Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuzingo wa kera uramburwa

Umuzingo wa kera uramburwa

Kuva umuzingo w’i Ein Gedi wavumburwa mu mwaka wa 1970, nta wari warashoboye kuwusoma. Ikoranabuhanga rigezweho ryagaragaje ko uwo muzingo urimo imirongo yo mu gitabo cy’Abalewi, ivugwamo izina bwite ry’Imana

MU MWAKA wa 1970, abashakashatsi bavumbuye umuzingo wari warangiritse cyane kubera gushya. Bawuvumbuye mu karere ka Ein Gedi muri Isirayeli, hafi y’inkombe yo mu burengerazuba bw’Inyanja y’Umunyu. Bawuvumbuye ahagana mu kinyejana cya gatandatu, igihe bakoraga ubushakashatsi mu matongo y’isinagogi yari yarahiye, igihe uwo mugi warimburwaga. Uwo muzingo wari warangiritse cyane, ku buryo ibyari byanditsemo bitashoboraga gusomeka. Kuwurambura na byo ntibyashobokaga. Icyakora ikoranabuhanga rigezweho mu birebana no gufotora ryatumye ibyari byanditse muri uwo muzingo bigaragara. Nanone porogaramu ya mudasobwa itunganya amafoto yatumye babasha kubisoma.

Iryo koranabuhanga ryagaragaje iki? Ryagaragaje ko uwo muzingo uriho umwandiko wo muri Bibiliya. Ibice byawo byabonetse byanditseho imirongo itangira igitabo cy’Abalewi. Iyo mirongo irimo inyuguti enye z’Igiheburayo zigaragaza izina bwite ry’Imana. Uwo muzingo ushobora kuba ari uwo hagati y’umwaka wa 50 n’uwa 400, bityo ukaba ari wo mwandiko wa kera w’Igiheburayo, ukurikira inyandiko zandikishijwe intoki z’i Qumran. Umwanditsi witwa Gil Zohar yanditse ko mbere y’uko umuzingo wo muri Ein Gedi uvumburwa, haburaga inyandiko yaziba icyuho k’imyaka 1.000 yari hagati y’igihe imizingo ya kera cyane yavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu yandikiwe, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 100 Mbere ya Yesu, n’igihe inyandiko yayikurikiraga yitwa Kodegisi yavumbuwe mu mugi wa Alep yandikiwe, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 930 (The Jerusalem Post). Nk’uko abashakashatsi babigaragaza, ibyanditse kuri uwo muzingo bigaragaza ko inyandiko z’Abamasoreti za Torah “zimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi zitahindutse kandi ko amakosa y’imyandikire arimo atatumye umwandiko uhinduka.”