Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntukitekerezeho mu buryo burenze urugero

Ntukitekerezeho mu buryo burenze urugero

ESE wabonye ko abantu benshi bo muri iki gihe baba bashaka ko abandi babafata mu buryo bwihariye? Niyo baba bitaweho cyane, bo baba bumva bidahagije. Abantu nk’abo, aho kugira ngo banyurwe, baba bikunda cyane. Ibyo ni byo Bibiliya yavuze ko byari kuba ku bantu benshi bo mu minsi y’imperuka.​—2 Tim. 3:2.

Kuva kera, abantu bafite imyifatire nk’iyo bahozeho. Urugero, Adamu na Eva, bifuzaga kugira uburenganzira bwo guhitamo icyiza n’ikibi, birengagije ingaruka byari kugira. Nyuma y’ibinyejana byinshi, Umwami Uziya w’u Buyuda yibwiye ko afite uburenganzira bwo gutwikira umubavu mu rusengero, kandi atari abyemerewe (2 Ngoma 26:18, 19). Nanone, Abafarisayo n’Abasadukayo bibwiraga ko Imana yari kubafata mu buryo budasanzwe, bitewe gusa n’uko bakomokaga kuri Aburahamu.​—Mat. 3:9.

Muri iki gihe, dukikijwe n’abantu bikunda kandi tutabaye maso dushobora kumera nka bo (Gal. 5:26). Dushobora gutangira gutekereza ko dukwiriye guhabwa inshingano runaka cyangwa ko abantu bakwiriye kudufata mu buryo bwihariye. Ibyo twabyirinda dute? Mbere na mbere, reka turebe uko Yehova abona icyo kibazo. Tugiye kureba amahame abiri yo muri Bibiliya yadufasha.

Yehova ni we uduhitiramo ibidukwiriye. Reka turebe ingero.

  • Mu muryango, umugore aba agomba kubaha umugabo we, kandi umugabo aba agomba gukunda umugore we (Efe. 5:33). Buri wese mu bashakanye akwiriye kumva akunzwe na mugenzi we (1 Kor. 7:3). Abana basabwa kumvira ababyeyi babo, ababyeyi na bo basabwa gukunda abana babo kandi bakabarinda.​—2 Kor. 12:14; Efe. 6:2.

  • Mu itorero, abasaza bakorana umwete baba bakwiriye kubahwa (1 Tes. 5:12). Ariko kandi, abasaza b’itorero ntibafite ububasha bwo gutegeka abavandimwe na bashiki bacu ibyo bakora.​—1 Pet. 5:2, 3.

  • Imana yahaye abategetsi uburenganzira bwo kwaka abantu imisoro kandi bakubahwa n’abo bayobora.​—Rom. 13:1, 6, 7.

Yehova aduha ibirenze ibyo dukwiriye guhabwa. Kubera ko turi abanyabyaha, icyari kidukwiriye ni ugupfa (Rom. 6:23). Ariko kubera ko Yehova adukunda urukundo rudahemuka, aduha imigisha myinshi (Zab. 103:10, 11). Ubwo rero imigisha aduha cyangwa inshingano aduha, byose tubikesha ineza ye ihebuje.​—Rom. 12:6-8; Efe. 2:8.

ICYO TWAKORA NGO TWIRINDE KUMVA KO TURUTA ABANDI

Tujye twirinda gutekereza nk’abantu bo mu isi ya Satani. Tutabaye maso, dushobora gutangira gutekereza ko dukwiriye guhabwa ibiruta iby’abandi. Yesu yagaragaje ukuntu ibyo bishobora kutubaho akoresheje urugero rw’abakozi bagombaga guhembwa idenariyo. Abakozi bamwe batangiye akazi kare mu gitondo, bakora umunsi wose ku zuba ryinshi. Ariko abandi bo bakoze isaha imwe gusa. Ba bakozi batangiye akazi mu gitondo, bumvaga ko bakwiriye guhembwa byinshi bitewe n’akazi kose bari bakoze (Mat. 20:1-16). Urwo rugero Yesu yatanze rweretse abigishwa be ko bakwiriye kunyurwa n’ibyo Imana ibaha.

Abari bakoze umunsi wose bari biteze ko bahembwa byinshi

Tujye tuba abantu bashimira aho kwitega ko abandi bagira ibyo baduha (1 Tes. 5:18). Dukwiriye kwigana urugero rw’intumwa Pawulo wirinze gusaba abavandimwe b’i Korinto kumuha ibyo yari akeneye, nubwo yari abifitiye uburenganzira (1 Kor. 9:11-14). Tujye twishimira imigisha yose tubona, aho guhora dusaba ko tugira ibyo duhabwa.

Intumwa Pawulo ntiyigeze asaba abagize itorero ko bamuha amafaranga yo kumutunga

Tujye twicisha bugufi. Iyo umuntu yikunda birenze urugero, ashobora gutangira gutekereza ko akwiriye guhabwa ibirenze ibyo afite. Icyakora, kwicisha bugufi bishobora kumurinda iyo mitekerereze mibi.

Kuba umuhanuzi Daniyeli yaricishaga bugufi, byatumye Yehova amukunda cyane

Umuhanuzi Daniyeli yagaragaje urugero rwiza rwo kwicisha bugufi. Yakomokaga mu muryango ukomeye, ari mwiza, ari umuhanga kandi azi gukora ibintu byinshi. Ibyo byose byashoboraga gutuma yumva ko akwiriye guhabwa ibirenze iby’abandi (Dan. 1:3, 4, 19, 20). Icyakora Daniyeli yakomeje kwicisha bugufi, kandi uwo muco watumye Yehova amukunda cyane.​—Dan. 2:30; 10:11, 12.

Nimucyo twirinde ingeso yo kwikunda yogeye muri iki gihe. Ahubwo dukomeze kwishimira imigisha yose Yehova aduha kubera ko ari Imana ifite ineza ihebuje.