Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akamaro ko gusuhuzanya

Akamaro ko gusuhuzanya

“MURAHO! Amakuru?”

Nta gushidikanya ko ukunda gukoresha amagambo nk’ayo usuhuza abandi. Hari n’ubwo muhana umukono cyangwa mugahoberana. Nubwo amagambo akoreshwa mu gusuhuzanya agenda atandukana bitewe n’umuco w’ahantu, gusuhuza abandi bigira akamaro. Mu by’ukuri, kudasuhuza abandi cyangwa kutabikiriza bishobora kugaragaza ko utabakunda cyangwa ko nta kinyabupfura ugira.

Icyakora hari abantu badakunda gusuhuza abandi. Bamwe babiterwa n’isoni cyangwa kumva bisuzuguye. Abandi bo batinya gusuhuza abo badahuje ubwoko, umuco cyangwa urwego rw’imibereho. Ariko gusuhuza umuntu, n’iyo byaba ari indamukanyo yoroheje, bigira akamaro cyane.

None se gusuhuzanya bifite akahe kamaro? Ijambo ry’Imana ritwigisha iki ku birebana no gusuhuzanya?

MUGE MUSUHUZA “ABANTU B’INGERI ZOSE”

Igihe intumwa Petero yahaga ikaze Umunyamahanga wa mbere mu itorero rya gikristo, ari we Koruneliyo, yaravuze ati: ‘Imana ntirobanura ku butoni’ (Ibyak 10:34). Nyuma yaho Petero yanditse ko Imana ‘ishaka ko bose bihana’ (2 Pet 3:9). Iyo wumvise ayo magambo ushobora guhita uyerekeza ku bantu biga ukuri. Ariko nanone, Petero yabwiye Abakristo ati: “Mwubahe abantu b’ingeri zose, mukunde umuryango wose w’abavandimwe” (1 Pet 2:17). Ubwo rero, birakwiriye ko twajya dusuhuza abandi, tutitaye ku bwoko bwabo, ibara ry’uruhu cyangwa aho bakomoka. Ibyo bigaragaza ko tubakunda kandi ko tububaha.

Intumwa Pawulo yagiriye inama abagize itorero rya gikristo ati: “Mwakirane nk’uko Kristo na we yatwakiriye” (Rom 15:7). Pawulo yagarukaga cyane ku bavandimwe bari ‘baramubereye ubufasha bumukomeza.’ Muri iki gihe ni bwo abavandimwe na bashiki bacu bakeneye cyane guterwa inkunga, kubera ko Satani abagabaho ibitero byinshi.—Kolo 4:11; Ibyah 12:12, 17.

Ingero zo muri Bibiliya zigaragaza ko gusuhuza abandi bishobora gutuma bumva baguwe neza, ariko hari n’ikindi bimara.

AKAMARO KO GUSUHUZANYA

Igihe Yehova yari agiye kwimurira ubuzima bw’Umwana we mu nda ya Mariya, yamutumyeho umumarayika. Uwo mumarayika yabwiye Mariya ati: “Gira amahoro, wowe utoneshejwe cyane! Yehova ari kumwe nawe.” Mariya ‘yahagaritse umutima,’ kuko atari azi impamvu uwo mumarayika amuvugishije. Uwo mumarayika abibonye, yaramubwiye ati: “Wigira ubwoba Mariya we, kuko utonnye ku Mana.” Hanyuma yamusobanuriye umugambi Imana yari imufitiye wo kubyara Mesiya. Aho kugira ngo Mariya akomeze kugira ubwoba, yahise yumvira maze arasubiza ati: “Dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.”—Luka 1:26-38.

Nubwo uwo mumarayika yabonaga ko gutanga ubutumwa bwa Yehova ari inshingano yihariye, ntiyigeze abona ko kuvugana n’umuntu udatunganye bisuzuguritse. Ni yo mpamvu yabanje kumusuhuza. Ibyo bitwigisha iki? Tuge dusuhuza abandi kandi tubatere inkunga. Dushobora gufasha abandi dukoresheje amagambo make gusa, bigatuma bumva ko na bo bari mu bagize ubwoko bwa Yehova.

Pawulo yari azi Abakristo benshi bo mu matorero yo muri Aziya Ntoya no mu Burayi. Mu nzandiko ze hari benshi yagiye asuhuza abavuze mu mazina. Ibyo bigaragara mu Baroma igice cya 16. Pawulo yatahije Abakristo benshi. Yavuzemo “mushiki wacu” Foyibe, anatera inkunga abavandimwe kugira ngo ‘bamwakire mu Mwami nk’uko bikwiriye abera, no kugira ngo bamufashe mu byo yari kubakeneraho byose.’ Nanone yashuhuje Purisikila na Akwila, agira ati: “Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yose yo mu banyamahanga arabashima.” Yanashuhuje abantu tutaziho byinshi, urugero nk’uwo yise “uwo nkunda Epayineto” hamwe na “Tirifayina na Tirifoza, abagore bakorana umwete mu Mwami.” Mu by’ukuri, Pawulo yakundaga gusuhuza abavandimwe na bashiki bacu.—Rom 16:1-16.

Bagomba kuba barashimishijwe cyane no kumenya ko yabazirikanaga. Ibyo bishobora kuba byaratumye barushaho kumukunda, na bo bakarushaho gukundana. Nanone kumva izo ntashyo zuje urukundo byakomeje abandi Bakristo, bibafasha gukomeza gushikama mu kwizera. Koko rero, gusuhuza abandi ubivanye ku mutima no kubashimira, bikomeza ubucuti mufitanye kandi bigatuma abagaragu b’Imana b’indahemuka bunga ubumwe.

Igihe Pawulo yajyaga i Roma, ubwato yarimo bwahagaze ku cyambu k’i Puteyoli, Abakristo baho bajya kumusuhuza. Pawulo ababonye ‘yashimiye Imana kandi bimutera inkunga’ (Ibyak 28:13-15). Hari igihe dushobora gusekera umuntu cyangwa tukamupepera gusa. Ariko ibyo na byo bishobora guhumuriza umuntu, urugero nk’uwihebye cyangwa ubabaye.

YATANGIYE NEZA

Hari igihe umwigisha Yakobo yagombaga gutanga inama itajenjetse. Bamwe mu Bakristo bari barigize abasambanyi mu buryo bw’umwuka, kuko bakundaga isi cyane (Yak 4:4). Ariko zirikana uko yatangiye urwandiko yabandikiye:

Yaravuze ati: “Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uw’Umwami Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri mwatataniye hirya no hino; ndabaramutsa” (Yak 1:1)! Nta gushidikanya ko abo yandikiraga bahise bemera inama yabagiraga, kubera ko indamukanyo ye yaberekaga ko na bo ari abagaragu b’Imana kimwe na we. Mu by’ukuri, gusuhuza abantu wicishije bugufi bishobora gutuma muganira neza no ku bibazo bikomeye.

Gusuhuza umuntu ubivanye ku mutima kandi ubitewe n’urukundo, nubwo wakoresha indamukanyo yoroheje, ni byo bigira akamaro. Bigira akamaro nubwo byasa n’aho uwo usuhuza atabyitayeho (Mat 22:39). Hari mushiki wacu wo muri Irilande wigeze kugera ku Nzu y’Ubwami amateraniro agiye gutangira. Igihe yinjiraga yihuta cyane, hari umuvandimwe wahindukiye aramureba, aramusekera maze aramubwira ati: “Karibu! Tuguhaye ikaze!” Uwo mushiki wacu yarakomeje ajya kwiyicarira.

Hashize ibyumweru bike, uwo mushiki wacu yabwiye wa muvandimwe ko yari amaze iminsi afite ikibazo mu muryango cyari kimuhangayikishije. Yaramubwiye ati: “Wa mugoroba nari mbabaye cyane, ku buryo haburaga gato sinze no ku Nzu y’Ubwami. Nta bintu byinshi nibuka byavuzwe mu materaniro, ariko nibuka ukuntu wansuhuje. Byarampumurije rwose. Warakoze.”

Uwo muvandimwe ntiyari azi ukuntu gusuhuza uwo mushiki wacu byamugiriye akamaro. Yaravuze ati: “Igihe yambwiraga uko amagambo make namubwiye yamufashije, nashimishijwe no kuba naramushuhuje. Nange byanteye inkunga cyane.”

Salomo yaranditse ati: “Naga umugati wawe hejuru y’amazi, kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona” (Umubw 11:1). Niduha agaciro umuco wo gusuhuza abandi, cyanecyane Abakristo bagenzi bacu, bizatugirira akamaro twese. Bityo rero, tuge dusuhuza abandi kuko bifite akamaro.