Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 8

INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi

Ni gute wababarira abandi nk’uko Yehova atubabarira?

Ni gute wababarira abandi nk’uko Yehova atubabarira?

“Nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”​—KOLO. 3:13.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turi burebe ibintu twakora kugira ngo tubabarire abadukoshereje.

1-2. (a) Ni ryari kubabarira bitugora? (b) Denise yagaragaje ate imbabazi?

 ESE kubabarira abandi bijya bikugora? Abenshi muri twe bitubaho, cyane cyane iyo hagize uvuga cyangwa agakora ikintu kikatubabaza cyane. Icyakora hari ibintu twakora ntidukomeze kurakara ahubwo tukababarira. Urugero, reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Denise a wagaragaje ko ababarira mu buryo budasanzwe. Mu mwaka wa 2017, Denise n’umuryango we basuye Icyicaro Gikuru cy’Abahamya ba Yehova cyari kimaze iminsi mike gitashywe. Igihe bari mu nzira bataha, hari umushoferi wataye umuhanda agonga imodoka barimo. Iyo mpanuka yatumye Denise ata ubwenge. Igihe yagaruraga ubwenge, yamenye ko abana be bakomeretse cyane, kandi ko umugabo we Brian yapfuye. Denise yaravuze ati: “Narababaye cyane kandi numva mbuze icyo nkora.” Nyuma yaho, Denise yamenye ko wa mushoferi wabagonze atari yasinze, atari yanyoye ibiyobyabwenge, cyangwa ngo abe ahugiye kuri telefone cyangwa se ikindi kintu. Ubwo rero yasenze Yehova ngo amuhe amahoro yo mu mutima.

2 Umushoferi wabagonze yari akurikiranweho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye. Iyo urukiko rumuhamya icyo cyaha yari gufungwa. Icyakora Denise yamenyeshejwe ko ubuhamya bwe ari bwo urukiko rwari gushingiraho rufata umwanzuro. Denise yaravuze ati: “Icyo gihe numvaga ari nkaho umuntu afashe umunyu mwinshi akawunsuka mu gisebe, kuko ibyo nari kuvuga byari kunsubiza mu bihe bibabaje cyane naciyemo.” Nyuma y’ibyumweru bike, yagiye mu rukiko yiteguye kugira icyo avuga kuri uwo mugabo wateje ibibazo byinshi umuryango we. Ni iki yavuze mu rukiko? Yasabye umucamanza kubabarira uwo mugabo. b Igihe Denise yari akirangiza kuvuga, uwo mucamanza yararize. Yaravuze ati: “Mu myaka 25 yose maze ndi umucamanza, ni ubwa mbere mbonye ibintu nk’ibi. Sinigeze numva urega asabira imbabazi uwo arega. Ni ubwa mbere numvise amagambo arangwa n’urukundo n’imbabazi.”

3. Ni iki cyatumye Denise ababarira?

3 Ni iki cyafashije Denise kubabarira? Yatekereje ukuntu Yehova agira imbabazi nyinshi (Mika 7:18). Iyo dutekereje ukuntu Yehova atubabarira, bituma natwe twifuza kubabarira abandi.

4. Ni iki Yehova ashaka ko dukora? (Abefeso 4:32)

4 Yehova aba ashaka ko tubabarira abandi nk’uko na we atubabarira. (Soma mu Befeso 4:32.) Aba yiteze ko tubabarira abantu batubabaje (Zab. 86:5; Luka 17:4). Muri iki gice turi busuzume ibintu bitatu bizadufasha kurushaho kuba abantu bababarira.

NTUKIRENGAGIZE UKO WIYUMVA

5. Dukurikije ibivugwa mu Migani 12:18, twumva tumeze dute iyo hagize utubabaza?

5 Hari igihe tubabazwa n’ibyo umuntu yavuze cyangwa yadukoreye, cyane cyane iyo uwo muntu ari incuti yacu magara cyangwa mwene wacu (Zab. 55:12-14). Dushobora kumva tubabaye cyane, ku buryo tumera nk’uwo bateye icyuma. (Soma mu Migani 12:18.) Hari ubwo tugerageza kwirengagiza uko twiyumva. Ariko kubigenza dutyo, byaba ari nko kubona umuntu yaduteye icyuma maze tukakirekera mu gisebe. Ubwo rero kuba umuntu yatubabaje tukabyirengagiza, si byo bituma ibintu bigenda neza.

6. Dushobora kwitwara dute mu gihe hagize utubabaza?

6 Iyo hagize umuntu utubabaza, igihita kiza mu bwenge bwacu ni ukurakara. Bibiliya na yo ivuga ko dushobora kurakara. Icyakora itugira inama yo kudakomeza kurakara (Zab. 4:4; Efe. 4:26). Kubera iki? Ni ukubera ko iyo umuntu akomeje kurakara, byanze bikunze agira icyo akora, kandi ntibikunze kubaho ko umuntu warakaye akora ibintu byiza (Yak. 1:20). Birumvikana ko dushobora kurakara, ariko gukomeza kurakara byo ni twe tubyihitiramo.

Birumvikana ko dushobora kurakara, ariko gukomeza kurakara byo ni twe tubyihitiramo

7. Dushobora kumva tumeze dute mu gihe abandi batubabaje?

7 Iyo hagize udukorera ikintu kibi, dushobora kubabara cyane. Urugero, mushiki wacu witwa Ann yaravuze ati: “Igihe nari nkiri umwana, njye na mama, papa yaradutaye ajya kwibanira n’umukozi wanderaga. Numvise ari nkaho nsigaye njyenyine. Igihe babyaraga abana numvise ari nkaho bansimbuye. Nakuze numva nta wunkunda.” Mushiki wacu witwa Georgette asobanura ukuntu yumvise ameze igihe umugabo we yamucaga inyuma. Yaravuze ati: “Twatangiye gukundana tukiri bato kandi dukorana ubupayiniya. Igihe yampemukiraga, byarambabaje cyane.” Naho mushiki wacu witwa Naomi, yaravuze ati: “Sinigeze ntekereza ko umugabo wanjye yambabaza. Ubwo rero igihe yavugaga ko yarebaga porunogarafiya kandi akabimpisha, numvise mbabaye cyane.”

8. (a) Ni izihe mpamvu zituma tubabarira abandi? (b) Kubabarira abandi bitugirira akahe kamaro? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Wakora iki niba hari uwagukoreye ibintu bituma uhungabana?”)

8 Nubwo tudashobora kugena ibyo abandi bakora n’ibyo badukorera, dushobora kumenya uko twabitwaraho. Akenshi biba byiza iyo tubababariye. Kubera iki? Ni ukubera ko dukunda Yehova kandi akaba ashaka ko tubabarira abandi. Ariko iyo dukomeje kurakara kandi ntitubababarire, dushobora gukora ibintu bigaragaza ko tudafite ubwenge kandi bikatugiraho ingaruka (Imig. 14:17, 29, 30). Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Christine. Yaravuze ati: “Iyo narakaye cyangwa nkaba mbabaye no guseka birangora. Ntangira no kurya nabi. Iyo bimeze bityo mbura ibitotsi, gutegeka ibyiyumvo byanjye bikananira, bigatuma ntabana neza n’uwo twashakanye, ndetse n’abandi.”

9. Kuki dukwiriye kwirinda gukomeza kurakara?

9 Nubwo uwatubabaje ashobora kutadusaba imbabazi, hari icyo twakora ngo tugabanye ingaruka ibyo yakoze bitugiraho. Kubera iki? Wa mushiki wacu witwa Georgette twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nubwo byafashe igihe, nageze aho sinakomeza kurakarira uwahoze ari umugabo wanjye. Ibyo byatumye ngira amahoro yo mu mutima.” Iyo twirinze kubika inzika, bituma tudakomeza kurakarira abadukoshereje. Nanone kandi bitugirira akamaro, kuko biturinda gukomeza gutekereza ku byo badukoreye ahubwo tugatekereza ku bindi (Imig. 11:17). None se, wakora iki niba ukomeje kumva udashobora kubabarira uwaguhemukiye?

ICYO WAKORA NGO UDAKOMEZA KURAKARA

10. Kuki tugomba kureka hagashira igihe kugira ngo tureke kurakarira uwatubabaje? (Reba n’amafoto.)

10 None se wakora iki ngo udakomeza kurakara? Kimwe mu byo wakora, ni ukureka hagashira igihe. Nubundi kandi iyo umuntu yagize imvune ikomeye maze akavurwa, bisaba igihe kugira ngo yongere amererwe neza. Ubwo rero niba hari umuntu watubabaje, dushobora kureka hagashira igihe kugira ngo twumve ko tumubabariye.​—Umubw. 3:3; 1 Pet. 1:22.

Nk’uko umuntu wavunitse bisaba ko ajya kwa muganga kandi bigafata igihe ngo akire, ni ko bigenda n’iyo muntu yababaye (Reba paragarafu ya 10)


11. Isengesho ryagufasha rite kubabarira?

11 Jya usenga Yehova umusaba ko agufasha kubabarira. c Mushiki wacu witwa Ann, twigeze kuvuga, yavuze ukuntu isengesho ryamufashije. Yaravuze ati: “Nasenze Yehova kugira ngo ababarire buri wese mu bagize umuryango wacu, bitewe n’ibintu atakoze neza. Hanyuma nandikiye ibaruwa papa n’umugore we mbabwira ko nabababariye.” Ann yemera ko bitari bimworoheye. Ariko yaravuze ati: “Niringiye ko ninkomeza kwigana Yehova nkababarira, bizatuma papa n’umugore we bifuza kwiga Bibiliya.”

12. Kuki tugomba kwiringira Yehova aho kuyoborwa n’ibyiyumvo gusa? (Imigani 3:5, 6)

12 Jya wiringira Yehova aho kuyoborwa n’ibyiyumvo gusa. (Soma mu Migani 3:5, 6.) Buri gihe Yehova aba azi icyatubera cyiza (Yes. 55:8, 9). Nta na rimwe ashobora kudusaba ikintu cyatugiraho ingaruka. Ubwo rero iyo adusabye kubabarira, ni uko aba azi ko ari twe bigirira akamaro (Zab. 40:4; Yes. 48:17, 18). Ariko dutwawe n’ibyiyumvo gusa, ntitwazigera tubabarira abadukoshereje (Imig. 14:12; Yer. 17:9). Mushiki wacu witwa Naomi, twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nabanje kumva ko mfite impamvu zumvikana zituma ntababarira umugabo wanjye bitewe n’uko yarebaga porunogarafiya. Nari mfite impungenge z’uko yakongera kumbabaza cyangwa akibagirwa agahinda yanteje. Nibwiraga ko Yehova azi neza uko niyumva. Ariko nasobanukiwe ko kuba Yehova azi uko niyumva, bidasobanura ko abyemera. Ni byo koko yari azi uko niyumva kandi azi ko bisaba igihe kugira ngo ndeke kurakara, ariko nanone ashaka ko mbabarira umugabo wanjye.” d

UKO WAKWITOZA KUGIRA IBYIYUMVO BIKWIRIYE

13. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 12:18-21, ni iki dukwiriye gukora?

13 Iyo dushaka kubabarira umuntu watubabaje cyane, ntitwirinda gusa kuvuga ku byabaye. Iyo umuntu watubabaje ari Umukristo mugenzi wacu, intego tuba dufite iba ari iyo kongera kubana na we mu mahoro (Mat. 5:23, 24). Ubwo rero aho kumurakarira, tumugirira imbabazi, kandi aho kumugirira inzika tukamubabarira. (Soma mu Baroma 12:18-21; 1 Pet. 3:9). None se ni iki cyadufasha kubigeraho?

14. Ni iki tugomba kwihatira gukora, kandi kuki?

14 Yehova ahitamo kureba imico myiza abantu bafite (2 Ngoma 16:9; Zab. 130:3). Ubwo rero natwe twagombye kumwigana, tukibanda ku mico myiza umuntu wadukoshereje afite. Nitwibanda ku mico mibi abantu bafite ni yo tuzabona, ariko nitwibanda ku mico myiza bafite tuzayibona. Iyo twibanze ku bintu byiza abantu bakora, kubababarira biratworohera. Urugero, umuvandimwe witwa Jarrod yaravuze ati: “Iyo ntekereje ku bintu byinshi byiza biranga umuvandimwe, nkabigereranya n’ikosa yankoreye kumubabarira biranyorohera.”

15. Kuki ari iby’ingenzi ko tubwira umuntu wadukoshereje ko twamubabariye?

15 Ikindi kintu cy’ingenzi twakora, ni ukubwira umuntu wadukoshereje ko twamubabariye. Kubera iki? Wa mushiki wacu witwa Naomi twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Umugabo wanjye yarambajije ati: ‘Ese warambabariye?’ Igihe nashakaga kumusubiza ko namubabariye, kuvuga iryo jambo byarananiye. Nahise mbona ko burya ntigeze mubabarira. Ariko nyuma y’igihe naje kuvuga iryo jambo rikomeye, ndavuga nti: ‘ndakubabariye.’ Niboneye ukuntu kumubabarira byamukoze ku mutima, amarira akamuzenga mu maso. Umugabo wanjye yumvise ahumurijwe, nanjye numva nduhutse. Kuva icyo gihe nongeye kumwizera kandi twongera kuba incuti nka mbere.”

16. Ni iki twize ku birebana no kubabarira?

16 Yehova aba ashaka ko tubabarira abadukoshereje (Kolo. 3:13). Icyakora hari igihe bitugora. Ariko iyo tutirengagije ibyiyumvo byacu kandi tugakora uko dushoboye ngo tureke kurakara, dushobora kubigeraho. Ibyo bishobora gutuma tugira ibyiyumvo bikwiriye. —Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibintu bitatu byadufasha kubabarira.”

JYA UTEKEREZA AKAMARO KO KUBABARIRA

17. Ni izihe mpamvu zituma tubabarira?

17 Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma tubabarira abadukoshereje. Ariko nimureke dusuzume zimwe muri zo. Iya mbere, iyo tubabariye tuba twiganye Yehova Papa wacu wo mu ijuru ugira imbabazi, kandi biramushimisha (Luka 6:36). Iya kabiri, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova kubera ko na we atubabarira (Mat. 6:12). Impamvu ya gatatu, ni uko kubabarira bituma tugira ubuzima bwiza kandi tukabana neza n’abandi.

18-19. Kubabarira abandi bishobora kutugirira akahe kamaro?

18 Iyo tubabariye abandi dushobora kubona imigisha tutari twiteze. Urugero, reka turebe ibyabaye kuri Denise twavuze tugitangira iki gice. Wa mugabo wari wateje impanuka yari yateganyije kwiyahura akiva mu rukiko. Ariko Denise we ntiyari abizi. Icyakora arebye ukuntu Denise yamubabariye, byaramutangaje cyane maze atangira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

19 Hari igihe natwe dushobora kumva kubabarira umuntu, ari cyo kintu gikomeye cyane dusabwa gukora. Ariko iyo tubikoze, tubona imigisha myinshi cyane (Mat. 5:7). Ubwo rero, tujye dukora ibishoboka byose twigane Yehova, maze tubabarire abandi.

INDIRIMBO YA 125 “Hahirwa abanyambabazi”

a Amazina amwe yarahinduwe.

b Mu gihe bigenze bityo, buri Mukristo ni we wifatira umwanzuro w’icyo yakora.

c Jya ku rubuga rwa jw.org, urebe videwo z’indirimbo zifite umutwe uvuga ngo: “Jya ubabarira,” “Tujye tubabarirana” n’ivuga ngo: “Twongere tube incuti.”

d Nubwo kureba amashusho y’urukozasoni ari icyaha kandi bibabaza, si impamvu ishingiye ku Byanditswe yatuma uwahemukiwe atana n’uwo bashakanye.