Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 22

Uko warushaho kwiyigisha neza!

Uko warushaho kwiyigisha neza!

‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—FILI 1:10.

INDIRIMBO YA 35 ‘Tumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’

INSHAMAKE *

1. Kuki hari abo kwiyigisha bigora cyane?

MURI iki gihe, abantu benshi basabwa gukora cyane kugira ngo babone ibibatunga. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu na bo basabwa gukora amasaha menshi kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo. Bamwe bamara amasaha menshi mu ngendo za buri munsi, bajya ku kazi cyangwa bavayo. Abandi bakora akazi k’ingufu kugira ngo babone ikibatunga. Umunsi ujya kurangira baguye agacuho! Baba bananiwe cyane ku buryo nta mbaraga baba bafite zo kwiyigisha.

2. Wiyigisha ryari?

2 Uko byaba biri kose ariko, tugomba gushaka umwanya wo kwiyigisha, tukiyigisha Ijambo ry’Imana n’imfashanyigisho zayo mu buryo bufatika. Kwiyigisha ni byo bizatuma dushimangira ubucuti dufitanye na Yehova kandi tubone ubuzima bw’iteka (1 Tim 4:15, 16). Hari abazinduka buri gitondo bakiyigisha, kuko haba hatuje kandi batarananirwa. Abandi bo bafata iminota mike nimugoroba, bagasoma kandi bagatekereza ku byo basomye.

3-4. Ni iki cyahindutse ku birebana n’inyandiko zicapye n’ibisohoka kuri interineti, kandi kuki?

3 Nta gushidikanya ko nawe ubona ko ari iby’ingenzi gushaka umwanya wo kwiyigisha. Ariko se wakwiga iki? Ushobora kwibwira uti: “Hari ibintu byinshi byo gusoma, ku buryo ntabirangiza.” Hari abiyigisha ibintu byose duhabwa, ariko abandi babura umwanya. Inteko Nyobozi na yo irabizi. Ni yo mpamvu yatanze amabwiriza yo kugabanya inyandiko zicapye n’ibisohoka kuri interineti.

4 Urugero, Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova ntikigisohoka, kubera ko inkuru nyinshi zitera inkunga z’abavandimwe bacu zisigaye zisohoka ku rubuga rwa jw.org® no mu kiganiro cya buri kwezi cya Tereviziyo ya JW. Umunara w’Umurinzi ugenewe abantu bose na Nimukanguke! bisigaye bisohoka inshuro eshatu gusa mu mwaka. Ibyo ntibyahindutse kugira ngo tubone igihe gihagije cyo kwikorera ibindi bintu. Ahubwo byari ukugira ngo tubone igihe cyo kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Fili 1:10). Nimucyo dusuzume uko twamenya ibyo twaheraho twiyigisha n’icyo twakora ngo kwiyigisha bitugirire akamaro.

MENYA IBYO UKWIRIYE KWIYIGISHA

5-6. Ni ibihe bintu tugomba kwiyigisha twitonze?

5 Ni iki twaheraho twiyigisha? Birakwiriye ko dushaka igihe cyo kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri munsi. Ibice byo muri Bibiliya tugomba gusoma buri cyumweru byaragabanyijwe, kugira ngo tubone igihe gihagije cyo gutekereza ku byo twasomye no gukora ubundi bushakashatsi. Ntitwagombye gusoma tugamije kurangiza gusa ibice twahawe, ahubwo twagombye no gucengeza Ijambo ry’Imana mu mitima yacu, bityo tukarushaho kwegera Yehova.—Zab 19:14.

6 Ni iki kindi tugomba kwiyigisha twitonze? Birumvikana ko tugomba gutegura Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi, Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero n’ibindi byose twiga mu materaniro yo mu mibyizi. Nanone tugomba gusoma amagazeti yose y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!

7. Kuki tutagomba gucika intege niba tudashobora kwiyigisha ibintu byose bisohoka ku rubuga rwacu no kuri Tereviziyo ya JW?

7 Ushobora kwibaza uti: “Bite se ku birebana n’ibisohoka ku rubuga rwa jw.org no kuri Tereviziyo ya JW? Na byo ni byinshi.” Urugero, reka tuvuge ko uri muri resitora, bakaba bateguye ibyokurya bitandukanye, biryoshye. Abakiriya ntibashobora kurya ku byateguwe byose; bahitamo bimwe. Nawe rero niba udashobora kwiyigisha ibintu byose bisohoka kuri interineti, ntugacike intege. Jya usoma ibyo ushoboye, urebe na za videwo ushoboye. Nimucyo dusuzume icyo kwiyigisha bisobanura, n’icyo twakora ngo bitugirire akamaro.

KWIYIGISHA SI UMUKINO

8. Twategura Umunara w’Umurinzi dute, kandi se bizatugirira akahe kamaro?

8 Kwiyigisha ni ukwerekeza ubwenge ku byo usoma, kugira ngo uvanemo ibintu byakugirira akamaro. Kwiyigisha si ugusoma wihitira, ugamije kurangiza ibyo usabwa gusoma, ugenda uca umurongo ahari ibisubizo. Urugero, mu gihe utegura Umunara w’Umurinzi, jya ubanza ufate umwanya usome inshamake ibanziriza igice. Hanyuma, usuzume umutwe mukuru, udutwe duto n’ibibazo by’isubiramo, nurangiza, usome igice cyose witonze. Jya wibanda ku nteruro itangira buri paragarafu, kuko akenshi iba igaragaza ibigiye kuvugwamo. Mu gihe usoma icyo gice, jya ureba isano buri paragarafu ifitanye n’agatwe gato ndetse n’umutwe mukuru. Jya wandika amagambo utamenyereye n’ibindi bintu wifuza gukoraho ubushakashatsi.

9. (a) Kuki tugomba kwita cyane ku mirongo y’Ibyanditswe mu gihe twiga Umunara w’Umurinzi, kandi se twabikora dute? (b) Nk’uko bivugwa muri Yosuwa 1:8, ni iki kindi tugomba gukora mu gihe dusoma imirongo y’Ibyanditswe?

9 Iyo twiga Umunara w’Umurinzi, tuba twiga Bibiliya. Bityo rero, mu gihe tuwiga mu materaniro, jya wita ku mirongo ya Bibiliya, cyanecyane igomba gusomwa. Jya usuzuma witonze ukuntu amagambo y’ingenzi ari muri iyo mirongo, ashyigikira igitekerezo kiri muri paragarafu. Byongeye kandi, jya ufata akanya utekereze kuri iyo mirongo n’uko washyira mu bikorwa ibivugwamo.—Soma muri Yosuwa 1:8.

Babyeyi, muge mutoza abana banyu kwiyigisha (Reba paragarafu ya 10) *

10. Ukurikije ibivugwa mu Baheburayo 5:14, kuki muri gahunda y’iby’umwuka ababyeyi bagombye kwigisha abana babo uko bakwiyigisha n’uko bakora ubushakashatsi?

10 Ababyeyi baba bifuza ko Gahunda y’iby’Umwuka mu Muryango ya buri cyumweru yashimisha abana babo. Ababyeyi bagomba gutegura ibyo baziga, ariko si ngombwa ko buri cyumweru bakora ikintu kidasanzwe. Mushobora kureba ikiganiro cya buri kwezi cya Tereviziyo ya JW cyangwa mugakora ibintu byihariye, urugero nko kubaka inkuge ya Nowa. Ariko nanone, ni iby’ingenzi ko muri gahunda y’iby’umwuka mugena igihe cyo gutoza abana banyu kwiyigisha. Urugero, bagomba kumenya uko bategura amateraniro, cyangwa uko bakora ubushakashatsi ku bibazo bahura na byo ku ishuri. (Soma mu Baheburayo 5:14.) Niba bashobora kumara igihe biga Bibiliya bari mu rugo, bazashobora no gukurikira mu materaniro no mu makoraniro, nubwo nta videwo yaba yakoreshejwe. Birumvikana ko igihe gahunda y’iby’umwuka imara, giterwa n’imyaka abana bafite ndetse n’ubushobozi bwabo.

11. Kuki ari iby’ingenzi ko dutoza abo twigisha Bibiliya uko bakwiyigisha mu buryo bufite ireme?

11 Abantu twigisha Bibiliya na bo bagomba kumenya uko bakwiyigisha. Iyo bagitangira kwiga, twishimira ko baca imirongo ku gisubizo mu gihe bategura ibyo bari bwige cyangwa mu gihe bategura amateraniro. Ariko tugomba no kubigisha uko bakora ubushakashatsi n’uko bakwiyigisha mu buryo bufite ireme. Ibyo bizabatoza gukora ubushakashatsi mu bitabo byacu, bityo nibahura n’ikibazo bazamenye icyo bakora, aho kubaza abagize itorero.

JYA WIYIGISHA UFITE INTEGO

12. Ni izihe ntego dushobora kuba dufite mu gihe twiyigisha?

12 Niba udakunda kwiga, ushobora gutekereza ko kwiyigisha bitazigera bigushimisha. Ariko bishobora kugushimisha. Ushobora gutangira umara igihe gito wiyigisha, hanyuma ukagenda ucyongera buhorobuhoro. Jya uzirikana intego ufite. Birumvikana ko intego y’ingenzi tuba dufite ari ukurushaho kwegera Yehova. Ariko dushobora no kuba dufite intego yo gusubiza ikibazo batubajije cyangwa gukora ubushakashatsi ku kibazo duhanganye na cyo.

13. (a) Ni iki umunyeshuri yakora kugira ngo asobanurire bagenzi be imyizerere ye? (b) Wakurikiza ute inama iboneka mu Bakolosayi 4:6?

13 Urugero, ese uri umunyeshuri? Abo mwigana bose bashobora kuba bizihiza iminsi y’amavuko. Ushobora kuba wifuza kubasobanurira ukoresheje Bibiliya impamvu utajya wifatanya na bo muri iyo minsi mikuru, ariko ukumva ubuze aho uhera. Kugira ngo umenye uko ubasobanurira, ugomba kwiyigisha. Dore intego ebyiri wagombye kuba ufite: (1) Kubona ibimenyetso bikwemeza ko kwizihiza iminsi y’amavuko bidashimisha Yehova. (2) Kongera ubuhanga bwo gusobanura ukuri (Mat 14:6-11; 1 Pet 3:15). Ushobora gutangira wibaza uti: “Kuki abo twigana bizihiza iminsi y’amavuko?” Hanyuma, jya ukora ubushakashatsi wifashishije ibitabo byacu. Nyuma y’ibyo, kubasobanurira bishobora kuzakorohera kurusha uko wabitekerezaga. Abenshi bizihiza iminsi y’amavuko bitewe gusa n’uko abandi bayizihiza. Ibyo uzageraho mu bushakashatsi uzakora, bishobora gutuma ugera ku mutima umuntu wifuza kumenya ukuri.—Soma mu Bakolosayi 4:6.

ICYO WAKORA NGO KWIYIGISHA BIRUSHEHO KUGUSHIMISHA

14-16. (a) Wakora iki ngo urusheho gusobanukirwa igitabo cyo muri Bibiliya utaziho byinshi? (b) Sobanura uko imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ituma urushaho kumenya byinshi ku gitabo cya Amosi. (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Menya neza abantu bavugwa muri Bibiliya.”)

14 Reka tuvuge ko mu materaniro ataha, tuzasuzuma kimwe mu bitabo bito by’ubuhanuzi kandi ukaba utazi byinshi ku mwanditsi wacyo. Icyo wakora ni ukubanza kugira ikifuzo cyo gusobanukirwa ibyo yanditse. Ibyo wabigeraho ute?

15 Mbere na mbere ibaze uti: “Ni iki nzi ku mwanditsi w’iki gitabo? Yari muntu ki, yabaga he kandi se yakoraga iki?” Kumenya imibereho y’uwanditse icyo gitabo, bishobora kugufasha kumenya impamvu yakoresheje amagambo cyangwa imvugo z’ikigereranyo runaka. Mu gihe uzaba usoma icyo gitabo, uge uzirikana amagambo agaragaza uwo yari we.

16 Ikindi wakora ni ukumenya igihe icyo gitabo cyandikiwe. Kugira ngo ubibone, wareba “Urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya” muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, ku mapaji y’inyuma. Ushobora no gusuzuma imbonerahamwe y’abahanuzi n’abami iri mu gatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, ku ipaji ya 14-17. Kubera ko igitabo urimo usuzuma ari icy’ubuhanuzi, byaba byiza ukoze ubushakashatsi ukamenya uko abantu babagaho mu gihe icyo gitabo cyandikwaga. Ni ibihe bintu bibi uwo muhanuzi yavuze abantu bagombaga kureka? Ni abahe bahanuzi bandi bariho mu gihe ke? Kumenya ibyo byose bishobora kugusaba gushakishiriza ahantu hatandukanye. Urugero, kugira ngo umenye uko ibintu byari byifashe mu gihe cy’umuhanuzi Amosi, ushobora gusoma imirongo yo mu gitabo cya 2 cy’Abami n’iyo mu gitabo cya 2 k’Ibyo ku Ngoma, igaragazwa mu mpuzamirongo yo muri Amosi 1:1. Nanone ushobora gusoma igitabo cy’umuhanuzi Hoseya, kuko ashobora kuba yarabayeho mu gihe kimwe na Amosi. Ibyo byose byatuma urushaho kumenya uko ibintu byari byifashe mu gihe cya Amosi.—2 Abami 14:25-28; 2 Ngoma 26:1-15; Hos 1:1-11; Amosi 1:1.

JYA WITA KU TUNTU DUTODUTO

17-18. Ifashishe ingero zatanzwe muri paragarafu cyangwa urugero rwawe bwite, ugaragaze ukuntu kwita ku tuntu dutoduto bishobora gutuma kwiyigisha bikuryohera.

17 Byaba byiza tugiye dusoma Bibiliya, dufite ikifuzo cyo kumenya byinshi kurushaho. Urugero, reka tuvuge ko urimo usoma muri Zekariya igice cya 12, kirimo ubuhanuzi buvuga iby’urupfu rwa Mesiya (Zek 12:10). Ugeze ku murongo wa 12, usoma ko “umuryango wo mu nzu ya Natani” wari kuzaboroga kubera urupfu rwa Mesiya. Aho kwikomereza, ushobora gutekereza kuri ayo magambo, maze ukibaza uti: “Inzu ya Natani na Mesiya bihuriye he? Ese hari icyo nakora ngo menye isano bafitanye?” Noneho ukoze ubushakashatsi. Ubanje gusuzuma umurongo wo muri 2 Samweli 5:13, 14, uri mu mpuzamirongo, ugaragaza ko Natani yari umuhungu w’Umwami Dawidi. Nanone usuzumye undi murongo uhaboneka wo muri Luka 3:23, 31, ugaragaza ko Yesu akomoka mu gisekuruza cya Natani, kuko Mariya na we ari cyo akomokamo. (Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese wari ubizi?,” mu Munara w’Umurinzi ugenewe abantu bose No. 3, 2016, ku ipaji ya 9.) Bihise bigushishikaza! Wari usanzwe uzi ko byahanuwe ko Yesu yari kuzakomoka kuri Dawidi (Mat 22:42). Ariko Dawidi yari afite abahungu basaga 20. Kuba Zekariya yaragaragaje ko inzu ya Natani yari kuzaririra Yesu by’umwihariko, birumvikana rwose!

18 Reka dusuzume urundi rugero. Muri Luka igice cya mbere, havuga ko umumarayika witwa Gaburiyeli yasuye Mariya, akamubwira ibirebana n’umwana yari kuzabyara agira ati: “Uwo azaba umuntu ukomeye, azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose” (Luka 1:32, 33). Dushobora guhita twibanda ku gice cya mbere cy’ubutumwa bwa Gaburiyeli, buvuga ko Yesu yari kuzitwa “Umwana w’Isumbabyose.” Ariko nanone Gaburiyeli yahanuye ko Yesu yari kuzaba ‘umwami agategeka.’ Ubwo rero dushobora kwibaza icyo Mariya yaba yaratekereje kuri ayo magambo ya Gaburiyeli. Ese Mariya yaba yaratekereje ko Gaburiyeli yari ashatse kuvuga ko Yesu yari gusimbura Umwami Herode, cyangwa umwe mu bari kuzamusimbura, maze agategeka Isirayeli? Iyo biza kugenda bityo, Mariya yari kuba umugabekazi, maze umuryango we ukaba ibwami. Icyakora, Bibiliya ntigaragaza ko Mariya yabajije Gaburiyeli ibintu nk’ibyo, kandi ntigaragaza ko Mariya yigeze asaba umwanya wihariye mu Bwami bw’Imana, nk’uko babiri mu bigishwa ba Yesu bigeze kuwusaba (Mat 20:20-23). Ibi bintu bike dusuzumye biduha indi gihamya y’uko Mariya yicishaga bugufi cyane.

19-20. Muri Yakobo 1:22-25 no mu gice cya 4:8, hagaragaza ko mu gihe twiyigisha twagombye kuba dufite izihe ntego?

19 Tuge tuzirikana ko intego y’ibanze ituma twiyigisha Ijambo ry’Imana n’imfashanyigisho zayo, ari ukurushaho kugirana ubucuti na Yehova. Nanone twifuza kurushaho kumenya abo turi bo n’ibyo dukeneye guhindura kugira ngo dushimishe Imana. (Soma muri Yakobo 1:22-25; 4:8.) Ubwo rero, igihe cyose tugiye kwiyigisha, tuge dusaba Yehova umwuka wera. Tugomba kumwinginga akadufasha gukura amasomo mu byo twiyigishije no kumenya ibyo tugomba guhindura.

20 Twese twifuza kuba nk’umugaragu w’Imana, umwanditsi wa zaburi yavuze agira ati: “Amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira. . . . Ibyo akora byose bizagenda neza.”—Zab 1:2, 3.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

^ par. 5 Yehova aduha inyigisho nyinshi binyuze kuri za videwo, inyandiko zicapye n’izo kuri interineti. Iki gice kiri budufashe guhitamo ibyo twakwiyigisha n’icyo twakora kugira ngo ibyo twize bitugirire akamaro.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ababyeyi bigisha abana babo gutegura Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi.

^ par. 63 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukora ubushakashatsi ku mwanditsi wa Bibiliya witwa Amosi. Amafoto ari inyuma ye agaragaza ibyaje mu bwenge bw’uwo muvandimwe, igihe yasomaga inkuru zo muri Bibiliya kandi akazitekerezaho.