Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 19

Yehova agaragaza urukundo n’ubutabera arinda abana kononwa

Yehova agaragaza urukundo n’ubutabera arinda abana kononwa

“Nta muntu mubi uzaba aho uri, kuko uri Imana itishimira ibibi.”—ZAB 5:4.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

INSHAMAKE *

1-3. (a) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 5:4-6, Yehova abona ate ibibi? (b) Kuki konona abana ari ukwica “amategeko ya Kristo”?

YEHOVA yanga ibibi byose. (Soma muri Zaburi ya 5:4-6.) Yanga urunuka ibikorwa byo konona abana, kuko ari ibikorwa biteye ishozi. Twebwe Abahamya ba Yehova turamwigana natwe tukabyanga urunuka, kandi itorero rya gikristo na ryo ntiribyihanganira.—Rom 12:9; Heb 12:15, 16.

2 Konona abana mu buryo ubwo ari bwo bwose ni ukwica “amategeko ya Kristo” (Gal 6:2). Kubera iki? Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, amategeko ya Kristo, ni ukuvuga inyigisho ze zose, ashingiye ku rukundo kandi yimakaza ubutabera. Kubera ko Abakristo b’ukuri bayoborwa n’ayo mategeko, bakora ibishoboka byose kugira ngo abana bumve bafite umutekano kandi bakunzwe by’ukuri. Konona abana ni igikorwa kibi cyane kirangwa n’ubwikunde, gituma umwana yumva nta mutekano afite kandi adakunzwe.

3 Ikibabaje ni uko konona abana byogeye kandi bigira ingaruka no ku Bakristo b’ukuri. Kubera iki? Ni ukubera ko “abantu babi n’indyarya” babaye benshi, kandi bashobora no kwinjira mu itorero rya gikristo (2 Tim 3:13). Nanone hari bamwe mu bantu biyita Abahamya bemeye kuganzwa n’irari ry’umubiri riteye ishozi, bonona abana. Reka tubanze dusuzume impamvu konona abana ari icyaha gikomeye. Hanyuma turi busuzume icyo abasaza bakora mu gihe hakozwe icyaha gikomeye, hakubiyemo n’icyo konona abana, turebe n’uko ababyeyi barinda abana babo. *

KONONA UMWANA NI ICYAHA GIKOMEYE

4-5. Kuki iyo umuntu yononnye umwana aba amuhemukiye cyane?

4 Konona abana bigira ingaruka z’igihe kirekire. Birabangiza kandi bikababaza cyane abashinzwe kubitaho, ni ukuvuga abagize umuryango wabo n’abagize itorero. Konona abana ni icyaha gikomeye.

5 Iyo umuntu yononnye umwana aba amuhemukiye cyane. Umuntu ubabaza abandi kandi akabatera intimba, aba akoze icyaha. Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, umuntu wonona umwana na we aba akoze icyaha, kuko aba amwangije mu buryo bukomeye cyane. Yuririra ku kizere uwo mwana yari amufitiye akamuhemukira, bigatuma asigara yumva nta mutekano afite bitewe n’ibyo yakorewe. Abana bagomba kurindwa ibikorwa nk’ibyo by’agahomamunwa, abo byabayeho bagafashwa kandi bagahumurizwa.—1 Tes 5:14.

6-7. Ni mu buhe buryo uwononnye umwana aba ahemukiye itorero kandi yishe itegeko rya leta?

6 Iyo umuntu yononnye umwana aba ahemukiye itorero. Iyo umwe mu bagize itorero akoze icyaha nk’icyo, aba ashebeje itorero (Mat 5:16; 1 Pet 2:12). Aba ahemukiye Abakristo b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni, bihatira “kurwanirira cyane ukwizera” (Yuda 3). Abantu bakora ibyaha bikomeye bagasebya itorero kandi ntibihane, bacibwa mu itorero.

7 Iyo umuntu yononnye umwana aba yishe itegeko rya leta. Abakristo basabwa ‘kugandukira abategetsi bakuru’ (Rom 13:1). Tugaragaza ko tubagandukira mu gihe twubahiriza amategeko y’igihugu. Iyo umwe mu bagize itorero yishe itegeko rya leta, urugero nko konona umwana, aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko. (Gereranya no mu Byakozwe 25:8.) Nubwo abasaza badafite uburenganzira bwo guhana umuntu wishe itegeko rya leta, ntibahishira umuntu wononnye umwana, ngo bamurinde guhanirwa icyo cyaha (Rom 13:4). Umunyabyaha agomba gusarura ibyo yabibye.—Gal 6:7.

8. Iyo umuntu akoreye icyaha mugenzi we, Yehova abibona ate?

8 Iyo umuntu yononnye umwana aba acumuye ku Mana (Zab 51:4). Umuntu ukorera icyaha mugenzi we, aba acumuye no kuri Yehova. Reka dufate urugero rw’Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli. Ayo Mategeko yavugaga ko umuntu wibaga mugenzi we cyangwa akamunyaga utwe amuriganyije, yabaga ‘ahemukiye Yehova’ (Lewi 6:2-4). Ubwo rero, iyo umwe mu bagize itorero yononnye umwana aba amuvukije umutekano, bityo akaba ahemukiye Imana. Umuntu wononnye umwana aba atukishije cyane izina rya Yehova. Ni yo mpamvu tugomba kubona ko umuntu nk’uwo, aba akoreye Imana icyaha gikomeye cyane, bityo akaba agomba kugihanirwa.

9. Ni ayahe mabwiriza ashingiye ku Byanditswe umuryango wa Yehova wagiye utanga, kandi kuki?

9 Umuryango wa Yehova watanze ibisobanuro byinshi bishingiye kuri Bibiliya, bivuga ibirebana n’icyaha cyo konona abana. Urugero, mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! hagiye hasohokamo ingingo zisobanura uko abononwe bahangana n’ingaruka byabagizeho, uko abandi babafasha kandi bakabahumuriza, n’uko ababyeyi barinda abana babo. Abasaza bagiye bahabwa amabwiriza ashingiye ku Byanditswe y’icyo bakora mu gihe hari umuntu wakoze icyaha cyo konona umwana. Umuryango wacu ukomeza kunonosora ayo mabwiriza. Kubera iki? Ni ukugira ngo abasaza bashobore gukemura icyo kibazo bakurikije amategeko ya Kristo.

ICYO ABASAZA BAKORA MU GIHE HAKOZWE ICYAHA GIKOMEYE

10-12. (a) Iyo abasaza basuzuma ibibazo bifitanye isano n’ibyaha bikomeye, ni iki bagomba kuzirikana, kandi se ni iki kiba kibahangayikishije? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 5:14, 15, ni iki abasaza bihatira gukora?

10 Iyo abasaza bakemura ibibazo bifitanye isano n’ibyaha bikomeye, bakomeza kuzirikana ko amategeko ya Kristo abasaba kugaragariza urukundo abagize umukumbi, bakanakora ibyo Imana ibona ko bikwiriye kandi bikiranuka. Ni yo mpamvu hari ibintu byinshi bagomba gutekerezaho, mu gihe bamenye ko hakozwe icyaha gikomeye. Abasaza baba bahangayikishijwe mbere na mbere n’uko izina ry’Imana ryezwa (Lewi 22:31, 32; Mat 6:9). Nanone baba bahangayikishijwe no gufasha abagize itorero gukomeza kugirana ubucuti na Yehova, kandi bagahumuriza abahemukiwe.

11 Iyo uwakoze icyaha ari umwe mu bagize itorero, abasaza basuzuma niba yicuza by’ukuri, bakamufasha kongera kuba inshuti ya Yehova mu gihe bishoboka. (Soma muri Yakobo 5:14, 15.) Umukristo uganzwa n’ibyifuzo bibi agakora icyaha gikomeye, aba arwaye mu buryo bw’umwuka. Ibyo bisobanura ko aba atagifitanye ubucuti bukomeye na Yehova. * Dushobora kugereranya abasaza n’abaganga batuvura mu buryo bw’umwuka. Bagerageza gufasha ‘umurwayi, [ni ukuvuga uwakoze icyaha] agakira.’ Inama zishingiye ku Byanditswe bamugira zishobora gutuma yongera kuba inshuti y’Imana. Ariko ibyo bishoboka ari uko gusa yihannye by’ukuri.—Ibyak 3:19; 2 Kor 2:5-10.

12 Birumvikana rero ko abasaza bafite inshingano itoroshye. Bita cyane ku mukumbi Imana yabashinze (1 Pet 5:1-3). Baba bashaka ko mu itorero haba ahantu Abakristo babonera umutekano. Ni yo mpamvu iyo bamenye ko hari icyaha gikomeye cyakozwe, urugero nko konona umwana, bahita bagira icyo bakora. Ibibazo bitangira  paragarafu ya 13, iya  15 n’iya  17 bigaragaza icyo bakora.

13-14. Ese abasaza bubahiriza itegeko ryo kumenyesha abayobozi, mu gihe hari ukekwaho icyaha cyo konona umwana? Sobanura.

 13 Ese abasaza bubahiriza amategeko ya leta, bakamenyesha abayobozi ko hari umuntu ukekwaho icyaha cyo konona umwana? Yego. Iyo mu gihugu hari amategeko asaba abantu kumenyesha ubuyobozi ko hari umuntu ukekwaho icyaha cyo konona umwana, abasaza barayumvira (Rom 13:1). Ayo mategeko ntaba avuguruzanya n’amategeko y’Imana (Ibyak 5:28, 29). Ubwo rero, iyo bamenye ko hari umuntu ukekwaho icyo cyaha, bahita babimenyesha ibiro by’ishami bagahabwa amabwiriza y’uko babimenyesha ubuyobozi.

14 Abasaza bamenyesha uwononwe, ababyeyi be cyangwa abandi bazi iby’icyo cyaha ko bafite uburenganzira bwo kubimenyesha ubuyobozi. Ariko se byagenda bite, ukekwaho icyo cyaha aramutse ari umwe mu bagize itorero, umuntu ubizi yabimenyesha ubuyobozi bigahita bisakara hose? Ese Umukristo wabimenyesheje ubuyobozi yagombye kwicira urubanza, akumva ko yatukishije izina ry’Imana? Oya. Uwakoze icyo cyaha ni we uba waritukishije.

15-16. (a) Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 5:19, kuki ari ngombwa ko haboneka byibuze abagabo babiri bo gushinja uwakoze icyaha, mbere y’uko abasaza bashyiraho komite y’urubanza? (b) Abasaza bakora iki mu gihe bamenye ko umwe mu bagize itorero akekwaho icyaha cyo konona umwana?

 15 Kuki mbere y’uko abasaza b’itorero bashyiriraho umuntu komite y’urubanza, hagombye kuboneka nibura abantu babiri bamushinja? Ni uko ari ihame ryo muri Bibiliya rihuje n’ubutabera. Iyo uwakoze icyaha atakemera, hagomba kuboneka abantu babiri bo kumushinja, mbere y’uko abasaza bashyiraho komite y’urubanza. (Guteg 19:15; Mat 18:16; soma muri 1 Timoteyo 5:19.) Ese ibyo bishatse kuvuga ko mbere yo kumenyesha ubuyobozi ko hari umuntu ukekwaho icyaha cyo konona umwana, hagomba kuboneka abantu babiri bo kumushinja? Oya. Kumenyesha abayobozi ko hari umuntu ukekwaho icyaha cyo konona umwana, byaba bikozwe n’abasaza cyangwa abandi bantu, ntibisaba ko habanza kuboneka abantu bo kubyemeza.

16 Iyo abasaza bamenye ko hari umwe mu bagize itorero ukekwaho icyaha cyo konona umwana, bubahiriza amategeko abasaba kubimenyesha ubuyobozi, hanyuma bagasuzuma uko ibintu byagenze bifashishije Ibyanditswe, kugira ngo bamenye niba hashyirwaho komite y’urubanza. Iyo ukekwaho icyaha agihakanye, abasaza b’itorero babaza abamushinja. Iyo habonetse nibura abantu babiri bo kubihamya, ni ukuvuga urega n’undi muntu ushobora guhamya ko icyo cyaha cyakozwe cyangwa se afite ibindi bimenyetso bigaragaza ko uregwa yigeze gukora icyaha nk’icyo, hashyirwaho komite y’urubanza. * Mu gihe hatabonetse umuntu wa kabiri wo gushinja uregwa, ntibiba bivuga ko urega abeshya. Nubwo hataboneka abantu babiri bo kumushinja, abasaza bazirikana ko ashobora kuba yarakoze icyaha gikomeye, kibabaza abandi cyane. Abasaza bakomeza gufasha abantu bose bashobora kuba barahungabanyijwe n’icyo cyaha. Nanone bakomeza kuba maso kugira ngo uwo muntu ukekwaho konona umwana atagira abandi yonona.—Ibyak 20:28.

17-18. Komite y’urubanza ikora iki?

 17 Komite y’urubanza ikora iki? Ijambo “urubanza” ntirisobanura ko abasaza baca urubanza ngo bamenye niba uwakoze icyaha akwiriye guhanirwa ko yishe amategeko ya leta. Abasaza ntibivanga mu manza zifitanye isano n’amategeko ya leta, ahubwo ibibazo nk’ibyo babirekera abayobozi (Rom 13:2-4; Tito 3:1). Icyakora, basuzuma niba ukekwaho icya-ha akwiriye kuguma mu itorero.

18 Abasaza baba bari muri komite y’urubanza, bareba gusa ibintu bifitanye isano n’ubucuti uwakoze icyaha afitanye na Yehova n’Abakristo bagenzi be. Bifashisha Ibyanditswe bakareba niba yihana cyangwa atihana. Iyo basanze atihana, acibwa mu itorero kandi bigatangarizwa abarigize (1 Kor 5:11-13). Naho iyo basanze yicuza by’ukuri, ashobora kuguma mu itorero. Icyakora abasaza bamumenyesha ko ashobora kutazahabwa inshingano iyo ari yo yose mu itorero. Abasaza bashobora kuburira mu ibanga ababyeyi bafite abana bato, ko bagomba kugenzura abana babo mu gihe uwo muntu ari hafi aho. Abasaza bagomba kwirinda kubwira abo babyeyi abo uwo muntu yononnye.

UKO WARINDA ABANA BAWE

Ababyeyi barinda abana babo iyo babigisha ibirebana n’ibitsina bakurikije ikigero bagezemo. Kugira ngo babigishe neza, bifashisha ibikoresho umuryango wa Yehova uduha. (Reba paragarafu ya 19-22)

19-22. Ababyeyi barinda bate abana babo? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

19 Ni ba nde mbere na mbere bafite inshingano yo kurinda abana? Ni ababyeyi. * Abana banyu ni impano Imana yabahaye, kuko ari “umurage uturuka kuri Yehova” (Zab 127:3). Ubwo rero, Yehova abasaba ko mubarinda. Mwabarinda mute?

20 Mbere na mbere, jya usobanukirwa neza ibirebana no konona abana. Jya umenya abantu bonona abana n’amayeri bakoresha ngo babashuke. Jya uba maso, umenye ibintu byose bishobora gutuma bahura n’icyo kibazo (Imig 22:3; 24:3). Jya uzirikana ko akenshi umuntu wonona umwana aba ari umuntu uwo mwana asanzwe azi kandi yizera.

21 Icya kabiri, jya uganira n’abana bawe (Guteg 6:6, 7). Ibyo bisobanura ko uba ugomba kubatega amatwi witonze (Yak 1:19). Zirikana ko akenshi abana bononwe batinya kubivuga. Bashobora gutinya ko nibabivuga ntawuzabyemera, cyangwa uwabononnye akaba yarababwiye ko nibabivuga azabagirira nabi. Mu gihe ukeka ko hari icyabaye ku mwana wawe, jya ugerageza kumubaza ibibazo mu bugwaneza, maze umutege amatwi wihanganye.

22 Icya gatatu, jya wigisha abana bawe. Jya ubaganiriza ibirebana n’ibitsina ukurikije imyaka bafite. Uge ubabwira icyo bavuga n’icyo bakora, mu gihe umuntu ashatse kubakorakora mu buryo budakwiriye. Jya wifashisha inyigisho zitangwa n’umuryango wa Yehova zisobanura uko warinda abana bawe.—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Jya wiyigisha, wigishe n’abana bawe.”

23. Tubona dute icyaha cyo konona abana? Ni ikihe kibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

23 Twebwe Abahamya ba Yehova, tubona ko konona abana ari icyaha gikomeye cyane, dukwiriye kwanga urunuka. Kubera ko tuyoborwa n’amategeko ya Kristo, ntidukingira ikibaba umuntu wese wonona abana. None se mu gihe hari uwononwe, twamuhumuriza dute? Igisubizo tuzakibona mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

^ par. 5 Iki gice kigaragaza uko twarinda abana kononwa. Turi busuzume icyo abasaza bakora kugira ngo barinde itorero, n’uko ababyeyi barinda abana babo.

^ par. 3 AMAGAMBO YASOBANUWE: Konona umwana byerekeza ku bikorwa ibyo ari byo byose umuntu mukuru amukorera, agamije kwimara irari ry’ibitsina. Ibyo bikubiyemo kumusambanya, kumwenda mu kanwa cyangwa mu kibuno, gukorakora imyanya ndangagitsina ye, amabere, ikibuno cyangwa kumukoresha ibindi bikorwa biteye ishozi. Tuzirikane ko umuntu ufatirana umwana akamwonona, aba amwangije ndetse akamukomeretsa mu byiyumvo, kandi umwana nta ruhare yabigizemo. Nubwo akenshi abana b’abakobwa ari bo bononwa, hari n’abana b’abahungu benshi bibaho. Ahanini, abagabo ni bo bonona abana, ariko hari n’abagore babikora.

^ par. 11 Kuba umuntu yaracitse intege mu buryo bw’umwuka ntibimuha uburenganzira bwo gukora ibyaha bikomeye. Umunyabyaha aba agomba kwirengera ingaruka z’imyanzuro yafashe, kandi Yehova azamuryoza ibibi yakoze.—Rom 14:12.

^ par. 16 Abasaza ntibagomba gusaba umwana wononwe kuza gushinja ukekwaho icyo cyaha. Umubyeyi cyangwa undi muntu uwo mwana yizeye, ni we ugomba gusobanurira abasaza uko byagenze, kugira ngo uwo mwana atarushaho guhungabana.

^ par. 19 Inshingano y’ababyeyi yavuzwe hano, inareba undi muntu wese ufite umwana arera.