Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Sinigeze numva ndi njyenyine”

“Sinigeze numva ndi njyenyine”

HARI ibintu byinshi bitubaho bigatuma twumva turi twenyine. Urugero nko gupfusha abacu, kuba ahantu utamenyereye no kuba wenyine. Ibyo byose byambayeho. Icyakora iyo nshubije amaso inyuma, mbona ntarigeze numva ndi njyenyine. Reka mbabwire impamvu ari uko mbibona.

ABABYEYI BANJYE BAMPAYE URUGERO RWIZA

Mama na papa bari Abagatolika kandi bari bakomeye kuri iryo dini. Ariko igihe bamenyaga ko Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova, bahindutse Abahamya ba Yehova bakorana umwete. Kuva ubwo, papa yaretse kongera kubaza amashusho ya Yesu. Ubuhanga yari afite mu kubaza, yabukoresheje agira icyo ahindura ku nzu yacu yo hasi, ari na yo yaje guhinduka Inzu y’Ubwami ya mbere mu mujyi wa San Juan del Monte. Aho ni mu nkengero z’umujyi wa Manila, umurwa mukuru wa Filipine.

Ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abagize umuryango wacu

Maze kuvuka mu wa 1952, ababyeyi banjye batangiye kunyigisha ibyerekeye Yehova nk’uko bari barabyigishije bakuru banjye bane na bashiki banjye bakuru batatu. Uko nagendaga nkura, papa yanshishikarizaga gusoma igice kimwe cya Bibiliya buri munsi, kandi akanyigisha byinshi mu bitabo byacu. Rimwe na rimwe, ababyeyi banjye batumiraga abagenzuzi basura amatorero n’abavandimwe baturutse ku biro by’ishami bagacumbika iwacu. Iyo abo bavandimwe batubwiraga inkuru z’ibyababayeho, zaradushimishaga kandi byatumye tubona ko gukorera Yehova ari cyo kintu cy’ingenzi mu buzima bwacu.

Hari byinshi nigiye ku babyeyi banjye babereye Yehova indahemuka. Igihe mama yari amaze gupfa azize indwara, njye na papa twatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1971. Mu mwaka wa 1973, igihe nari mfite imyaka 20, papa na we yarapfuye. Gupfusha ababyeyi banjye byatumye numva hari ikintu gikomeye mbura kandi numvaga ndi njyenyine. Ariko ibyiringiro byo muri Bibiliya, byatumye nkomeza kurangwa n’icyizere aho kwiheba kandi nkomeza kuba hafi ya Yehova (Heb. 6:19). Hashize igihe gito papa apfuye, nahawe inshingano yo kuba umupayiniya wa bwite ku kirwa cya Coron, mu ntara ya Palawan.

UMURIMO UTOROSHYE NAKOZE NJYENYINE

Nageze ku kirwa cya Coron mfite imyaka 21. Kubera ko navukiye mu mujyi natangajwe no kubona kuri icyo kirwa hadakunze kuba amashanyarazi, cyangwa amazi kandi imodoka na moto byahabaga na byo byari bike cyane. Nubwo kuri icyo kirwa hari abavandimwe bake, nta wundi mupayiniya wahabaga kandi rimwe na rimwe nabwirizaga njyenyine. Mu kwezi kwa mbere nahamaze, numvise nkumbuye cyane abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye. Iyo habaga ari nijoro nitegerezaga ikirere kirimo inyenyeri nyinshi, amarira atemba ku matama yombi. Numvaga iyo nshingano nayireka nkisubirira mu rugo.

Muri ibyo bihe, nabwiraga Yehova ibindi ku mutima byose. Najyaga ntekereza ku magambo ateye inkunga nasomye muri Bibiliya n’ayo nabaga narasomye mu bitabo byacu. Amagambo yakundaga kungaruka mu bwenge ni ayo muri Zaburi ya 19:14. Nazirikanaga ko nintekereza ku bintu bishimisha Yehova, urugero nk’ibyo yakoze n’imico ye, yari kumbera ‘igitare n’umucunguzi.’ Hari igazeti y’Umunara w’Umurinzi a nasomye yanyibutsaga ko ntari njyenyine kandi yaramfashije cyane. Nayisomye inshuro nyinshi. Iyo nabaga ndi njyenyine, numvaga ari nkaho ndi kumwe na Yehova kandi ibyo byabaga ari ibihe byihariye kuko nashoboraga kumusenga, nkiyigisha kandi ngatekereza ku byo niga.

Maze igihe gito ngeze ku kirwa cya Coron, nabaye umusaza w’itorero. Kubera ko ari njye njyenyine wari umusaza w’itorero, nayoboraga Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi buri cyumweru, Iteraniro ry’Umurimo, Icyigisho cy’Igitabo n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Nanone natangaga disikuru y’abantu bose buri cyumweru. Ubwo se nari gukora ibyo byose nkumva ndi njyenyine koko!

Hari ibintu byiza byinshi naboneye mu murimo wo kubwiriza nakoreye ku kirwa cya Coron, kandi amaherezo bamwe mu bo nigishije Bibiliya barabatijwe. Icyakora ibintu ntibyari byoroshye. Hari igihe nagendaga amasaha menshi mbere y’uko ngera mu ifasi, ntazi n’aho ndi burare ningerayo. Nanone kandi, ifasi y’itorero ryacu yari igizwe n’ibirwa byinshi bito. Akenshi nagendaga mu nyanja irimo umuyaga mwinshi, ndi mu bwato bwa moteri kugira ngo ngere kuri ibyo birwa nubwo nabaga ntazi koga! Ariko muri ibyo bibazo byose, Yehova yakomeje kundinda kandi aranshyigikira. Nyuma y’aho ni bwo nabonye ko Yehova yantozaga kuzahangana n’ibindi bibazo bikomeye kurushaho mu yindi nshingano yari gukurikiraho.

NKORERA UMURIMO MURI PAPOUASIE-NOUVELLE-GUINÉE

Mu mwaka wa 1978, noherejwe kubwiriza muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, akaba ari mu majyaruguru ya Ositaraliya. Icyo gihugu kirimo imisozi myinshi. Natangajwe no kumenya ko icyo gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni eshatu ariko bakavuga indimi zirenga 800. Ariko igishimishije ni uko abantu benshi bavuga ururimi rwitwa Tok Pisin (nanone rwitwa Melanesian Pidgin).

Namaze igihe gito naroherejwe mu itorero rikoresha ururimi rw’Icyongereza, mu murwa mukuru, ahitwa Port Moresby. Ariko nyuma yaho nimukiye mu itorero rivuga ururimi rwa Tok Pisin maze ntangira kwiga urwo rurimi. Ibyo nabaga nize nabikoreshaga mu murimo wo kubwiriza kandi byatumye kumenya urwo rurimi binyorohera. Nyuma y’igihe gito, natangiye gutanga disikuru muri urwo rurimi. Biratangaje kuba igihe nari ntaramara umwaka muri Papouasie-Nouvelle-Guinée narahawe inshingano yo kuba umugenzuzi usura amatorero akoresha urwo rurimi mu ntara nini zo muri icyo gihugu.

Kubera ko amatorero yabaga ategeranye, nateguraga amakoraniro y’akarere menshi kandi ngakora ingendo nyinshi. Nabanje kumva ndi njyenyine bitewe n’uko nari mu kindi gihugu, abantu baho bavuga ururimi rutandukanye n’urwo navugaga, kandi bafite imico ntamenyereye. Sinashoboraga gusura amatorero nkoresheje inzira y’ubutaka kubera ko higanje imisozi n’ibihanamanga. Ubwo rero buri cyumweru nagombaga kugenda n’indege. Rimwe na rimwe, nagendaga muri izo ndege nto kandi zishaje, ari njye mugenzi wenyine urimo. Izo ngendo zatumaga numva mpangayitse, mbese nk’uko numvaga meze iyo nabaga ndi mu bwato!

Icyo gihe abantu bake gusa ni bo bari bafite telefone. Ubwo rero iyo habaga hari icyo nshaka kubwira amatorero, nayandikiraga amabaruwa. Inshuro nyinshi nageraga mu matorero ayo mabaruwa atarahagera. Ubwo rero nabazaga abantu batuye muri utwo duce aho Abahamya ba Yehova batuye. Ariko igihe cyose nahuraga n’abo bavandimwe, banyakiranaga urugwiro, bikanyibagiza ibibazo byose nabaga nahuye na byo mu rugendo. Nagiye nibonera ukuntu Yehova yabaga anshyigikiye kandi ibyo byatumye ndushaho kuba incuti ye.

Igihe nateraniraga bwa mbere ku kirwa cyitwa Bougainville, hari umugore n’umugabo banyegereye bishimye barambaza bati: “Uratwibuka?” Nahise nibuka ko nababwirije igihe nari nkigera muri Port Moresby. Ni njye wabanje kubigisha Bibiliya, hanyuma mbaha umuvandimwe wo muri ako gace kugira ngo akomeze abigishe. Twongeye guhura barabatijwe! Uwo ni umwe mu migisha myinshi nabonye mu myaka itatu namaze muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

NJYE N’ABAGIZE UMURYANGO WANJYE DUKORANA UMWETE

Ndi kumwe na Adel

Mbere y’uko mva muri Coron mu mwaka wa 1978, namenyanye na mushiki wacu mwiza kandi ukunda Yehova witwa Adel. Yari umupayiniya w’igihe cyose kandi arera abana be babiri, ari bo Samuel na Shirley. Nanone yitaga kuri mama we wari ugeze mu zabukuru. Mu kwezi kwa gatanu 1981, nasubiye muri Filipine kugira ngo nshakane na Adel. Tumaze gukora ubukwe, twabaye abapayiniya b’igihe cyose kandi dukomeza gufatanya kwita ku bagize umuryango wacu.

Nkorera ubupayiniya muri Palawan, ndi kumwe na Adel n’abana bacu, ari bo Samuel na Shirley

Nubwo nari mfite umuryango, mu mwaka wa 1983, nongeye guhabwa inshingano yo kuba umupayiniya wa bwite, noherezwa ku kirwa cya Linapacan, mu ntara ya Palawan. Aho ni ho umuryango wacu wose wimukiye kandi nta Muhamya wa Yehova n’umwe wahabaga. Turi hafi kuhamara umwaka, mama wa Adel yarapfuye. Ariko twakomeje kwibanda ku murimo wo kubwiriza, kandi ibyo byaraduhumurije muri icyo gihe cy’akababaro. Hari abantu benshi twigishije Bibiliya kandi barahinduka bituma tubona ko hakenewe Inzu y’Ubwami nto. Ubwo rero twafashe umwanzuro wo kwiyubakira Inzu y’Ubwami. Tuhamaze imyaka itatu, twashimishijwe no kubona ukuntu abantu 110 baje mu Rwibutso, kandi abenshi muri bo baje kubatizwa tumaze kuva kuri icyo kirwa.

Mu mwaka wa 1986, noherejwe ku kirwa cya Culion, cyashyirwagaho abantu barwaye ibibembe. Nyuma yaho, Adel na we yabaye umupayiniya wa bwite. Twabanje kugira ubwoba bwo kubwiriza abantu nk’abo babaga bafite mu maso hangiritse kubera indwara y’ibibembe. Ariko ababwiriza b’aho batwijeje ko abo bantu babaga barahawe imiti, ku buryo nta we bakwanduza iyo ndwara. Bamwe muri abo bantu bazaga mu materaniro yaberaga mu rugo rwa mushiki wacu. Nyuma y’igihe gito twatangiye kubwiriza abo bantu twisanzuye kandi byari bishimishije kubagezaho ibyiringiro byo muri Bibiliya, kuko bumvaga Imana yarabatereranye kandi ko nta muntu ubakunda. Byari bishimishije kubona ukuntu abo bantu bari barwaye cyane bongeye kugira ibyishimo kandi bakizera ko umunsi umwe, indwara zizagera aho zikavaho.​—Luka 5:12, 13.

Hari icyo twakoze kugira ngo abana bacu bamenyere ubuzima bwo muri Culion. Kubera ko twifuzaga ko abana bacu bagira incuti nziza, hari bashiki bacu babiri bakiri bato bo muri Coron twasabye ngo baze aho twabwirizaga. Samuel na Shirley n’abo bashiki bacu bakiri bato, bafashaga abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya, bigisha abana benshi, mu gihe njye na Adel twabaga twigisha Bibiliya ababyeyi b’abo bana. Hari igihe twigishaga Bibiliya abantu bo mu miryango 11. Mu gihe gito abo twigishaga Bibiliya bagize amajyambere, ku buryo twatangije itorero rishya.

Hari igihe ari njye njyenyine wari umusaza w’itorero muri ako karere kose. Ubwo rero, ibiro by’ishami byansabye kuyobora amateraniro ya buri cyumweru yabaga arimo ababwiriza umunani i Culion, nkayobora andi materaniro yabaga arimo ababwiriza icyenda mu gace ka Marily, hari urugendo rw’amasaha atatu mu bwato. Iyo twarangizaga ayo amateraniro, njye n’abagize umuryango wanjye twakoraga urugendo rw’amasaha menshi mu karere k’imisozi, tugiye kwigisha Bibiliya abantu bo mu gace kitwa Halsey.

Amaherezo abantu b’i Marily n’i Halsey bemeye ukuri, nuko muri utwo duce twombi hubakwa Amazu y’Ubwami. Nk’uko byagenze mu gace ka Linapacan, abavandimwe n’abandi bantu bashimishijwe ni bo bazanye ibikoresho kandi bakoresha imbaraga zabo. Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Marily yashoboraga kwakira abantu 200 kandi yashoboraga kongerwa, ikaberamo n’amakoraniro.

NAGIZE AGAHINDA KENSHI ARIKO NYUMA NONGERA KUGIRA IBYISHIMO

Mu mwaka wa 1993, igihe abana bacu bari bamaze gukura, njye na Adel twatangiye gusura amatorero yo muri Filipine. Mu mwaka wa 2000, nahawe amahugurwa mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo, kugira ngo nzabe umwarimu muri iryo shuri. Numvaga ntazabishobora ariko Adel akambwira amagambo yo kuntera inkunga. Yanyibukije ko Yehova yari kumfasha ngasohoza neza iyo nshingano (Fili. 4:13). Icyatumaga ambwira atyo, ni uko na we Yehova yakomeje kumufasha agakomeza kuba umupayiniya, nubwo yari arwaye.

Mu mwaka wa 2006, igihe nari umwarimu mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo, kwa muganga basuzumye Adel bamusangana indwara ifata ubwonko. Byaradutunguye rwose. Igihe namubwiraga ko twaba duhagaritse umurimo, Adel yarambwiye ati: “Ahubwo ndumva twashaka umuganga kandi nizeye ko Yehova azakomeza kumfasha tugasohoza iyi nshingano.” Adel yamaze indi myaka itandatu akorera Yehova kandi yihanganye. Iyo yabaga adashobora kugenda, yabwirizaga ari mu kagare k’abamugaye. Iyo kuvuga byabaga bimugoye yatangaga igitekerezo mu materaniro mu ijambo rimwe cyangwa abiri. Mu mwaka wa 2013, mbere gato y’uko Adel apfa, abavandimwe na bashiki bacu benshi bamwohererezaga ubutumwa bamushimira ukuntu yakomeje kuba indahemuka. Nari maze imyaka 30 nkorera Yehova mu budahemuka ndi kumwe n’uwo mugore wanjye nkunda. Ariko urupfu rwe, rwatumye nongera kugira agahinda kandi numva ndi njyenyine.

Mbere y’uko Adel apfa yifuzaga ko nkomeza gusohoza inshingano nari mfite kandi koko ni byo nakoze. Gukora byinshi mu murimo wa Yehova byandinze kumva ndi njyenyine. Kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu wa 2017, nahawe inshingano yo gusura amatorero akoresha ururimi rw’Igitagaloge mu bihugu umurimo wacu wari warabuzanyijwe. Nyuma yaho nasuye andi matorero akoresha urwo rurimi yo muri Tayiwani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kanada. Muri 2019, nigishije Amashuri y’Ababwiriza b’u Bwami yabereye mu Buhinde no muri Tayilande mu rurimi rw’Icyongereza. Izo nshingano zatumaga ngira ibyishimo. Iyo nakomezaga kwibanda ku murimo wa Yehova, nagiraga ibyishimo byinshi cyane.

BURI GIHE YEHOVA YAGIYE AMFASHA

Mu nshingano zose nagiye mpabwa, nitozaga gukunda abavandimwe bacu ku buryo kubasiga numvaga bingoye. Icyo gihe cyose, nagombaga kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Niboneye neza ukuntu Yehova yagiye amfasha, ku buryo nabaga niteguye kwihanganira ibintu byose byabaga bihindutse mu buzima bwanjye. Ubu ndi umupayiniya wa bwite muri Filipine. Nagiye mu itorero rishya kandi abarigize baranshyigikira kandi bakanyitaho. Nanone nshimishwa cyane no kubona ukuntu Samuel na Shirley bakora uko bashoboye kose ngo bagire ukwizera nk’ukwa mama wabo.​—3 Yoh. 4.

Abagize itorero ni nk’umuryango wanjye

Mu buzima bwanjye, nahuye n’ibibazo byinshi, harimo kubona ukuntu umugore wanjye nkunda yababaye kandi akicwa n’indwara ikomeye. Nanone kandi kubera ko hari ibintu byahindutse mu mibereho yanjye nagombaga kubaho nkurikije uko bimeze. Mu bibazo byose nahuye na byo, niboneye ko Yehova ‘atari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyak. 17:27). Nanone kandi, ukuboko kwa Yehova “si kugufi” ku buryo atakwita ku bagaragu be kandi ngo abashyigikire, nubwo baba bakorera umurimo kure y’iwabo (Yes. 59:1). Yehova yakomeje kumbera Igitare mu mibereho yanjye yose kandi rwose ndabimushimira. Sinigeze numva ko ndi njyenyine.

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1972, ku ipaji ya 521-527, mu Cyongereza.