Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kenneth E. Cook, Jr. n’umugore we Jamie

Umuvandimwe mushya mu Nteko Nyobozi

Umuvandimwe mushya mu Nteko Nyobozi

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018, abagize umuryango wa Beteli yo muri Amerika n’iyo muri Kanada, bishimiye kumva itangazo ryihariye ryagiraga riti: “Umuvandimwe Kenneth Cook, Jr., yongewe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.”

Umuvandimwe Cook yakuriye muri leta ya Penisilivaniya, muri Amerika. Yamenye ukuri abwirijwe n’umunyeshuri biganaga mbere gato y’uko arangiza amashuri yisumbuye, abatizwa ku itariki ya 7 Kamena 1980. Yabaye umupayiniya w’igihe cyose ku itariki ya 1 Nzeri 1982. Nyuma y’imyaka ibiri ku itariki ya 12 Ukwakira 1984, yatangiye gukora kuri Beteli i Wallkill muri leta ya New York.

Mu myaka 25 yakurikiyeho, Umuvandimwe Cook yakoze imirimo itandukanye mu icapiro no mu Rwego Rushinzwe Kwita ku Bakozi ba Beteli. Mu mwaka wa 1996 yashakanye na Jamie, maze bakorana kuri Beteli i Wallkill. Mu Kuboza 2009, Umuvandimwe Cook n’umugore we batangiye gukorera mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York. Uwo muvandimwe yakoraga mu Rwego Rushinzwe Gusubiza Ibibazo by’Abasomyi. Muri Mata 2016, basubiye i Wallkill bahamara igihe gito, hanyuma bimurirwa i Brooklyn. Nyuma y’amezi atanu, bimuriwe ku kicaro gikuru kiri i Warwick. Muri Mutarama 2017, Umuvandimwe Cook yahawe inshingano yo gufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi.