Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Ese wasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ibihe bintu bine byadufasha kuririmba neza?

Tugomba guhagarara twemye tukazamura igitabo k’indirimbo. Tugomba gufata umwuka uhagije. Iyo tubumbuye umunwa cyane kandi tukaririmba cyane, turushaho kuririmba neza.​—w17.11, ipaji ya 5.

Imigi y’ubuhungiro yo muri Isirayeli yabaga iri ahantu hameze hate, kandi se imihanda ijyayo yabaga imeze ite?

Hariho imigi itandatu y’ubuhungiro, kandi imihanda yajyaga muri iyo migi yahoraga iharuye. Ibyo byatumaga umuntu ahita agera mu mugi w’ubuhungiro nta mbogamizi.​—w17.11, ipaji ya 14.

Kuki inshungu ari yo mpano y’Imana iruta izindi?

Ni yo izatuma tubona ubuzima bw’iteka, kandi ituvane mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Kubera ko Imana yakunze cyane abakomotse kuri Adamu, yatanze Yesu ngo aducungure, kuko turi abanyabyaha.​—wp17.6, ipaji ya 6-7.

Ni mu buhe buryo Zaburi ya 118:22 yerekeza ku muzuko wa Yesu?

Abayahudi banze kwemera ko Yesu ari we Mesiya, baramwica. Yagombaga kuzurwa kugira ngo abe ‘ibuye rikomeza umutwe w’imfuruka.’​—w17.12, ipaji ya 9-10.

Ese byari ngombwa ko umuntu aba imfura kugira ngo abe mu gisekuru cya Mesiya?

Bamwe babaga ari abana b’imfura. Ariko nka Dawidi ntiyari umwana w’imfura wa Yesayi; nyamara Mesiya yari mwene Dawidi.​—w17.12, ipaji ya 14-15.

Ni ayahe mahame dusanga muri Bibiliya akoreshwa mu buvuzi?

Amategeko ya Mose yasabaga ko abantu barwaye indwara zimwe na zimwe bahabwa akato. Abantu babaga bakoze ku murambo bagombaga gukaraba. Bagombaga gutaba amabyi. Umwana yagombaga gukebwa amaze iminsi umunani avutse, kuko icyo gihe ari bwo amaraso aba ashobora kuvura.​—wp18.1, ipaji ya 7.

Kuki Umukristo akwiriye kwikunda mu buryo bushyize mu gaciro?

Tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Mar 12:31). Abagabo na bo bagomba “gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite” (Efe 5:28). Ariko tugomba kuba maso kuko hari igihe umuntu yikunda mu buryo budashyize mu gaciro.​—w18.01, ipaji ya 23.

Ni iki twakora ngo dukure mu buryo bw’umwuka?

Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana, tukaritekerezaho kandi tugakurikiza ibyo twamenye. Nanone tugomba kuba twiteguye kuyoborwa n’umwuka wera kandi tukemera inama abandi batugira.​—w18.02, ipaji ya 26.

Kuki kuragurisha inyenyeri no kuraguza bisanzwe bidatuma abantu bamenya iby’igihe kizaza?

Hari impamvu nyinshi, ariko iy’ingenzi kurusha izindi ni uko Bibiliya ibiciraho iteka.​—wp18.2, ipaji ya 4-5.

Kuki tugomba kubahiriza gahunda mu gihe umuntu yadutumiye?

Niba umuntu yaradutumiye tukemera, tugomba kubahiriza iryo sezerano (Zab 15:4). Ntitwagombye gupfa kubihindura. Uwadutumiye ashobora kuba yakoze uko ashoboye ngo atwitegure.​—w18.03, ipaji ya 18.

Abavandimwe bafite inshingano bakwigira iki kuri Timoteyo?

Timoteyo yitaga ku bandi by’ukuri kandi agashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere. Yakoraga umurimo wera atizigamye kandi ibyo yigishwaga yabishyiraga mu bikorwa. Yakomezaga kwiyigisha kandi akishingikiriza ku mwuka wa Yehova. Abasaza n’abandi Bakristo bashobora kwigana urugero rwe.​—w18.04, ipaji ya 13-14.