Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 16

Ukuri ku birebana n’urupfu

Ukuri ku birebana n’urupfu

“Tumenya amagambo yahumetswe y’ukuri n’amagambo yahumetswe ayobya.”—1 YOH 4:6.

INDIRIMBO YA 73 Duhe gushira amanga

INSHAMAKE *

Aho kwifatanya mu migenzo idashimisha Imana, jya uhumuriza bene wanyu bapfushije (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2) *

1-2. (a) Satani ayobya abantu ate? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

SATANI, ari we “se w’ibinyoma,” yayobeje abantu kuva mu gihe cya Adamu na Eva (Yoh 8:44). Bimwe mu binyoma bye bikubiyemo inyigisho ze zirebana n’urupfu n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Imyinshi mu migenzo n’imiziririzo yogeye, ishingiye kuri izo nyigisho. Ibyo bituma abavandimwe na bashiki bacu benshi basabwa “kurwanirira cyane ukwizera” mu gihe bapfushije.—Yuda 3.

2 Mu gihe uhanganye n’icyo kigeragezo, ni iki cyagufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka (Efe 6:11)? Wakora iki ngo uhumurize kandi utere inkunga Umukristo mugenzi wawe uhatirwa kwifatanya mu migenzo idashimisha Imana? Muri iki gice, turi busuzume inama Yehova atugira. Reka tubanze dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urupfu.

UKO BIGENDA IYO UMUNTU APFUYE

3. Ikinyoma cya mbere cyagize izihe ngaruka?

3 Imana ntiyifuzaga ko abantu bapfa. Ariko kugira ngo Adamu na Eva babeho iteka, bagombaga kumvira itegeko ryoroshye Yehova yabahaye rigira riti: “Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intang 2:16, 17). Icyakora Satani yaje kubidobya. Yavugishije Eva akoresheje inzoka, aramubwira ati: “Gupfa ko ntimuzapfa.” Ikibabaje ni uko Eva yemeye icyo kinyoma, akarya ku mbuto z’icyo giti. Nyuma yaho, umugabo we na we yaraziriye (Intang 3:4, 6). Nguko uko icyaha n’urupfu byatangiye.—Rom 5:12.

4-5. Ni mu buhe buryo Satani yakomeje kubeshya abantu?

4 Adamu na Eva barapfuye nk’uko Imana yari yarabibabwiye. Icyakora Satani yakomeje guhimba ibindi binyoma ku birebana n’urupfu. Kimwe muri byo, kivuga ko iyo umuntu apfuye, ari umubiri uba upfuye, ariko ko icyo bita “roho” cyangwa “umwuka” gikomeza kubaho. Icyo kinyoma abantu bagiye bigishwa mu buryo butandukanye, cyayobeje benshi kugeza no muri iki gihe.—1 Tim 4:1.

5 Kuki abantu benshi bemera ibinyoma bya Satani? Ni ukubera ko bihuje n’ibyifuzo byabo. Ntitwifuza gupfa, kubera ko twaremewe kubaho iteka (Umubw 3:11). Urupfu ni umwanzi.—1 Kor 15:26.

6-7. (a) Ese Satani yashoboye gupfukirana ukuri ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye? Sobanura. (b) Ni mu buhe buryo inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya ziturinda gutinya abapfuye?

6 Nubwo Satani yagiye akora ibishoboka byose ngo abeshye abantu, ukuri ku birebana n’urupfu ntikwapfukiranywe. Muri iki gihe hari abantu benshi bazi icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye, bakaba biringiye ko abapfuye bazazuka, kandi ibyo bamenye babibwira abandi (Umubw 9:5, 10; Ibyak 24:15). Izo nyigisho z’ukuri ziraduhumuriza, zigatuma tudahangayika, twibaza uko bigenda iyo umuntu apfuye. Urugero, ntidutinya umuntu wapfuye cyangwa ngo dutinye ko yagerwaho n’ibintu bibi amaze gupfa. Tuzi ko abapfuye baba batakiriho kandi ko badashobora kutugirira nabi. Ni nk’aho baba basinziriye, bari mu bitotsi byinshi cyane (Yoh 11:11-14). Nanone tuzi ko baba batazi igihe bamaze bapfuye. Bityo rero nibazuka, kabone n’iyo haba hashize imyaka myinshi cyane, bazabona ko igihe bamaze mu mva ari nk’akanya gato.

7 Inyigisho ivuga uko bigenda iyo umuntu apfuye irumvikana kandi ihuje n’ubwenge. Icyakora ibinyoma bya Satani byo biteza urujijo. Uretse kuba biyobya abantu, binaharabika Umuremyi. Kugira ngo turusheho gusobanukirwa ukuntu ibinyoma bya Satani ari bibi cyane, reka dusuzume ibi bibazo bitatu: Ibinyoma bya Satani byaharabitse Yehova bite? Ni mu buhe buryo bitesha agaciro inshungu yatanzwe na Kristo? Ni mu buhe buryo bituma abantu barushaho kugira agahinda n’imibabaro?

IMPAMVU IBINYOMA BYA SATANI ARI BIBI CYANE

8. Muri Yeremiya 19:5, hagaragaza hate ko ibinyoma bya Satani ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye biharabika Yehova?

8 Ibinyoma bya Satani ku birebana n’abapfuye biharabika Yehova. Muri ibyo binyoma harimo inyigisho ivuga ko abapfuye bababarizwa mu muriro w’iteka. Inyigisho nk’izo ziharabika Imana. Mu buhe buryo? Zituma abantu batekereza ko Imana irangwa n’urukundo, nta ho itaniye na Satani w’umugome (1 Yoh 4:8). Ibyo bituma wiyumva ute? Yehova we se yiyumva ate? Nk’uko tubizi, Yehova ni Imana yanga ubugome aho buva bukagera.—Soma muri Yeremiya 19:5.

9. Ni mu buhe buryo ibinyoma bya Satani bitesha agaciro igitambo k’inshungu cya Kristo kivugwa muri Yohana 3:16 no mu gice cya 15:13?

9 Ibinyoma ku bihereranye n’urupfu, bituma abantu badaha agaciro inshungu yatanzwe na Kristo (Mat 20:28). Ikindi kinyoma cya Satani ni ikivuga ko abantu bafite “roho” cyangwa “umwuka” bidapfa. Iyo biza kuba ari uko biri, twari kuba dufite ubuzima bw’iteka. Ubwo rero, ntibyari kuba ngombwa ko Kristo adupfira kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Zirikana ko igitambo cya Kristo ari cyo kintu gikomeye kigaragaza urukundo Imana na Yesu badukunda. (Soma muri Yohana 3:16; 15:13.) Gerageza kwiyumvisha uko babona inyigisho zitesha agaciro iyo mpano ihebuje.

10. Ni mu buhe buryo ibinyoma bya Satani ku birebana n’urupfu bituma abantu barushaho kugira agahinda n’imibabaro?

10 Ibinyoma bya Satani bituma abantu barushaho kugira agahinda n’imibabaro. Abantu bashobora kubwira ababyeyi bapfushije umwana ko Imana ari yo yamutwaye kugira ngo age kuba umumarayika mu ijuru. Ese icyo kinyoma kirabahumuriza cyangwa gituma barushaho kugira agahinda? Kiliziya Gatolika yagiye yitwaza inyigisho y’umuriro w’iteka kugira ngo ikorere ibikorwa by’iyicarubozo abarwanyaga inyigisho zayo, hakubiyemo no kubatwika bamanitswe ku biti. Igitabo kivuga iby’Urukiko rwa Kiliziya rwo muri Esipanye rwabaciraga urubanza, kigaragaza ko bamwe mu bacamanza barwo bashobora kuba baratekerezaga ko abo bantu batemeraga inyigisho za kiliziya bagombaga gutwikwa, kugira ngo mu rugero runaka bumve uko umuriro w’iteka uzaba umeze, bityo bihane mbere y’uko bapfa. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bumva ko bagomba guha icyubahiro abakurambere babo, kubasenga cyangwa kubasaba umugisha. Abandi bo bumva ko bagomba kubaha amaturo kugira ngo babagushe neza, bityo ntibazabatere. Ikibabaje ni uko inyigisho zishingiye ku binyoma bya Satani zidatuma abantu babona ihumure nyakuri. Ahubwo zituma bahangayika cyangwa bakagira ubwoba.

UKO TWAVUGANIRA UKURI KO MURI BIBILIYA

11. Ni mu buhe buryo inshuti cyangwa bene wacu bashobora kuduhatira gukora ibikorwa bidahuje n’Ijambo ry’Imana?

11 Hari igihe inshuti cyangwa bene wacu baduhatira kwifatanya mu migenzo idahuje n’Ibyanditswe ikorwa mu gihe umuntu yapfuye, nubwo baba batabitewe n’impamvu mbi. Icyo gihe urukundo dukunda Imana n’Ijambo ryayo bituma tubona imbaraga zo gukomeza kumvira Yehova. Bashobora no kudusebya bavuga ko tutakundaga uwo muntu wapfuye cyangwa ko tutamwubahaga. Hari nubwo batubwira ko imyitwarire yacu ishobora gutuma uwapfuye atera abazima. Twashyigikira dute ukuri ko muri Bibiliya? Reka dusuzume amahame yo muri Bibiliya yadufasha.

12. Ni iyihe migenzo idahuje n’Ibyanditswe ikorwa iyo umuntu yapfuye?

12 Iyemeze ‘kwitandukanya’ n’imyizerere n’imigenzo idahuje n’Ibyanditswe (2 Kor 6:17). Mu gihugu kimwe cyo mu birwa bya Karayibe, abantu benshi bizera ko iyo umuntu apfuye, umuzimu we aguma hafi aho kandi agahana umuntu wese wagiriye uwo muntu nabi. Hari n’igitabo cyavuze ko uwo muzimu ashobora no gutera abaturanyi. Mu duce tumwe two muri Afurika, iyo umuntu apfuye bacana umuriro mu rugo rw’aho bapfushije, ukarara waka ijoro ryose. Babiterwa n’iki? Bamwe batekereza ko uwo muriro wirukana abazimu! Twebwe abagaragu ba Yehova ntitwemera imigenzo cyangwa imihango iyo ari yo yose ishyigikira ibinyoma bya Satani kandi ntituyifatanyamo.—1 Kor 10:21, 22.

Gukora ubushakashatsi witonze no gusobanurira mu bugwaneza bene wanyu batari Abahamya uko ubona ibintu, bishobora kukurinda ibibazo (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14) *

13. Muri Yakobo 1:5 hatugira inama yo gukora iki mu gihe hari umugenzo dushidikanyaho?

13 Niba hari umugenzo ushidikanyaho, jya usenga Yehova umusabe kuguha ubwenge. (Soma muri Yakobo 1:5.) Hanyuma uge ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu. Nibiba ngombwa, uge usaba inama abasaza bo mu itorero ryawe. Ntibazagufatira umwanzuro w’icyo ugomba gukora, ariko bashobora kuzakwereka amahame yo muri Bibiliya yagufasha, urugero nk’avugwa muri iki gice. Nubigenza utyo, uzaba urimo utoza “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,” kandi buzagufasha “gutandukanya icyiza n’ikibi.”—Heb 5:14.

14. Twakora iki ngo tutabera abandi igisitaza?

14 ‘Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo. Mwirinde kubera igisitaza’ abandi (1 Kor 10:31, 32). Mu gihe twibaza niba dukwiriye kwifatanya mu mugenzo cyangwa umuhango runaka, tugomba no gutekereza ku mitimanama y’abandi, cyanecyane Abakristo bagenzi bacu. Ntitwifuza kugira uwo tubera igisitaza (Mar 9:42). Nanone ntitwifuza kubabaza abo tudahuje imyizerere bitari ngombwa. Urukundo ruzatuma tubasobanurira uko tubona ibintu tububashye, kandi ibyo bizahesha Yehova ikuzo. Ntitugomba kujya impaka n’abantu ku birebana n’imigenzo yabo cyangwa ngo tuyinenge. Jya uzirikana ko urukundo rufite imbaraga! Iyo tugaragarije abandi urukundo kandi tukabubaha, bishobora no gutuma abaturwanya bacururuka.

15-16. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko ubwira abandi ibyo wizera? Tanga urugero. (b) Twakurikiza dute amagambo ya Pawulo ari mu Baroma 1:16?

15 Jya umenyesha abaturanyi bawe ko uri Umuhamya wa Yehova (Yes 43:10). Mu gihe mwapfushije, bene wanyu cyangwa abaturanyi bashobora kurakazwa cyane n’uko utifatanyije mu muhango runaka. Ariko iyo wabasobanuriye imyizerere yawe mbere y’igihe, ibintu bishobora kutaba bibi cyane. Francisco wo muri Mozambike yaravuze ati: “Igihe nge n’umugore wange Carolina twamenyaga ukuri, twabwiye umuryango wacu ko tutazongera gusenga abapfuye. Twaje guhura n’ikigeragezo igihe mukuru wa Carolina yapfaga. Mu gace k’iwacu haba umuhango wo koza umurambo. Amazi bawuhagije bayamena ahantu runaka, hanyuma bene wabo b’uwapfuye bakamara amajoro atatu barara aho bamennye ya mazi. Bakora uwo mugenzo bagamije gucururutsa umuzimu w’uwapfuye. Bene wabo ba Carolina bari biteze ko na we agomba kuharara.”

16 Francisco n’umugore we bakoze iki? Francisco agira ati: “Kubera ko dukunda Yehova kandi tukaba twifuza kumushimisha, twanze kwifatanya muri uwo mugenzo. Bene wabo ba Carolina bararakaye cyane. Badushinje ko tutubahaga uwari wapfuye, kandi batubwira ko batazongera kudusura cyangwa kugira icyo badufasha. Kubera ko twari twaramaze kubasobanurira imyizerere yacu, nta kintu twabashubije igihe bari bakirakaye. Bamwe muri bene wacu baratuvuganiye, babwira abandi ko twari twaramaze kubibasobanurira. Nyuma y’igihe, bene wabo ba Carolina baracururutse kandi twongera kubana neza. Hari n’abaje kudusura badusaba ibitabo.” Ntituzigere duterwa isoni no gushyigikira ukuri ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye.—Soma mu Baroma 1:16.

JYA UHUMURIZA ABAPFUSHIJE KANDI UBAKOMEZE

Inshuti nyakuri zihumuriza abapfushije kandi zikabakomeza (Reba paragarafu ya 17-19) *

17. Mu gihe Umukristo mugenzi wacu yapfushije, twamufasha dute?

17 Mu gihe Umukristo mugenzi wacu yapfushije, twagombye kwihatira kumubera “incuti nyakuri,” ya yindi “ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imig 17:17). Ariko se twamubera dute “incuti nyakuri,” cyanecyane mu gihe ahatirwa kwifatanya mu bikorwa bidahuje n’Ibyanditswe? Reka dusuzume amahame abiri yo muri Bibiliya yadufasha guhumuriza uwapfushije.

18. Ni iki cyatumye Yesu arira, kandi se ni iki twamwigiraho?

18 “Murirane n’abarira” (Rom 12:15). Kubona icyo twabwira umuntu wishwe n’agahinda bitewe n’uko yapfushije, bishobora kutugora. Hari igihe kurirana na we bishobora kumufasha kurusha amagambo tumubwira. Igihe Lazaro wari inshuti ya Yesu yapfaga, Mariya, Marita n’abandi, baramuririye. Nyuma y’iminsi ine, igihe Yesu yahageraga, na we ‘yararize,’ nubwo yari azi ko agiye kumuzura (Yoh 11:17, 33-35). Kuba Yesu yararize byagaragaje ibyiyumvo bya Se. Nanone byahumurije Mariya na Marita kuko biboneye ko Yesu abakunda. Mu buryo nk’ubwo, iyo abavandimwe bacu bumva ko tubakunda kandi ko tubitaho, bamenya ko batari bonyine, ahubwo ko bari kumwe n’inshuti zabo zibashyigikiye.

19. Mu gihe duhumuriza Umukristo wapfushije, twakurikiza dute ibivugwa mu Mubwiriza 3:7?

19 Hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Ubundi buryo bwo guhumuriza Umukristo mugenzi wacu wapfushije, ni ukumutega amatwi witonze. Jya ureka akubwire ibimuri ku mutima, kandi navuga “amagambo aterekeranye,” ntibikakurakaze (Yobu 6:2, 3). Ashobora kuba afite agahinda ko gupfusha, hakiyongeraho no kuba bene wabo batari Abahamya bamutesha umutwe. Ku bw’ibyo rero, jya usengana na we, winginge ‘uwumva amasengesho’ amuhe imbaraga no kubona ibintu uko bikwiriye (Zab 65:2). Niba bishoboka, musomere hamwe Bibiliya. Nanone mushobora gusoma ingingo yo mu bitabo byacu yamutera inkunga, wenda nk’inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Kuba tuzi ukuri ku birebana n’abapfuye kandi tukaba twiringiye ko bazazuka, ni imigisha itagereranywa (Yoh 5:28, 29). Bityo rero, nimucyo dushyigikire ukuri tubigiranye ubutwari, haba mu magambo no mu bikorwa, kandi igihe cyose bishoboka tukumenyeshe abandi. Mu gice gikurikira tuzasuzuma ukuntu ubupfumu ari ubundi buryo Satani akoresha, kugira ngo aheze abantu mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Tuzanareba impamvu tugomba kwirinda ibikorwa n’imyidagaduro bifitanye isano n’ubupfumu.

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

^ par. 5 Satani n’abadayimoni be bagiye bayobya abantu, bakababwira ibinyoma ku birebana n’abapfuye. Ibyo binyoma bituma benshi bakora imigenzo idahuje n’Ibyanditswe. Iki gice kiri bukwereke icyo wakora kugira ngo ukomeze kubera Yehova indahemuka mu gihe abandi baguhatira gukora iyo migenzo.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuntu urimo aririra mwene wabo wapfuye, bene wabo b’Abahamya bakamuhumuriza.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuhamya akoze ubushakashatsi ku migenzo ikorwa mu gihe umuntu yapfuye, maze asobanurira bene wabo mu bugwaneza uko abona ibintu.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abasaza b’itorero barimo barahumuriza Umuhamya wapfushije.