Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 21

Ntukemere ko “ubwenge bw’iyi si” bukuyobya

Ntukemere ko “ubwenge bw’iyi si” bukuyobya

“Ubwenge bw’iyi si ni ubupfu ku Mana.”—1 KOR 3:19.

INDIRIMBO YA 98 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana

INSHAMAKE *

1. Ijambo ry’Imana ridufasha rite?

DUSHOBORA kwihanganira ibibazo byose twahura na byo kubera ko Yehova ari we Mwigisha wacu Mukuru (Yes 30:20, 21). Ijambo rye rituma ‘twuzuza ibisabwa byose, tukagira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose’ (2 Tim 3:17). Iyo dukurikije inyigisho za Bibiliya tuba abanyabwenge kurusha abakurikiza “ubwenge bw’iyi si.”—1 Kor 3:19; Zab 119:97-100.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Nk’uko turi bubibone, ubwenge bw’isi akenshi buhuza n’irari ry’umubiri. Ni yo mpamvu tubangukirwa no kwigana imitekerereze y’ab’isi n’ibikorwa byabo. Bibiliya itugira inama igira iti: “Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu” (Kolo 2:8). Muri iki gice turi busuzume ukuntu ibinyoma bibiri bikomeye byagize ingaruka ku bantu benshi. Mu gihe turi bube dusuzuma buri kinyoma, turi burebe impamvu ubwenge bw’isi ari ubupfu n’ukuntu ubwenge buturuka mu Ijambo ry’Imana, buruta cyane imitekerereze y’isi.

UKO ABANTU BABONAGA IMIBONANO MPUZABITSINA BYARAHINDUTSE

3-4. Kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 1900 kugeza nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abantu bo muri Amerika bahinduye bate uko babonaga ibirebana n’imibonano mpuzabitsina?

3 Mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahinduye cyane uko babonaga ibirebana n’imibonano mpuzabitsina. Mbere yaho abantu benshi bemeraga ko abashakanye ari bo bonyine bemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina kandi iby’ibitsina ntibyavugwaga ku mugaragaro. Ariko uko si ko abantu bakibona ibintu, kuko basigaye bumva ari ibisanzwe.

4 Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ho, uko abantu babonaga ibirebana n’ibitsina byarahindutse cyane. Hari umushakashatsi wavuze ati: “Firimi, amakinamico, indirimbo, ibitabo n’amafoto yamamaza, byatangiye kugaragaramo ibintu byinshi bifitanye isano n’ubusambanyi.” Icyo gihe abantu badukanye imbyino zibyutsa irari ry’ibitsina kandi batangira kwambara imyambaro itiyubashye. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, mu minsi y’imperuka abantu bari kuba “bakunda ibinezeza” mu buryo budasanzwe.—2 Tim 3:4.

Abagaragu ba Yehova ntibemera ko amahame mbwirizamuco isi igenderaho abayobya (Reba paragarafu ya 5) *

5. Kuva mu myaka ya 1960, ni iki cyahindutse ku birebana n’uko abantu babona amahame mbwirizamuco?

5 Mu myaka ya 1960, abantu batangiye kubana batarashyingiranywe, haduka ubutinganyi kandi gutana kw’abashakanye biriyongera. Imyidagaduro myinshi yatangiye kugaragaramo ubusambanyi bweruye. None se ibyo byose byagize izihe ngaruka? Hari umwanditsi wavuze ko kuba abantu batakigendera ku mahame mbwirizamuco, ari byo bituma muri iki gihe imiryango isenyuka, umwe mu bashakanye agata umuryango, ugasanga abantu barishwe n’intimba, abandi barabaswe no kureba porunogarafiya n’ibindi. Kuba indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zogeye, urugero nka sida, ni ikimenyetso kigaragaza ko ubwenge bw’isi ari ubupfu.—2 Pet 2:19.

6. Uko isi ibona ibirebana n’imibonano mpuzabitsina bihuje bite n’umugambi wa Satani?

6 Uko isi ibona ibirebana n’imibonano mpuzabitsina bihuje n’umugambi wa Satani. Ashimishwa no kubona abantu bakoresha nabi iyo mpano y’Imana, bigatuma batubaha ishyingiranwa ryatangijwe n’Imana (Efe 2:2). Ubusambanyi butesha agaciro impano yo kororoka Yehova yaduhaye kandi ubwishoramo ntazabona ubuzima bw’iteka.—1 Kor 6:9, 10.

ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIREBANA N’IMIBONANO MPUZABITSINA

7-8. Kuki ibyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina ari byo bishyize mu gaciro?

7 Abantu bayoborwa n’ubwenge bwo muri iyi si, banenga amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, bakavuga ko adashyize mu gaciro. Bashobora kubaza bati: “Ubwo se Imana yatubuza gukora imibonano mpuzabitsina, kandi ari yo yaturemanye irari ry’ibitsina?” Icyo kibazo gishingiye ku mitekerereze y’ikinyoma ivuga ko abantu bagomba gukora ibyo bifuza byose. Ariko Bibiliya ntiyishyigikira. Ivuga ko tutagomba gutegekwa n’irari ry’umubiri, ahubwo ko dufite ubushobozi bwo kurwanya ikibi tugakora ikiza (Kolo 3:5). Byongeye kandi, Yehova yateganyije uburyo bwiyubashye bwo guhaza irari ry’ibitsina, binyuze ku ishyingiranwa (1 Kor 7:8, 9). Ishyingiranwa rituma umugabo n’umugore bagirana imibonano mpuzabitsina, badahangayikishijwe no kuba bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’ubusambanyi.

8 Bibiliya idufasha kubona ibirebana n’imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye n’uko isi ibibona. Ivuga ko imibonano mpuzabitsina ishobora kuba isoko y’ibyishimo (Imig 5:18, 19). Ariko nanone igira iti: ‘Buri wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, afite ukwera n’icyubahiro, adatwarwa n’irari ry’ibitsina nk’iryo abanyamahanga batazi Imana bagira.’—1 Tes 4:4, 5.

9. (a) Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova bo mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, bashishikarijwe gukurikiza ubwenge buhebuje bwo muri Bibiliya? (b) Ni iyihe nama nziza cyane iri muri 1 Yohana 2:15, 16? (c) Ni ibihe bikorwa by’ubwiyandarike bivugwa mu Baroma 1:24-27 tugomba kwirinda?

9 Mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, abagaragu ba Yehova ntibari barayobejwe n’ibinyoma by’abantu bari ‘barataye isoni’ (Efe 4:19). Bakoraga ibishoboka byose ngo bakomeze kugendera ku mahame ya Yehova. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1926 waravuze uti: “Umugabo cyangwa umugore agomba kuba indakemwa kandi akagira imyitwarire n’imitekerereze itanduye, cyanecyane mu mibanire ye n’abo badahuje igitsina.” Nubwo imitekerereze y’isi yagendaga ihinduka, abagaragu ba Yehova bo bakomeje kuyoborwa n’ubwenge buhebuje bwo mu Ijambo ry’Imana. (Soma muri 1 Yohana 2:15, 16.) Twishimira cyane ko dufite Ijambo ry’Imana. Nanone twishimira ko Yehova akomeza kuduha inyigisho zihuje n’igihe, zituma tutabona ibirebana n’ibitsina nk’uko isi ibibona. *Soma mu Baroma 1:24-27.

ABANTU BASIGAYE BAKABYA KWIKUNDA

10-11. Ni ibihe bintu Bibiliya yari yaravuze ko byari kuzabaho mu minsi y’imperuka?

10 Bibiliya yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuzaba “bikunda” (2 Tim 3:1, 2). Ubwo rero, ntidutangazwa no kuba isi ishishikariza abantu gukabya kwikunda. Hari igitabo cyavuze ko mu myaka ya 1970, “hatangiye kwandikwa ibitabo byinshi bishishikariza abantu kwigira.” Bimwe muri byo “byashishikarizaga ababisoma kwemera uko bari, kandi bikabatera ishema.” Urugero, kimwe muri ibyo bitabo cyaravuze kiti: “Jya wikunda, kuko nta wundi muntu mwiza, ushimishije, kandi ufite agaciro nkawe.” Nanone icyo gitabo kivuga ko umuntu ari we ugomba kwihitiramo uko yitwara, kandi agakora ibimunogeye.

11 Ese ni ubwa mbere wumvise ibintu nk’ibyo? Ibuka ko ibyo ari byo Satani yashishikarije Eva gukora. Yabwiye Eva ko yashoboraga ‘kumera nk’Imana, akamenya icyiza n’ikibi’ (Intang 3:5). Muri iki gihe, abantu benshi bakabya kwiyemera, bakumva ko ntawukwiriye kubahitiramo ikiza cyangwa ikibi, n’iyo yaba Imana. Iyo mitekerereze igaragarira cyanecyane mu buryo abantu babona ishyingiranwa.

Umukristo ashyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere, cyanecyane iz’uwo bashakanye (Reba paragarafu ya 12) *

12. Isi ibona ite ishyingiranwa?

12 Bibiliya igira umugabo n’umugore inama yo kubahana kandi bakubaha isezerano bagiranye. Ishishikariza abashakanye kwiyemeza kubana akaramata. Igira iti: ‘Umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe’ (Intang 2:24). Ariko abayoborwa n’ubwenge bw’isi si uko babibona. Babona ko buri wese mu bashakanye agomba kwibanda ku byo akeneye. Hari igitabo kivuga ibyo gutana kw’abashakanye cyavuze ko mu bihugu bimwe na bimwe, abashakanye barahirira imbere y’abantu ko bazabana akaramata, bakazatandukanywa gusa n’urupfu. Ariko hari benshi bahinduye iyo ndahiro, bayisimbuza ivuga ko bazakomeza kubana mu gihe cyose bazaba bagikundana. Kuba abantu batagiha agaciro ishyingiranwa, bituma imiryango myinshi isenyuka kandi bigatera benshi intimba. Nta gushidikanya ko uko isi ibona iby’ishyingiranwa ari ubupfu rwose!

13. Kuki Yehova yanga urunuka abibone?

13 Bibiliya igira iti: “Yehova yanga urunuka umuntu wese ufite umutima w’ubwibone” (Imig 16:5). Kuki Yehova yanga cyane abibone? Ni ukubera ko abafite ingeso yo gukabya kwikunda kandi bakabishishikariza abandi, baba bigana Satani urangwa n’ubwibone. Tekereza nawe! Satani yumvaga ko Yesu, uwo Imana yakoresheje mu kurema ibintu byose, yapfukama akamuramya (Mat 4:8, 9; Kolo 1:15, 16). Abantu nk’abo bakabya kwikunda bagaragaza ko ubwenge bw’isi ari ubupfu ku Mana.

ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIREBANA NO KWIHA AGACIRO

14. Mu Baroma 12:3 hadufasha hate gushyira mu gaciro mu birebana n’abo twumva ko turi bo?

14 Bibiliya idufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’abo twumva ko turi bo. Igaragaza ko kwikunda mu rugero nta cyo bitwaye. Yesu yaravuze ati: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Ibyo bigaragaza ko tugomba kwita ku byo dukeneye, ariko ntidukabye (Mat 19:19). Icyakora, Bibiliya ntiyigisha ko tugomba kwishyira hejuru y’abandi. Ahubwo igira iti: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.”—Fili 2:3; soma mu Baroma 12:3.

15. Kuki wumva ko inama Bibiliya itanga zirebana no kudakabya kwiha agaciro, zikwiriye?

15 Abanyabwenge bo muri iyi si bashobora kumva ko izo nama Bibiliya itanga zirebana no kudakabya kwiha agaciro, zidakwiriye. Bavuga ko kubona ko abandi bakuruta bishobora gutuma bakubahuka, aka wa mugani uvuga ngo: “Uwigize agatebo ayora ivu.” Ariko se, iyo mitekerereze y’ubwikunde yo mu isi ya Satani hari icyo yagejeje ku bantu? Wowe se ubibona ute? Ese abantu bikunda bagira ibyishimo? Ese baba bafite imiryango yishimye? Ese bagira inshuti nyanshuti? Ese bagirana ubucuti n’Imana? Ukurikije ibyo wiboneye se, ari ukuyoborwa n’ubwenge bw’isi no kuyoborwa n’ubwenge bwo mu Ijambo ry’Imana, ikiza ni ikihe?

16-17. Ni iki dushimira Yehova, kandi kuki?

16 Abantu bakurikiza ibitekerezo by’abanyabwenge bo muri iyi si, twabagereranya n’umugenzi uyoboza undi mugenzi kandi bombi bayobye. Yesu yavuze iby’abanyabwenge bo mu gihe ke agira ati: “Ni abarandasi bahumye. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo” (Mat 15:14). Koko rero, ubwenge bw’isi ni ubupfu ku Mana.

Abagaragu ba Yehova bishimira ibyiza bagezeho kubera ko bemeye kuyoborwa n’ubwenge bumuturukaho (Reba paragarafu ya 17) *

17 Buri gihe inama za Bibiliya ‘zigira akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka’ (2 Tim 3:16). Twishimira cyane ko Yehova yakomeje kuturinda kwangizwa n’ubwenge bw’isi, akoresheje umuryango we (Efe 4:14). Inyigisho atwigisha zituma tubona imbaraga zidufasha gukomeza gukurikiza amahame yo mu Ijambo rye. Kuba Yehova aduha inama ziringirwa kandi zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya, nta cyo twabinganya!

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

^ par. 5 Iki gice kiri budufashe kurushaho kwemera ko Yehova ari we wenyine ukwiriye kutuyobora. Nanone kiri butwereke ko kuyoborwa n’ubwenge bw’isi bigira ingaruka mbi cyane, naho gukurikiza inama zirangwa n’ubwenge zo mu Ijambo ry’Imana bikaba ari ingirakamaro.

^ par. 9 Urugero, reba igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, igice cya 24-26, n’Umubumbe wa 2, igice cya 4 n’icya 5.

^ par. 50 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Turabona bimwe mu byaranze ubuzima bw’umugabo n’umugore we b’Abahamya. Babwiriza, mu mpera y’imyaka ya 1960.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu myaka ya 1980, wa mugabo yita ku mugore we urwaye, agakobwa kabo kabitegereza.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Muri iki gihe, barimo barareba amafoto agaragaza uko bakoreye Yehova. Umukobwa wabo wamaze gukura hamwe n’umuryango we bishimanye na bo.