Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubwami bwanjye si ubw’iyi si”

“Ubwami bwanjye si ubw’iyi si”

‘Iki ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.’—YOH 18:37.

INDIRIMBO: 15, 74

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo isi igenda irushaho kwicamo ibice? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

HARI mushiki wacu wo mu magepfo y’u Burayi wavuze ibyamubayeho agira ati: “Nakuze mbona abantu barenganywa. Ibyo byatumye nifatanya n’abari bashyigikiye ko ibintu bihinduka, dutangira kurwanya ubutegetsi bwo mu gihugu cyacu. Nanone namaze imyaka myinshi nkundana n’umusore wari mu mutwe w’iterabwoba.” Hari umuvandimwe wo mu magepfo ya Afurika na we wavuze impamvu yagiraga urugomo. Yaravuze ati: “Numvaga ko ubwoko bwange buruta ubundi. Ibyo byatumye njya mu ishyaka rya poritiki. Twigishwaga kwica abo mu yandi mashyaka, kabone nubwo baba ari abo mu bwoko bwacu.” Mushiki wacu wo mu Burayi bwo hagati yaravuze ati: “Nagiriraga abandi urwikekwe, kandi nangaga abantu tudahuje igihugu cyangwa idini.”

2 Muri iki gihe, abantu bafite imitekerereze nk’iy’abo bantu tumaze kuvuga, bagenda biyongera. Imitwe ya poritiki myinshi ikoresha urugomo kugira ngo ibone ubwigenge. Amakimbirane ashingiye kuri poritiki agenda arushaho kwiyongera. Nanone mu bihugu byinshi, abimukira bumva badakunzwe. Bibiliya yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuzaba “batumvikana n’abandi” (2 Tim 3:1, 3). Abakristo bakomeza kunga ubumwe bate muri iyi si ikomeje kwicamo ibice? Dushobora kwigira byinshi ku rugero rwa Yesu. Mu gihe ke, hari amacakubiri ashingiye kuri poritiki. Reka dusuzume ibibazo bitatu by’ingenzi: Kuki Yesu yanze kugira aho abogamira muri poritiki? Yagaragaje ate ko abagaragu b’Imana batagomba kugira aho babogamira muri poritiki? Yatwigishije ate ko tutagomba kugira urugomo?

ESE YESU YASHYIGIKIYE ABAHARANIRAGA UBWIGENGE?

3, 4. (a) Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bari biteze iki? (b) Imitekerereze yabo yagize izihe ngaruka ku bigishwa ba Yesu?

3 Abenshi mu Bayahudi Yesu yabwirizaga, bifuzaga kwigobotora ingoma y’Abaroma. Abayahudi bitwaga Abazelote bari mu ishyaka ry’abantu bakundaga igihugu by’agakabyo, bashishikarizaga abaturage kwigomeka ku Baroma. Benshi muri abo Bazelote bakurikizaga ibitekerezo bya Yuda w’Umunyagalilaya wabayeho mu gihe cya Yesu. Uwo mugabo yiyitaga mesiya kandi yayobeje benshi. Umuhanga mu by’amateka witwaga Josèphe yavuze ko Yuda yashishikarizaga Abayahudi kurwanya ubutegetsi bw’Abaroma, kandi abasoraga, yabitaga “ibigwari.” Amaherezo Abaroma baramwishe (Ibyak 5:37). Hari Abazelote bakoreshaga urugomo kugira ngo bagere ku byo bifuzaga.

4 Abayahudi benshi bari bategereje Mesiya. Bari bizeye ko naza azabakura ku ngoyi y’Abaroma, maze Isirayeli ikongera kuba igihugu gikomeye (Luka 2:38; 3:15). Bari bizeye ko Mesiya yari kuzashyiraho ubwami muri Isirayeli. Ibyo byari gutuma Abayahudi benshi bari baratataniye hirya no hino ku isi, bagaruka mu gihugu cyabo. Ibuka ko na Yohana Umubatiza yigeze kubaza Yesu ati: “Ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi” (Mat 11:2, 3)? Birashoboka ko Yohana yifuzaga kumenya niba hari undi muntu wari kuzaza, agatuma Abayahudi babona ibyo bifuzaga byose. Abigishwa babiri bahuriye na Yesu mu muhanda ujya mu mudugudu wa Emawusi, na bo babonaga ko ibyo bari biteze kuri Mesiya bitasohoye. (Soma muri Luka 24:21.) Nyuma yaho, intumwa za Yesu na zo zaramubajije ziti: “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?”—Ibyak 1:6.

5. (a) Kuki abaturage b’i Galilaya bifuzaga ko Yesu ababera umwami? (b) Yesu yakosoye ate imitekerereze yabo?

5 Ibyo Abayahudi bari biteze kuri Mesiya ni byo byatumye Abanyagalilaya bifuza ko Yesu ababera umwami. Birashoboka ko batekerezaga ko Yesu yari kuba umuyobozi mwiza. Yari azi kwigisha, yakizaga abarwayi, kandi akagaburira abashonje. Igihe Yesu yari amaze kugaburira abagabo bagera ku 5.000, yahise amenya umugambi bari bafite. Bibiliya igira iti: “Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava asubira ku musozi ari wenyine” (Yoh 6:10-15). Bukeye bwaho, abantu bamaze gutuza, yabasobanuriye ko atazanywe no kubaha ibyo bari bakeneye, ko ahubwo yaje kubigisha iby’Ubwami bw’Imana. Yarababwiye ati: “Ntimukorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka.”—Yoh 6:25-27.

6. Yesu yagaragaje ate ko atifuzaga kuba umutegetsi mu isi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabonye ko bamwe mu bigishwa be bari biteze ko agiye gushyiraho ubwami ku isi, bugategekera i Yerusalemu. Kugira ngo abakosore, yabaciriye umugani wa mina. Uwo mugani wavugaga ko Yesu, ari we ‘muntu wavukiye mu muryango ukomeye,’ yari kuzajya mu gihugu cya kure, bikaba bisobanura ko ubwami bwa Yesu bwari kuzajyaho nyuma y’igihe kirekire (Luka 19:11-13, 15). Nanone Yesu yabwiye umutegetsi w’Umuroma ko nta ho yabogamiraga muri poritiki. Pontiyo Pilato yabajije Yesu ati: “Mbese uri umwami w’Abayahudi” (Yoh 18:33)? Birashoboka ko uwo guverineri yari afite impungenge z’uko Yesu yari gutuma abaturage bigomeka ku bwami bw’Abaroma. Yesu yaramushubije ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yoh 18:36). Ntiyari kugira uruhare muri poritiki, kuko Ubwami bwe bwari ubwo mu ijuru. Yabwiye Pilato ko yazanywe ku isi no ‘guhamya ukuri.’—Soma muri Yohana 18:37.

Ese wibanda ku Bwami bw’Imana cyangwa ni ku bibazo byo muri iyi si? (Reba paragarafu ya 7)

7. Kuki kwirinda gushyigikira umutwe wa poritiki uwo ari wo wose bishobora kutoroha?

7 Niba dusobanukiwe inshingano dufite muri iyi si nk’uko Yesu yari asobanukiwe iye, tuzirinda gushyigikira umutwe wa poritiki uwo ari wo wose, ndetse no mu bitekerezo byacu. Ibyo bishobora kutoroha. Hari umugenzuzi usura amatorero wagize ati: “Abantu bo mu gace ntuyemo bagenda barushaho kuba intagondwa. Umwuka wo gukunda igihugu ugenda urushaho kwiyongera, kandi benshi bibwira ko baramutse babonye ubwigenge barushaho kumererwa neza.” Yongeyeho ati: “Igishimishije ni uko abavandimwe bo bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bigatuma bunga ubumwe. Bazi ko Imana ari yo izakuraho akarengane, igakemura n’ibindi bibazo byose dufite.”

UKO YESU YIRINZE KUBOGAMA

8. Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bahuye n’akahe karengane?

8 Akarengane gatuma abantu bishora muri poritiki. Mu gihe cya Yesu, ikibazo k’imisoro cyatumye benshi bajya muri poritiki. Urugero, icyatumye Yuda twigeze kuvuga yigomeka ku butegetsi bw’Abaroma, ni uko hari habaye ibarura ryari rigamije kumenya umubare w’abaturage bose bagombaga gusora. Abantu bose bategekwaga n’Abaroma, harimo n’abigishwa ba Yesu, basoreraga ibintu byinshi, harimo ubutaka, amazu n’ibindi. Nanone kuba abasoreshaga bari baramunzwe na ruswa, byatumaga imisoro irushaho kuremerera rubanda. Rimwe na rimwe batangaga ruswa kugira ngo babe abasoresha, hanyuma bagakoresha ubwo bubasha bishakira ifaranga. Zakayo wari umutware w’abasoresha i Yeriko, yari yarakijijwe n’amafaranga yakaga abaturage (Luka 19:2, 8). Birashoboka ko n’abandi basoresha bari bameze nka we.

9, 10. (a) Ni mu buhe buryo abarwanyaga Yesu bagerageje kumugusha mu mutego, ngo agire aho abogamira muri poritiki? (b) Uko Yesu yabashubije bitwigisha iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Abarwanyaga Yesu bashatse kumugusha mu mutego, bamubaza uko yabonaga ikibazo k’imisoro. Bamubajije ibirebana n’“umusoro w’umubiri,” wabaga ari idenariyo rimwe Abayahudi bose bagombaga gutanga. (Soma muri Matayo 22:16-18.) Abayahudi bangaga cyane uwo musoro kubera ko wabibutsaga ko bategekwaga n’Abaroma. “Abayoboke b’ishyaka rya Herode” babajije Yesu icyo kibazo biringiye ko navuga ko uwo musoro utagomba gutangwa, bari buhite bamushinja kugandisha abaturage. Nanone iyo avuga ko uwo musoro ugomba gutangwa, abigishwa be bari kumutera umugongo.

10 Yesu yagize amakenga ntiyagira aho abogamira muri icyo kibazo. Yaravuze ati: “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Mat 22:21). Birumvikana ko Yesu yari azi ko abasoresha bari baramunzwe na ruswa. Ariko yirinze kurangazwa n’icyo kibazo ngo kimubuze kwibanda ku kintu k’ingenzi, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana buzakemura ibibazo by’abantu. Bityo, yabereye ikitegererezo abigishwa be bose. Nta ruhande na rumwe mu bya poritiki tugomba kubogamiraho, kabone n’iyo rwaba rusa naho rufite ukuri cyangwa rufitiye abaturage akamaro. Abakristo bagomba gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Aho guta igihe bavuga ibigenda n’ibitagenda cyangwa bamagana ibikorwa by’akarengane, bibanda ku Bwami bw’Imana.—Mat 6:33.

11. Ni ubuhe buryo bwiza bwo guharanira ko akarengane kavaho?

11 Abahamya ba Yehova benshi bivanyemo ibitekerezo bya poritiki bari bafite. Hari mushiki wacu wo mu Bwongereza wavuze ati: “Amasomo mbonezamubano nize muri kaminuza yatumye numva ko ngomba guharanira ko ibintu bihinduka. Niyemeje guharanira uburenganzira bw’abirabura, kuko twarenganywaga bikabije. Nubwo nagiraga ibitekerezo byemeza, nta kintu kigaragara nageragaho. Nari ntaramenya ko kwirinda ivangura bihera mu mutima. Icyakora igihe natangiraga kwiga Bibiliya, nabonye ko nagombaga kubanza kuvana ivangura mu mutima wange. Igitangaje ni uko nabifashijwemo na mushiki wacu w’umuzungu. Ubu ndi umupayiniya w’igihe cyose mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga, kandi nihatira gufasha abantu b’amoko yose.”

“SUBIZA INKOTA YAWE MU MWANYA WAYO”

12. “Umusemburo” Yesu yasabye abigishwa be kwirinda ni uwuhe?

12 Mu gihe cya Yesu, amadini yivangaga muri poritiki. Hari igitabo kivuga iby’imibereho y’Abayahudi bo mu gihe cya Kristo, cyavuze ko Abayahudi babaga bari mu dutsiko tw’amadini, twagereranywa n’amashyaka ya poritiki yo muri iki gihe. Ni yo mpamvu Yesu yaburiye abigishwa be ati: “Mukomeze kuba maso, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode” (Mar 8:15). Igihe Yesu yavugaga ibya Herode, yerekezaga ku bayoboke b’ishyaka rya Herode. Abafarisayo bo bari bashyigikiye ko Abayahudi babona ubwigenge. Mu Ivanjiri ya Matayo ho hagaragaza ko Yesu yanaburiye abigishwa be kwirinda Abasadukayo. Bo ntibifuzaga ko ibintu bihinduka, kuko abenshi muri bo bari abayobozi mu butegetsi bw’Abaroma. Ni yo mpamvu Yesu yaburiye abigishwa be ko birinda umusemburo w’ayo matsinda atatu, ni ukuvuga inyigisho zayo (Mat 16:6, 12). Igishishikaje ni uko Yesu yatanze uwo muburo nyuma gato y’uko abantu bashatse kumugira umwami.

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo ibibazo bishingiye kuri poritiki n’idini byatumye habaho urugomo n’akarengane? (b) Kuki tutagomba kugira urugomo n’ubwo twaba turenganywa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

13 Iyo amadini yivanze muri poritiki, akenshi habaho urugomo. Yesu yigishije abigishwa be ko bagomba kwirinda kugira aho babogamira muri poritiki. Icyo ni kimwe mu byatumye abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bacura umugambi wo kwica Yesu. Bari bafite impungenge z’uko abaturage bashoboraga kumuyoboka, bakareka kubashyigikira. Baravuze bati: “Nitumwihorera agakomeza, abantu bose bazamwizera maze Abaroma bazaze bakureho ahantu hacu dusengera n’ishyanga ryacu” (Yoh 11:48). Ni yo mpamvu Umutambyi Mukuru Kayafa yafashe iya mbere mu gucura umugambi wo kwica Yesu.—Yoh 11:49-53; 18:14.

14 Kayafa yitwikiriye ijoro, yohereza abasirikare bajya gufata Yesu. Kubera ko Yesu yari azi uwo mugambi mubisha, igihe yasangiraga n’intumwa ze bwa nyuma, yazisabye kwitwaza inkota. Inkota ebyiri zari kuba zihagije kugira ngo Yesu atange isomo ry’ingenzi (Luka 22:36-38). Muri iryo joro Petero yakoresheje imwe muri izo nkota, akomeretsa umwe mu bari baje gufata Yesu. Nta gushidikanya ko Petero yari ababajwe cyane n’uko Yesu yari afashwe arengana (Yoh 18:10). Ariko Yesu yaramubwiye ati: “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Mat 26:52, 53). Iryo somo rikomeye ryari rifitanye isano n’ibyo Yesu yari yasenze asaba muri iryo joro, ko abigishwa be batagombaga kuba ab’isi. (Soma muri Yohana 17:16.) Imana yonyine ni yo ifite uburenganzira bwo kuvanaho akarengane.

15, 16. (a) Ijambo ry’Imana ryafashije rite Abakristo kwirinda amacakubiri? (b) Iyo Yehova yitegereje ibibera mu isi, ni iki abona kihariye?

15 Mushiki wacu twigeze kuvuga wo mu magepfo y’u Burayi, yamenye ko agomba kwirinda urugomo. Yaravuze ati: “Niboneye ko urugomo atari rwo rukuraho akarengane. Ahubwo abishora mu rugomo akenshi ni bo ruhitana. Abandi bo bahinduka abarakare. Maze kwiga Bibiliya, nashimishijwe cyane no kumenya ko Imana ari yo yonyine izazana ubutabera nyakuri ku isi. Maze imyaka 25 yose mbwiriza ubwo butumwa.” Umuvandimwe twigeze kuvuga wo mu magepfo ya Afurika, na we yasimbuje icumu “inkota y’umwuka,” ari ryo Jambo ry’Imana. Ubu abwiriza abantu bose ubutumwa bwiza bw’amahoro, atitaye ku bwoko bwabo (Efe 6:17). Mushiki wacu twigeze kuvuga wo mu Burayi bwo hagati amaze kuba Umuhamya wa Yehova, yashakanye n’umuvandimwe wo mu bwoko yangaga. Icyatumye abo bose bahinduka, ni uko bifuzaga kwigana Kristo.

16 Ni iby’ingenzi ko natwe duhinduka. Bibiliya igereranya abantu n’inyanja yarubiye, idashobora gutuza (Yes 17:12; 57:20, 21; Ibyah 13:1). Ibibazo bya poritiki biteza imivurungano n’amacakubiri, bigatuma habaho urugomo. Ariko twe dukomeza kurangwa n’amahoro n’ubumwe. Iyo Yehova abona amacakubiri ari muri iyi si, ashimishwa cyane no kubona abagize ubwoko bwe bakomeza kunga ubumwe.—Soma muri Zefaniya 3:17.

17. (a) Ni ibihe bintu bitatu byadufasha kwimakaza ubumwe? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Muri iki gice twabonye ibintu bitatu byadufasha kwimakaza ubumwe bwa gikristo. (1) Kwiringira ko Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari bwo buzavanaho akarengane, (2) kwirinda kugira aho tubogamira muri poritiki, (3) kwirinda urugomo. Icyakora hari igihe ubumwe bwacu bushobora kuzamo agatotsi bitewe n’urwikekwe. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko twahangana n’icyo kibazo nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenje.