Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amahoro—Wayabona ute?

Amahoro—Wayabona ute?

TURI mu isi ivurunganye. Bityo rero, kugira ngo tubone amahoro bidusaba guhatana. N’iyo twaba dufite amahoro mu rugero runaka, tuba tugomba gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kuyagira. Ijambo ry’Imana rivuga ko ari iki cyadufasha kubona amahoro nyakuri kandi arambye? Twafasha abandi dute kubona ayo mahoro?

UKO WABONA AMAHORO NYAKURI

Twumva ko dufite amahoro nyakuri iyo dufite umutekano kandi dutuje. Nanone twumva dufite amahoro iyo tubanye neza n’abandi. Ik’ingenzi kurushaho, kugira ngo tugire amahoro arambye, tugomba kugirana ubucuti n’Imana. Twabigeraho dute?

Imihangayiko ituma benshi babura amahoro

Iyo twumviye amategeko n’amahame akiranuka ya Yehova, tuba tugaragaje ko tumwizera kandi ko twifuza kubana na we amahoro (Yer 17:7, 8; Yak 2:22, 23). Yehova na we aratwegera kandi akaduha amahoro yo mu mutima. Muri Yesaya 32:17 hagira hati: “Gukiranuka nyakuri kuzatuma habaho amahoro, kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano kugeza ibihe bitarondoreka.” Iyo twumviye Yehova, tubona amahoro yo mu mutima.​—Yes 48:18, 19.

Ikindi kintu cyadufasha kubona amahoro arambye, ni impano itagereranywa y’umwuka wera Data wo mu ijuru aduha.​—Ibyak 9:31.

UKO UMWUKA W’IMANA UDUFASHA KUGIRA AMAHORO

Igihe intumwa Pawulo yavugaga “imbuto z’umwuka,” amahoro yayashyize ku mwanya wa gatatu (Gal 5:22, 23). Kubera ko amahoro nyakuri aturuka ku mwuka w’Imana, tugomba kwemera ko umwuka wera udufasha kuyagira. Reka dusuzume uburyo bubiri umwuka w’Imana udufasha kugira amahoro.

Mbere na mbere, tugira amahoro iyo dusoma buri gihe Ijambo ry’Imana ryahumetswe (Zab 1:2, 3). Iyo dufashe akanya tugatekereza ku butumwa bwo muri Bibiliya, umwuka wa Yehova utuma dusobanukirwa uko abona ibintu. Urugero, tubona ko akomeza kurangwa n’amahoro n’impamvu abona ko amahoro ari ay’ingenzi. Iyo dushyira mu bikorwa ibyo dusoma mu Ijambo ry’Imana, turushaho kugira amahoro.​—Imig 3:1, 2.

Nanone, tugomba gusenga dusaba umwuka wera (Luka 11:13). Yehova adusezeranya ko nitumusenga tumusaba ko adufasha, azaduha ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, akarinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu’ (Fili 4:6, 7). Iyo twishingikirije ku mwuka wera kandi tugasenga, Yehova aduha amahoro yo mu mutima abonwa gusa n’abafitanye na we ubucuti bwihariye.​—Rom 15:13.

Ni mu buhe buryo bamwe bashyize mu bikorwa iyo nama yo mu Byanditswe, bagahinduka, maze bakagira amahoro arambye, kandi bakayagirana na Yehova na bagenzi babo?

UKO BABONYE AMAHORO ARAMBYE

Mu itorero rya gikristo, harimo bamwe ‘bakundaga kurakara,’ ariko ubu babaye abantu batuje, barangwa n’ineza, bihangana kandi babana amahoro na bagenzi babo * (Imig 29:22). Reka turebe ukuntu umuvandimwe na mushiki wacu baretse uburakari, bakitoza kubana amahoro n’abandi.

Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya no gusenga dusaba umwuka w’Imana bizadufasha kubona amahoro

David yari afite imyifatire mibi yatumaga avuga nabi. Mbere y’uko yiyegurira Imana yakundaga kunenga abandi, kandi agakankamira abo mu muryango we. Nyuma y’igihe yarahindutse, maze aba umunyamahoro. Ni iki cyamufashije? Yaravuze ati: “Natangiye gukurikiza amahame ya Bibiliya, maze buhorobuhoro nge n’umuryango wange twiga kubahana.”

Rachel yakuriye mu muryango wamugizeho ingaruka. Yaravuze ati: “Kugeza n’ubu, kunesha uburakari biracyangora, kuko nakuriye mu muryango w’abantu bakunda kurakara.” Ni iki cyamufashije kuba umunyamahoro? Yaravuze ati: “Nsenga Yehova musaba kumfasha.”

Ibyabaye kuri David na Rachel, ni ingero ebyiri gusa zigaragaza ko iyo dushyize mu bikorwa amahame yahumetswe yo mu Byanditswe kandi tukishingikiriza ku mwuka w’Imana, bituma twera imbuto y’umwuka y’amahoro. Ubwo rero, nubwo turi mu isi yuzuye urugomo, dushobora kugira amahoro yo mu mutima atuma tubana neza n’abagize imiryango yacu hamwe n’Abakristo bagenzi bacu. Yehova adusaba ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Rom 12:18). Ese koko ibyo birashoboka? Iyo twihatiye kubana amahoro n’abandi bitugirira akahe kamaro?

JYA UBANA AMAHORO N’ABANDI

Iyo tubwiriza tuba dushaka kumenyesha abantu ubutumwa bw’amahoro buvuga ibyerekeye Ubwami bw’Imana (Yes 9:6, 7; Mat 24:14). Igishimishije ni uko hari benshi babwemera. Ibyo bituma batongera guhangayikishwa n’ibibera hirya no hino ku isi cyangwa ngo bibarakaze. Ubu bafite ibyiringiro by’igihe kizaza kandi ‘bashaka amahoro bakayakurikira.’—Zab 34:14.

Icyakora si ko abantu bose bakira neza ubutumwa bwiza, cyanecyane ku nshuro ya mbere (Yoh 3:19). Ariko umwuka wera udufasha kurangwa n’amahoro tugakomeza kubabwiriza ubutumwa bwiza kandi tukabubaha. Iyo tubigenje dutyo, tuba twumviye inama Yesu yatanze irebana n’umurimo wo kubwiriza iri muri Matayo 10:11-13. Iyo nama igira iti: “Nimwinjira mu nzu, musuhuze bene urugo mubifuriza amahoro. Niba iyo nzu ikwiriye, igire amahoro muyifuriza, ariko niba idakwiriye, amahoro yanyu abagarukire.” Iyo twumviye iyo nama ya Yesu, dukomeza kubana amahoro n’abo tubwiriza kandi wenda ibyo bishobora gutuma ubutaha bemera kwakira ubutumwa bwiza.

Nanone dushobora gutuma amahoro aganza mu gihe tuvugana n’abategetsi tububashye, hakubiyemo n’abashobora kuba barwanya umurimo wacu. Urugero, hari igihugu cyo muri Afurika cyanze kuduha uburenganzira bwo kubaka Amazu y’Ubwami kubera ko batugiriraga urwikekwe. Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo mu mahoro, umuvandimwe wahoze ari umumisiyonari muri icyo gihugu, yoherejwe kujya kuvugana n’uwari ugihagarariye i Londres mu Bwongereza. Yari ajyanywe no kumusobanurira ko umurimo Abahamya ba Yehova bakorera mu gihugu ke udateje akaga. Ibyo byagize akahe kamaro?

Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Igihe nageraga aho bakirira abantu, nabonye imyambaro uwahakoraga yari yambaye, mpita menya ko ari uwo mu bwoko buvuga ururimi nari narize. Nahise musuhuza mu rurimi rwe. Yaratangaye cyane maze arambaza ati: ‘Mwifuzaga iki?’ Namushubije mu kinyabupfura ko nifuzaga kubonana n’uwari uhagarariye icyo gihugu mu Bwongereza. Yaramuterefonnye, aza kundeba maze ansuhuza mu rurimi rwe. Nyuma yaho yanteze amatwi yitonze, musobanurira ko umurimo w’Abahamya ba Yehova udateje akaga.”

Kuba uwo muvandimwe yaramusobanuriye amwubashye, byatumye uwo muyobozi asobanukirwa umurimo wacu, ntiyakomeza kutugirira urwikekwe. Amaherezo icyo gihugu cyo muri Afurika cyakuyeho itegeko ryabuzanyaga kubaka Amazu y’Ubwami. Abavandimwe bishimiye cyane ko icyo kibazo cyakemutse mu mahoro. Mu by’ukuri, kubaha abandi bigira akamaro cyane, urugero nko kubana mu mahoro.

ISHIMIRE AMAHORO ITEKA RYOSE

Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bishimira paradizo yo mu buryo bw’umwuka irangwa n’amahoro. Niwihatira kwera iyo mbuto y’umwuka, ayo mahoro aziyongera. Ik’ingenzi kurushaho, Yehova azakwemera kandi uzagira amahoro menshi arambye mu isi nshya y’Imana.​—2 Pet 3:13, 14.

^ par. 13 Umuco wo kugwa neza tuzawusuzuma ubutaha muri izi ngingo z’uruhererekane zisobanura imbuto z’umwuka wera w’Imana.