UKO WAKWIYIGISHA
Jya ugira ubutwari bwo gukora ibyiza nubwo abantu baba bakurwanya
Soma muri Yeremiya 38:1-13 kugira ngo umenye ukuntu umuhanuzi Yeremiya n’umukozi w’i bwami witwaga Ebedi-meleki bagaragaje ubutwari.
Suzuma uko ibintu byari byifashe. Yeremiya yagaragaje ate ubutwari igihe yatangazaga ubutumwa bwa Yehova (Yer. 27:12-14; 28:15-17; 37:6-10)? Abantu bakoze iki bamaze kumva ibyo Yeremiya ababwiye?—Yer. 37:15, 16.
Kora ubushakashatsi. Abantu bashakaga ko Yeremiya akora iki? (jr 26-27 par. 20-22) Kora ubushakashatsi umenye uko ibigega by’amazi byo mu bihe bya Bibiliya byabaga bimeze (it-1 471). Utekereza ko Yeremiya yumvaga ameze ate igihe yari ari mu kigega hasi yasaye mu byondo? Ni ikihe kintu cyari giteye ubwoba Ebedi-meleki?—w12 1/5 31 par. 2-3.
Bitwigisha iki? Ibaze uti:
-
“Iyi nkuru inyeretse ko Yehova arinda ate abagaragu be b’indahemuka?” (Zab. 97:10; Yer. 39:15-18)
-
“Ni ryari nagombye kugaragaza ubutwari?”
-
“Ni iki nakora kugira ngo ndusheho kugira ubutwari bwo gukora ibyiza mu gihe abandi bandwanya?” (w11 1/3 30) a
a Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Uko wakwiyigisha” yo mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2023.