Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

Kuki tujya mu materaniro?

Kuki tujya mu materaniro?

‘Mukomeze gutangaza urupfu rw’Umwami kugeza igihe azazira.’​—1 KOR 11:26.

INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu

INSHAMAKE *

1, 2. (a) Ni iki Yehova abona iyo yitegereje abantu benshi baba baje kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba? (Reba ifoto yo ku gifubiko.) (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

IYO Yehova yitegereje abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bateraniye hamwe ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, abona iki? Ntabona gusa abantu benshi bateranye, ahubwo anita kuri buri wese. Urugero, abona abaterana buri mwaka badasiba. Muri bo haba harimo n’abaje nubwo baba bahanganye n’ibitotezo bikaze. Abandi bo ntibajya mu materaniro asanzwe buri gihe, ariko ntibasiba Urwibutso kuko bazi ko ari urw’ingenzi cyane. Nanone Yehova abona abaje mu Rwibutso ku nshuro ya mbere, wenda babitewe n’amatsiko.

2 Mu by’ukuri, Yehova ashimishwa no kubona abantu benshi bitabira Urwibutso (Luka 22:19). Icyakora ntashishikazwa gusa n’uko hateranye abantu benshi, ahubwo nanone ashishikazwa cyane n’impamvu iba yatumye baterana. Muri iki gice turi busuzume iki kibazo k’ingenzi: Kuki twitabira Urwibutso ruba buri mwaka, tukajya no mu materaniro aba buri cyumweru Yehova ateganyiriza abamukunda?

Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi batumirirwa kuza kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2)

TUJYA MU MATERANIRO KUKO TWICISHA BUGUFI

3, 4. (a) Kuki tujya mu materaniro? (b) Kujya mu materaniro bigaragaza ko dufite uwuhe muco? (c) Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 11:23-26, kuki tugomba kwizihiza Urwibutso?

3 Impamvu y’ibanze ituma duterana, ni uko amateraniro ari kimwe mu bigize gahunda yo gusenga Yehova. Nanone tujya mu materaniro kugira ngo Yehova atwigishe. Abibone ntibemera ko bakeneye kwigishwa (3 Yoh 9). Ariko twe, dushimishwa cyane no kwigishwa na Yehova n’umuryango we.—Yes 30:20; Yoh 6:45.

4 Kujya mu materaniro bigaragaza ko twicisha bugufi kandi ko twiteguye kwigishwa. Ku mugoroba w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu, tujya muri iryo teraniro kubera ko ari iry’ingenzi. Nanone tuba twifuza kumvira twicishije bugufi itegeko rya Yesu rigira riti: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” (Soma mu 1 Abakorinto 11:23-26.) Iryo teraniro rituma ibyiringiro by’igihe kizaza dufite birushaho guhama kandi ritwibutsa ko Yehova adukunda cyane. Icyakora Yehova azi ko guhumurizwa no guterwa inkunga inshuro imwe mu mwaka bidahagije. Ni yo mpamvu yadushyiriyeho amateraniro aba buri cyumweru kandi adutegeka kuyajyamo. Kwicisha bugufi bituma twumvira iryo tegeko. Buri cyumweru tumara amasaha dutegura ayo materaniro kandi tukayajyamo.

5. Kuki abantu bicisha bugufi bitabira itumira rya Yehova?

5 Buri mwaka, Yehova atumira abantu benshi kugira ngo abigishe kandi abicisha bugufi bemera iryo tumira (Yes 50:4). Bashimishwa no kuza mu Rwibutso, bagatangira no kujya mu yandi materaniro (Zek 8:20-23). Twese dushimishwa no kwigishwa no kuyoborwa na Yehova, we ‘udutabara kandi akadukiza’ (Zab 40:17). Ubundi se hari ikindi kintu k’ingenzi cyadushimisha kuruta kwigishwa na Yehova n’Umwana we akunda cyane?—Mat 17:5; 18:20; 28:20.

6. Kwicisha bugufi byafashije bite umugabo umwe kuza mu Rwibutso?

6 Buri mwaka, dukora ibishoboka byose tugatumira abantu benshi mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Abantu benshi bicisha bugufi bakitabira iryo tumira, bibagirira akamaro. Reka dufate urugero. Mu myaka ishize, hari umugabo watumiwe mu Rwibutso, ariko abwira umuvandimwe wari umutumiye ko atazaboneka. Icyakora, uwo muvandimwe yatunguwe no kubona wa mugabo mu Nzu y’Ubwami yaje mu Rwibutso. Uwo mugabo yakozwe ku mutima n’ukuntu bamwakiranye urugwiro maze atangira no kujya mu materaniro yacu aba buri cyumweru. Tekereza ko mu mwaka wose yasibye amateraniro inshuro eshatu zonyine! Ni iki cyatumye yiyemeza guterana amateraniro yose? Yicishaga bugufi cyane ku buryo yabaga yiteguye guhindura uko yabonaga ibintu. Umuvandimwe wari waramutumiye yaje kuvuga ati: “Uwo mugabo yicisha bugufi cyane.” Birumvikana ko Yehova yamwireherejeho kugira ngo amusenge, none ubu yarabatijwe.—2 Sam 22:28; Yoh 6:44.

7. Ibyo twiga mu materaniro n’ibyo dusoma muri Bibiliya bidufasha bite kwicisha bugufi?

7 Ibyo twiga mu materaniro n’ibyo dusoma muri Bibiliya, bishobora kudufasha kuba abantu bicisha bugufi. Mu byumweru bibanziriza Urwibutso, amateraniro yacu yibanda ku rugero Yesu yadusigiye no ku muco wo kwicisha bugufi yagaragaje igihe yemeraga gupfa kugira ngo aducungure. Nanone iyo habura iminsi mike ngo Urwibutso rube, dushishikarizwa gusoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyabaye mbere na nyuma y’urupfu rwa Yesu n’izuka rye. Ibyo twiga muri ayo materaniro n’ibyo dusoma muri izo nkuru zo muri Bibiliya, bituma turushaho kuba abantu bashimira ku bw’igitambo Yesu yadutangiye. Ibyo bituma twigana umuco we wo kwicisha bugufi kandi tugakora ibyo Yehova ashaka no mu gihe byaba bitugoye.—Luka 22:41, 42.

TUJYA MU MATERANIRO KUKO DUFITE UBUTWARI

8. Yesu yagaragaje ubutwari ate?

8 Nanone twihatira kwigana Yesu tukagira ubutwari. Tekereza uko yagaragaje ubutwari mbere y’uko apfa. Yari azi neza ko abanzi be bari bagiye kumukoza isoni, bakamukubita kandi bakamwica (Mat 20:17-19). Icyakora yemeye kwicwa. Igihe cyarageze, abwira intumwa ze z’indahemuka zari hamwe na we i Getsemani ati: “Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi” (Mat 26:36, 46). Igihe abantu bitwaje intwaro bazaga kumufata, yigiye imbere, arabiyereka, maze abasaba kureka intumwa ze zikigendera (Yoh 18:3-8). Mbega ukuntu Yesu yagaragaje ubutwari! Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bihatira kwigana Yesu, bakagaragaza ubutwari. Mu buhe buryo?

Iyo ugize ubutwari ukajya mu materaniro, bikomeza abandi (Reba paragarafu ya 9) *

9. (a) Kuki hari igihe kujya mu materaniro buri gihe bidusaba ubutwari? (b) Iyo tugaragaje ubutwari bifasha bite abavandimwe bacu baba bafunzwe bazira ukwizera kwabo?

9 Guterana buri gihe kandi turi mu mimerere igoranye, bisaba ubutwari. Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bakomeza guterana, nubwo baba bafite agahinda, bihebye cyangwa barwaye. Abandi bagaragaza ubutwari bagakomeza guterana, nubwo baba batotezwa n’abagize imiryango yabo cyangwa abategetsi. Kugaragaza ubutwari bitera inkunga abavandimwe bacu baba bafunzwe bazira ukwizera kwabo (Heb 13:3). Iyo bumvise ko dukomeza gukorera Yehova no mu gihe duhanganye n’ibibazo, ukwizera kwabo kurushaho gukomera, bakagira ubutwari kandi bagashikama. Intumwa Pawulo na we byamubayeho. Igihe yari afungiwe i Roma, yashimishwaga no kumva ko abavandimwe be bakomeza gukorera Imana mu budahemuka (Fili 1:3-5, 12-14). Mbere gato y’uko afungurwa cyangwa nyuma yaho, yandikiye Abaheburayo. Muri urwo rwandiko, yagiriye abo Bakristo bizerwa inama yo ‘gukomeza gukundana urukundo rwa kivandimwe’ kandi ntibirengagize guteranira hamwe.—Heb 10:24, 25; 13:1.

10, 11. (a) Ni ba nde tugomba gutumira mu Rwibutso? (b) Dukurikije ibivugwa mu Befeso 1:7, kuki tugomba kubatumira?

10 Tugaragaza ubutwari mu gihe dutumira mu Rwibutso bene wacu, abo dukorana n’abaturanyi. Kuki tubatumira? Ni uko twishimira cyane ibyo Yehova na Yesu badukoreye, ku buryo twumva tutabyihererana. Tuba twifuza ko na bo bamenya akamaro k’“ubuntu butagereranywa” Yehova yatugaragarije binyuze ku nshungu.—Soma mu Befeso 1:7; Ibyah 22:17.

11 Iyo tugaragaje ubutwari tukajya mu materaniro, nanone tuba tugaragaje undi muco w’agaciro kenshi Yehova na Yesu bagaragaje mu buryo bwihariye.

TUJYA MU MATERANIRO KUKO TURANGWA N’URUKUNDO

12. (a) Ni mu buhe buryo amateraniro atuma turushaho gukunda Yehova na Yesu? (b) Mu 2 Abakorinto 5: 14, 15, hadushishikariza hate kwigana Yesu?

12 Urukundo dukunda Yehova na Yesu rutuma tujya mu materaniro. Ibyo twigira mu materaniro na byo bituma urukundo tubakunda rurushaho kwiyongera. Mu materaniro twibutswa ibyo badukoreye (Rom 5:8). By’umwihariko, Urwibutso rutwibutsa ukuntu badukunda cyane, bagakunda n’abataramenya agaciro k’inshungu. Kugira ngo tubashimire, twihatira kwigana Yesu mu mibereho yacu ya buri munsi. (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15.) Nanone kuba Yehova yaratanze inshungu bidushishikariza kumusingiza. Dushobora kumusingiza dutanga ibitekerezo byiza mu materaniro.

13. Twagaragaza dute ko dukunda cyane Yehova n’Umwana we? Sobanura.

13 Dushobora kugaragaza ko dukunda cyane Yehova na Yesu, twemera kwigomwa kugira ngo dukore ibibashimisha. Akenshi, dusabwa kwigomwa ibintu bitandukanye kugira ngo tuge mu materaniro. Amatorero menshi agira amateraniro ku mugoroba nyuma y’akazi, kandi hari ubwo tuba tunaniwe. Andi materaniro aba mu mpera z’icyumweru, igihe abantu benshi baba baruhuka. Ese Yehova abona ko twihatira kujya mu materaniro nubwo twaba tunaniwe? Arabibona rwose! Mu by’ukuri, uko turushaho kwigomwa ngo tuge mu materaniro, ni ko Yehova arushaho kubona ko tumukunda.—Mar 12:41-44.

14. Ni mu buhe buryo Yesu yatubereye urugero mu birebana no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa?

14 Yesu yatubereye urugero mu birebana no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa. Yari yiteguye gupfira abigishwa be kandi buri munsi yashyiraga inyungu zabo mu mwanya wa mbere. Urugero, yashakaga umwanya wo kuba ari kumwe na bo no mu gihe yabaga ananiwe cyangwa ahangayitse (Luka 22:39-46). Nanone yakundaga gutanga aho gutegereza ko abandi bagira icyo bamuha (Mat 20:28). Iyo dukunda cyane Yehova n’abavandimwe bacu, twihatira kujya mu munsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba no mu yandi materaniro.

15. Ni ba nde twifuza gufasha by’umwihariko?

15 Turi mu muryango w’abavandimwe kandi ni twe twenyine dusenga Imana by’ukuri. Ni yo mpamvu tumara igihe kinini dutumira abandi bantu kugira ngo baze bifatanye natwe. Icyakora twifuza gufasha by’umwihariko “abo duhuje ukwizera” bakonje (Gal 6:10). Tugaragaza ko tubakunda, tubashishikariza kuza mu materaniro, cyanecyane mu Rwibutso. Iyo umuntu wakonje agarukiye Yehova, we Data akaba n’Umwungeri wacu, biradushimisha cyane nk’uko bishimisha Yehova na Yesu.—Mat 18:14.

16. (a) Twaterana inkunga dute, kandi se amateraniro adufitiye akahe kamaro? (b) Kuki iki ari cyo gihe kiza cy’umwaka cyo kwibuka amagambo ya Yesu ari muri Yohana 3:16?

16 Mu byumweru biri imbere, uzatumire abantu benshi uko bishoboka kugira ngo bazaze mu Rwibutso, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2019. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ese uzabatumira?”) Nimucyo tuge duterana inkunga buri gihe, tujya mu materaniro yose Yehova adutegurira. Uko iherezo ry’iyi si rigenda ryegereza, amateraniro azadufasha gukomeza kwicisha bugufi, kugira ubutwari no kurangwa n’urukundo (1 Tes 5:8-11). Nimucyo tuge tugaragaza n’umutima wacu wose ko duha agaciro urukundo rwinshi Yehova na Yesu batugaragarije.—Soma muri Yohana 3:16.

INDIRIMBO YA 126 Tube maso kandi dushikame

^ par. 5 Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruzizihizwa ku wa Gatanu nimugoroba, ku itariki ya 19 Mata 2019. Iryo ni ryo teraniro rikomeye kuruta andi yose yo muri uyu mwaka. Kuki tugomba kujya muri iryo teraniro? Ni ukubera ko twifuza gushimisha Yehova. Muri iki gice, turi busuzume impamvu tujya mu Rwibutso no mu yandi materaniro.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ufunzwe azira ukwizera kwe, agaterwa inkunga n’ibaruwa abagize umuryango we bamwandikiye. Ashimishijwe cyane no kumenya ko bamuzirikana, kandi ko bakomeje kubera Yehova indahemuka, nubwo mu karere k’iwabo hari imidugararo.