Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!

Imbabazi za Yehova zitugirira akahe kamaro?

Imbabazi za Yehova zitugirira akahe kamaro?

‘Ni wowe ubabarira by’ukuri.’​—ZAB. 130:4.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Gusuzuma imvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya zivugwa muri iki gice, biri bufashe buri wese muri twe kwishimira ko Yehova atubabarira by’ukuri.

1. Kuki biba bigoye kumenya icyo umuntu ashatse kuvuga mu gihe akubwiye ati: “Ndakubabariye”?

 IYO wavuze ikintu cyangwa ukagira icyo ukora kikababaza umuntu, maze akakubwira ati: “Ndakubabariye,” wumva biguhumurije. Ariko hari igihe umuntu akubwira atyo, ntusobanukirwe neza icyo akubwiye. Hari ubwo aba ashaka kuvuga ko ikibazo mwagiranye gikemutse, cyangwa ashaka kuvuga ko mutagomba kongera kukivugaho. Mu by’ukuri, iyo umuntu akubwiye ati: “Ndakubabariye,” hari igihe aba ashatse kuvuga igitandukanye n’icyo utekereza.

2. Ibyanditswe bisobanura bite imbabazi za Yehova? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

2 Uko Yehova atubabarira, bitandukanye n’uko twe abantu badatunganye tubabarirana. Imbabazi za Yehova zirihariye. Umwanditsi wa zaburi, yavuze ku mbabazi za Yehova agira ati: ‘Ni wowe ubabarira by’ukuri, kugira ngo abantu bagutinye’ a (Zab. 130:4). Rwose, Yehova ‘atubabarira by’ukuri.’ Ni we utwereka icyo kubabarira by’ukuri bisobanura. Hari igihe abanditsi ba Bibiliya bagiye bakoresha ijambo ry’Igiheburayo risobanura kubabarira, ritigeze rikoreshwa ryerekeza ku mbabazi z’abantu.

3. Uko Yehova ababarira, bitandukaniye he n’uko twe tubabarira? (Yesaya 55:6, 7)

3 Iyo Yehova ababariye umuntu ibyaha bye, abimuhanaguraho burundu, kandi bakongera kuba incuti. Dushimishwa no kumenya ko Yehova atubabarira burundu, kandi akabikora kenshi.​—Soma muri Yesaya 55:6, 7.

4. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo adufashe gusobanukirwa icyo kubabarira by’ukuri bisobanura?

4 Ese niba imbabazi za Yehova zitandukanye n’iz’abantu badatunganye, twasobanukirwa dute icyo kubabarira by’ukuri ari cyo? Muri Bibiliya harimo imvugo z’ikigereranyo Yehova yakoresheje zituma tubyumva neza. Muri iki gice, turi busuzume zimwe muri zo. Ziri butwereke ukuntu Yehova atubabarira ibyaha, tukongera kuba incuti ze. Gusuzuma izo mvugo, biri butume turushaho gushimira Papa wacu wo mu ijuru ugira imbabazi, kandi akatubabarira mu buryo butandukanye.

YEHOVA AKURAHO IBYAHA BYACU

5. Bigenda bite iyo Yehova atubabariye ibyaha?

5 Akenshi Bibiliya igereranya ibyaha n’imitwaro iremereye. Umwami Dawidi yagaragaje uko ibyaha bye byari bimeze agira ati: “Amakosa yanjye yarandenze. Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera” (Zab. 38:4). Icyakora Yehova ababarira abanyabyaha bihana (Zab. 25:18; 32:5). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kubabarira,” mbere na mbere ryumvikanisha “guterura” cyangwa “gutwara.” Yehova twamugereranya n’umunyambaraga uterura imitwaro yacu iremereye, ni ukuvuga ibyaha, maze akabijyana.

‘Arababarira’ (Zab. 32:5)


6. Sobanura ukuntu Yehova ajyana kure ibyaha byacu.

6 Hari indi mvugo y’ikigereranyo igaragaza ukuntu Yehova ajyana kure ibyaha byacu. Muri Zaburi ya 103:12 hagira hati: Nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera, ni ko yashyize kure ibyaha byacu.” Iburasirazuba ni kure cyane y’iburengerazuba kandi ibyo bice byombi ntibishobora guhura. Ibyo bituma twumva ukuntu Yehova ashyira kure cyane, ibyaha byacu. Rwose, ayo magambo atwizeza ko Yehova atubabarira mu buryo bwuzuye.

“Nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera” (Zab. 103:12)


7. Bibiliya ivuga ko Yehova akorera iki ibyaha byacu? (Mika 7:18, 19)

7 Ese nubwo Yehova ajyana kure ibyaha byacu, akomeza kubyibuka? Oya rwose. Umwami Hezekiya, yavuze kuri Yehova agira ati: “Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe.” Ibisobanuro byatanzwe kuri uwo murongo bigira biti: “Ntiwongeye kureba ibyaha byanjye” (Yes. 38:9, 17). Iyo mvugo y’ikigereranyo, igaragaza ukuntu iyo twihannye, Yehova ashyira kure cyane ibyaha byacu. Ayo magambo, ashobora no kuvugwa ngo: “Wambabariye ibyaha byanjye, mera nkaho ntigeze mbikora.” Nanone Bibiliya itsindagiriza icyo gitekerezo mu yindi mvugo y’ikigereranyo iboneka muri Mika 7:18, 19. (Hasome.) Aho havuga ko Yehova ajugunya ibyaha byacu mu ndiba y’inyanja. Mu gihe cya kera, ntibyashobokaga ko umuntu ajugunya ikintu mu ndiba y’inyanja, hanyuma ngo agikureyo.

“Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe” (Yes. 38:17)

“Ibyaha byacu byose izabijugunya mu ndiba y’inyanja” (Mika 7:19)


8. Ni iki tumaze kwiga?

8 Nk’uko tumaze kubibona, izo mvugo z’ikigereranyo zigaragaza ko iyo Yehova atubabariye, aba ameze nk’udutuye umutwaro uremereye w’ibyaha byacu. Ibyo bihuje n’amagambo Dawidi yavuze agira ati: “Umuntu ugira ibyishimo, ni uwababariwe ibyaha bye n’igicumuro cye kigahanagurwa. Umuntu ugira ibyishimo ni uwo Yehova atabaraho ikosa” (Rom. 4:7, 8). Izo ni zo mbabazi nyakuri.

YEHOVA AHANAGURA IBYAHA BYACU

9. Ni izihe mvugo z’ikigereranyo Yehova akoresha, kugira ngo agaragaze ko atubabarira mu buryo bwuzuye?

9 Yehova akoresha igitambo cy’incungu, agahanagura ibyaha by’abantu bihana. Reka turebe ukuntu Bibiliya isobanura uko Yehova abigenza. Mu buryo bw’ikigereranyo, ni nkaho Yehova atwuhagira, kandi akaduhanaguraho ibyaha byacu. Ibyo bituma umunyabyaha aba umuntu wera (Zab. 51:7; Yes. 4:4; Yer. 33:8). Yehova avuga uko abigenza agira ati: “Nubwo ibyaha byanyu bitukura, bizahinduka umweru nk’urubura; nubwo bitukura cyane nk’umwenda utukura, bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama” (Yes. 1:18). Iyo umwenda w’umweru wagiyeho ikizinga gitukura, kugikuraho biragorana. Icyakora iyo mvugo y’ikigereranyo, itwizeza ko Yehova atwozaho ibyaha byacu, ku buryo bitongera kugaragara.

“Nubwo ibyaha byanyu bitukura, bizahinduka umweru nk’urubura” (Yes. 1:18)


10. Ni iyihe mvugo y’ikigereranyo yindi Yehova akoresha kugira ngo agaragaze ko agira imbabazi nyinshi?

10 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ibyaha bishobora kugereranywa n’amadeni (Mat. 18:32-35). Ubwo rero igihe cyose dukoze icyaha tukababaza Yehova, ni nkaho tuba tumugiyemo irindi deni. Tumurimo amadeni menshi! Ariko iyo Yehova atubabariye, ni nkaho aba adukuriyeho amadeni twagombaga kumwishyura. Ntashobora kutwishyuza ideni yadukuriyeho. Nk’uko umuntu yumva aruhutse iyo ideni yari afite rikuweho, ni ko natwe twumva tumeze iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu.

‘Adukuriraho ideni’ (Mat. 18:32)


11. Ni iki Bibiliya iba ishatse kuvuga, iyo ivuze ko ibyaha byacu ‘byahanaguwe’? (Ibyakozwe 3:19)

11 Yehova ntadukuriraho amadeni gusa, cyangwa ibyaha, ahubwo aranayahanagura burundu. (Soma mu Byakozwe 3:19.) Reka dufate urugero. Tuvuge ko urimo umuntu amafaranga, akagukuriraho iryo deni, maze umubare w’amafaranga wagombaga kumwishyura akawucishamo umurongo. Nubwo acishijemo umurongo, umubare w’ayo mafaranga uracyagaragara. Icyakora guhanagura ikintu, bitandukanye n’ibyo. Kugira ngo twumve iyo mvugo y’ikigereranyo, tugomba gusobanukirwa ko mu gihe cya kera, wino bakoreshaga bandika washoboraga kuyihanaguza amazi bitakugoye. Umuntu yashoboraga gufata igitambaro gitose, maze akagihanaguza ibyo yari yanditse. Ubwo rero iyo umuntu yahanaguraga ideni, ntiryongeraga kugaragara. Nta muntu washoboraga no kumenya ibyari byanditse ku rupapuro. Ni nkaho iryo deni ryabaga ritarigeze ribaho. Dushimishwa no kumenya ko iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, abihanagura burundu bikamera nkaho bitigeze bibaho.​—Zab. 51:9.

“Kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe” (Ibyak. 3:19)


12. Imvugo y’ikigereranyo ivuga iby’igicu kinini isobanura iki?

12 Yehova akoresha imvugo y’ikigereranyo imeze nk’iyo kugira ngo agaragaze ukuntu ahanagura ibyaha byacu. Yaravuze ati: “Nzahanagura amakosa yawe nk’uyahanaguje igicu n’ibyaha byawe mbihanagure nk’ubihanaguje igicu kinini” (Yes. 44:22). Iyo Yehova atubabariye, ni nkaho afata igicu kinini akagitwikiriza ibyaha byacu, ntibyongere kugaragara.

“Nzahanagura amakosa yawe nk’uyahanaguje igicu” (Yes. 44:22)


13. Twumva tumeze dute iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu?

13 Izo mvugo z’ikigereranyo zitwigishije iki? Iyo Yehova atubabariye, ntituba dukwiriye gukomeza kwicira urubanza kubera ibyaha twakoze. Amaraso y’igitambo cya Yesu Kristo, atuma tubabarirwa ibyaha byacu burundu. Ndetse ni nkaho Yehova aba abona ko tutigeze tubikora. Uko ni ko Yehova atubabarira by’ukuri, iyo twihannye ibyaha byacu.

YEHOVA YEMERA KO TWONGERA KUBA INCUTI ZE

Kuba Papa wacu wo mu ijuru atubabarira, bituma twongera kuba incuti ze (Reba paragarafu ya 14)


14. Kuki twakwiringira ko Yehova atubabarira? (Reba n’amafoto.)

14 Kubera ko Yehova atubabarira by’ukuri, bituma twongera kuba incuti ze. Ibyo bituma tutongera kwicira urubanza. Ntiduhangayikishwa no kumva ko Yehova akiturakariye, kandi ko ashakisha ukuntu azaduhana. Ntashobora gukora ibintu nk’ibyo rwose. None se kuki dushobora kwiringira ko Yehova atubabarira? Umuhanuzi Yeremiya yasubiyemo amagambo yavuzwe na Yehova agira ati: ‘Nzabababarira ikosa ryabo kandi sinzongera kwibuka icyaha cyabo’ (Yer. 31:34). Igihe intumwa Pawulo yerekezaga kuri ayo magambo, yakoresheje imvugo imeze nk’iyo agira ati: “Nzabababarira, kandi ibyaha byabo sinzongera kubyibuka” (Heb. 8:12). Ariko se ibyo bisobanura iki?

‘Sinzongera kwibuka icyaha cyabo’ (Yer. 31:34)


15. Amagambo avuga ko Yehova atazongera kwibuka ibyaha byacu asobanura iki?

15 Ijambo “kwibuka” rikoreshwa muri Bibiliya, si ko buri gihe riba risobanura kugarura ikintu mu bwenge cyangwa kugitekerezaho. Ahubwo rishobora gusobanura kugira icyo umuntu agikoraho. Urugero, umugizi wa nabi wari umanitswe iruhande rwa Yesu, yaravuze ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu Bwami bwawe” (Luka 23:42, 43). Uko bigaragara, ntiyashakaga kumubwira gusa ngo: “Uzantekerezeho nugera mu bwami bwawe.” Ibyo Yesu yamusubije bigaragaza ko yari kugira icyo akora, akamuzura. Ubwo rero iyo Yehova avuze ko atazongera kwibuka ibyaha byacu, biba bisobanuye ko atazabiduhanira. Ntashobora kutubabarira ibyaha, maze ngo mu gihe kiri imbere abiduhanire.

16. Bibiliya isobanura ite umudendezo duheshwa no kuba Yehova atubabarira by’ukuri?

16 Bibiliya ikoresha indi mvugo y’ikigereranyo kugira ngo idufashe gusobanukirwa umudendezo duheshwa no kuba Yehova atubabarira by’ukuri. Kubera ko tudatunganye kandi tukaba tubangukirwa no gukora ibyaha, twari tumeze nk’‘abayoborwa n’icyaha.’ Ariko kubera imbabazi za Yehova ‘ntitukiyoborwa n’icyaha’ (Rom. 6:17, 18; Ibyah. 1:5). Iyo tuzi ko Yehova yatubabariye, tugira ibyishimo nk’iby’abantu bahawe umudendezo.

‘Ntimukiyoborwa n’icyaha’ (Rom. 6:18)


17. Ni gute iyo Yehova atubabariye tumera nk’umuntu ukize indwara? (Yesaya 53:5)

17 Soma muri Yesaya 53:5. Imvugo ya nyuma y’ikigereranyo tugiye gusuzuma, itugereranya n’abantu barwaye indwara yica. Kubera igitambo cy’incungu Yehova yatanze binyuze ku Mwana we, tumeze nk’abantu bakijijwe indwara (1 Pet. 2:24). Icyo gitambo cy’incungu cyatumye twongera kugirana ubucuti na Yehova, bwari bwarangijwe n’iyo ndwara. Nk’uko umuntu yishima iyo akize indwara ikomeye, natwe turishima cyane iyo Yehova atubabariye tukongera kuba incuti ze.

“Ibikomere bye ni byo byadukijije” (Yes. 53:5)


AKAMARO KO KUMENYA KO YEHOVA ATUBABARIRA

18. Ni iki twize ku mvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya zivuga ku mbabazi za Yehova? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Uko Yehova atubabarira.”)

18 Ni ayahe masomo twavanye ku mvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya, zigaragaza ukuntu Yehova atubabarira? Twabonye ko iyo Yehova atubabariye, atubabarira mu buryo bwuzuye, kandi ntiyongere kwibuka ibyaha twakoze. Ibyo bituma twongera kugirana ubucuti na Papa wacu wo mu ijuru. Nanone twibukijwe ko kubabarirwa by’ukuri, ari impano Yehova aduha. Tuzi neza ko kuba Yehova atubabarira, atari ibintu twari dukwiriye, ahubwo ko abiterwa n’urukundo rwe n’ineza ihebuje.​—Rom. 3:24.

19. (a) Ni iki kidushimisha? (Abaroma 4:8) (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

19 Soma mu Baroma 4:8. Dushimishwa no kumenya ko Yehova ari Imana ‘itubabarira by’ukuri’ (Zab. 130:4). Ariko hari ikintu cy’ingenzi ashingiraho kugira ngo atubabarire. Yesu yagisobanuye agira ati: “Nimutababarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Mat. 6:14, 15). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twigana Yehova, natwe tukajya tubabarira abandi. Twabikora dute? Igice gikurikira, kizatwereka uko twabigenza.

INDIRIMBO YA 46 Warakoze Yehova

a Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kubabarira,” ryumvikanisha igitekerezo cyo kubabarira by’ukuri, bitandukanye no kubabarira ibi bisanzwe. Hari Bibiliya nyinshi zitagaragaza iryo tandukaniro ry’ingenzi, ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo yagaragaje iryo tandukaniro, nk’uko bigaragara muri Zaburi ya 130:4.