11 Iyo twiboneye ukuntu bumwe mu buhanuzi bwo muri Bibiliya burimo busohora muri iki gihe, bituma turushaho kwiringira Yehova n’ukuntu atuyobora. Nubwo muri iki gihe duhanganye n’ibibazo byinshi, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butuma twizera ko ibintu bizaba byiza mu gihe kizaza. Reka dusuzume muri make ubuhanuzi bubiri buri mu gitabo cya Daniyeli, burimo busohora muri iki gihe. Kubusobanukirwa, bishobora gutuma dufata imyanzuro myiza.

KUMENYA ICYO IBIRENGE BY’ICYUMA KIVANZE N’IBUMBA BISOBANURA BIGUFITIYE AKAMARO

12. Ibirenge by’“icyuma kivanze n’ibumba” bigereranya iki? (Daniyeli 2:41-43)

12 Soma muri Daniyeli 2:41-43. Umwami Nebukadinezari yabonye mu nzozi igishushanyo kinini cyari gifite ibirenge by’“icyuma kivanze n’ibumba.” Iyo ugereranyije ubwo buhanuzi buri mu gitabo cya Daniyeli n’ubuvugwa mu Byahishuwe, uhita ubona ko ibyo birenge bigereranya ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, butegeka isi muri iki gihe. Igihe Daniyeli yasobanuraga ubwo buhanuzi, yavuze ko ‘igice kimwe cy’ubwo bwami cyari kuba gikomeye ikindi kidakomeye.’ None se kuki igice kimwe cy’ubwo bwami cyari kuba kidakomeye? Ni ukubera ko abaturage babwo bagereranywa n’ibumba, batuma budakoresha imbaraga zabwo zose zigereranywa n’icyuma. b

13. Gusobanukirwa ubwo buhanuzi bidufitiye akahe kamaro?

13 Ibisobanuro Daniyeli yatanze kuri icyo gishushanyo, cyane cyane ku birenge byacyo, bituma tumenya ibintu by’ingenzi. Mbere na mbere, tumenya ko ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika bwagaragaje ko bukomeye. Urugero, ubwo butegetsi bwagize uruhare rukomeye mu gutsinda Intambara ya Mbere y’Isi Yose ndetse n’iya kabiri. Icyakora bwagiye bucibwa intege n’abaturage babwo batumvikana bakanaburwanya, kandi ibyo bizakomeza. Nanone tumenya ko ubwo butegetsi bw’igihangange ari bwo bwa nyuma buzategeka isi, kuko buzasimburwa n’Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu. Nubwo rimwe na rimwe hari ubundi butegetsi burwanya ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, ntabuzabusimbura. Ibyo tubyemezwa n’uko “ibuye” rigereranya Ubwami bw’Imana, rizamenagura ibirenge bya cya gishushanyo, bigereranya ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika.—Dan 2:34, 35, 44, 45.

14. Gusobanukirwa ubuhanuzi buvuga iby’ibirenge by’icyuma kivanze n’ibumba, bidufasha bite gufata imyanzuro myiza?

14 Ese wemera ko ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga iby’ibirenge by’icyuma kivanze n’ibumba, ari ukuri? Niba ubyemera, uzafata imyanzuro myiza. Bizakurinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi bwo muri iyi si, iri hafi kurimbuka (Luka 12:16-21; 1 Yoh 2:15-17). Nanone bizatuma ugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kwigisha (Mat 6:33; 28:18-20). Ubwo rero mu gihe umaze gusuzuma ubwo buhanuzi, ushobora kwibaza uti: “Ese imyanzuro mfata, igaragaza ko nizera ko Ubwami bw’Imana buri hafi gukuraho ubutegetsi bwose bw’abantu?”

KUMENYA “UMWAMI WO MU MAJYARUGURU” N’“UMWAMI WO MU MAJYEPFO” BIGUFITIYE AKAMARO

15. “Umwami wo mu majyaruguru” n’uwo “mu majyepfo” ni ba nde muri iki gihe? (Daniyeli 11:40)

15 Soma muri Daniyeli 11:40. Muri Daniyeli igice 11 havugwamo abami babiri, cyangwa ubutegetsi bubiri bw’ibihangange buhanganye. Iyo tugereranyije ubwo buhanuzi n’ubundi buvugwa muri Bibiliya, tubona ko muri iki gihe “umwami wo mu majyaruguru” ari u Burusiya n’ababushyigikiye, naho “umwami wo mu majyepfo,” akaba ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika. c

Iyo tubonye ukuntu “umwami wo mu majyaruguru” ahangana n’“umwami wo mu majyepfo” ntibidutera ubwoba, ahubwo bituma turushaho kwizera Yehova, kuko biba bisohoza ubuhanuzi (Reba paragarafu ya 16-18)

16. “Umwami wo mu majyaruguru” afata ate abagaragu ba Yehova?

16 “Umwami wo mu majyaruguru” atoteza abagaragu ba Yehova baba mu gace ayobora. Hari Abahamya ba Yehova bagiye bakubitwa kandi bagafungwa, bazira ko bakorera Yehova. Ariko aho kugira ngo ibyo uwo ‘mwami wo mu majyaruguru’ abakorera bibatere ubwoba, bituma barushaho kwizera Yehova n’Ijambo rye. Kubera iki? Kubera ko bazi ko ibyo bitotezo bibageraho, bisohoza ubuhanuzi bwa Daniyeli d (Dan 11:41). Kubimenya bituma natwe dukomeza kwiringira Yehova no kumubera indahemuka.

17. Ni ibihe bigeragezo abagaragu b’Imana baba mu gace kayoborwa n’“umwami wo mu majyepfo,” bahuye na byo?

17 Mu myaka yashize, “umwami wo mu majyepfo” na we yatoteje abagaragu ba Yehova. Ibyo byabaye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose n’iya kabiri, igihe abavandimwe benshi bafungwaga, bazira kutivanga muri politike. Nanone hari abana b’Abahamya birukanywe ku ishuri, ari cyo bazira. Icyakora muri iki gihe, abagaragu ba Yehova baba mu gace kayoborwa n’umwami wo mu majyepfo, bagiye bahura n’ibindi bigeragezo. Urugero, mu gihe cy’amatora Umukristo ashobora kumva hari ishyaka cyangwa umukandida ashyigikiye. Nubwo atajya gutora, ashobora kumva mu mutima we hari uwo ashyigikiye. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twirinda kwivanga muri politike, haba mu byo dukora no mu bitekerezo byacu.—Yoh 15:18, 19; 18:36.

18. Ese iyo ubonye abo bami bombi bahanganye, wumva umeze ute? (Reba n’ifoto.)

18 Iyo abantu batemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya babonye ‘umwami wo mu majyepfo ashyamiranye n’umwami wo mu majyaruguru,’ bashobora guhangayika cyane (Dan 11:40). Kubera ki? Ni ukubera ko abo bami bombi bafite ibitwaro bya kirimbuzi, bishobora kurimbura ibintu byose biri ku isi. Ariko tuzi ko Yehova atazemera ko ibyo bibaho (Yes 45:18). Ubwo rero, iyo tubonye abo bami bombi bahanganye ntibidutera ubwoba, ahubwo bituma turushaho kwizera Yehova. Bitwereka ko imperuka iri hafi.

KOMEZA GUSHISHIKAZWA N’UBUHANUZI

19. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusuzuma ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

19 Hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya tutazi uko buzasohora. N’umuhanuzi Daniyeli ntiyari asobanukiwe ibintu byose yanditse (Dan 12:8, 9). Icyakora kuba tutazi neza uko ubuhanuzi buzasohora, ntibiba bivuze ko butazasohora. Twizera tudashidikanya ko mu gihe gikwiriye, Yehova azadufasha gusobanukirwa ibintu tuzaba dukeneye kumenya, nk’uko yabikoze mu gihe cya kera.—Amosi 3:7.

20. Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya bushishikaje buri hafi gusohora, kandi se ni iki dukwiriye gukomeza gukora?

20 Abategetsi bo muri iyi si bazatangaza ko “hari amahoro n’umutekano” (1 Tes 5:3). Nyuma yaho bazarimbura amadini yose y’ikinyoma (Ibyah 17:16, 17). Hanyuma bazagaba igitero ku bwoko bw’Imana (Ezek 38:18, 19). Ibyo byose nibirangira, ni bwo Harimagedoni izatangira (Ibyah 16:14, 16). Dushobora kwizera ko ibyo bintu biri hafi kubaho. Icyakora mu gihe bitaraba, komeza gushishikazwa n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, kandi ufashe n’abandi kubigenza batyo. Nubikora uzaba ugaragaje ko ushimira Yehova.

INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

a Nubwo ibintu byo muri iyi si birushaho kuba bibi, tuzi ko mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bwiza. Kwiga ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bituma twizera ko ibyo bizabaho. Muri iki gice, turi burebe impamvu zagombye gutuma twiga ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya. Nanone turi burebe muri make ubuhanuzi bubiri buvugwa mu gitabo cya Daniyeli, kandi turebe ukuntu kubusobanukirwa bidufitiye akamaro.

b Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze,’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2012, par. 7-9.

c Reba ingingo ivuga ngo: “‘Umwami wo mu majyaruguru’ ni nde muri iki gihe?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gicurasi 2020, par. 3-4.

d Reba ingingo ivuga ngo: “‘Umwami wo mu majyaruguru’ ni nde muri iki gihe?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gicurasi 2020, par. 7-9.