Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

“Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe”

“Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe”

“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.”—YES 41:10, NW, 2013.

INDIRIMBO YA 7 Yehova ni imbaraga zacu

INSHAMAKE *

1, 2. (a) Amagambo yo muri Yesaya 41:10, yafashije ate mushiki wacu witwaga Yoshiko? (b) Kuki Yehova yandikishije ubwo butumwa?

MUSHIKI wacu w’indahemuka witwaga Yoshiko yabwiwe inkuru y’inshamugongo. Umuganga wamuvuraga yamubwiye ko yari ashigaje amezi make agapfa. Yabyakiriye ate? Yahise yibuka umurongo wo muri Bibiliya akunda cyane wo muri Yesaya 41:10. (Hasome.) Yabwiye uwo muganga atuje ko atari afite ubwoba, kuko Yehova yari amufashe ukuboko. * Ubutumwa buhumuriza buri muri uwo murongo bwafashije uwo mushiki wacu kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Natwe uwo murongo ushobora kudufasha gutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bikomeye. Nimucyo dusuzume impamvu Imana yabwiye Yesaya ubutumwa bukubiye muri uwo murongo, kugira ngo tumenye uko wadufasha gutuza.

2 Yehova yasabye Yesaya kwandika ayo magambo kugira ngo ahumurize Abayahudi bari kuzajyanwa mu bunyage i Babuloni. Icyakora Yehova yarekeye ayo magambo mu Ijambo rye kugira ngo azagirire akamaro n’abandi bagaragu be bose bari kuzabaho nyuma yaho (Yes 40:8; Rom 15:4). Muri iki gihe, dukeneye ihumure riboneka mu gitabo cya Yesaya kuruta mbere hose, kubera ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira.’—2 Tim 3:1.

3. (a) Ni ayahe masezerano ari mu isomo ry’umwaka wa 2019 ryo muri Yesaya 41:10? (b) Kuki ayo masezerano adufitiye akamaro?

3 Muri iki gice, turi busuzume amasezerano atatu atuma turushaho kwizera Yehova, ari muri Yesaya 41:10: (1) Yehova ari kumwe natwe, (2) ni Imana yacu, (3) azadufasha by’ukuri. Ayo masezerano * natwe adufitiye akamaro cyane, kuko duhura n’ibigeragezo nk’ibyo Yoshiko yahuye na byo. Nanone duhanganye n’ibibazo biterwa n’ibibera muri iyi si. Hari n’abatotezwa na za leta zikomeye. Reka dusuzume ayo masezerano.

“NDI KUMWE NAWE”

4. (a) Isezerano rya mbere tugiye gusuzuma ni irihe? (Reba nanone ibisobanuro.) (b) Ni ayahe magambo Yehova yavuze agaragaza urukundo adukunda? (c) Ayo magambo atuma wiyumva ute?

4 Yehova yatangiye aduhumuriza agira ati: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.” * Yehova atwereka ko ari kumwe natwe. Atwitaho kandi atugaragariza urukundo. Reka turebe ukuntu atugaragariza ubwuzu n’urukundo rwinshi. Yehova we ubwe agira ati: “Uri uw’agaciro kenshi mu maso yanjye, nagufashe nk’umunyacyubahiro kandi naragukunze” (Yes 43:4). Yehova akomeza kutubera indahemuka, kandi nta kintu na kimwe cyatuma atererana abantu bamukorera (Yes 54:10). Kuba Yehova adukunda kandi akatugira inshuti ze, bituma tugira ubutwari. Azaturinda nk’uko yarinze inshuti ye Aburamu (Aburahamu). Yehova yaramubwiye ati: “Aburamu, witinya. Ndi ingabo igukingira.”—Intang 15:1.

Yehova azadufasha kwihanganira ibibazo bigereranywa n’imyuzure n’ibindi bigereranywa n’ibirimi by’umuriro (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6) *

5, 6. (a) Tubwirwa n’iki ko Yehova yifuza kudufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo? (b) Ibyabaye kuri Yoshiko bitwigisha iki?

5 Tuzi ko Yehova aba ashaka kudufasha mu bibazo byacu bwite kubera ko yasezeranyije abagaragu be ati: “Nunyura mu mazi menshi, nzaba ndi kumwe nawe, kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ikirimi cyawo ntikizakubabura” (Yes 43:2). Ayo magambo asobanura iki?

6 Yehova ntadusezeranya ko azakuraho ingorane zose zituma ubuzima butugora. Ariko ntazemera ko turengerwa n’ibibazo bigereranywa n’‘inzuzi,’ cyangwa ngo yemere ko ibigeragezo bigereranywa n’‘ibirimi’ by’umuriro biduherana burundu. Atwizeza ko azatuba hafi, akadufasha ‘kunyura’ muri ibyo bibazo byose. Azadufasha ate? Azatuma dutuza ntitugire ubwoba, bityo dukomeze kumubera indahemuka no mu gihe twaba dushobora gupfa (Yes 41:13). Uko ni ko byagendekeye Yoshiko twigeze kuvuga. Umukobwa we yaravuze ati: “Twatangajwe n’ukuntu mama yari atuje. Twabonye rwose ko Yehova yamuhaye amahoro yo mu mutima. Yakomeje kubwira abaganga n’abandi barwayi ibyerekeye Yehova n’amasezerano ye, kugeza igihe yapfiriye.” Ibyabaye kuri Yoshiko bitwigisha iki? Natwe nitwiringira isezerano ry’Imana rigira riti: “Nzaba ndi kumwe nawe,” bizadufasha kugira ubutwari kandi dukomere mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.

“NDI IMANA YAWE”

7, 8. (a) Isezerano rya kabiri tugiye gusuzuma ni irihe, kandi se risobanura iki? (b) Kuki Yehova yabwiye Abayahudi bari mu bunyage ngo: ‘Ntibahangayike’? (c) Ni ayahe magambo aboneka muri Yesaya 46:3, 4 yahumurije abari bagize ubwoko bw’Imana?

7 Zirikana isezerano rya kabiri rigira riti: “Ntuhangayike, kuko ndi Imana yawe.” Ibyo bisobanura iki? Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “guhangayika,” ryumvikanisha igitekerezo cyo “kureba hirya no hino wikanga ikintu giteje akaga,” cyangwa “gukebaguza nk’umuntu ufite ubwoba.”

8 Kuki Yehova yabwiye Abayahudi bari kuzajyanwa mu bunyage i Babuloni ngo: ‘Ntibahangayike’? Ni ukubera ko yari azi ko abari kuzaba bari i Babuloni bari kuzagira ubwoba. Ni iki cyari gutuma bagira ubwoba? Ahagana ku iherezo ry’imyaka 70 Abayahudi bari kuzamara mu bunyage i Babuloni, ingabo zikomeye z’Abamedi n’Abaperesi zari gutera Babuloni. Yehova yari kuzakoresha izo ngabo kugira ngo akure ubwoko bwe mu bunyage i Babuloni (Yes 41:2-4). Igihe Abanyababuloni n’abandi bantu bo mu yandi mahanga bamenyaga ko abanzi babo bari hafi kubageraho, bagerageje guterana inkunga babwirana bati: “Komera.” Nanone bakoze ibigirwamana byinshi, batekereza ko byari kubarinda (Yes 41:5-7). Hagati aho, Yehova yahumurije Abayahudi bari mu bunyage agira ati: “Wowe Isirayeli, [utandukanye n’andi mahanga kuko] uri umugaragu wanjye . . . Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe.” (Yes 41:8-10NW, 2013.) Zirikana ko Yehova yavuze ati: “Ndi Imana yawe.” Ayo magambo yijeje abagaragu be b’indahemuka ko atari yarabibagiwe. Yari akiri Imana yabo, na bo bakiri abagaragu be. Yarababwiye ati: ‘Nzakomeza kubaheka no kubakiza.’ Nta gushidikanya ko ayo magambo ahumuriza, yakomeje Abayahudi bari mu bunyage.—Soma muri Yesaya 46:3, 4.

9, 10. Kuki tutagombye guhangayika? Tanga urugero.

9 Muri iki gihe abantu bahangayikishwa n’ukuntu ibibera mu isi bigenda birushaho kuzamba. Birumvikana ko natwe ibyo bitugiraho ingaruka. Icyakora ntitugomba gukuka umutima. Yehova yaradusezeranyije ati: ‘Ndi Imana yanyu.’ Kuki iryo sezerano rituma dukomeza gutuza?

10 Urugero. Reka tuvuge ko Jim na Ben bari mu ndege kandi mu kirere hari umuyaga mwinshi. Uko indege igenda ihungabanywa n’uwo muyaga ukaze, umupirote wayo afashe mikoro aravuga ati: “Mwizirike imikandara mukomeze. Hari umuyaga ukaze kandi uri bumare umwanya.” Jim agize ubwoba bwinshi. Ariko uwo mupirote arongeye ati: “Ntimuhangayike. Nta cyo muri bube, ibi ndabimenyereye.” Jim azunguje umutwe aravuga ati: “Ibyo se bivuze iki?” Ariko atereye akajisho hirya, abona Ben we ntahangayitse. Jim aramubajije ati: “Ko mbona wowe nta bwoba ufite?” Ben amubwiye amwenyura ati: “Ni ukubera ko nzi neza udutwaye. Ni papa.” Nuko Ben yungamo ati: “Papa ndamuzi neza. Nawe uramutse umumenye, ukamenya n’ubuhanga afite mu gutwara indege, ntiwahangayika.”

11. Urugero rw’abagenzi babiri bari mu ndege rutwigisha iki?

11 Urwo rugero rutwigisha iki? Kimwe na Ben, ntiduhangayika cyane kuko tuzi neza data wo mu ijuru Yehova. Tuzi neza ko ashobora kudufasha, tugatsinda ibibazo twagereranya n’inkubi y’umuyaga duhura na byo muri iyi minsi ya nyuma (Yes 35:4). Twe twiringira Yehova kandi ibyo bituma dukomeza gutuza mu gihe abandi bakutse umutima (Yes 30:15). Nanone twigana Ben, tukabwira abandi impamvu bagomba kwizera Imana. Ibyo bituma biringira ko Yehova azabafasha guhangana n’ibibazo byose bazahura na byo.

‘NZAGUKOMEZA KANDI NZAGUFASHA BY’UKURI’

12. (a) Isezerano rya gatatu tugiye gusuzuma ni irihe? (b) Iyo Bibiliya ivuze “ukuboko” kwa Yehova iba yerekeza ku ki?

12 Reka noneho dusuzume isezerano rya gatatu rigira riti: ‘Nzagukomeza kandi nzagufasha by’ukuri.’ Yesaya yari yaravuze uko Yehova yari kuzakomeza ubwoko bwe agira ati: “Yehova azaza ari umunyambaraga, kandi ukuboko kwe ni ko kuzamutegekera” (Yes 40:10). Inshuro nyinshi, Bibiliya ikoresha ijambo “ukuboko” yerekeza ku mbaraga. Ubwo rero amagambo ngo: “Ukuboko kwe ni ko kuzamutegekera,” atwibutsa ko Yehova ari Umwami w’umunyambaraga. Yakoresheje izo mbaraga ze zidasanzwe kugira ngo arinde abagaragu be ba kera kandi abatabare. Muri iki gihe na bwo azikoresha arinda abamwizera kandi akabakomeza.—Guteg 1:30, 31; Yes 43:10.

Nta ntwaro izagira icyo idutwara kuko turinzwe n’ukuboko gukomeye kwa Yehova (Reba paragarafu ya 12-16) *

13. (a) Ni ryari Yehova asohoza mu buryo bwihariye isezerano rye ryo kudukomeza? (b) Ni irihe sezerano ridukomeza kandi rigatuma tugira ikizere?

13 Iyo abanzi bacu badutoteje, ni bwo ahanini Yehova yubahiriza isezerano rye ryo ‘kudukomeza.’ Mu bihugu bimwe na bimwe, abanzi bacu bakora ibishoboka byose ngo bahagarike umurimo wacu. Iyo ibyo bibaye, na bwo ntiduhangayika bikabije. Yehova yaduhaye isezerano rituma dukomera kandi tukarushaho kurangwa n’ikizere. Yaradusezeranyije ati: “Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho” (Yes 54:17). Hari ibintu bitatu by’ingenzi iryo sezerano ritwibutsa.

14. Kuki tudatangazwa n’uko abanzi b’Imana batugabaho ibitero?

14 Icya mbere, abantu baratwanga kubera ko turi abigishwa ba Kristo (Mat 10:22). Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka abigishwa be bari kuzatotezwa cyane (Mat 24:9; Yoh 15:20). Icya kabiri, ubuhanuzi bwa Yesaya butuburira ko abanzi bacu bari kuzaturwanya bakoresheje intwaro nyinshi. Muri izo ntwaro harimo kutubeshyera, kuduharabika no kudukorera ibikorwa by’urugomo (Mat 5:11). Yehova ntazabuza abanzi bacu gukoresha izo ntwaro baturwanya (Efe 6:12; Ibyah 12:17). Icyakora ntitugomba gushya ubwoba. Kubera iki?

15, 16. (a) Ni ikihe kintu cya gatatu tugomba kuzirikana, kandi se amagambo yo muri Yesaya 25:4, 5 agishyigikira ate? (b) Muri Yesaya 41:11, 12, havuga ko iherezo ry’abaturwanya ari irihe?

15 Reka turebe ikintu cya gatatu tugomba kuzirikana. Yehova yavuze ko “intwaro” yose yacuriwe kuturwanya “nta cyo izageraho.” Kimwe n’uko urukuta ruturinda imvura y’amahindu, Yehova na we aturinda “abanyagitugu bazanye inkubiri” imeze nk’iy’imvura. (Soma muri Yesaya 25:4, 5.) Abanzi bacu ntibazakomeza kutubabaza iteka.—Yes 65:17.

16 Nanone Yehova adufasha kurushaho kumwiringira, atubwira urutegereje ‘abaturakarira bose.’ (Soma muri Yesaya 41:11, 12.) Uko abanzi bacu baturwanya kose, n’uko ibitero batugabaho byaba bimeze kose, tuzi uko bizarangira: Abanzi b’Imana bose ‘bazahinduka ubusa, barimbuke.’

UKO TWARUSHAHO KWIRINGIRA YEHOVA

Gusoma Bibiliya buri gihe, bizatuma turushaho kwiringira Yehova (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18) *

17, 18. (a) Gusoma Bibiliya byadufasha bite kurushaho kwiringira Imana? Tanga urugero. (b) Gutekereza ku isomo ry’umwaka wa 2019 bizadufasha bite?

17 Kumenya neza Yehova bituma turushaho kumwiringira. Ikintu cyadufasha kumumenya neza, ni ugusoma Bibiliya twitonze kandi tugatekereza ku byo dusoma. Bibiliya irimo inkuru z’ukuri zigaragaza uko Yehova yagiye arinda abagize ubwoko bwe. Izo nkuru zituma twiringira tudashidikanya ko natwe azatwitaho.

18 Reka turebe urugero rwiza cyane Yesaya yakoresheje kugira ngo adusobanurire uko Yehova aturinda. Yagereranyije Yehova n’Umwungeri, naho abagaragu be abagereranya n’abana b’intama. Yaravuze ati: “Azateranyiriza abana b’intama hamwe akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye” (Yes 40:11). Iyo twumva Yehova ameze nk’udufashe mu maboko ye, twumva turinzwe kandi dutuje. Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yifuza kudufasha gukomeza gutuza nubwo duhanganye n’ibibazo byinshi. Ni yo mpamvu yatoranyije umurongo wo muri Yesaya 41:10 (NW, 2013), kugira ngo ube isomo ry’umwaka wa 2019. Uwo murongo ugira uti: “Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe.” Jya utekereza kuri ayo magambo ahumuriza. Azagukomeza kandi agufashe guhangana n’ibibazo uzahura na byo mu gihe kizaza.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

^ par. 5 Isomo ry’umwaka wa 2019 ritwereka impamvu eshatu zagombye gutuma dukomeza gutuza, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo bikomeye cyangwa tubona ibintu bigenda birushaho kuba bibi muri iyi si. Muri iki gice turi busuzume izo mpamvu, kandi biri budufashe kudahangayika cyane no kurushaho kwiringira Yehova. Jya utekereza ku isomo ry’uyu mwaka, nubishobora urifate mu mutwe. Rizagukomeza, rigufashe kwihanganira ibibazo uzahura na byo mu gihe kizaza.

^ par. 3 AMAGAMBO YASOBANUWE: Amasezerano ya Yehova ni amagambo adakuka yavuze, yemeza ko ibintu runaka bizabaho nta kabuza. Ayo masezerano atuma tudahangayikishwa cyane n’ibibazo dushobora guhura na byo.

^ par. 4 Muri Yesaya 41:10, 13 n’uwa 14, inshinga “kudatinya” yakoreshejwe inshuro eshatu. Nanone muri iyo mirongo yose hakoreshejwe ngenga ya mbere y’ubumwe (igaragaza ko ari Yehova uvuga). Kuki Yehova yasabye Yesaya gukoresha iyo ngenga ya mbere? Byari ukugira ngo atsindagirize ikintu k’ingenzi cyane: Kwiringira Yehova ni byo byonyine bishobora gutuma dutuza, ntitugire ubwoba.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuryango uhanganye n’ibigeragezo bitandukanye: ku kazi, mu murimo wo kubwiriza no ku ishuri. Nanone uhanganye n’ikibazo cy’uburwayi.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abaporisi baguye gitumo Abahamya bateraniye mu rugo rw’umuvandimwe, ariko bakomeza gutuza.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Gahunda y’Iby’umwuka mu Muryango ihoraho idufasha kwihanganira ibigeragezo.