Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 4

Icyo umuhango woroheje utwigisha ku Mwami wo mu ijuru

Icyo umuhango woroheje utwigisha ku Mwami wo mu ijuru

“Uyu ugereranya umubiri wanjye. . . . Iki kigereranya ‘amaraso yanjye y’isezerano.’”​—MAT 26:26-28.

INDIRIMBO YA 16 Yehova yasutse umwuka ku Mwana we

INSHAMAKE *

1, 2. (a) Ni iki cyatumye Yesu atangiza umunsi mukuru wo kwizihiza urupfu rwe mu buryo bworoheje? (b) Ni iyihe mico ya Yesu tugiye gusuzuma?

ESE ushobora kuvuga ibintu bikorwa mu munsi mukuru uba buri mwaka w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo? Nta gushidikanya ko benshi muri twe bibuka ibintu by’ibanze bikorwa mu gihe k’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Kubera iki? Ni ukubera ko hakoreshwa ifunguro ryoroheje cyane. Ariko nubwo bimeze bityo, uwo ni umunsi mukuru ukomeye cyane. Bityo dushobora kwibaza tuti: “Kuki kuri uwo munsi hakoreshwa ifunguro ryoroheje cyane?”

2 Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yari azwiho ko yigishaga ukuri mu buryo bworoheje kandi bwumvikana neza (Mat 7:28, 29). Ni na byo byatumye atangiza umunsi mukuru wo kwizihiza * urupfu rwe mu buryo bworoheje ariko bw’ingenzi cyane. Nimucyo dusuzume twitonze ibirebana n’ifunguro rikoreshwa mu gihe cy’Urwibutso, tunasuzume ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze icyo gihe. Ibyo biri butume turushaho gusobanukirwa ukuntu Yesu agaragaza umuco wo kwicisha bugufi, ubutwari n’urukundo, kandi tumenye uko twarushaho kumwigana.

YESU YICISHA BUGUFI

Umugati na divayi bikoreshwa mu Rwibutso bitwibutsa ko Yesu yadupfiriye kandi ko ari Umwami wacu utegekera mu ijuru (Reba paragarafu ya 3-5)

3. Muri Matayo 26:26-28, hagaragaza hate ko umuhango Yesu yatangije wo kwibuka urupfu rwe wari woroheje? Ibintu bibiri by’ibanze byakoreshejwe bigereranya iki?

3 Igihe Yesu yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe yari kumwe n’intumwa ze 11 z’indahemuka. Yakoresheje ibyokurya n’ibyokunywa byari byasigaye bizihiza Pasika, maze atangiza uwo muhango woroheje. (Soma muri Matayo 26:26-28.) Yakoresheje umugati udasembuye na divayi byari bihari byonyine. Yesu yabwiye intumwa ze ko ibyo bintu bibiri by’ibanze bigereranya umubiri n’amaraso ye bitunganye byari bigiye kubatambirwa. Intumwa zishobora kuba zitaratangajwe n’uko uwo muhango wari woroheje. Kubera iki?

4. Ni mu buhe buryo inama Yesu yagiriye Marita ituma dusobanukirwa impamvu yakoresheje ifunguro ryoroheje ku Rwibutso?

4 Reka turebe ibyabaye mu mezi make mbere yaho, mu mwaka wa gatatu w’umurimo wa Yesu, igihe yari yasuye inshuti ze, ari zo Lazaro, Marita na Mariya. Mu gihe baganiraga, Yesu yatangiye kwigisha. Marita yari ahari, ariko yari ahugijwe no gutegura ibyokurya bihambaye byo kuzimanira uwo mushyitsi w’imena. Yesu abibonye yamukosoye mu bugwaneza, amufasha kubona ko atari ko buri gihe umuntu aba agomba gutegura ibyokurya bihambaye (Luka 10:40-42). Ubwo rero igihe Yesu yari hafi gutanga ubuzima bwe ho igitambo, na we ubwe yashyize mu bikorwa iyo nama yari yaragiriye Marita. Ku munsi w’Urwibutso yakoresheje ifunguro ryoroheje. Ibyo bitwigisha ko Yesu yari muntu ki?

5. Kuba Yesu yarakoresheje ifunguro ryoroheje bigaragaza ko ari muntu ki, kandi se ibyo bihuza bite n’ibivugwa mu Bafilipi 2:5-8?

5 Yesu yicishaga bugufi mu byo yavugaga n’ibyo yakoraga byose. Ntibitangaje rero ko yakomeje kwicisha bugufi no mu ijoro rya nyuma ari hano ku isi (Mat 11:29). Yari azi ko ari hafi gutanga igitambo gikomeye cyane kuruta ibindi byose, kandi ko Yehova yari kuzamuzura akamugira umwami mu ijuru. Icyakora ibyo ntibyatumye yumva ko ari umuntu wo mu rwego rwo hejuru cyane, ngo asabe abantu kujya bakora umunsi mukuru w’akataraboneka bibuka urupfu rwe. Ahubwo yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe rimwe mu mwaka, bakoresheje ifunguro ryoroheje (Yoh 13:15; 1 Kor 11:23-25). Kuba Yesu yarakoresheje ifunguro ryoroheje ariko rikwiriye, bigaragaza ko atari umwibone. Twishimira ko Umwami wacu wo mu ijuru arangwa n’umuco uhebuje wo kwicisha bugufi.—Soma mu Bafilipi 2:5-8.

6. Twakwigana dute umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?

6 Twakwigana dute umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi? Twamwigana dushyira inyungu za bagenzi bacu mu mwanya wa mbere (Fili 2:3, 4). Ongera utekereze ibyabaye mu ijoro rya nyuma Yesu ari hano ku isi. Yari azi ko agiye kwicwa urw’agashinyaguro. Ariko yari ahangayikishijwe n’uko intumwa ze z’indahemuka zari gusigara zishwe n’agahinda. Ni yo mpamvu muri iryo joro yabigishije, akabatera inkunga kandi akabakomeza (Yoh 14:25-31). Aho kwihangayikira, yicishije bugufi, yita ku cyatuma abandi bamererwa neza. Yatubereye urugero rwiza rwose.

YESU ARANGWA N’UBUTWARI

7. Yesu amaze gutangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yagaragaje ate ubutwari?

7 Yesu amaze gutangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yagaragaje ubutwari budasanzwe. Mu buhe buryo? Yemeye gukora ibyo Se ashaka, nubwo yari azi ko byari gutuma yicwa ashinjwa icyaha giteye isoni cyo gutuka Imana (Mat 26:65, 66; Luka 22:41, 42). Yesu yakomeje kuba indahemuka mu buryo butunganye, kugira ngo aheshe ikuzo izina rya Yehova, ashyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana kandi atume abantu bihana bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka. Nanone yafashije abigishwa be kwitegura ibyari bigiye kubabaho.

8. (a) Ni iki Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa? (b) Nyuma y’urupfu rwa Yesu, abigishwa be biganye bate ubutwari bwe?

8 Nanone Yesu yagaragaje ubutwari igihe yirengagizaga imihangayiko yari afite kandi akibanda ku byo intumwa ze zizerwa zari zikeneye. Uwo muhango woroheje Yesu yatangije amaze kwirukana Yuda, wari kuzajya wibutsa abari kuzaba abigishwa be basutsweho umwuka akamaro k’amaraso ye yamenwe kandi ko bazagira uruhare mu isezerano rishya (1 Kor 10:16, 17). Kugira ngo Yesu afashe abigishwa be gukomeza kuba indahemuka, bityo bazabane na we mu ijuru, yababwiye icyo we na Se bari babitezeho (Yoh 15:12-15). Nanone Yesu yabwiye intumwa ze ko zari kuzahura n’ibigeragezo, hanyuma azitera inkunga yo kumwigana zikagira ubutwari (Yoh 16:1-4a, 33). Nyuma y’imyaka myinshi, abigishwa be bakomeje kwigana ubutwari n’ubwitange yagaragaje. Bakomezaga gushyigikirana mu bigeragezo bitandukanye, no mu gihe byashoboraga gutuma bababazwa.—Heb 10:33, 34.

9. Twakwigana dute ubutwari Yesu yagaragaje?

9 Muri iki gihe na bwo, twigana ubutwari Yesu yagaragaje. Urugero, kugira ngo dufashe abavandimwe bacu batotezwa bazira ukwizera kwabo, bidusaba ubutwari. Hari abavandimwe bafungwa barengana. Mu gihe ibyo bibaye, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubafashe, ibyo bikaba bikubiyemo no kubavuganira (Fili 1:14; Heb 13:19). Ubundi buryo twagaragazamo ubutwari, ni ugukomeza kubwiriza ‘dushize amanga’ (Ibyak 14:3). Kimwe na Yesu, twiyemeje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, nubwo abantu baturwanya kandi bakadutoteza. Icyakora hari igihe twumva ducitse intege. Icyo gihe twakora iki?

10. Mu byumweru bibanziriza Urwibutso ni iki twagombye gukora, kandi kuki?

10 Ikintu cyadufasha kurushaho kugira ubutwari, ni ugutekereza ibyiringiro dukesha igitambo k’inshungu cya Kristo (Yoh 3:16; Efe 1:7). Mu byumweru bibanziriza Urwibutso, tuba dushobora kugaragaza mu buryo bwihariye ko twishimira inshungu. Muri icyo gihe, jya usoma imirongo y’Ibyanditswe isomwa mu gihe cy’Urwibutso, kandi utekereze witonze ku bintu byabaye mbere y’urupfu rwa Yesu na nyuma yaho. Ibyo bizatuma igihe tuzaba duteraniye hamwe ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, turushaho gusobanukirwa icyo ibigereranyo bikoreshwa ku Rwibutso bishushanya n’ukuntu igitambo bigereranya kihariye. Iyo dusobanukiwe neza icyo Yesu na Yehova badukoreye n’akamaro bidufitiye twe n’abacu, turushaho kugira ibyiringiro bihamye kandi tukarushaho kwihangana kuzageza ku iherezo dufite ubutwari.—Heb 12:3.

11, 12. Ni iki tumaze gusobanukirwa?

11 Kugeza ubu, tumaze gusobanukirwa ko Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ritwibutsa agaciro k’inshungu n’imico yihariye Yesu yagaragaje, ari yo kwicisha bugufi n’ubutwari. Twishimira cyane ko Yesu, we Mutambyi wacu Mukuru wo mu ijuru udusabira yinginga, n’ubu akirangwa n’iyo mico (Heb 7:24, 25). Kugira ngo tugaragaze ko dushimira tubikuye ku mutima, tugomba kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe nk’uko yabitegetse (Luka 22:19, 20). Turwizihiza ku munsi uhura n’itariki ya 14 Nisani, ikaba ari itariki y’ingenzi cyane.

12 Ibintu byoroheje byakoreshejwe ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bitwereka undi muco watumye Yesu yemera kudupfira. Igihe yari ku isi, yagaragaje uwo muco. Uwo muco ni uwuhe?

YESU ARANGWA N’URUKUNDO

13. Muri Yohana 15:9 no muri 1 Yohana 4:8-10 herekana hate ko Yehova na Yesu bagaragaje urukundo? Urwo rukundo ni ba nde rufitiye akamaro?

13 Mu bintu byose Yesu yakoze, yagaragaje mu buryo butunganye urukundo rwinshi nk’urwo Yehova adukunda. (Soma muri Yohana 15:9; 1 Yohana 4:8-10.) Uburyo bw’ingenzi yarugaragajemo, ni uko yemeye kudupfira. Urukundo Yehova n’Umwana we batugaragarije binyuze kuri icyo gitambo k’inshungu rudufitiye akamaro, twaba turi mu basutsweho umwuka cyangwa turi mu bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16; 1 Yoh 2:2). Ibigereranyo bikoreshwa mu gihe cy’Urwibutso bigaragaza urukundo Yesu akunda abigishwa be n’ukuntu abitaho. Mu buhe buryo?

Urukundo rwatumye Yesu atangiza umuhango woroheje wo kwibuka urupfu rwe. Ibyo byari gutuma abantu bashobora kuwizihiza mu gihe k’imyaka myinshi kandi bari mu mimerere itandukanye (Reba paragarafu ya 14-16) *

14. Yesu yagaragaje ate ko akunda abigishwa be?

14 Yesu yagaragaje ko akunda abigishwa be basutsweho umwuka, igihe yatangizaga umuhango woroheje bagombaga kujya bizihiza, aho kubasaba kujya bakora umunsi mukuru uhambaye. Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, abo bigishwa bari kuzajya bizihiza Urwibutso buri mwaka, bakarwizihiza mu mimerere itandukanye, ndetse no mu gihe bafunzwe (Ibyah 2:10). Ese bashoboye kumvira Yesu? Baramwumviye rwose!

15, 16. Ni mu buhe buryo bamwe bashoboye kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba bari mu mimerere igoye?

15 Kuva mu kinyejana cya mbere kugeza muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakora uko bashoboye kose bakizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Bihatira gukurikiza ibintu byose byakozwe mu gihe k’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ndetse rimwe na rimwe bakabikora mu mimerere igoranye cyane. Reka turebe ingero zibigaragaza. Igihe Umuvandimwe Harold King yari muri gereza yo mu Bushinwa, kandi afungiwe ahantu ha wenyine, yakoze ibishoboka byose kugira ngo yizihize Urwibutso. Yateguye mu ibanga ibigereranyo akoresheje ibintu yashoboraga kubona. Nanone yabaze itariki y’Urwibutso abyitondeye. Igihe umunsi w’Urwibutso wageraga, nubwo yari wenyine yararirimbye, arasenga arangije atanga disikuru ishingiye ku Byanditswe.

16 Urundi rugero ni urwa bashiki bacu bari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Biyemeje kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, nubwo byashoboraga kubateza akaga. Ariko bashoboye kwizihiza Urwibutso mu ibanga, bitewe n’uko ibigereranyo bikoreshwa biba byoroheje. Baravuze bati: “Twahagaze twegeranye cyane, dukikiza agatebe kari gateguyeho umwenda w’umweru gateretseho ibigereranyo. Twacanye buji, kuko amatara yari gutuma batubona. . . . Twongeye gusubiramo imihigo twahigiye Data yo kumukorera n’imbaraga zacu zose, kugira ngo tweze izina rye ryera.” Mbega ukuntu bagaragaje ukwizera gukomeye! Nanone ibyo bigaragaza urukundo Yesu yadukunze, igihe yatangizaga umuhango woroheje dushobora no kwizihiza mu mimerere igoye.

17. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?

17 Uko tugenda twegereza Urwibutso, byaba byiza twibajije ibibazo bikurikira: ni mu buhe buryo narushaho kwigana Yesu, nkagaragaza urukundo? Ese nita ku byo Abakristo bagenzi bange bakeneye kuruta uko nita ku byo nkeneye? Ese nitega ibitangaza ku bo duhuje ukwizera, cyangwa nzirikana ko ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira? Nimucyo buri gihe tuge twigana Yesu kandi tugaragaze ko ‘twishyira mu mwanya w’abandi.’—1 Pet 3:8.

IBYO DUKWIRIYE KUZIRIKANA

18, 19. (a) Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

18 Kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo, bizagira iherezo. Yesu ‘naza’ mu gihe cy’umubabaro ukomeye, azateranyiriza hamwe “abo yatoranyije” bazaba bakiri ku isi abajyane mu ijuru, maze kwizihiza Urwibutso bibe birangiye.—1 Kor 11:26; Mat 24:31.

19 No mu gihe Urwibutso ruzaba rutakizihizwa, twiringiye tudashidikanya ko abagize ubwoko bwa Yehova bazakomeza kwibuka uwo muhango woroheje, werekana uko Yesu Kristo yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, ubutwari n’urukundo, kuruta undi muntu wese. Muri icyo gihe, abantu bose bijihije Urwibutso bazajya babwira abandi iby’uwo munsi mukuru. Ariko niba twifuza ko uwo muhango utugirira akamaro, tugomba kwiyemeza kwigana Yesu tukicisha bugufi, tukagira ubutwari kandi tukagaragaza urukundo. Nitumwigana, Yehova azatugororera nta kabuza.—2 Pet 1:10, 11.

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

^ par. 5 Vuba aha, tuzizihiza umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, twibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Uwo munsi mukuru woroheje utwigisha byinshi ku birebana n’imico itatu Yesu yagaragaje: Kwicisha bugufi, ubutwari n’urukundo. Muri iki gice, turi busuzume uko twakwigana iyo mico y’agaciro.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Kwizihiza ikintu runaka ni ugukora umuhango wihariye ushaka kwibuka cyangwa guha icyubahiro umuntu cyangwa ikintu.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ibintu abantu bakinnye bigaragaza abagaragu ba Yehova bizerwa bizihiza Urwibutso: Mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, mu mpera z’imyaka ya 1800, mu kigo cy’Abanazi cyakoranyirizwagamo imfungwa no muri iki gihe mu Nzu y’Ubwami iciriritse idafite inkuta, yo muri Amerika y’Epfo, mu karere k’imberabyombi.