Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 14

Ese ukorera Imana mu buryo bwuzuye?

Ese ukorera Imana mu buryo bwuzuye?

‘Ukomeze ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye.’—2 TIM 4:5.

INDIRIMBO YA 57 Tubwirize abantu b’ingeri zose

INSHAMAKE *

Yesu amaze kuzuka, yabonanye n’abigishwa be, abategeka ‘kugenda bagahindura abantu abigishwa” (Reba paragarafu ya 1)

1. Abagaragu b’Imana bose bifuza iki, kandi kuki? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

YESU KRISTO yategetse abigishwa be ‘kugenda bagahindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose’ (Mat 28:19). Abagaragu b’Imana b’indahemuka bose bifuza kumenya uko ‘basohoza mu buryo bwuzuye’ uwo murimo yabashinze (2 Tim 4:5). Uwo murimo ni uw’ingenzi cyane kandi urihutirwa kurusha indi mirimo yose. Icyakora hari igihe tutawukora nk’uko twabyifuzaga.

2. Ni ibihe bibazo abagaragu b’Imana bahanganye na byo?

2 Hari ibindi bintu by’ingenzi bidusaba igihe n’imbaraga. Dushobora kuba tumara igihe kinini ku kazi kugira ngo tubone ibidutunga, twe n’umuryango wacu. Dushobora no kuba dufite izindi nshingano. Nanone, dushobora kuba turwaye, dufite ikibazo cyo kwiheba cyangwa dufite ibibazo biterwa n’iza bukuru. None se ni iki cyadufasha gukorera Imana mu buryo bwuzuye, nubwo twaba duhanganye n’ibyo bibazo?

3. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri Matayo 13:23?

3 Niba duhanganye n’ibibazo bishobora gutuma tutamara igihe kinini tubwiriza, ntitugacike intege. Yesu yari azi ko tudashobora kumara igihe kingana mu murimo wo kubwiriza cyangwa ngo dukoreshe imbaraga zingana. (Soma muri Matayo 13:23.) Yehova aha agaciro kenshi ibyo dukora byose mu murimo wo kubwiriza (Heb 6:10-12). Icyakora, hari igihe tuba twumva dushobora gukora byinshi kurushaho. Muri iki gice turi busuzume uko twashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere, uko twakoroshya ubuzima n’uko twakongera ubuhanga bwo kubwiriza no kwigisha. Ariko se gukorera Imana mu buryo bwuzuye bisobanura iki?

4. Gukorera Imana mu buryo bwuzuye bisobanura iki?

4 Muri make, gukorera Imana mu buryo bwuzuye ni ugukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha uko dushoboye kose. Icyakora, icyo Yehova aha agaciro cyane si amasaha tumara tumukorera, ahubwo ni impamvu zidutera kumukorera. Impamvu ituma dukorera Yehova * tubigiranye ubugingo bwacu bwose ni uko tumukunda, tugakunda na bagenzi bacu (Mar 12:30, 31; Kolo 3:23). Gukorera Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose ni ukwitanga, tugakoresha imbaraga zacu zose mu murimo wayo. Iyo dusobanukiwe ko umurimo wo kubwiriza ari inshingano ihebuje, twihatira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose.

5-6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umuntu ufite igihe gito ashobora gushyira umurimo mu mwanya wa mbere.

5 Reka dufate urugero rw’umusore ukiri muto, ukunda gucuranga gitari. Igihe cyose abonye umwanya, aracuranga. Noneho abonye akazi ko kujya acuranga muri hoteri mu mpera z’icyumweru, ariko agahembwa udufaranga duke cyane. Kubera iyo mpamvu ahisemo gushaka akandi kazi ko gucuruza mu iduka, akagakora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu. Nubwo amara igihe kinini mu iduka, umutima we uba wibereye mu muzika. Yifuza kongera ubuhanga bwo gucuranga, akaba umucuranzi wabigize umwuga. Ibyo bituma igihe cyose abonye akanya, afata gitari agacuranga.

6 Nawe ushobora kuba utamara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza nk’uko ubyifuza. Icyakora urawukunda cyane. Wihatira kongera ubuhanga bwo kubwiriza kugira ngo ubutumwa bwiza ugeza ku bantu bubagere ku mutima. Kubera ko uba ufite ibintu byinshi ugomba gukora, ushobora kuba wibaza uko washyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere.

UKO WASHYIRA UMURIMO MU MWANYA WA MBERE

7-8. Twakwigana Yesu dute mu birebana n’uko yabonaga umurimo?

7 Yesu yatanze urugero rwiza ku birebana n’uko yabonaga umurimo. Kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana ni byo yashyiraga mu mwanya wa mbere (Yoh 4:34, 35). Yakoze ingendo ndende n’amaguru kugira ngo abwirize abantu benshi uko bishoboka kose. Buri gihe yashakishaga uko yabwiriza abantu mu ngo zabo cyangwa ahandi hantu. Ibyo Yesu yakoraga byose byabaga bigamije gushyigikira umurimo wo kubwiriza.

8 Twigana Kristo, mu gihe dushakisha uko twabwiriza ubutumwa bwiza igihe cyose n’ahantu hose hashoboka. Tugira ibyo twigomwa kugira ngo tubwirize (Mar 6:31-34; 1 Pet 2:21). Hari ababa abapayiniya ba bwite, ab’igihe cyose n’ab’umufasha. Abandi bize urundi rurimi cyangwa bimukira mu gace gakeneye ababwiriza benshi. Icyakora, umurimo wo kubwiriza ukorwa ahanini n’ababwiriza b’Ubwami basanzwe, bihatira gukora ibyo bashoboye byose. Uko igihe tumara mu murimo cyaba kingana kose, Yehova ntadusaba gukora ibyo tudashoboye. Ashaka ko twese twishimira umurimo wera tumukorera wo gutangaza “ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Imana igira ibyishimo.”—1 Tim 1:11; Guteg 30:11.

9. (a) Ni mu buhe buryo Pawulo yashyiraga umurimo mu mwanya wa mbere no mu gihe yabaga asabwa gukora akazi gasanzwe? (b) Mu Byakozwe 28:16, 30, 31 hagaragaza ko Pawulo yabonaga ate umurimo?

9 Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza mu birebana no gushyira umurimo mu mwanya wa mbere. Igihe yari i Korinto mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, yamaraga igihe runaka aboha amahema kugira ngo abone amafaranga. Icyakora ntiyabonaga ko umurimo wo kuboha amahema ari wo w’ibanze. Ahubwo yakoraga uwo murimo kugira ngo abone ibimutunga, bityo abwirize ab’i Korinto ubutumwa bwiza “nta kiguzi” abatse (2 Kor 11:7). Nubwo Pawulo yasabwaga gukora akazi gasanzwe, yakomeje gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, kandi buri Sabato yarabwirizaga. Igihe bitari ngombwa ko akora ako kazi, yarushijeho kumara igihe kinini mu murimo. Icyo gihe, ‘yatangiye kubwiriza ijambo abishishikariye cyane kurushaho, agahamiriza Abayahudi abereka ko Yesu ari we Kristo’ (Ibyak 18:3-5; 2 Kor 11:9). Nyuma y’igihe, ubwo yamaraga imyaka ibiri afungiwe i Roma mu nzu yabagamo, yabwirizaga abamusuraga kandi akandika amabaruwa. (Soma mu Byakozwe 28:16, 30, 31.) Pawulo yari yariyemeje ko nta kintu cyari kumubuza kubwiriza. Yaranditse ati: ‘Ubwo dufite uyu murimo ntiducogora’ (2 Kor 4:1). Nubwo natwe twaba tugomba gukora akazi gasanzwe, dushobora kwigana Pawulo tugashyira umurimo w’Ubwami mu mwanya wa mbere.

Hari uburyo bwinshi bwo gukora umurimo mu buryo bwuzuye (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

10-11. Ni mu buhe buryo twakora umurimo mu buryo bwuzuye mu gihe turwaye?

10 Niba tudashobora kumara igihe kinini tubwiriza ku nzu n’inzu bitewe n’iza bukuru cyangwa uburwayi, dushobora kubwiriza mu bundi buryo. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizaga abantu aho bashoboraga kuboneka hose. Bakoreshaga uburyo bwose babonye kugira ngo batangaze ukuri, haba ku nzu n’inzu, mu ruhame cyangwa mu buryo bufatiweho (Ibyak 17:17; 20:20). Niba tudashobora kugenda, dushobora kwicara ahantu hanyura abantu benshi, tukabwiriza abahisi n’abagenzi. Nanone dushobora kubwiriza mu buryo bufatiweho, tukandika amabaruwa cyangwa tukabwiriza kuri terefoni. Ababwiriza benshi badashobora kubwiriza ku nzu n’inzu bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo, babwiriza muri ubwo buryo kandi bakishima.

11 Ushobora gusohoza umurimo mu buryo bwuzuye, nubwo waba urwaye. Reka twongere dusuzume urugero rw’intumwa Pawulo. Yaravuze ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Fili 4:13). Pawulo yari akeneye izo mbaraga igihe yarwaraga ari mu rugendo rw’ubumisiyonari. Yabwiye Abakristo b’i Galatiya ati: ‘Uburwayi bwanjye ni bwo bwatumye mbona uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere’ (Gal 4:13). Mu gihe nawe urwaye, ushobora kubona uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza abandi, urugero nk’abaganga, abaforomo n’abandi bashinzwe kukwitaho. Iyo tugiye kubwiriza mu ngo z’abo bantu, akenshi dusanga bagiye ku kazi.

UKO WAKOROSHYA UBUZIMA

12. Kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe” bisobanura iki?

12 Yesu yaravuze ati: “Itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe riboneje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo” (Mat 6:22). Ni iki yashakaga kuvuga? Yashakaga kuvuga ko tugomba kugira ubuzima bworoheje, mbese tukibanda ku ntego imwe, ntihagire ikiturangaza. Yesu yadusigiye urugero rwiza kuko yashyiraga umurimo mu mwanya wa mbere. Nanone yigishije abigishwa be kwibanda ku murimo wa Yehova no ku Bwami bwe. Natwe twigana Yesu tugashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, ‘tugashaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’—Mat 6:33.

13. Ni iki twakora kugira ngo dushobore kwibanda ku murimo?

13 Uburyo bumwe bwo kwibanda ku murimo ni ukugabanya igihe twamaraga dukora ibintu bitari iby’ingenzi cyane, kugira ngo tubone igihe gihagije cyo gufasha abandi kumenya Yehova no kumukunda. * Urugero, dushobora kugabanya amasaha twamaraga mu kazi, kugira ngo tuge tubwiriza no mu mibyizi. Nanone dushobora kugabanya igihe tumara mu myidagaduro.

14. Umugabo n’umugore we bakoze iki ngo bongere igihe bamaraga mu murimo?

14 Ibyo ni byo umusaza w’itorero witwa Elias n’umugore we bakoze. Elias yaravuze ati: “Ntitwashoboraga gukora umurimo w’ubupayiniya, ariko hari icyo twashoboraga gukora kugira ngo twongere igihe twamaraga mu murimo. Twatangiye kugira ibintu byoroheje duhindura kugira ngo tucyongere. Urugero, twagabanyije amafaranga twakoreshaga, tugabanya igihe twamaraga mu myidagaduro kandi dusaba abakoresha bacu kutugabanyiriza amasaha y’akazi. Ibyo byatumye tubasha kubwiriza ku migoroba, twigisha abantu benshi Bibiliya kandi tukajya tubwiriza mu mibyizi inshuro ebyiri mu kwezi. Byaradushimishije cyane!”

UKO WAKONGERA UBUHANGA BWO KUBWIRIZA NO KWIGISHA

Gushyira mu bikorwa ibyo twiga mu materaniro yo mu mibyizi, bizatuma turushaho kugira ubuhanga mu murimo (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15-16. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 4:13, 15, twakora iki ngo turusheho kongera ubuhanga bwo kubwiriza? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Intego zatuma nkora umurimo mu buryo bwuzuye.”)

15 Ubundi buryo twakora umurimo mu buryo bwuzuye ni ukongera ubuhanga bwo kubwiriza. Hari abantu baba bafite akazi kabasaba guhora bihugura kugira ngo bongere ubumenyi n’ubuhanga muri ako kazi. Ibyo ni na ko bimeze ku babwiriza b’Ubwami. Tugomba gukomeza kwiga kugira ngo turusheho kuba ababwiriza b’abahanga.—Imig 1:5; soma muri 1 Timoteyo 4:13, 15.

16 None se ni iki cyadufasha kongera ubuhanga mu murimo? Ni ukumvira amabwiriza duhabwa buri cyumweru, mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Iryo teraniro riduha imyitozo idufasha kongera ubuhanga bwo kubwiriza. Urugero, igihe uhagarariye iryo teraniro agira inama abatanze ishuri, dushobora kumenya ibintu byadufasha kongera ubuhanga bwacu mu murimo wo kubwiriza. Nanone dushobora gushyira mu bikorwa izo nama mu gihe tubwiriza. Dushobora gusaba umugenzuzi w’itsinda ryacu akadufasha cyangwa tukajyana na we kubwiriza. Nanone dushobora kubwirizanya n’umubwiriza w’inararibonye, umupayiniya cyangwa umugenzuzi w’akarere. Uko tuzagenda turushaho kumenya gukoresha neza Ibikoresho Bidufasha Kwigisha, ni ko umurimo wo kubwiriza no kwigisha uzarushaho kudushimisha.

17. Gukora umurimo mu buryo bwuzuye, bizakugirira akahe kamaro?

17 Kuba Yehova atwemerera kuba ‘abakozi bakorana na we’ ni imigisha itagereranywa (1 Kor 3:9)! Numenya “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” kandi ukibanda ku murimo wa gikristo, ‘uzakorera Yehova wishimye’ (Fili 1:10; Zab 100:2). Kubera ko uri umukozi w’Imana, ushobora kwizera udashidikanya ko izaguha imbaraga zose ukeneye, kugira ngo ukore umurimo mu buryo bwuzuye, uko ibibazo ufite byaba biri kose (2 Kor 4:1, 7; 6:4). Waba umara igihe kinini cyangwa gito mu murimo wo kubwiriza, iyo uwukorana ubugingo bwawe bwose ugira ‘ibyishimo’ (Gal 6:4). Gukora umurimo mu buryo bwuzuye, bigaragaza ko ukunda Yehova na bagenzi bawe. Ibyo bizatuma ‘wikiza, ukize n’abakumva.’—1 Tim 4:16.

INDIRIMBO YA 58 Dushakishe abakunda amahoro

^ par. 5 Yesu yaduhaye inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Muri iki gice, turi busuzume uko twakorera Imana mu buryo bwuzuye, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo. Nanone turi busuzume uko twarushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza kandi tukarushaho kuwishimira.

^ par. 4 AMAGAMBO YASOBANUWE: Umurimo dukorera Imana ukubiyemo kubwiriza no kwigisha, kubaka amazu y’umuryango wacu no kuyitaho, no gutabara abagwiririwe n’ibiza.—2 Kor 5:18, 19; 8:4.

^ par. 13 Reba ibintu birindwi wakora bivugwa mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Uko wakoroshya ubuzima,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2016, ku ipaji ya 10.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO. Mushiki wacu atanga ishuri ryo gusubira gusura mu materaniro yo mu mibyizi. Mu gihe uhagarariye amateraniro arimo amugira inama, azanditse mu gatabo Gusoma no Kwigisha. Mu mpera z’icyumweru, akoresheje inama yahawe mu murimo wo kubwiriza.