Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova akunda ‘abera imbuto bihanganye’

Yehova akunda ‘abera imbuto bihanganye’

‘Izaguye mu butaka bwiza, ni abera imbuto bihanganye.’​—LUKA 8:15.

INDIRIMBO: 68, 72

1, 2. (a) Kuki abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kubwiriza mu mafasi arimo abantu batitabira ubutumwa bwiza badutera inkunga? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki Yesu yavuze ku birebana no kubwiriza “mu karere k’iwabo”? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

SERGIO n’umugore we Olinda, ni abapayiniya muri Amerika bari mu kigero k’imyaka 80. Kugenda bisigaye bibagora, kubera kurwara amaguru. Icyakora, bazinduka kare mu gitondo, saa moya bakaba bageze ahantu hakunda guhurira abantu benshi mu mugi w’iwabo. Bajya hafi y’aho imodoka zihagarara, bagaha abagenzi ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi bamaze imyaka myinshi babigenza batyo. Nubwo abantu benshi batabitaho, buri munsi baraza, kandi bagakomeza kurangwa n’akanyamuneza. Iyo saa sita zigeze, bagenda buhorobuhoro, bagataha. Mu gitondo basubirayo, saa moya bakaba bahageze. Babigenza batyo iminsi itandatu mu cyumweru, umwaka ugashira undi ugataha.

2 Kimwe na Sergio na Olinda, hirya no hino ku isi hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bamaze igihe kirekire babwiriza mu mafasi arimo abantu batitabira ubutumwa bwiza. Niba nawe ubwiriza mu ifasi nk’iyo, turagushimira cyane kuba ukomeza kwihangana. * Kuba ukomeza gukorera Yehova wihanganye bitera inkunga abantu benshi, hakubiyemo n’Abakristo bamaze imyaka myinshi bamukorera. Dore ibyo bamwe mu bagenzuzi basura amatorero bavuze. Hari uwavuze ati: “Iyo njyanye kubwiriza n’abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka, binyongerera imbaraga.” Undi yaravuze ati: “Ubudahemuka bwabo butuma nkomeza gukora umurimo mbigiranye ubutwari.” Undi we yaravuze ati: “Ubudahemuka bwabo bunkora ku mutima.”

3. Ni ibihe bibazo bitatu tugiye gusuzuma, kandi kuki?

3 Muri iki gice tugiye gusuzuma ibibazo bitatu bikurikira: kuki hari igihe twumva twacitse intege? Kwera imbuto bisobanura iki? Ni iki cyadufasha gukomeza kwera imbuto twihanganye? Ibisubizo by’ibyo bibazo biri budutere inkunga yo gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza Yesu yadushinze.

KUKI HARI IGIHE TWUMVA TWACITSE INTEGE?

4. (a) Kuba Abayahudi benshi baranze ubutumwa Pawulo yabwirizaga byatumye yiyumva ate? (b) Kuki yiyumvaga atyo?

4 Ese hari igihe ujya wumva wacitse intege bitewe n’uko abantu bo mu ifasi ubwirizamo batitabira ubutumwa bwiza? Niba ari uko biri, ushobora kwiyumvisha uko intumwa Pawulo yumvaga ameze. Yamaze imyaka igera kuri 30 abwiriza kandi yafashije benshi kuba abigishwa ba Kristo (Ibyak 14:21; 2 Kor 3:2, 3). Ariko ntiyashoboye guhindura Abayahudi benshi ngo babe Abakristo. Ahubwo abenshi muri bo banze kwakira ubutumwa yabwirizaga ndetse bamwe baramutoteza (Ibyak 14:19; 17:1, 4, 5, 13). Ibyo byatumye yiyumva ate? Yaravuze ati: “Ndavuga ukuri muri Kristo . . . ko mu mutima wanjye mfite agahinda kenshi n’umubabaro udashira” (Rom 9:1-3). Kuki Pawulo yiyumvaga atyo? Ni uko yakundaga umurimo wo kubwiriza kandi agakunda abantu. Yabwirizaga Abayahudi kubera ko yabakundaga cyane. Ni yo mpamvu yababazwaga cyane no kuba baranze ubuntu Imana yari ibagiriye.

5. (a) Ni iki gituma tubwiriza? (b) Kuki hari igihe twumva twacitse intege?

5 Kimwe na Pawulo, natwe tubwiriza abantu bitewe n’uko tubakunda kandi twifuza kubafasha (Mat 22:39; 1 Kor 11:1). Duhereye ku byatubayeho, tuzi neza ko iyo umuntu akoreye Yehova abona imigisha myinshi. Nanone twifuza gufasha abandi kugira ngo na bo bibonere ibyiza byo kumukorera. Ni yo mpamvu dukomeza kubashishikariza kwiga ibyerekeye Yehova n’umugambi afitiye abantu. Ni nk’aho tuba tubwira abo twigisha tuti: “Tubazaniye impano nziza cyane. Turabinginze nimuyakire.” Ubwo rero iyo banze iyo mpano twumva ‘tubabaye.’ Kumva tubabaye ntibigaragaza ko tudafite ukwizera, ahubwo ni uko tuba dukunze abo tubwiriza. Nubwo hari igihe biduca intege, turihangana. Twemeranya na Elena umaze imyaka isaga 25 ari umupayiniya wagize ati: “Umurimo wo kubwiriza ntiworoshye. Ariko numva nta wundi murimo mwiza nakora uruta uwo.”

KWERA IMBUTO BISOBANURA IKI?

6. Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?

6 Kuki dushobora kwiringira ko umurimo dukora ushimisha Yehova, aho twaba tubwiriza hose? Kugira ngo tubone igisubizo k’icyo kibazo k’ingenzi, reka dusuzume imigani ibiri ya Yesu igaragaza impamvu tugomba ‘kwera imbuto’ (Mat 13:23). Uwa mbere uvuga iby’umuzabibu.

7. (a) Mu mugani wa Yesu, ni ba nde bagereranywa n’umuhinzi, “umuzabibu” n’“amashami”? (b) Ni ikihe kibazo tugomba gusubiza?

7 Soma muri Yohana 15:1-5, 8Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi kandi mukagaragaza ko muri abigishwa banjye.” Yesu yagaragaje ko ari we “muzabibu w’ukuri,” Yehova akaba ari we “uwuhingira,” naho abigishwa be bakaba “amashami.” * None se ni izihe mbuto abigishwa ba Kristo bagomba kwera? Muri uyu mugani, Yesu ntiyagaragaje izo mbuto izo ari zo, ariko hari ikintu yavuze gishobora kudufasha kuzimenya.

8. (a) Kuki imbuto zivugwa mu mugani wa Yesu atari abantu duhindura abigishwa? (b) Ibintu Yehova adusaba biba bimeze bite?

8 Yesu yavuze ibyo Se akora agira ati: “Ishami ryose ryo kuri jye ritera imbuto arivanaho.” Mu yandi magambo, Yehova abona ko turi abagaragu be ari uko gusa twera imbuto (Mat 13:23; 21:43). Bityo rero, muri uwo mugani wa Yesu, imbuto buri Mukristo agomba kwera si abantu yigisha Bibiliya bagahinduka abigishwa (Mat 28:19). Biramutse bimeze bityo, Abahamya batabona abantu bahindura abigishwa bitewe n’uko babwiriza mu ifasi irimo abantu batakira ubutumwa bwiza, baba bameze nk’amashami atera imbuto Yesu yavuze muri uwo mugani, kandi atari ko biri. Kubera iki? Ni ukubera ko tudashobora guhindura abantu abigishwa ku ngufu. Yehova urangwa n’urukundo, ntasaba abagaragu be ibirenze ubushobozi bwabo. Yehova adusaba gukora ibyo dushoboye.—Guteg 30:11-14.

9. (a) Ni uwuhe murimo utuma twera imbuto? (b) Ni uwuhe mugani tugiye gusuzuma?

9 None se imbuto tugomba kwera ni izihe? Uko bigaragara, zerekeza ku murimo twese dushobora gukora. Ni uwuhe murimo asaba abagaragu be bose gukora? Ni umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana * (Mat 24:14). Umugani wa Yesu uvuga ibyerekeye umubibyi, ugaragaza ko ibyo ari ukuri. Reka tuwusuzume.

10. (a) Mu mugani w’umubibyi, imbuto n’ubutaka bigereranya iki? (b) Ingano zeze imbuto bwoko ki?

10 Soma muri Luka 8:5-8, 11-15. Muri uyu mugani w’umubibyi, imbuto zerekeza ku “ijambo ry’Imana,” cyangwa ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubutaka bugereranya imitima y’abantu. Imbuto zaguye mu butaka bwiza zarameze, maze zirakura. Hanyuma zeze izindi ‘mbuto incuro ijana.’ Reka tuvuge ko zari ingano. None se zari kwera imbuto bwoko ki? Ese zamezeho izindi ngano? Oya. Ahubwo zeze imbuto, na zo zishobora guterwa zikavamo izindi ngano. Muri uyu mugani, intete imwe yeze imbuto ijana. Ibyo bitwigisha iki ku birebana n’umurimo wo kubwiriza?

Ni mu buhe buryo ‘twera imbuto twihanganye’? (Reba paragarafu ya 11)

11. (a) Umugani w’umubibyi utwigisha iki ku birebana n’umurimo wo kubwiriza? (b) Ni mu buhe buryo twera imbuto z’Ubwami?

11 Igihe ababyeyi bacu b’Abakristo cyangwa abandi Bahamya batwigishaga bwa mbere iby’Ubwami bw’Imana, ni nk’aho bari bateye imbuto mu butaka bwiza. Bashimishijwe n’uko imitima yacu yakiriye neza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugereranywa n’imbuto. Kimwe n’uko ubutaka bwiza buvugwa mu mugani wa Yesu bwamezemo imbuto, natwe twakiriye ubwo butumwa bwiza kandi tubuha agaciro. Izo mbuto zigereranya ubutumwa bw’Ubwami zashinze imizi mu mitima yacu, zirakura, zigera igihe cyo kwera. Nk’uko ingano zitamezeho izindi ahubwo zeze imbuto, natwe imbuto twera si abantu duhindura abigishwa, ahubwo twera izindi mbuto z’Ubwami. * Ibyo bisobanura iki? Iyo tubwirije ubutumwa bw’Ubwami, ni nk’aho tuba tweze cyangwa tubibye imbuto yatewe mu mutima wacu (Luka 6:45; 8:1). Ubwo rero, iyo dukomeje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, tuba ‘twera imbuto twihanganye.’

12. (a) Ni irihe somo tuvana ku mugani w’umuzabibu n’uw’umubibyi? (b) Kumenya iryo somo bikugirira akahe kamaro?

12 Ni irihe somo tuvana ku mugani wa Yesu uvuga iby’umuzabibu n’uvuga iby’umubibyi? Iyo migani itwigisha ko kwera imbuto bidaterwa n’uko abantu bo mu ifasi tubwirizamo bitabira ubutumwa bwiza. Ahubwo twera imbuto iyo dukomeje kubwiriza mu budahemuka. Pawulo yagaragaje ukuntu ibyo ari ukuri igihe yagiraga ati: “Buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we” (1 Kor 3:8). Yehova ntazaduha ingororano bitewe n’ibyo tugeraho mu murimo, ahubwo azatugororera bitewe n’umurimo dukora. Matilda umaze imyaka 20 ari umupayiniya agira ati: “Kumenya ko Yehova atugororera bitewe n’ibyo dukora biranshimisha cyane.”

NI IKI CYADUFASHA GUKOMEZA KWERA IMBUTO TWIHANGANYE?

13, 14. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 10:1, 2, ni izihe mpamvu zatumye Pawulo adacika intege bitewe n’uko Abayahudi batakiraga ubutumwa bw’Ubwami?

13 Ni iki cyadufasha gukomeza kwera imbuto twihanganye? Nk’uko twabibonye, igihe Abayahudi batakiraga neza ubutumwa bw’Ubwami, Pawulo yumvise acitse intege. Icyakora ntibyamubujije gukomeza kubabwiriza. Zirikana ibyo yavuze ku Bayahudi mu rwandiko yandikiye Abakristo b’i Roma. Yaranditse ati: “Icyo umutima wanjye ubifuriza n’icyo mbasabira ku Mana, ni ukugira ngo rwose bakizwe. Ndahamya ko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri” (Rom 10:1, 2). Ni iki cyatumye Pawulo akomeza kubwiriza?

14 Icya mbere, Pawulo yavuze ko yakomeje kubwiriza Abayahudi bitewe n’‘icyifuzo cyari mu mutima we.’ Yifuzaga ko Abayahudi babona agakiza (Rom 11:13, 14). Icya kabiri, yavuze ko ‘yabasabiraga ku Mana.’ Yasengaga Imana ayisaba ko yafasha bamwe mu Bayahudi bakemera ubutumwa bw’Ubwami. Icya gatatu, yavuze ko yabiterwaga n’uko bari “bafite ishyaka ry’Imana.” Yabonaga ibyiza mu bandi kandi akabona ko bashobora gukorera Imana. Yari azi ko abo Bayahudi barangwaga n’ishyaka na bo bashoboraga kuba abigishwa ba Kristo bakorana umwete.

15. Twakwigana Pawulo dute? Tanga ingero.

15 Twakwigana Pawulo dute? Icya mbere, tugomba guhatana kugira ngo dukomeze kugira ikifuzo cyo gushaka abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.” Icya kabiri, dusenga Yehova tumusaba ko yafasha abantu bafite imitima itaryarya bakadutega amatwi (Ibyak 13:48; 16:14). Silvana umaze imyaka igera hafi kuri 30 ari umupayiniya agira ati: “Iyo ngeze mu ifasi, mbere y’uko nkomanga ku rugi, mbanza gusenga Yehova musaba ko amfasha kumva ko abo bantu bashobora kwakira ubutumwa bwiza.” Natwe dusenga Imana tuyisaba ko abamarayika batuyobora ku bantu bafite imitima itaryarya (Mat 10:11-13; Ibyah 14:6). Robert umaze imyaka isaga 30 ari umupayiniya agira ati: “Gukorana n’abamarayika baba bazi ibibera mu ngo z’abo tubwiriza, biranshimisha cyane.” Icya gatatu, tugerageza kubona ibyiza mu bantu. Umusaza w’itorero witwa Carl umaze imyaka isaga 50 abatijwe, agira ati: “Ngerageza gushakisha akantu kagaragaza ko umuntu afite umutima utaryarya, n’iyo kaba gato, wenda nko kumwenyura, kuba atandeba nabi, cyangwa kuba ambajije ikibazo abivanye ku mutima.” Koko rero, kimwe na Pawulo, natwe dushobora gukomeza kwera imbuto twihanganye.

“NTUGATUME UKUBOKO KWAWE KURUHUKA”

16, 17. (a) Ni irihe somo tuvana ku nama iboneka mu Mubwiriza 11:6? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu umurimo wo kubwiriza ushobora kugirira akamaro abatubona.

16 Nubwo abo tubwiriza batakwitabira ubutumwa bw’Ubwami, umurimo tuba twakoze ntuba ari imfabusa. (Soma mu Mubwiriza 11:6.) Abantu baba batureba. Babona ko twambara neza, tugira ikinyabupfura kandi ko tuba dufite akanyamuneza. Hari igihe imyifatire yacu ishobora gufasha bamwe bagahindura uko batubonaga. Sergio na Olinda twavuze tugitangira, babonye ko ibyo ari ukuri.

17 Sergio yaravuze ati: “Twigeze kumara igihe tutajya kubwiriza ku kagare, bitewe n’uburwayi. Dusubiyeyo abagenzi baratubazaga bati: ‘Byabagendekeye bite ko twababuze?’” Olinda yaravuze ati: “Abashoferi baradupeperaga ndetse bamwe bakatubwira ko umurimo dukora ari mwiza. Banadusabye amagazeti.” Umunsi umwe Sergio na Olinda bari ku kagare, bagiye kubona babona haje umugabo abaha indabyo abashimira umurimo bakora.

18. Kuki wiyemeje gukomeza ‘kwera imbuto wihanganye’?

18 Iyo dukomeje kubwiriza ntidutume ‘ukuboko kwacu kuruhuka,’ tuba tugize uruhare runini mu gutangaza ubutumwa mu ‘mahanga yose’ (Mat 24:14). Ikiruta byose, dushimishwa cyane no kumenya ko Yehova atwemera, kubera ko akunda abantu bose bakomeza ‘kwera imbuto bihanganye.’

^ par. 2 Yesu na we yari azi ko kubwiriza “mu karere k’iwabo” bitari byoroshye. Abanditsi b’Amavanjiri bose uko ari bane, babivuzeho.—Mat 13:57; Mar 6:4; Luka 4:24; Yoh 4:44.

^ par. 7 Nubwo muri uyu mugani amashami yerekeza ku bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, harimo amasomo yagirira akamaro abagaragu b’Imana bose.

^ par. 9 “Kwera imbuto” nanone byerekeza ku kwera “imbuto z’umwuka.” Ariko muri iki gice n’ikizakurikiraho, tuzibanda ku “mbuto z’iminwa” yacu, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.​—Gal 5:22, 23; Heb 13:15.

^ par. 11 Hari ikindi gihe Yesu yakoresheje ingero zo kubiba no gusarura yerekeza ku murimo wo guhindura abantu abigishwa.​—Mat 9:37; Yoh 4:35-38.