Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 3

Warinda ute umutima wawe?

Warinda ute umutima wawe?

“Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa.”​—IMIG 4:23.

INDIRIMBO YA 36 Rinda umutima wawe

INSHAMAKE *

1-3. (a) Kuki Yehova yakundaga Salomo, kandi se ni iyihe migisha yamuhaye? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

SALOMO yabaye umwami wa Isirayeli akiri muto. Mu myaka ya mbere y’ingoma ye, Yehova yaramubonekeye mu nzozi aramubwira ati: “Gira icyo unsaba ndakiguha.” Salomo yaramubwiye ati: “Ndi umwana muto. Sindaba inararibonye. . . . Uhe umugaragu wawe umutima wumvira kugira ngo acire imanza ubwoko bwawe” (1 Abami 3:5-10). Kuba yarasabye “umutima wumvira,” bigaragaza ko yicishaga bugufi rwose. Ntibitangaje rero kuba Yehova yaramukundaga (2 Sam 12:24)! Imana yashimishijwe n’ibyo uwo mwami wari ukiri muto yayisabye, maze imuha “umutima w’ubwenge no gusobanukirwa.”—1 Abami 3:12.

2 Igihe cyose Salomo yari akiri indahemuka, yabonye imigisha myinshi. Tekereza nawe! Yubakiye Yehova Imana ya Isirayeli urusengero rwitiriwe izina rye (1 Abami 8:20). Yabaye ikirangirire kubera ubwenge Imana yari yaramuhaye. Nanone ibintu yavuze ahumekewe n’Imana, byanditswe mu bitabo bitatu bya Bibiliya. Kimwe muri byo, ni igitabo k’Imigani.

3 Ijambo umutima rigaragara mu gitabo k’Imigani inshuro zibarirwa mu ijana. Urugero, mu Migani 4:23 hagira hati: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa.” None se muri uyu murongo, ijambo “umutima” ryerekeza ku ki? Muri iki gice, turi bubone igisubizo k’icyo kibazo. Nanone turi busuzume ibisubizo by’ibi bibazo bibiri: Satani yangiza ate umutima wacu? Twarinda dute umutima wacu? Niba dushaka gukomeza kubera Imana indahemuka, tugomba gusobanukirwa ibisubizo by’ibyo bibazo by’ingenzi.

“UMUTIMA” USOBANURA IKI?

4, 5. (a) Ijambo “umutima” rivugwa mu Migani 4:23, risobanura iki? (b) Ni mu buhe buryo uko twita ku buzima bwacu bidufasha kwiyumvisha impamvu tugomba no kwita ku muntu wacu w’imbere?

4 Mu Migani 4:23, ijambo “umutima” risobanura umuntu w’imbere. Mu yandi magambo, ryumvikanisha ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu, intego zacu n’ibyifuzo byacu. Iryo jambo ryerekeza ku bo turi bo imbere, si uko tugaragara inyuma.

5 Reka dusuzume ukuntu kwita ku buzima bwacu busanzwe, bigaragaza uko tugomba kwita ku muntu wacu w’imbere. Urugero, kugira ngo tugire ubuzima bwiza tugomba kurya indyo yuzuye no gukora siporo buri gihe. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo turinde umutima wacu w’ikigereranyo, tugomba gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo buri gihe kandi tukagaragaza ko twizera Yehova. Tugaragaza ko twizera Yehova iyo dushyira mu bikorwa ibyo twiga kandi tukabwira abandi ibyo twizera (Rom 10:8-10; Yak 2:26). Nanone duhereye ku kuntu tugaragara inyuma, dushobora kwibwira ko turi bazima kandi imbere twarashize. Mu buryo nk’ubwo, dushobora kuba duhora mu bikorwa bya gikristo tukibwira ko dufite ukwizera gukomeye, ariko mu by’ukuri mu mutima wacu harimo ibyifuzo bibi (1 Kor 10:12; Yak 1:14, 15). Tuge tuzirikana ko Satani yifuza kwangiza umutima wacu, akinjizamo ibitekerezo bye. Ibyo abikora ate kandi se twamwirinda dute?

UKO SATANI AGERAGEZA KWANGIZA UMUTIMA WACU

6. Satani aba afite iyihe ntego, kandi se akora iki kugira ngo ayigereho?

6 Satani yifuza ko tumera nka we, natwe tukigomeka ku mahame ya Yehova kandi ibyo dukora byose bikaba bishingiye ku bwikunde. Icyakora ntashobora kuduhatira gutekereza nka we no gukora ibikorwa nk’ibye. Ni yo mpamvu akoresha amayeri kugira ngo agere kuri iyo ntego ye. Urugero, adutegeza abantu yamaze kuyobya (1 Yoh 5:19). Aba yifuza ko tumarana na bo igihe, nubwo tutayobewe ko kwifatanya n’ababi “byonona” ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu (1 Kor 15:33). Ayo mayeri ni yo yakoresheje igihe yashukaga Umwami Salomo. Salomo yashatse abagore benshi b’abapagani, “batangira kuyobya umutima we buhoro buhoro,” amaherezo areka Yehova.—1 Abami 11:3.

Warinda ute umutima wawe kugira ngo Satani atawangiza akoresheje imitekerereze ye? (Reba paragarafu ya 7) *

7. Ni ubuhe buryo bundi Satani akoresha kugira ngo akwirakwize imitekerereze ye, kandi se kuki tugomba kuba maso?

7 Satani akoresha firimi n’ibiganiro byo kuri tereviziyo kugira ngo akwirakwize imitekerereze ye. Azi neza ko dushishikazwa no kumva inkuru z’ibiba ku bandi bantu kandi ko zishobora guhindura imitekerereze yacu, ibyiyumvo byacu n’ibyo dukora. Yesu na we yigishaga abantu akoresheje ubwo buryo bwo kubara inkuru. Urugero, yaciye umugani w’Umusamariya mwiza n’uw’umwana w’ikirara wangije umurage we (Mat 13:34; Luka 10:29-37; 15:11-32). Icyakora, abo Satani yamaze kwangiza mu bitekerezo bashobora kuvuga inkuru cyangwa gutanga ibiganiro bikatwangiza. Tugomba gushyira mu gaciro. Firimi n’ibiganiro byo kuri tereviziyo bishobora kudushimisha kandi bikagira icyo bitwigisha bitangije imitekerereze yacu. Icyakora tugomba kuba maso. Mu gihe duhitamo imyidagaduro dukwiriye kwibaza tuti: “Ese iyi firimi cyangwa iki kiganiro cyo kuri tereviziyo, binyigisha ko gutwarwa n’ibyifuzo bibi nta cyo bitwaye” (Gal 5:19-21; Efe 2:1-3)? None se wakora iki mu gihe ubonye ko ikiganiro runaka gishyigikira imitekerereze ya Satani? Jya ukirinda nk’uko wirinda indwara yandura.

8. Ababyeyi bafasha abana babo bate kurinda umutima wabo?

8 Babyeyi, mufite inshingano yo kurinda abana banyu, kugira ngo Satani atangiza umutima wabo. Nta gushidikanya ko mukora ibishoboka byose kugira ngo murinde abana banyu indwara. Musukura ingo zanyu, kandi mukajugunya ibintu byose bishobora kubanduza indwara, mwe n’abana banyu. Mu buryo nk’ubwo, mugomba no kurinda abana banyu firimi, ibiganiro byo kuri tereviziyo, imikino yo kuri mudasobwa n’imbuga za interineti bishobora gucengeza mu bana banyu imitekerereze ya Satani. Yehova yabahaye inshingano yo gufasha abana banyu kuba inshuti ze (Imig 1:8; Efe 6:1, 4). Bityo rero, ntimugatinye gushyiriraho abagize imiryango yanyu amategeko ashingiye ku mahame ya Bibiliya. Muge mubwira abana banyu ibyo bakwiriye kureba n’ibyo badakwiriye kureba, kandi mubasobanurire impamvu (Mat 5:37). Uko abana banyu bagenda bakura, muge mubatoza gutandukanya ikiza n’ikibi bifashishije amahame ya Yehova (Heb 5:14). Nanone muzirikane ko abana banyu bigira byinshi ku byo muvuga, ariko cyanecyane bakigira ku byo mukora.—Guteg 6:6, 7; Rom 2:21.

9. Ni iyihe mitekerereze Satani akwirakwiza, kandi se kuki iteje akaga?

9 Ubundi buryo Satani akoresha kugira ngo yangize umutima wacu, ni ugutuma twiringira ubwenge bw’abantu aho kuyoborwa n’ubwenge bwa Yehova (Kolo 2:8). Reka dufate urugero rw’imitekerereze ya Satani, ivuga ko tugomba guhatanira kuba abakire. Abatekereza batyo bashobora gukira cyangwa ntibakire. Ariko uko byagenda kose baba bari mu kaga. Kubera iki? Ni ukubera ko bahora bashaka amafaranga bakabirutisha ubuzima bwabo, imiryango yabo, ndetse bakaba bagera n’ubwo bitandukanya n’Imana kugira ngo bagere ku byo bifuza (1 Tim 6:10). Twishimira ko Data wo mu ijuru urangwa n’ubwenge adufasha gushyira mu gaciro ku birebana no gushaka amafaranga.—Umubw 7:12; Luka 12:15.

TWARINDA DUTE UMUTIMA WACU?

Kimwe n’abarinzi b’umugi n’ab’amarembo ba kera, tuge tuba maso kandi tugire icyo dukora kugira ngo ibitekerezo bibi bitinjira mu mutima wacu (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11) *

10, 11. (a) Twarinda dute umutima wacu? (b) Abarinzi ba kera bakoraga iki, kandi se ni mu buhe buryo umutimanama wacu umeze nk’umurinzi?

10 Niba twifuza kurinda umutima wacu, tugomba kumenya ibishobora kuwangiza kandi tukagira icyo dukora tutazuyaje. Ijambo ryahinduwemo ‘kurinda’ mu Migani 4:23, ritwibutsa akazi k’umurinzi. Mu gihe cy’Umwami Salomo, abarinzi bahagararaga hejuru y’inkuta z’umugi, babona umwanzi abugarije bakavuza intabaza. Ibyo bidufasha kumenya icyo tugomba gukora, kugira ngo Satani atangiza imitekerereze yacu.

11 Mu bihe bya kera, abarinzi b’umugi bakoranaga bya bugufi n’ababaga barinze amarembo (2 Sam 18:24-26). Bose bafatanyaga kurinda umugi, umwanzi yaza agasanga amarembo akinze neza (Neh 7:1-3). Umutimanama wacu watojwe na Bibiliya * umeze nk’umurinzi w’umugi. Uratuburira iyo Satani agerageje kwangiza umutima wacu, ni ukuvuga ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu, intego zacu cyangwa ibyifuzo byacu. Igihe cyose umutimanama wacu utuburiye, tuge tuwumvira, kandi mu buryo bw’ikigereranyo dukinge amarembo.

12, 13. Ni ibihe bishuko dushobora guhura na byo, ariko se twagombye gukora iki?

12 Reka dusuzume urugero rugaragaza ukuntu twakwirinda kwangizwa n’imitekerereze ya Satani. Yehova yaravuze ati: ‘Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose ntibizigere binavugwa rwose muri mwe’ (Efe 5:3). Ariko se twakora iki mu gihe abo dukorana cyangwa abanyeshuri twigana, batangiye kuvuga ibintu biganisha ku busambanyi? Tuzi neza ko tugomba “kuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi” (Tito 2:12). Umutimanama wacu ugereranywa n’umurinzi, ushobora kutuburira (Rom 2:15). Ariko se tuzawumvira? Dushobora kutawumvira, tukumva ibyo urungano rwacu rurimo ruvuga cyangwa tukareba amafoto barimo bahererekanya. Ariko icyo kiba ari igihe cyo gukinga imiryango, mu yandi magambo tugahindura ikiganiro cyangwa tukigendera.

13 Kunanira amoshya y’urungano, tukirinda imitekerereze n’ibikorwa bibi, bisaba ubutwari. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova abona ukuntu twihatira kwirinda imitekerereze ya Satani kandi azaduha imbaraga n’ubwenge dukeneye kugira ngo tuyirinde (2 Ngoma 16:9; Yes 40:29; Yak 1:5). Ariko se twakora iki kugira ngo dukomeze kurinda umutima wacu?

KOMEZA KUBA MASO

14, 15. (a) Ni iki tugomba kwinjiza mu mutima wacu, kandi se twabikora dute? (b) Mu Migani 4:20-22 hadufasha hate kumenya uko twasoma Bibiliya bikatugirira akamaro? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko watekereza ku byo usoma.”)

14 Niba dushaka kurinda umutima wacu, tugomba kwirinda ibitekerezo bibi, ariko nanone tukinjiza mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza. Ongera utekereze ku rugero rw’umugi ukikijwe n’inkuta. Umurinzi w’amarembo yagombaga gukinga kugira ngo abanzi batinjira mu mugi. Ariko nanone hari igihe yasabwaga gukingura amarembo kugira ngo ibiribwa n’ibindi bintu bya ngombwa byinjire mu mugi. Kwanga gukingura amarembo, byashoboraga gutuma abaturage bicwa n’inzara. Natwe rero, tugomba gufungura imitima yacu, tukinjizamo ibitekerezo by’Imana.

15 Bibiliya irimo ibitekerezo by’Imana. Bityo rero mu gihe cyose tuyisoma, tuba twemeye ko Imana iyobora ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu. Twakora iki ngo gusoma Bibiliya bitugirire akamaro? Tugomba gusenga. Hari mushiki wacu wavuze ati: “Mbere y’uko nsoma Bibiliya, nsenga Yehova nkamusaba ko amfasha kubona ‘ibitangaza’ bivugwa mu Ijambo rye” (Zab 119:18). Nanone tugomba gutekereza ku byo dusoma. Iyo dusenga, tugasoma kandi tugatekereza ku byo dusoma, Ijambo ry’Imana ricengera ‘mu mutima wacu,’ bigatuma tubona ibintu nk’uko Yehova abibona.—Soma mu Migani 4:20-22; Zab 119:97.

16. Ni mu buhe buryo benshi bafashijwe n’ibiganiro bya Tereviziyo ya JW?

16 Ikindi kintu cyadufasha kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, ni ukureba ibiganiro bya Tereviziyo ya JW®. Hari umugabo n’umugore we bavuze bati: “Ibiganiro bisohoka buri kwezi ni igisubizo cy’amasengesho yacu. Biradukomeza kandi bikadutera inkunga mu gihe twumva tubabaye cyangwa dufite irungu. Nanone, buri gihe twumva indirimbo zisohoka muri ibyo biganiro. Tuzicuranga dutetse, dukora isuku cyangwa tunywa icyayi.” Ibyo biganiro bidufasha kurinda umutima wacu. Bidufasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona kandi bikaturinda imitekerereze ya Satani.

17, 18. (a) Nk’uko bigaragara mu 1 Abami 8:61, iyo dushyize mu bikorwa ibyo Yehova atwigisha bigenda bite? (b) Ibyabaye ku Mwami Hezekiya bitwigisha iki? (c) Dukurikije ibivugwa mu isengesho rya Dawidi riri muri Zaburi ya 139:23, 24, dushobora gusenga dusaba iki?

17 Igihe cyose dukoze ibyiza tukabona ukuntu bitugiriye akamaro, bikomeza ukwizera kwacu (Yak 1:2, 3). Twumva tumerewe neza kuko tuba twatumye Yehova yishimira kutwita abana be, kandi ibyo bituma turushaho kwifuza kumushimisha (Imig 27:11). Ikigeragezo cyose duhuye na cyo gituma tugaragaza ko twiyemeje gukorera Data utwitaho (Zab 119:113). Mu by’ukuri, tuba tugaragaje ko dukunda Yehova n’umutima wacu wose, kandi ko twiyemeje kumvira amategeko ye no gukora ibyo ashaka.—Soma mu 1 Abami 8:61.

18 Ese tuzakora amakosa? Tuzayakora kuko tudatunganye. Ariko nituyakora, tuge twibuka ibyabaye ku Mwami Hezekiya. Na we yakoze amakosa. Ariko yarihannye, kandi akomeza gukorera Yehova ‘afite umutima utunganye’ (Yes 38:3-6; 2 Ngoma 29:1, 2; 32:25, 26). Bityo rero, ntitukemere ko Satani acengeza imitekerereze ye mu mitima yacu. Tuge dusenga Yehova kugira ngo aduhe “umutima wumvira.” (1 Abami 3:9; soma muri Zaburi ya 139:23, 24.) Niturinda umutima wacu kuruta ibindi byose, ni bwo gusa tuzakomeza kubera Yehova indahemuka.

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

^ par. 5 Ese tuzakomeza kubera Yehova indahemuka cyangwa tuzemera ko Satani atubuza gukomeza kumukorera? Icyo tuzahitamo ntikizashingira ku bigeragezo duhura na byo, ahubwo kizashingira ku kuntu turinda umutima wacu. Ijambo “umutima” risobanura iki? Ni mu buhe buryo Satani agerageza kwangiza umutima wacu? Twawurinda dute? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo by’ingenzi.

^ par. 11 AMAGAMBO YASOBANUWE: Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kugenzura ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu hanyuma tukicira urubanza. Ubwo bushobozi ni bwo Bibiliya yita umutimanama (Rom 2:15; 9:1). Umutimanama watojwe na Bibiliya, ni wa wundi uba ushobora kutwereka niba ibyo dutekereza, ibyo dukora n’ibyo tuvuga ari byiza cyangwa bibi, ushingiye ku mahame ya Yehova aboneka muri Bibiliya.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe arimo arareba tereviziyo, maze hazamo amafoto y’ubusambanyi. Agomba gufata umwanzuro w’icyo akwiriye gukora.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umurinzi wo mu bihe bya kera abonye ko umugi wugarijwe n’akaga. Amenyesheje abarinzi b’amarembo bari hasi, na bo bahita bakinga.