Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese usobanukiwe neza ibintu byose?

Ese usobanukiwe neza ibintu byose?

“Usubiza atarumva neza ikibazo [cyangwa atarasobanukirwa neza ibintu byose] aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.”​—IMIG 18:13.

INDIRIMBO: 126, 95

1, 2. (a) Ni iki Abakristo basabwa, kandi kuki? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

TWEBWE Abakristo b’ukuri, tugomba kugira ubushishozi mu gihe tugenzura amakuru, kugira ngo tugere ku myanzuro myiza (Imig 3:21-23; 8:4, 5). Bitabaye ibyo, Satani n’isi ye bashobora kuyobya imitekerereze yacu (Efe 5:6; Kolo 2:8). Birumvikana ko iyo dusobanukiwe neza ibintu byose, ari bwo tugera ku myanzuro myiza. Mu Migani 18:13 hagira hati: “Usubiza atarumva neza ikibazo [cyangwa atarasobanukirwa neza ibintu byose] aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.”

2 Muri iki gice, turi busuzume impamvu zishobora gutuma tudasobanukirwa neza ibintu byose, bikaba byatuma tutagera ku myanzuro myiza. Nanone turi busuzume amahame yo muri Bibiliya n’ingero byadufasha kugira ubushishozi mu gihe tugenzura amakuru.

NTUKIZERE “IJAMBO RYOSE RIVUZWE”

3. Kuki tugomba gukurikiza ihame riboneka mu Migani 14:15? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Muri iki gihe, amakuru atugeraho ari menshi cyane. Dushobora kuyavana kuri interineti, kuri tereviziyo no mu bindi bitangazamakuru. Nanone, inshuti n’abavandimwe batwoherereza ubutumwa n’andi makuru. Kubera ko hari abantu bakwirakwiza amakuru y’ibinyoma, abandi bakayagoreka, byaba byiza tubaye maso tukitondera ibyo twumva. Ni irihe hame ryo muri Bibiliya ryadufasha? Ni ihame riri mu Migani 14:15, hagira hati: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”

4. Mu Bafilipi 4:8, 9 hadufasha hate gutoranya ibyo dusoma, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko dusoma amakuru yizewe? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Aho twakura amakuru yizewe.”)

4 Kugira ngo tugere ku myanzuro myiza, tugomba kubanza gusobanukirwa neza ibintu byose. Ni yo mpamvu tugomba gutoranya twitonze amakuru dusoma. (Soma mu Bafilipi 4:8, 9.) Ntitugomba guta igihe tureba amakuru ku mbuga za interineti zikemangwa cyangwa dusoma inkuru z’ibihuha abantu batwoherereza. Tugomba kwirinda cyanecyane imbuga z’abahakanyi. Baba bagamije kumunga ukwizera kw’abagaragu b’Imana no kugoreka ukuri. Iyo dufite amakuru atizewe, tugera ku myanzuro mibi. Ntitukirengagize ko amakuru atizewe ashobora kutugiraho ingaruka.—1 Tim 6:20, 21.

5. Ni iyihe nkuru y’ikinyoma Abisirayeli bumvise, kandi se yabagizeho izihe ngaruka?

5 Kwemera amakuru atizewe bishobora guteza akaga. Urugero, mu gihe cya Mose abatasi 12 boherejwe gutata Igihugu k’Isezerano. Icumi muri bo bazanye inkuru y’inshamugongo (Kub 13:25-33). Bazanye inkuru irimo amakabyankuru, maze ikura umutima abari bagize ubwoko bwa Yehova, bacika intege (Kub 14:1-4). Kuki bacitse intege? Birashoboka ko batekereje ko ibyo babwiwe byari ukuri, kubera ko byari byavuzwe n’abantu benshi. Ntibitaye ku nkuru nziza yazanywe n’abagabo bizerwa, ari bo Yosuwa na Kalebu (Kub 14:6-10). Aho gushaka gusobanukirwa neza uko ibintu byari byifashe kandi ngo biringire Yehova, bahisemo kwemera inkuru y’inshamugongo. Mbega ubupfapfa!

6. Kuki tutagombye kubabara mu gihe twumvise amakuru aharabika abagaragu ba Yehova?

6 Tugomba kurushaho kwitondera amakuru avugwa ku Bahamya ba Yehova. Tuge twibuka ko Satani ahora arega abagaragu b’Imana bizerwa (Ibyah 12:10). Ni yo mpamvu Yesu yatuburiye ko abaturwanya bari ‘kuzatubeshyera ibibi by’uburyo bwose’ (Mat 5:11). Nituzirikana uwo muburo, ntituzababara mu gihe twumvise amakuru aharabika abagaragu ba Yehova.

7. Ni iki ugomba gukora mbere yo koherereza abandi amakuru?

7 Ese ukunda koherereza abandi ubutumwa, haba kuri terefoni cyangwa kuri interineti? Niba ari uko bimeze, birashoboka ko iyo ubonye cyangwa wumvise amakuru ashyushye, wumva umeze nk’umunyamakuru ufite amashyushyu yo kugeza ku bandi inkuru ari uwa mbere. Icyakora mbere yo koherereza abandi ayo makuru, jya ubanza wibaze uti: “Ese nizeye ko aya makuru ari ukuri? Ese mfite ibimenyetso bigaragaza ko ari ukuri?” Niba utizeye neza ayo makuru, ushobora kuba ugiye gukwirakwiza ibinyoma mu bavandimwe. Mu gihe uyashidikanyaho, byaba byiza uyasibye, aho kuyohereza.

8. Mu bihugu bimwe na bimwe abaturwanya bakoze iki? Ni mu buhe buryo dushobora gufatanya na bo tutabishakaga?

8 Hari akandi kaga gashobora guterwa n’uko umuntu ahise yoherereza abandi amakuru, atabanje gutekereza. Mu bihugu bimwe na bimwe, umurimo wacu warabuzanyijwe. Muri ibyo bihugu, abaturwanya bashobora gukwirakwiza amakuru agamije kudutera ubwoba cyangwa gutuma tutizerana. Reka turebe ibyabaye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Abaporisi b’abamaneko bakwirakwije ibihuha bivuga ko abavandimwe bari bazwi cyane bari bagambaniye abagaragu ba Yehova. * Abenshi bemeye ibyo bihuha maze bitandukanya n’umuryango wa Yehova. Mbega ibintu bibabaje! Igishimishije ni uko hari benshi bagarutse mu muryango wa Yehova, ariko abandi bo bagiye burundu. Bemeye ko ibyo binyoma bisenya ukwizera kwabo (1 Tim 1:19). Twakwirinda dute ko ibyo bitubaho? Tuge twirinda gukwirakwiza inkuru zica abandi intege cyangwa inkuru tutazi neza ko ari ukuri. Ntitukemere ibintu byose twumvise, ngo tube ba nyamujya iyo bijya. Tuge tubanza dusobanukirwe neza uko ibintu bimeze.

AMAKURU ATUZUYE

9. Ni ikihe kintu kindi gishobora gutuma tudasobanukirwa ibintu neza?

9 Ikindi kintu gishobora gutuma tudasobanukirwa ibintu neza, bityo ntitugere ku myanzuro myiza, ni amakuru atuzuye cyangwa arimo ukuri kuvanze n’ibinyoma. Inkuru irimo ukuri kuvanze n’ibinyoma, byanze bikunze irayobya. Twakwirinda dute kuyobywa n’inkuru zirimo ukuri kuvanze n’ibinyoma?—Efe 4:14.

10. Kuki Abisirayeli bari bagiye kurwanya abavandimwe babo, kandi se ni iki cyatumye batabikora?

10 Reka turebe ibyabaye ku Bisirayeli bari batuye mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Yorodani mu gihe cya Yosuwa (Yos 22:9-34). Bumvise ko abavandimwe babo babaga mu karere k’uburasirazuba bwa Yorodani (ni ukuvuga Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abari bagize umuryango wa Manase) bari barubatse igicaniro kinini cyane hafi ya Yorodani. Ayo makuru bumvise yari ukuri, ariko ntiyari yuzuye. Abo Bisirayeli babaga mu karere k’iburengerazuba bagendeye kuri ayo makuru atuzuye, bituma bibwira ko abavandimwe babo bigometse kuri Yehova. Ibyo byatumye bakoranya iteraniro rinini kugira ngo batere Abisirayeli babaga mu karere k’iburasirazuba. (Soma muri Yosuwa 22:9-12.) Igishimishije ni uko mbere yo kubatera, boherejeyo abagabo biringirwa kugira ngo bamenye neza ukuri kwabyo. Basanze byifashe bite? Basanze igicaniro bari barubatse atari icyo gutambiraho ibitambo, ahubwo ari icy’urwibutso. Bari baracyubatse kugira ngo abari kuzabakomokaho bazamenye ko ba sekuruza na bo bari abagaragu ba Yehova bizerwa. Abo Bisirayeli bishimiye cyane ko batahise bica abavandimwe babo bagendeye ku makuru atuzuye bari bafite, ahubwo bakabanza kumenya neza uko ibintu byari byifashe.

11. (a) Ni iki cyatumye Mefibosheti arenganywa? (b) Dawidi yari gukora iki ngo yirinde kumurenganya?

11 Hari igihe natwe dushobora kurenganywa bitewe n’uko batuvuzeho amakuru avanzemo ibinyoma cyangwa atuzuye. Reka turebe ibyabaye ku Mwami Dawidi na Mefibosheti. Dawidi yagiriye neza Mefibosheti, amusubiza imirima yose yahoze ari iya sekuru Sawuli (2 Sam 9:6, 7). Ariko nyuma yaho, Dawidi yabwiwe amakuru y’ibinyoma kuri Mefibosheti. Dawidi ntiyabanje kugenzura niba amakuru yahawe ari ukuri. Ahubwo yahise anyaga Mefibosheti ibyo yari atunze byose (2 Sam 16:1-4). Icyakora, nyuma yaho Dawidi yavuganye na Mefibosheti, abona ko yari yakosheje, maze amusubiza bimwe mu byo yari atunze (2 Sam 19:24-29). Iyo Dawidi aza kubanza kugenzura neza amakuru yahawe, ntafate umwanzuro agendeye ku makuru atuzuye, ako karengane ntikari kubaho.

12, 13. (a) Yesu yitwaye ate igihe bamubeshyeraga? (b) Ni iki twakora mu gihe tubeshyewe?

12 Wowe se wakora iki mu gihe umuntu akubeshyeye? Yesu na Yohana Umubatiza na bo byababayeho. (Soma muri Matayo 11:18, 19.) Igihe Yesu bamubeshyeraga yakoze iki? Ntiyiriwe ata igihe n’imbaraga yiregura. Ahubwo yashishikarije abantu ko mbere yo kwemera ibyavugwaga babanza gushishoza, bagasuzuma ibyo yakoraga n’ibyo yigishaga. Yaravuze ati: “Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka.”—Mat 11:19.

13 Uko Yesu yitwaye bishobora kutwigisha isomo ry’ingenzi. Hari igihe abantu bashobora kuduharabika cyangwa kutuvuga nabi, kandi bishobora gutuma abandi batubona uko tutari. Ibyo bitubayeho twakora iki? Dushobora kwifuza kurenganurwa, tukumva ko hari icyo dukwiriye gukora kugira ngo abantu badakomeza kutubona uko tutari. Ariko hari ikindi twakora. Dushobora gukomeza kwitwara neza ku buryo abantu bibonera ko ibyatuvuzweho atari ukuri. Nk’uko urugero rwa Yesu rubigaragaza, iyo tugize imyitwarire myiza iranga Abakristo bishobora kubeshyuza ibinyoma batuvugaho.

ESE UKABYA KWIYIRINGIRA?

14, 15. Kuki tutagomba gukabya kwiyiringira?

14 Ikindi kintu gishobora gutuma tudasobanukirwa neza ibintu byose, bityo tugafata imyanzuro mibi, ni uko tudatunganye. Dushobora kuba tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova, twaratoje neza ubushobozi bwacu bwo gutekereza kandi turangwa n’ubushishozi. Biranashoboka ko abandi batwubaha kubera ko babona ko turi abanyabwenge. Ese ibyo na byo bishobora kutubera umutego?

15 Bishobora kutubera umutego turamutse dukabije kwiyiringira, tukayoborwa n’ibyiyumvo byacu n’uko tubona ibintu. Dushobora kwibwira ko dusobanukiwe neza ibintu runaka, kandi nta bimenyetso bifatika dufite. Mbega ukuntu byaba biteje akaga! Bibiliya itugira inama yo kutishingikiriza ku buhanga bwacu.—Imig 3:5, 6; 28:26.

16. Vuga inkuru y’ibyabereye muri resitora, n’ibyo Tom yahise atekereza.

16 Sa n’ureba inkuru itarabayeho, ariko igaragaza ko ibintu nk’ibyo bishobora kubaho. Umusaza w’itorero w’inararibonye witwa Tom yagiye muri resitora nimugoroba. Agiye kubona abona undi musaza w’itorero witwa John yicaranye n’undi mugore utari uwo bashakanye. Tom yarabitegereje, abona barimo baraseka, bagahoberana, mbese ukabona bahuje urugwiro. Byaramuhangayikishije cyane, atangira kwibaza ati: “Ubu se John natana n’umugore we, umugore we azaba asigaye he? Ubu se abana babo bizabagendekera bite?” Si ubwa mbere Tom yari abonye ibintu nk’ibyo. Ese nawe iyo uza kubabona, ni ibyo wari guhita utekereza?

17. Ni iki Tom yaje kumenya, kandi se ibyamubayeho bitwigisha iki?

17 Ariko reka dutekereze gato. Ese ko Tom yahise atekereza ko John yaciye inyuma umugore we, yari asobanukiwe neza uko ibintu bimeze? Kuri uwo mugoroba Tom yaterefonnye John. Tekereza ukuntu Tom yumvise aruhutse, igihe John yamubwiraga ko uwo mugore yari mushiki we wari wamusuye aturutse kure. Hari hashize imyaka myinshi batabonana. Kubera ko yari aje afite igihe gito, John yamujyanye muri resitora kugira ngo basangire. Umugore wa John ntiyashoboye kuhagera. Igishimishije ni uko Tom yari atarakwirakwiza icyo gihuha. Ibyo bitwigisha iki? Uko igihe twaba tumaze turi Abakristo cyaba kingana kose, kuba turi inararibonye byonyine ntibituma dusobanukirwa neza uko ibintu byose bimeze.

18. Ni iki gishobora gutuma dukeka amababa umuvandimwe wacu?

18 Nanone dushobora gufata ibintu uko bitari, mu gihe umuvandimwe dusanzwe tutumvikana agize ikibazo. Iyo tutirengagije ubwo bwumvikane buke dufitanye, dushobora gutangira kumukeka amababa. Ibyo bishobora gutuma duhita twemera amakuru mabi tumwumviseho. Ibyo bitwigisha iki? Iyo dukomeje kubona nabi abavandimwe bacu, bishobora gutuma dufata ibintu uko bitari kandi nta bimenyetso bifatika dushingiyeho (1 Tim 6:4, 5). Bityo rero, tuge twirinda gutekereza ibibi ku bavandimwe bacu. Ahubwo tuge twibuka ko Yehova adusaba kubakunda no kubababarira tubivanye ku mutima.—Soma mu Bakolosayi 3:12-14.

AMAHAME YA BIBILIYA AZATURINDA

19, 20. (a) Ni ayahe mahame ya Bibiliya yadufasha gusobanukirwa ibintu no kumenya ukuri kwabyo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Muri iki gihe, gusobanukirwa neza ibintu byose no kumenya ukuri kwabyo ntibyoroshye. Kubera iki? Ni ukubera ko tudatunganye kandi amakuru menshi tubona akaba atuzuye cyangwa akaba ari ukuri kuvanze n’ibinyoma. None se twakora iki ngo dusobanukirwe neza ibintu byose? Tugomba kumenya amahame ya Bibiliya kandi tukayakurikiza. Ihame rimwe ryadufasha ni irivuga ko usubiza atarasobanukirwa neza ibintu byose aba agaragaje ubupfapfa, kandi ko bimukoza isoni (Imig 18:13). Irindi hame ni iritwibutsa ko tutagomba kwemera ijambo ryose rivuzwe, tutabanje kumenya neza ko ari ukuri (Imig 14:15). Nanone, uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, tugomba kuba maso ntitwishingikirize ku buhanga bwacu (Imig 3:5, 6). Amahame ya Bibiliya azaturinda ari uko gusa dufashe imyanzuro dushingiye ku bintu dusobanukiwe neza.

20 Ariko hari indi mbogamizi ishobora gutuma dufata ibintu uko bitari. Iyo mbogamizi ni ugucira abandi imanza dushingiye ku bigaragarira amaso. Mu gice gikurikira tuzasuzuma ibintu bitandukanye bishobora gutuma dukora iryo kosa, dusuzume n’uko twabyirinda.

^ par. 8 Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 2004, ku ipaji ya 111-112, n’icyo mu mwaka wa 2008 ku ipaji ya 133-135 (mu Gifaransa).