INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Twabonye ‘isaro ry’agaciro kenshi’
WINSTON na Pamela Payne bakora ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya. Nubwo bombi bishimye, bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye, harimo kumenyera imico y’ahandi no kuba Pamela yarigeze gutwita, inda ikavamo. Icyakora bakomeje gukunda Yehova n’abagaragu be kandi barangwa n’ibyishimo mu murimo. Twagiranye ikiganiro na bo batubwira bimwe mu byababayeho.
Winston, watubwira uko washakishije Imana?
Navukiye mu muryango w’abantu batashishikazwaga n’idini, tukaba twari dutuye mu isambu yacu mu ntara ya Queensland muri Ositaraliya. Akenshi nabaga ndi kumwe n’abagize umuryango wange gusa, kubera ko twari dutuye twenyine. Natangiye gushakisha Imana mfite imyaka 12. Narayisenze nyisaba ngo imfashe kuyimenya. Nyuma yaho navuye mu rugo, njya gukorera mu mugi wa Adélaïde, mu magepfo ya Ositaraliya. Igihe nari mfite imyaka 21, nagiye gutembera mu mugi wa Sydney, mpahurira na Pamela. Yambwiye ibyerekeye idini ry’Abongereza bavuga ko bakomoka ku miryango icumi yari igize ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, yajyanywe mu bunyage mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu. Igihe nasubiraga muri Adélaïde, nabibwiye umuntu twakoranaga wari waratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Twamaze amasaha runaka tuganira, ahanini tuvuga iby’imyizerere y’Abahamya, maze mbona ko isengesho navuze nkiri muto ryarimo risubizwa. Nari ntangiye kumenya ukuri ku byerekeye Umuremyi n’Ubwami bwe. Nari mbonye ‘isaro ry’agaciro kenshi.’—Mat 13:45, 46.
Pame, watangiye gushakisha isaro ry’agaciro kenshi ukiri muto. Tubwire uko waribonye.
Navukiye mu mugi wa Coffs Harbour, muri leta ya Nouvelle-Galles du Sud, muri Ositaraliya, nkurira mu muryango w’abantu b’abanyedini. Ababyeyi bange na ba sogokuru bari abayoboke b’idini ry’Abongereza bavugaga ko bakomoka ku Bisirayeli. Nge, musaza wange, mukuru wange na babyara
bange benshi, twakuze twigishwa ko abantu bakomoka ku Bongereza Imana yabagize ubwoko bwihariye. Icyakora sinabyemeraga kandi numvaga ntarabona ukuri. Igihe nari mfite imyaka 14, nagiye gusengera mu madini atandukanye yo mu gace k’iwacu, harimo Abangilikani, Ababatisita n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Ariko na bwo numvaga ntarabona ukuri.Twaje kwimukira mu mugi wa Sydney, ari ho nahuriye na Winston yaje gutembera. Nk’uko yabivuze, ikiganiro gishingiye ku idini twagiranye cyatumye yemera ko Abahamya bamwigisha Bibiliya. Nyuma yaho, yatangiye kujya anyandikira amabaruwa arimo imirongo myinshi yo muri Bibiliya. Mvugishije ukuri, mu mizo ya mbere byarandambiraga kandi bikandakaza. Ariko buhorobuhoro nagendaga mbona ko ibyo yanyandikiraga ari ukuri.
Mu mwaka wa 1962, nimukiye mu mugi wa Adélaïde kugira ngo nture hafi ya Winston. Yari yansabiye icumbi kwa Thomas na Janice Sloman b’Abahamya ba Yehova, bari barigeze kuba abamisiyonari muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Banyakiranye urugwiro. Icyo gihe nari mfite imyaka 18 gusa kandi rwose baramfashije menya ukuri. Natangiye kwiga Bibiliya, bidatinze mbona ukuri nashakishaga. Nge na Winston tumaze gushyingiranwa, twahise dutangira gukorera Yehova umurimo twari kuzaboneramo imigisha myinshi. Nubwo twahuye n’ibibazo, umurimo twakoze watumye turushaho kwishimira ukuri kw’agaciro twabonye.
None se Winston, byari bimeze bite utangira gukorera Yehova?
Nge na Pamela tumaze igihe gito dushyingiranywe, Yehova yatwugururiye “irembo rigari,” ryatumye dukora byinshi mu murimo (1 Kor 16:9). Umuvandimwe Jack Porter, wari umugenzuzi usura amatorero yo mu karere kacu ni we wadushishikarije kujya mu murimo w’igihe cyose. (Ubu na we ari muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Ositaraliya.) Jack n’umugore we Roslyn, baduteye inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose kandi twamaze imyaka itanu tuwukora. Maze kugira imyaka 29, nge na Pamela twatangiye gukora umurimo wo gusura amatorero yo mu birwa byo mu magepfo ya Pasifika, byaje kujya bigenzurwa n’Ibiro by’Ishami bya Fiji. Ibyo birwa ni Samoa Américaine, Samowa, Kiribati, Nawuru, Niue, Tokelau, Tonga, Tuvalu na Vanuwatu.
Icyo gihe, abantu bo mu birwa bimwe na bimwe ntibashiraga amakenga Abahamya ba Yehova. Ni yo mpamvu twagombaga kwitonda no kwitwararika (Mat 10:16). Amatorero yabaga agizwe n’abantu bake kandi amwe muri yo ntiyashoboraga kuducumbikira. Ubwo rero, twasabaga icumbi abandi bantu bo muri ako gace kandi akenshi batwakiraga neza.
Winston, tuzi ko ukunda umurimo w’ubuhinduzi. Ni iki cyatumye uwukunda?
Abavandimwe bo ku kirwa cya Tonga bari bafite inkuru z’Ubwami nke n’udutabo duke mu rurimi rw’Igitonga, ari rwo rurimi rukoreshwa muri Polineziya. Mu murimo wo kubwiriza bakoreshaga igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka cyo mu Cyongereza. Ubwo rero, mu ishuri ry’abasaza ryamaze ukwezi, abasaza b’itorero batatu bari bazi Icyongereza gike, bemeye guhindura icyo gitabo mu rurimi rw’Igitonga. Pamela yacyandukuye akoresheje imashini hanyuma tucyohereza ku biro by’ishami byo muri Amerika kugira ngo gicapwe. Kugihindura no kucyandukura, byatwaye hafi amezi abiri. Nubwo tutavuga ko icyo gitabo cyari gihinduye neza, cyafashije abantu benshi bavuga Igitonga kumenya ukuri. Nge na Pamela ntidukora umurimo w’ubuhinduzi. Icyakora ibyabaye icyo gihe, byatumye tuwukunda cyane.
Pame, ese ubuzima bwo ku birwa bwari butandukanye n’ubuzima bwo muri Ositaraliya?
Bwari butandukanye rwose! Hari aho twageraga tugasanga hari imibu myinshi,
ahandi tukahasanga ubushyuhe bukaze n’imbeho, ahandi tukahasanga imbeba. Hari n’aho twageraga tukarwara cyangwa tugasanga hari ibiribwa bike cyane. Ariko nanone, ku mugoroba twashimishwaga no kwitegereza inyanja turi mu nzu yacu yabaga ishakajwe ibyatsi kandi itagira inkuta. Iyo habaga hari urumuri rw’ukwezi, wabonaga ibicucu by’ibiti by’imikindo mu nyanja. Ibyo bihe byiza byadufashaga gutekereza no gusenga, bigatuma tugira ibitekerezo byiza aho kwibanda ku biduca intege.Twakundaga abana baho. Iyo babonaga abazungu, wabonaga batangaye kandi bafite amatsiko menshi. Igihe twari twasuye umugi wa Niue, hari akana k’agahungu kakoze ku maboko ya Winston kuko afite ubwoya bwinshi, maze karavuga ngo: “Mbega amababa meza!” Uko bigaragara ntikari karigeze kabona amaboko ariho ubwoya kandi ntikari kazi ibyo ari byo!
Iyo twabonaga ukuntu abantu benshi babayeho mu bukene, byaratubabazaga. Nubwo bari batuye ahantu heza, nta mavuriro yahabaga kandi amazi yo kunywa yabaga ari make. Ariko abavandimwe bacu wabonaga badahangayitse. Babonaga ari ibisanzwe. Bishimiraga kuba bari kumwe n’imiryango yabo, bafite aho gusengera, kandi bashobora gusingiza Yehova. Batwigishije kwibanda ku bintu by’ingenzi no gukomeza koroshya ubuzima.
Pame, rimwe na rimwe wajyaga kuvoma kandi ugateka. Tubwire uko wabigenzaga.
Nishimira ko papa yanyigishije ibintu by’ibanze, urugero nko gutekesha inkwi no gutungwa na duke. Hari igihe twasuye itorero ryo ku kirwa cya Kiribati, ducumbika mu nzu y’imigano ishakajwe ibyatsi. Kugira ngo mbone uko nteka, nacukuye umwobo, nshana ibishishwa by’imbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’imikindo. Umunsi umwe nagiye kuvoma, maze ntonda umurongo ku iriba hamwe n’abandi bagore. Kugira ngo bavome muri iryo riba, bakoreshaga idebe ryabaga riziritseho umugozi uhambiriye ku nkoni ijya kureshya na metero ebyiri. Buri wese yarivomeraga. Nabonaga byoroshye. Ariko igihe nagerwagaho, najugunyemo idebe inshuro nyinshi aho kugira ngo rigemo amazi rikareremba. Baransetse cyane, ariko nyuma yaho umwe muri bo aramfasha. Abantu baho bari abantu beza kandi biteguye gufasha abandi.
Mwembi mwakundaga umurimo mwakoreraga ku birwa. Ese mwatubwira bimwe mu bintu bishishikaje byababayeho?
Winston: Kumenyera imico imwe n’imwe byabanje kutugora. Urugero, iyo abavandimwe baduhaga ibyokurya, akenshi bazanaga ibyo babaga bafite byose. Mu mizo ya mbere ntitwari tuzi ko tugomba kurya tukabasigira. Ubwo rero, twarabiryaga tukabimara! Tumaze kubimenya, twararyaga tukabasigira. Nubwo twakoraga amakosa menshi, abavandimwe baratwihanganiraga. Iyo twagarukaga gusura itorero nyuma y’amezi atandatu, cyangwa arenga, byarabashimishaga cyane. Nta bandi Bahamya babaga bazi uretse abo babaga baturanye.
Iyo twasuraga itorero, byatumaga abatari Abahamya bamenya idini ryacu. Abaturage baho benshi batekerezaga ko nta bandi Bahamya babaho. Ubwo rero iyo babonaga umugabo n’umugore we b’Abahamya baturutse mu kindi gihugu baje gusura Abahamya baho, byarabatangazaga bakamenya ko Abahamya bataba kuri icyo kirwa gusa.
Pamela: Kimwe mu bintu bishishikaje nibuka, ni ibintu byatubayeho igihe twari twasuye itorero rito ryo ku kirwa cya Kiribati. Umusaza w’itorero umwe gusa iryo torero ryari rifite witwaga Itinikai Matera, yakoze uko ashoboye kugira ngo atwiteho. Umunsi umwe, yatuzaniye agatebo karimo igi rimwe risa. Yaratubwiye ati: “Mwakire.” Icyo gihe ntitwaherukaga amagi. Icyo gikorwa cyoroheje ariko kigaragaza ubuntu, cyadukoze ku mutima.
Pame, wigeze gutwita inda ivamo. Ni iki cyagufashije kwihangana?
Nasamye mu mwaka wa 1973, igihe twari muri Pasifika y’amagepfo. Twasubiye muri Ositaraliya, ariko nyuma y’amezi ane inda ivamo. Winston na we yarababaye cyane kuko uwo mwana yari uwacu twembi. Agahinda nari mfite kagiye kagabanuka uko igihe cyagendaga gihita. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mata 2009, yaramfashije cyane. Harimo ikibazo cy’abasomyi kigira kiti: “Ese iyo inda ivuyemo cyangwa umubyeyi agakubita igihwereye, umuntu yakwiringira ko uwo mwana azazuka?” Iyo ngingo yagaragaje ko tugomba kubirekera mu maboko ya Yehova, kuko buri gihe akora ibikwiriye. Azakoresha Umwana we “amareho imirimo ya Satani,” bityo adukize ibikomere byose twatewe n’ibyago twahuye na byo muri iyi si mbi (1 Yoh 3:8). Nanone iyo ngingo yadufashije kurushaho kwishimira ‘isaro ry’agaciro’ twebwe Abahamya ba Yehova dufite. Ubu koko iyo ibyiringiro by’Ubwami bitabaho, twari kuba aba nde?
Nyuma yo gupfusha umwana wacu, twongeye gusubira mu murimo w’igihe cyose. Twamaze amezi make dukorera ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya, maze dusubira mu murimo wo gusura amatorero. Mu mwaka wa 1981, ubwo twari tumaze imyaka ine dusura amatorero yo muri Nouvelle-Galles du Sud na Sydney, twasubiye gukora ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya, kandi ni ho tugikora.
Muvandimwe Winston, ese ibyakubayeho igihe wakoreraga umurimo mu birwa bya Pasifika y’amagepfo, hari icyo bigufasha mu nshingano ufite yo kuba muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Ositaraliya?
Biramfasha cyane. Mbere, Ositaraliya yagenzuraga umurimo wakorerwaga muri Samoa Américaine na Samowa. Nyuma yaho, ibiro by’ishami bya Nouvelle-Zélande byahurijwe hamwe n’ibya Ositaraliya. Muri iki gihe ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya bigenzura umurimo ukorerwa muri Samoa Américaine, Samowa, Cook, Nouvelle-Zélande, Niue, Timoru y’Iburasirazuba, Tokelau na Tonga, kandi ahenshi muri ho nahageze ndi intumwa ihagarariye ibiro by’ishami. Kuba narakoranye n’abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bo kuri ibyo birwa, byaramfashije cyane kuko n’ubu ngikorana na bo, nkora ku biro by’ishami.
Mu gusoza, navuga ko nkurikije ibyatubayeho nge n’umugore wange, twiboneye ko abantu bakuru atari bo bonyine bashakisha Imana. Abakiri bato na bo bifuza kubona ‘isaro ry’agaciro kenshi,’ nubwo abagize imiryango yabo byaba bitabashishikaje (2 Abami 5:2, 3; 2 Ngoma 34:1-3). Yehova ni Imana yuje urukundo kandi yifuza ko twese abato n’abakuze, tubona ubuzima bw’iteka.
Igihe nge na Pamela twatangiraga gushakisha Imana mu myaka isaga 50 ishize, ntitwari tuzi uko bizagenda. Nta gushidikanya ko ukuri k’Ubwami ari isaro ry’agaciro kenshi cyane! Twiyemeje kwizirika kuri uko kuri tubigiranye imbaraga zacu zose!