Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yari kugira icyo akora akemerwa n’Imana

Yari kugira icyo akora akemerwa n’Imana

DUKORERA Yehova kandi twifuza ko atwemera akaduha imigisha. Ariko se twakora iki ngo twemerwe n’Imana? Hari abantu bo mu bihe bya Bibiliya bemerwaga n’Imana nubwo bari barigeze gukora ibyaha bikomeye. Abandi bo bigeze kugaragaza imico myiza ariko Imana ntiyakomeza kubemera. Ubwo rero dushobora kwibaza tuti: “None se, Yehova ashingira ku ki kugira ngo yemere umuntu?” Ibyabaye ku mwami w’u Buyuda witwaga Rehobowamu biradufasha kubona igisubizo k’icyo kibazo.

YATANGIYE NABI

Rehobowamu yari umuhungu wa Salomo. Salomo yamaze imyaka 40 ari umwami wa Isirayeli (1 Abami 11:42). Yatanze mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu. Amaze gutanga, Rehobowamu yavuye i Yerusalemu ajya i Shekemu kwimikirwayo (2 Ngoma 10:1). Ese yari ahangayikishijwe n’uko yari agiye gusimbura Umwami Salomo wari uzwi hose ko yari umunyabwenge? Rehobowamu yari agiye guhura n’ikibazo gikomeye, cyari kugaragaza niba na we yari umunyabwenge.

Rehobowamu yatangiye gutegeka muri Isirayeli ibintu bimeze nabi. Amaherezo abaturage bohereje abari babahagarariye kugira ngo bamubwire ibyifuzo byabo. Baramubwiye bati: “So yatumye umugogo wacu uturemerera cyane, none utworohereze imirimo ivunanye so yadukoreshaga, kandi woroshye umugogo uremereye yadukoreye, natwe tuzagukorera.”​—2 Ngoma 10:3, 4.

Gufata umwanzuro w’icyo kibazo ntibyari byoroheye Rehobowamu. Iyo aha abaturage ibyo bamusabaga, we n’abagize umuryango we n’abandi bantu babaga ibwami, ntibari gukomeza kubaho mu iraha nk’uko bari bamenyereye. Ariko nanone kwima abaturage ibyo bifuzaga, byashoboraga gutuma bamwigomekaho. Ubwo se yari gukora iki? Yabanje kugisha inama abakuru bahoze ari abajyanama ba se Salomo. Ariko nyuma yaho yanagishije inama abasore babyirukanye. Yumviye inama y’abo basore, afata umwanzuro wo gukandamiza abaturage. Yarabashubije ati: “Nzatuma umugogo wanyu urushaho kuremera, ndetse mbarushirizeho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jye nzabakubitisha sikorupiyo.”​—2 Ngoma 10:6-14.

Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko dukwiriye kumvira inama z’Abakristo bakuru, kandi bakuze mu buryo bw’umwuka. Kubera ko baba ari inararibonye, bashobora kubona mbere y’igihe ingaruka z’umwanzuro tugiye gufata, bakatugira inama nziza.—Yobu 12:12.

‘BUMVIYE IJAMBO RYA YEHOVA’

Rehobowamu yahise akoranya ingabo kugira ngo arwanye abari bamwigometseho. Ariko Yehova yarahagobotse, yohereza umuhanuzi Shemaya ngo ababwire ati: “Ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu b’Abisirayeli. Buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye ari jye byaturutseho.”​—1 Abami 12:21-24. *

Ese kumvira Yehova byari byoroheye Rehobowamu? Ubwo se abaturage bari kubona bate uwo mwami mushya? Yari yababwiye ko ‘azabakubitisha sikorupiyo,’ none nta n’icyo akoze ku bamwigometseho! (Gereranya no mu 2 Ibyo ku Ngoma 13:7.) Icyakora umwami n’ingabo ze ‘bumviye ijambo rya Yehova, basubira mu ngo zabo nk’uko Yehova yabivuze.’

Ni iki ibyo bitwigisha? Tugomba kumvira Imana n’iyo byatuma abandi badusuzugura. Ibyo bituma itwemera kandi ikaduha imigisha.—Guteg 28:2.

Kuba Rehobowamu yarumviye, byamugiriye akahe kamaro? Yakomeje gutegeka i Buyuda n’i Bubenyamini, yubaka indi migi mishya, indi arayikomeza “cyane” (2 Ngoma 11:5-12). Ik’ingenzi kurushaho, ni uko yamaze igihe runaka yumvira amategeko ya Yehova. Igihe ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi bwatangiraga gusenga ibigirwamana, abenshi mu baturage baho ‘bashyigikiye Rehobowamu,’ baza i Yerusalemu bazanywe no gusenga Imana y’ukuri (2 Ngoma 11:16, 17). Bityo rero, kuba Rehobowamu yarumviye byatumye ubwami bwe burushaho gukomera.

YAKOZE ICYAHA HANYUMA ARIHANA

Igihe ubwami bwa Rehobowamu bwari bumaze gukomera, yakoze ikintu tutatekereza ko yakora. Yaretse kumvira amategeko ya Yehova, atangira gusenga ibigirwamana. Yabitewe n’iki? Ese yaba yarabitewe na nyina wari Umwamonikazi (1 Abami 14:21)? Icyaba cyarabimuteye cyose, abaturage bo mu bwami bwe bose baramukurikiye. Ibyo byatumye Yehova yemera ko Umwami Shishaki wa Egiputa yigarurira imigi myinshi y’u Buyuda, nubwo Rehobowamu yari yarayikomeje cyane.​—1 Abami 14:22-24; 2 Ngoma 12:1-4.

Ibintu byarushijeho gukomera igihe Shishaki yateraga Yerusalemu, aho Rehobowamu yategekeraga. Icyo gihe umuhanuzi Shemaya yabwiye Rehobowamu n’abatware be ubutumwa buturutse ku Mana bugira buti: “Mwarantaye none nanjye nabahanye mu maboko ya Shishaki.” Rehobowamu yabyakiriye ate? Yagize icyo akora. Bibiliya igira iti: ‘Abatware b’Abisirayeli n’umwami bicisha bugufi, baravuga bati “Yehova arakiranuka.”’ Ibyo byatumye Yehova arokora Rehobowamu, kandi ntiyemera ko Yerusalemu irimburwa.​—2 Ngoma 12:5-7, 12.

Nyuma yaho, Rehobowamu yakomeje gutegeka u Buyuda. Mbere y’uko atanga, yahaye abahungu be ibintu byinshi, wenda agira ngo batazarwanya umuvandimwe wabo Abiya, wari kuzamusimbura ku ngoma (2 Ngoma 11:21-23). Icyo gihe noneho Rehobowamu yagize ubushishozi ugereranyije na mbere.

ESE YARI UMUNTU MWIZA CYANGWA YARI UMUNTU MUBI?

Nubwo hari ibintu byiza Rehobowamu yakoze, Imana ntiyamwemeye. Bibiliya ivuga iby’ubutegetsi bwe igira iti: “Yakoze ibibi.” Kuki ivuga ityo? Ni ukubera ko “atari yaramaramaje mu mutima we gushaka Yehova.”—2 Ngoma 12:14.

Rehobowamu ntiyagiranye na Yehova ubucuti bwimbitse nk’Umwami Dawidi

Ibyabaye kuri Rehobowamu bitwigisha iki? Yumviraga Imana rimwe na rimwe, kandi hari ibintu byiza yakoreye abari bagize ubwoko bwa Yehova. Icyakora ntiyigeze agirana na Yehova ubucuti bwimbitse, cyangwa ngo yifuze kumushimisha abivanye ku mutima. Ni yo mpamvu yakoraga ibibi kandi agasenga ibigirwamana. Ushobora kwibaza uti: “Ese igihe Rehobowamu yumviraga Yehova, yaba yarabitewe n’uko yababajwe n’amakosa ye, maze akifuza gushimisha Imana? Cyangwa yabitewe n’uko hari abandi bantu bamuhatiye kubikora” (2 Ngoma 11:3, 4; 12:6)? N’ubundi nyuma yaho, yongeye gukora ibibi. Yari atandukanye cyane na sekuru, Umwami Dawidi. Ni byo koko Dawidi yakoze amakosa. Ariko mu mibereho ye yaranzwe no gukunda Yehova, gushyigikira ugusenga k’ukuri, kandi iyo yakoraga ibyaha yihanaga abivanye ku mutima.—1 Abami 14:8; Zab 51:1, 17; 63:1.

Inkuru ya Rehobowamu hari icyo itwigisha. Tugomba kwita ku miryango yacu kandi tugakora byinshi mu murimo wa Yehova. Ariko kugira ngo Imana itwemere, tugomba mbere na mbere kuyikorera mu buryo yemera kandi tukagirana na yo ubucuti bukomeye.

Kugira ngo tubigereho tugomba gukunda Yehova cyane. Nk’uko kongera inkwi mu muriro bituma ukomeza kwaka, kugira ngo urukundo dukunda Imana rurusheho gukomera, tugomba gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe, tugatekereza ku byo dusoma kandi tugasenga dushyizeho umwete (Zab 1:2; Rom 12:12). Urwo rukundo nirumara gukomera, ruzatuma twifuza gushimisha Yehova mu byo dukora byose. Nanone urwo rukundo ruzatuma twihana by’ukuri mu gihe twakoze icyaha. Ibyo bizaturinda kumera nka Rehobowamu, dukomeze gushyigikira ugusenga k’ukuri.—Yuda 20, 21.

^ par. 9 Imana yari yaravuze ko ubwami bwa Isirayeli bwari kuzicamo ibice, kubera ko Salomo atari yarakomeje kuba indahemuka.​—1 Abami 11:31.