Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 26

Uko wafasha abandi guhangana n’imihangayiko

Uko wafasha abandi guhangana n’imihangayiko

“Mwese muhuze ibitekerezo, mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.”​—1 PET 3:8.

INDIRIMBO YA 107 Twigane urukundo rw’Imana

INSHAMAKE *

1. Twakwigana dute Data wuje urukundo?

YEHOVA aradukunda cyane (Yoh 3:16). Natwe twifuza kwigana Data wuje urukundo. Ni yo mpamvu twihatira ‘kwishyira mu mwanya w’abandi, tugakundana urukundo rwa kivandimwe kandi tukagirirana impuhwe.’ Ibyo tubigirira abantu bose, ariko cyanecyane “abo duhuje ukwizera” (1 Pet 3:8; Gal 6:10). Iyo abo duhuje ukwizera bafite ibibazo bibahangayikishije, tuba twifuza kubafasha.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Abantu bose bifuza kuba abagaragu ba Yehova, bazahura n’ibibazo (Mar 10:29, 30). Uko iyi si mbi izagenda yegereza iherezo ryayo, ni ko dushobora kuzagenda turushaho guhura n’ibigeragezo. Twahumurizanya dute? Reka dusuzume ibyo twakwigira ku nkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyabaye kuri Loti, Yobu na Nawomi. Nanone turi busuzume bimwe mu bibazo abavandimwe na bashiki bacu bahura na byo muri iki gihe, n’uko twabafasha kubyihanganira.

JYA WIHANGANA

3. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 2:7, 8, ni uwuhe mwanzuro mubi Loti yafashe, kandi se wamugizeho izihe ngaruka?

3 Igihe Loti yahitagamo gutura mu karere ka Sodomu karimo ubwiyandarike bw’akahebwe, yari afashe umwanzuro mubi rwose. (Soma muri 2 Petero 2:7, 8.) Nubwo ako karere kari gakungahaye, igihe Loti yajyaga guturayo yahuye n’ibibazo byinshi (Intang 13:8-13; 14:12). Umugore we ashobora kuba yarakundaga cyane umugi wa Sodomu cyangwa bamwe mu bantu baho, ku buryo byatumye asuzugura Yehova. Igihe Imana yagushaga imvura y’umuriro n’amazuku muri ako karere, uwo mugore yahasize ubuzima. Nanone, abafiyanse b’abakobwa babiri ba Loti bapfiriye i Sodomu. Inzu ya Loti yarahiye n’ubutunzi bwe burahatikirira. Ikibabaje kurushaho ni uko yapfushije n’umugore we (Intang 19:12-14, 17, 26). Ese igihe Loti yahuraga n’ibyo bibazo byose, Yehova yashoboye kumwihanganira? Yego.

Yehova yagize impuhwe yohereza abamarayika bo guhungisha Loti n’umuryango we. (Reba paragarafu ya 4)

4. Yehova yihanganiye Loti ate? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

4 Nubwo Loti ari we wihitiyemo gutura i Sodomu, Yehova yamugiriye impuhwe yohereza abamarayika bo kumuhungisha we n’umuryango we. Icyakora, aho kugira ngo Loti ahite yemera ibyo abo bamarayika bamubwiye ave mu mugi wa Sodomu, ‘yakomeje kuzarira.’ Byabaye ngombwa ko abo bamarayika bamufata ukuboko we n’abagize umuryango we, babakura muri uwo mugi (Intang 19:15, 16). Abo bamarayika baramubwiye ngo ahungire mu karere k’imisozi miremire. Aho kugira ngo Loti yumvire, yasabye Yehova kujya mu mugi wari hafi aho (Intang 19:17-20). Yehova yaramwihanganiye amutega amatwi kandi amwemerera kuwujyamo. Nyuma yaho Loti yatinye gukomeza kuhatura, yimukira muri ka karere k’imisozi miremire Yehova yari yamusabye kujya guturamo mbere akabyanga (Intang 19:30). Mbega ukuntu Yehova yihangana! Twamwigana dute?

5-6. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:14, twakwigana Imana dute?

5 Nk’uko byagendekeye Loti, umwe mu bagize itorero ashobora gufata imyanzuro mibi bikamugiraho ingaruka. Ibyo bibayeho twakora iki? Dushobora kubangukirwa no kumubwira ko arimo asarura ibyo yabibye, kandi koko byaba ari byo (Gal 6:7). Icyakora, hari ikindi kintu kiza dushobora gukora. Dushobora kwigana uko Yehova yafashije Loti. Twabikora dute?

6 Yehova yohereje abamarayika kugira ngo baburire Loti, ariko nanone bamufashe guhunga kugira ngo atagerwaho n’ibyago byagwiririye Sodomu. Natwe dushobora kuburira Umukristo mugenzi wacu mu gihe tubona ko ibyo agiye gukora bizamuteza akaga. Ariko hari n’icyo twakora kugira ngo tumufashe. Niyo yaba adahise ashyira mu bikorwa inama zishingiye kuri Bibiliya yagiriwe, tugomba kumwihanganira. Tuge tuba nka ba bamarayika babiri. Aho gucika intege ngo twitarure umuvandimwe wacu, tugomba gushakisha uko twamufasha mu buryo bufatika (1 Yoh 3:18). Dushobora kumufata ukuboko mu buryo bw’ikigereranyo, tukamufasha gushyira mu bikorwa inama yagiriwe.—Soma mu 1 Abatesalonike 5:14.

7. Uko Yehova yabonaga Loti bitwigisha iki?

7 Yehova yashoboraga gukomeza kwibuka amakosa ya Loti. Icyakora aho gukomeza kuyibuka, nyuma yaho yahumekeye intumwa Petero kugira ngo yandike ko Loti yari umukiranutsi. Dushimishwa cyane n’uko Yehova atubabarira amakosa yacu (Zab 130:3). Ese dushobora kwigana Yehova, tukababarira abandi nk’uko yababariye Loti? Nitwibanda ku mico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu, tuzarushaho kubihanganira. Ibyo bishobora kuzatuma na bo bakira neza inama tubagira.

JYA UGIRA IMPUHWE

8. Impuhwe zituma dukora iki?

8 Yobu na we yahuye n’ibibazo, ariko bidatewe n’imyanzuro mibi yafashe nk’uko byagendekeye Loti. Nubwo nta kibi yakoze, yahuye n’ibibazo bikomeye. Ubutunzi bwe bwose bwarayoyotse, atakaza icyubahiro kandi ararwara. Ikibabaje kurushaho ni uko we n’umugore we bapfushije abana babo bose. Nanone abiyitaga inshuti ze bamushinje ibinyoma. Ni iki cyaba cyaratumye izo nshuti ze eshatu zavugaga ko zije kumuhumuriza, zitamugirira impuhwe? Ntizashatse kumenya neza ibibazo Yobu yari afite. Ibyo byatumye zifata ibintu uko bitari, zimushinja amakosa. Twakwirinda dute gukora ikosa nk’iryo? Tuge tuzirikana ko Yehova ari we wenyine uba asobanukiwe neza ikibazo umuntu ahanganye na cyo. Tuge dutega amatwi twitonze umuntu ufite ikibazo. Ntitukumve ibyo atubwira gusa, ahubwo tuge tunagerageza kwiyumvisha akababaro ke. Nitubigenza dutyo, ni bwo tuzashobora kwiyumvisha ibibazo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ahanganye na byo.

9. Impuhwe zizatuma twirinda gukora iki? Kubera iki?

9 Impuhwe zizatuma twirinda gukwirakwiza inkuru z’amazimwe ku birebana n’ibibazo bagenzi bacu bafite. Umunyamazimwe ntiyubaka itorero, ahubwo ararisenya (Imig 20:19; Rom 14:19). Ntarangwa n’ineza, ahubwo arahubuka, kandi amagambo ye ashobora gukomeretsa umuntu n’ubundi usanzwe ababaye (Imig 12:18; Efe 4:31, 32). Bityo rero, byaba byiza twibanze ku mico myiza uwo muntu afite kandi tugatekereza uko twamufasha mu bigeragezo ahanganye na byo.

Mu gihe Umukristo mugenzi wacu avuze amagambo aterekeranye, tuge tumutega amatwi twihanganye maze tumuhumurize mu gihe gikwiriye (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11) *

10. Amagambo yo muri Yobu 6:2, 3 atwigisha iki?

10 Soma muri Yobu 6:2, 3Hari igihe Yobu yavugaga “amagambo aterekeranye.” Ariko nyuma yaho yisubiyeho (Yobu 42:6). Nk’uko byagendekeye Yobu, umuntu wihebye na we ashobora kuvuga amagambo aterekeranye, wenda akavuga ibintu atatekerejeho. Icyo gihe twakora iki? Aho kumunenga, twagombye kumugirira impuhwe. Tuge twibuka ko Yehova atifuzaga ko duhura n’ibibazo. Bityo rero, ntibitangaje ko mu gihe umugaragu we w’indahemuka ahanganye n’ibibazo bikomeye, yahubuka akavuga ibintu atatekerejeho. Nubwo yavuga nabi Yehova cyangwa akatuvuga nabi, ntitwagombye guhita tumurakarira cyangwa ngo turakazwe n’ibyo avuze.—Imig 19:11.

11. Abasaza bakwigana Elihu bate mu gihe bagira umuntu inama?

11 Hari n’igihe umuntu ufite ibibazo aba akeneye kugirwa inama (Gal 6:1). Abasaza bazimugira bate? Byaba byiza biganye Elihu, wateze amatwi Yobu akishyira mu mwanya we (Yobu 33:6, 7). Elihu yagiriye inama Yobu ari uko amaze kumutega amatwi akamenya neza ibyo atekereza. Abasaza bakwigana Elihu batega amatwi bitonze umuntu uhangayitse, kugira ngo basobanukirwe neza ikibazo afite. Icyo gihe ni bwo baba bashobora kumugira inama, bakamugera ku mutima.

JYA UVUGA AMAGAMBO AHUMURIZA

12. Nawomi amaze gupfusha umugabo we n’abahungu be, byamugizeho izihe ngaruka?

12 Nawomi yari umugore w’indahemuka wakundaga Yehova. Ariko amaze gupfusha umugabo n’abahungu be babiri, yashatse guhindura izina rye, aho kwitwa Nawomi akitwa “Mara,” bisobanura “Ushaririwe” (Rusi 1:3, 5, 20, 21). Umukazana we witwaga Rusi yakomeje kumuba hafi mu bigeragezo yari ahanganye na byo. Rusi yamufashaga kubona ibyo yabaga akeneye kandi akamuhumuriza. Rusi yakoresheje amagambo yoroheje kandi avuye ku mutima, abwira Nawomi ko amukunda kandi ko amushyigikiye.—Rusi 1:16, 17.

13. Kuki uwapfushije uwo bashakanye aba akeneye guhumurizwa?

13 Iyo umwe mu bagize itorero apfushije uwo bashakanye, aba akeneye guhumurizwa. Umugabo n’umugore baba bameze nk’ibiti bibiri byakuriye hamwe. Uko imyaka ihita indi igataha, imizi y’ibyo biti igenda isobekerana. Iyo igiti kimwe kiranduwe, bigira ingaruka zikomeye ku gisigaye. Mu buryo nk’ubwo, iyo umuntu apfushije uwo bashakanye, ashobora kumara igihe kirekire yarahungabanye cyane. Paula * wapfushije umugabo mu buryo butunguranye, yaravuze ati: “Nahise numva ari nk’aho ijuru ringwiriye, numva mbuze icyo nkora. Nari mbuze inshuti magara. Nabwiraga umugabo wange ibyabaga bindi ku mutima. Twasangiye akabisi n’agahiye. Iyo nabaga mubwira ibimpangayikishije, yantegaga amatwi yitonze. Numvaga nta ho nsigaye.”

Twafasha dute umuntu wapfushije uwo bashakanye? (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15) *

14-15. Twahumuriza dute umuntu wapfushije uwo bashakanye?

14 Twahumuriza dute umuntu wapfushije uwo bashakanye? Ikintu k’ingenzi twakora ni ukumuvugisha, nubwo twaba twumva bitugoye cyangwa tutazi icyo twavuga. Paula twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nzi neza ko iyo umuntu yapfushije, abantu bayoberwa uko bamwitwaraho. Bashobora gutinya ko bakubwira amagambo akakubabaza. Ariko iyo baretse kukuvugisha ni byo bikubabaza cyane kurushaho.” Umuntu wapfushije ashobora kuba atiteze ko tumubwira amagambo twatoranyije neza. Paula yaravuze ati: “Niyo abantu bambwiraga gusa ngo: ‘Ihangane,’ byarampumurizaga.”

15 William uherutse gupfusha umugore we yaravuze ati: “Iyo abantu bambwiye ibyiza bari bazi ku mugore wange, biranshimisha, bikanyereka ko bamukundaga kandi ko bamwubahaga. Ibyo biramfasha cyane. Birampumuriza kubera ko umugore wange namukundaga cyane kandi yari amfatiye runini.” Umupfakazi witwa Bianca yaravuze ati: “Iyo abantu bansuye bagasenga kandi bakansomera umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri, birankomeza. Iyo bavuze ibyiza bari bazi ku mugabo wange cyangwa bagatega amatwi ibyo muvugaho, biramfasha.”

16. (a) Ni iki twakorera umuntu wapfushije? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:27, ni iki Yehova adusaba?

16 Iyo umuntu apfushije uwo bashakanye, tuba tugomba gukomeza kumuba hafi, nk’uko Rusi yakomeje gushyigikira Nawomi. Paula twigeze kuvuga yaravuze ati: “Umugabo wange akimara gupfa, abantu bantabaye ari benshi. Ariko nyuma yaho, bisubiriye mu byabo. Nyamara nari nkeneye cyane ko abantu bamba hafi. Iyo abantu bazirikanye ko umuntu wapfushije aba akeneye guhumurizwa na nyuma y’amezi menshi, cyangwa imyaka myinshi, bigira akamaro cyane.” Birumvikana ko abantu batandukanye. Hari abahita bihanganira ibyababayeho. Abandi bo iyo bakoze ikintu bari basanzwe bakorana n’uwapfuye, baramwibuka bikabashengura umutima. Abantu ntibagaragaza agahinda kimwe. Tuge tuzirikana ko Yehova adusaba kwita kuri abo bantu bapfushije abo bashakanye.—Soma muri Yakobo 1:27.

17. Kuki abatawe n’abo bashakanye bakeneye guhumurizwa?

17 Hari abandi bagabo n’abagore bahanganye n’agahinda kenshi bitewe n’uko abo bashakanye babataye. Umugabo wa Joyce yaramutaye yishakira undi mugore. Joyce yaravuze ati: “Agahinda nagize tumaze gutana karuta ako nari kugira yapfuye. Iyo aza kwicwa n’indwara cyangwa impanuka, si we byari kuba biturutseho. Ariko igihe yantaga, ni we wifatiye uwo mwanzuro. Numvise nta gaciro mfite, mbese nta cyo ndi cyo.”

18. Twafasha dute abatawe n’abo bashakanye?

18 Iyo tugiriye neza abantu batawe n’abo bashakanye, n’iyo twabakorera ibintu byoroheje, tuba tuberetse ko tubakunda by’ukuri. Baba bakeneye cyane inshuti nyanshuti (Imig 17:17). Wabereka ute ko ubakunda? Ushobora kubatumira mugasangira ifunguro ryoroheje. Ushobora no kubatumira mugasabana cyangwa mukajyana kubwiriza. Nanone ushobora kubatumira rimwe na rimwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Nubikora bizashimisha Yehova kuko “aba hafi y’abafite umutima umenetse,” kandi ni “umucamanza urengera abapfakazi.”—Zab 34:18; 68:5.

19. Ukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:8, wiyemeje gukora iki?

19 Vuba aha, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, “imibabaro ya kera izibagirana” yose. Dutegerezanyije amatsiko igihe ‘ibya kera bizaba bitakibukwa ukundi kandi ntibitekerezwe’ (Yes 65:16, 17). Hagati aho, nimucyo tuge duhumurizanya, dukunde abavandimwe na bashiki bacu bose, tubibagaragarize mu magambo no mu bikorwa.—Soma muri 1 Petero 3:8.

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

^ par. 5 Loti, Yobu na Nawomi bakoreye Yehova mu budahemuka, ariko bahuye n’ibibazo bikomeye. Iki gice kigaragaza amasomo twakura ku byababayeho. Nanone kigaragaza impamvu ari iby’ingenzi ko twihanganira abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibibazo, tukabagaragariza impuhwe kandi tukabahumuriza.

^ par. 13 Amazina yo muri iki gice yarahinduwe.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe warakaye cyane avuze “amagambo aterekeranye,” ariko umusaza akomeza kumutega amatwi yihanganye. Uwo muvandimwe amaze gutuza, wa musaza amugira inama mu bugwaneza.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo n’umugore we bakiri bato bari kumwe n’umuvandimwe uherutse gupfusha umugore. Barimo baribukiranya ibihe byiza bagiranye umugore we akiriho.