Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Narahumurijwe mu mihangayiko yange yose

Narahumurijwe mu mihangayiko yange yose

Navutse ku itariki ya 9 Ugushyingo 1929, mvukira mu mugi wa kera wa Sukkur, wari ku nkombe z’uburengerazuba bw’Uruzi rwa Indus, ubu hakaba ari muri Pakisitani. Icyo gihe, hari umumisiyonari w’Umwongereza wahaye ababyeyi bange ibitabo by’amabara meza cyane. Ibyo bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ni byo byamfashije kumenya ukuri, mba Umuhamya wa Yehova.

IGIHE naramburaga ibyo bitabo, amafoto nabonyemo yakanguye ibitekerezo byange. Ibyo bitabo byatumye nifuza kumenya Bibiliya kuva nkiri umwana.

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yendaga kugera mu Buhindi, ubuzima bwange bwatangiye kuba bubi cyane. Icyo gihe ababyeyi bange babanje gutandukana, hanyuma baza gutana burundu. Siniyumvishaga ukuntu abantu babiri nakundaga cyane batana burundu. Nashenguwe n’agahinda, numva nsigaye ngenyine. Kubera ko nta wundi mwana twavukanaga, naburaga n’uwo ntura agahinda.

Icyo gihe nge na mama twabaga mu mugi wa Karachi. Umunsi umwe, umuganga wari ugeze mu za bukuru witwaga Fred Hardaker, akaba yari Umuhamya wa Yehova, yaje kudusura. Yari mu idini rimwe na wa mumisiyonari wari warahaye ababyeyi bange bya bitabo. Yasabye mama ko yamwigisha Bibiliya. Mama yarabyanze ariko amubwira ko ngewe nshobora kubyemera. Mu cyumweru cyakurikiyeho, Umuvandimwe Hardaker yatangiye kunyigisha Bibiliya.

Nyuma y’ibyumweru bike, natangiye kujya mu materaniro yaberaga mu ivuriro ry’uwo muvandimwe. Hateraniraga Abahamya bagera kuri 12 bari bageze mu za bukuru. Barampumurije kandi banyitaho nk’umwana wabo. Nibuka ukuntu twicaranaga, bagaca bugufi tukaganira nk’inshuti nyanshuti, kandi ibyo ni byo nari nkeneye rwose.

Bidatinze, Umuvandimwe Hardaker yansabye ko tujyana kubwiriza. Yanyigishije gukoresha fonogarafe, kugira ngo tuge twumvisha abantu disikuru ngufi zishingiye kuri Bibiliya zari zarafashwe amajwi. Zimwe muri izo disikuru zavugaga ibintu zidaca ku ruhande, bigatuma bamwe mu bo twazumvishaga batishimira ubutumwa bwabaga burimo. Icyakora nakunze umurimo wo kubwiriza. Nakundaga ukuri ko muri Bibiliya kandi nkishimira kukwigisha abandi.

Uko ingabo z’Abayapani zagendaga zisatira u Buhindi, ni ko abategetsi b’Abongereza barushagaho gutoteza Abahamya ba Yehova. Amaherezo, muri Nyakanga 1943, nange naratotejwe. Umuyobozi w’ishuri nigagaho wari umwe mu bayobozi b’idini ry’Abangilikani yaranyirukanye, avuga ko nari mfite “imyifatire mibi.” Yabwiye mama ko nashoboraga kuyobya abandi banyeshuri, kubera ko nari Umuhamya wa Yehova. Mama yagize ubwoba, nuko ambuza kwifatanya n’Abahamya. Nyuma yaho yanyohereje kwa data wabaga mu mugi wa Peshawar, ku birometero 1.370 mu majyaruguru. Naje gucika intege kubera ko ntashoboraga gukomeza kwiga Bibiliya kandi sinifatanye n’Abahamya.

NONGERA KUGIRANA UBUCUTI NA YEHOVA

Mu mwaka wa 1947, nasubiye mu mugi wa Karachi gushaka akazi. Ngezeyo, nagiye gusura muganga Hardaker kuri rya vuriro rye. Yanyakiranye urugwiro.

Yarambajije ati: “Ufite ikihe kibazo?” Yatekerezaga ko nari nje kwivuza.

Naramushubije nti: “Muga, nta yindi ndwara ndwaye uretse iyo mu buryo bw’umwuka. Ndashaka ko unyigisha Bibiliya.”

Yarambajije ati: “Urashaka gutangira ryari?”

Naramushubije nti: “Niba bishoboka duhite dutangira.”

Kuri uwo mugoroba twize Bibiliya, numva ndishimye cyane. Nashimishijwe cyane n’uko nari nongeye kubonana n’Abahamya ba Yehova. Mama yagerageje kumbuza kwifatanya n’Abahamya, ariko icyo gihe nari niyemeje gukorera Yehova. Ku itariki ya 31 Kanama 1947, narabatijwe. Maze kugira imyaka 17, nabaye umupayiniya w’igihe cyose.

MBONERA IBYISHIMO MU MURIMO W’UBUPAYINIYA

Ahantu ha mbere nakoreye umurimo w’ubupayiniya ni mu mugi wa Quetta, ahahoze ibirindiro by’ingabo z’Abongereza. Mu mwaka wa 1947, u Buhindi bwagabanyijwemo kabiri, igice kimwe gikomeza kwitwa u Buhindi ikindi kiba Pakisitani. * Ibyo byatumye habaho urugomo rwinshi rushingiye ku idini, kandi abantu benshi cyane barahunga. Hahunze abantu bagera kuri miriyoni 14. Abisilamu bavuye mu Buhindi bajya muri Pakisitani, naho Abahindu n’Abasiki babaga muri Pakisitani, bajya mu Buhindi. Muri ako kaduruvayo kose, nagiye gutega gari ya moshi yavaga i Karachi ijya i Quetta, ariko kuko yarimo abantu benshi cyane, nabuzemo umwanya ndinda ngerayo nyitendetseho.

Ndi mu ikoraniro ry’akarere mu Buhindi mu mwaka wa 1948

Ngeze i Quetta, nahuye na George Singh, akaba yari umupayiniya wa bwite wari ufite imyaka nka 25. Yampaye igare rishaje nkajya ndigendaho muri ako karere k’imisozi. Inshuro nyinshi nabwirizaga ngenyine. Mu mezi atandatu gusa, nari maze kubona abantu 17 nigisha Bibiliya, kandi bamwe muri bo babaye Abahamya ba Yehova. Umwe muri bo yari umusirikare mukuru witwaga Sadiq Masih, wadufashije nge na George guhindura bimwe mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Ikiwurudu, rukoreshwa cyane muri Pakisitani. Nyuma y’igihe, Sadiq yabaye umubwiriza urangwa n’ishyaka.

Mfata ubwato bwitwaga Queen Elizabeth ngiye mu Ishuri rya Gileyadi

Nyuma yaho nasubiye i Karachi nkorana umurimo wo kubwiriza n’abamisiyonari bari bavuye mu Ishuri rya Gileyadi, ari bo Henry Finch na Harry Forrest. Nabigiyeho byinshi! Umunsi umwe najyanye n’Umuvandimwe Finch kubwiriza mu majyaruguru ya Pakisitani. Hari ahantu twageze munsi y’uruhererekane rw’imisozi miremire, tuhabona abantu benshi bicisha bugufi bavugaga Ikiwurudu, bifuzaga cyane kumenya Bibiliya. Nyuma y’imyaka ibiri, nange nagiye kwiga Ishuri rya Gileyadi. Ndirangije nasubiye muri Pakisitani, rimwe na rimwe nkajya nsura amatorero. Nabaga mu nzu y’abamisiyonari i Lahore, hamwe n’abandi bavandimwe batatu b’abamisiyonari.

NONGERA GUKORERA YEHOVA NISHIMYE

Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 1954, abo bamisiyonari babaga i Lahore bagiranye ibibazo. Kubera ko muri ayo makimbirane nange hari uruhande nari nshyigikiye, nagiriwe inama itajenjetse. Ibyo byanshiye intege, kuko numvaga ntarageze ku byo nifuzaga. Nasubiye i Karachi, nyuma yaho njya i Londres mu Bwongereza, kugira ngo ntangire gukorera Yehova bundi bushya.

Ngeze i Londres nagiye mu itorero ryarimo abantu benshi bakoraga kuri Beteli. Umuvandimwe wagwaga neza witwaga Pryce Hughes, wari umukozi w’ibiro by’ishami, yarampumurije cyane. Yambwiye ukuntu Joseph F. Rutherford, wayoboraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose, yigeze kumugira inama adaciye ku ruhande. Umuvandimwe Hughes yagerageje kwisobanura, maze Umuvandimwe Rutherford ahita amucyaha. Natangajwe n’uko yambwiraga iyo nkuru yisekera. Yambwiye ko byabanje kumubabaza. Ariko nyuma yaho yabonye ko yari akeneye kugirwa inama itajenjetse kandi ko byagaragazaga ko Yehova amukunda (Heb 12:6). Ibyo yambwiye byankoze ku mutima, kandi bimfasha kongera gukorera Yehova nishimye.

Muri icyo gihe, mama yaje kwimukira i Londres yemera ko John E. Barr waje kujya mu Nteko Nyobozi, amwigisha Bibiliya. Yagize amajyambere yihuse, abatizwa mu mwaka wa 1957. Nyuma yaho namenye ko mbere y’uko data apfa, na we Abahamya ba Yehova bamwigishaga Bibiliya.

Mu mwaka wa 1958, nashakanye na mushiki wacu witwa Lene wo muri Danimarike, wari warimukiye i Londres. Mu mwaka wakurikiyeho, twabyaye umukobwa wacu w’imfura tumwita Jane. Nyuma yaho twabyaye abandi bana bane. Nanone nahawe inshingano mu itorero ry’i Fulham. Icyakora nyuma yaho, Lene yararwaye biba ngombwa ko twimukira mu gace kadakonja cyane. Mu mwaka wa 1967, twimukiye mu mugi wa Adélaïde muri Ositaraliya.

MPURA N’IBYAGO BIKOMEYE

Itorero twarimo mu mugi wa Adélaïde ryarimo Abakristo 12 bageze mu za bukuru bari barasutsweho umwuka. Bafataga iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Twakomeje gukora ibikorwa bya gikristo bitatugoye.

Mu mwaka wa 1979, twabyaye umwana wa gatanu tumwita Daniel. Yavukanye indwara ifata ingirabuzimafatizo bigatuma umwana agwingira * kandi ntiyari kuzabaho igihe kirekire. N’ubu sinabona uko nsobanura agahinda byaduteye. Twamwitagaho uko bishoboka kose, tutirengagije n’abandi bana bane twari dufite. Hari igihe Daniel yaburaga umwuka uruhu rukijima kubera ko yari afite utwenge tubiri ku mutima. Icyo gihe twahitaga tumujyana kwa muganga. Ariko nubwo yarwaragurikaga, yari umuhanga kandi yakundaga abantu. Nanone yakundaga Yehova cyane. Iyo twasengaga mbere yo kurya, yahuzaga utuganza twe duto, akubika umutwe, hanyuma akavuga ngo: “Amen!” mu ijwi riranguruye, akabona kurya.

Daniel amaze kugira imyaka ine, yarwaye kanseri yo mu maraso. Nge na Lene byadushenguye umutima kandi biduca intege. Numvise bindenze. Umunsi umwe, ubwo twumvaga twanegekaye, umugenzuzi w’akarere witwaga Neville Bromwich yaradusuye. Muri iryo joro, yaraduhobeye twembi maze turirira hamwe. Amagambo arangwa n’urukundo kandi ahumuriza yatubwiye, yaradukomeje cyane. Yatashye nka saa saba z’ijoro. Daniel yapfuye uwo munsi. Urupfu rwe ni cyo kintu cyatubabaje cyane mu buzima. Icyakora twarihanganye, twizeye ko nta kintu na kimwe cyatandukanya Daniel n’urukundo rwa Yehova, n’iyo rwaba urupfu (Rom 8:38, 39). Twifuza cyane kongera kumubona mu isi nshya yazutse.​—Yoh 5:28, 29.

NISHIMIRA GUFASHA ABANDI

Ndacyari umusaza w’itorero, nubwo naturitse umutsi wo mu bwonko inshuro ebyiri. Ibyambayeho byanyigishije kwishyira mu mwanya w’abandi no kubagirira impuhwe, cyanecyane abahanganye n’ibibazo. Ngerageza kutabacira urubanza. Ahubwo ndibaza nti: “Ibyababayeho byagize izihe ngaruka ku byiyumvo byabo n’imitekerereze yabo? Nabitaho nte? Nabashishikariza nte gukora ibyo Yehova ashaka?” Nkunda cyane gusura abantu bo mu itorero nkabatera inkunga. Iyo mpumurije abandi kandi nkabakomeza, nange birampumuriza kandi bikankomeza.

Gusura abantu nkabatera inkunga biranshimisha cyane

Numva meze nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati: ‘Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, [Yehova] yarampumurije’ (Zab 94:19). Yarankomeje mu bibazo byose nahuye na byo, byaba ibyo mu muryango, ibitotezo, gucika intege bitewe n’uko ntageze ku byo nifuzaga no mu gihe nari nihebye. Yehova yambereye Data rwose!

^ par. 19 Mbere Pakisitani yari igizwe na Pakisitani y’Iburengerazuba (ari yo Pakisitani y’ubu) na Pakisitani y’Iburasirazuba (ari yo Bangaladeshi).

^ par. 29 Reba ingingo ivuga iby’iyo ndwara muri Nimukanguke! yo muri Kamena 2011 (mu Gifaransa).